Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) irahumuriza abarya bavuye gupagasa ndetse n’abafitanye amasezerano y’ideni n’ibigo by’ubucuruzi, kubera ingamba zafashwe hagamijwe kwirinda icyorezo cya COVID 19.
Nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 cyatumye hafatwa ingamba zikomeye zirimo no guhagarika misa n’andi materaniro mu rwego rwo kugikumira, hari amadini n’amatorero yakomeje gusaba abakirisitu gutanga amaturo y’uburyo butandukanye, ndetse hashyirwaho n’uburyo agomba gutangwamo cyane cyane hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bugiye gushakira icumbi abaturage babuze uburyo bwo gusubira iwabo nyuma y’icyemezo gihagarika ingendo mu gukumira icyorezo cya Coronavirus.
Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gufata ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus mu gihugu, Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda (CESTRAR) rurashima ubwitange bukomeje kuranga abakora muri serivise z’ubuzima, ibizeza ubufasha mu kazi kadasanzwe barimo muri iyi minsi isi yugarijwe n’icyorezo cya (…)
Inzego z’ubuyobozi mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, zivuga ko zakoze ubukangurambaga inzu ku yindi mu mudugudu w’icyerekezo wa Karama, hagamijwe gukumira icyorezo cya Coronavirus.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yasabye Abaturarwanda kudahagarika umutima kubera amabwiriza mashya yashyizweho na Leta y’u Rwanda, mu rwego rwo gukumirwa ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda amaze gutangaza amabwiriza mashya akaze ajyane no kwirinda COVID-19, arimo kubuza abantu gusohoka mu ngo, gufunga amaduka n’amasoko, guhagarika gutwara abagenzi kuri moto, guhagarika ingendo zijya mu mijyi no mu turere tw’u Rwanda, (…)
Abaturage 43 bo mu Karere ka Gakenke n’abandi 29 bo mu Karere ka Musanze, bafatiwe mu ishyamba mu masaha y’ijoro basenga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bamwe muri bo batabwa muri yombi.
Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, riravuga ko hashingiwe ku ntera icyorezo cya Coronavirus kimaze gufata ku isi, ndetse n’uburyo ibindi bihugu bihangana na cyo, byagaragaye ko hakwiye kongerwa ingamba n’imbaraga mu gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo mu Rwanda.
Mu gihe hirya no hino mu Rwanda abantu bakomeje gushyira mu bikorwa amabwiriza abafasha gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, mu Mujyi wa Musanze kimwe n’ahandi na ho ayo mabwiriza arubahirizwa, ariko kandi n’ubuzima burakomeje muri serivisi zinyuranye.
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe urubyiruko, Siporo n’Umuco, Twahirwa Theoneste, arizeza ko urwibutso rwa Jenoside rwa Rwentanga mu Murenge wa Matimba ruzatangira gusanwa guhera tariki ya 23 Werurwe 2020.
Umusaza witwa Kamamanzi Ildephonse utuye mu Murenge wa Kabacuzi, mu Karere ka Muhanga, avuga ko urutoki rwe rwamufashije kurokora Abatutsi bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akajya ahabakura abahungishiriza i Kabgayi akoresheje umupolisi wa Komini.
Mu gihe Abanyarwanda bakomeje gushishikarizwa kwirinda icyorezo cya Coronavirus, hari abatuye mu bice by’icyaro bavuga ko bamaze kumva ibyayo banafata ingamba zo kuyirinda.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimiye umuherwe Jack Ma wageneye Umugabana wa Afurika ibikoresho byo gupima icyorezo cya COVID-19 ndetse n’ibyo kurinda abaganga bita kubamaze kucyandura.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Werurwe 2020 abarwayi ba COVID-19 bamaze kugaragara mu Rwanda ari 17, uyu mubare ukaba wazamuwe n’abarwayi batandatu bashya bagaragaye.
Abatuye mu Kagari ka Kabare mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare bavuga ko babuze isoko ry’umusaruro w’ibigori bejeje kuko nta modoka ishobora kuhagera bitewe n’umuhanda mubi.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, utubari twahawe amasaha ntarengwa yo gufunga mu Mujyi wa Kigali no mu byaro.
Abaturage b’Akarere ka Rwamagana baratangaza ko guhabwa serivisi binyuze kuri kuri telefone zigendanwa nta cyo bitwaye, cyane ko bigamije kurinda ubuzima bwa benshi.
Umuhanda Muhanga-Ngororero wari wafunzwe kubera umwuzure wari wahagaritse ingendo z’imodoka ku wa 18 Werurwe 2020 wari ubu wongeye kuba nyabagendwa kuko uwo mwuzure wamaze kuvamo.
Nyuma y’ijambo rya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo (RDC) Felix Tshisekedi, rishyiraho ingamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus kibasiye isi yose muri rusange, ubuyobozi bw’imipaka ya Kongo bwahagaritse abakoresha jeto mu kwambukiranya imipaka, hemererwa gusa kwambuka abafite ‘laisser passe ‘na ‘passport’.
Imiryango yashyinguye abayo mu irimbi rya Munyinya mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, iravuga ko amazi menshi y’imvura aturuka mu ngo zirituriye yatangiye gusenya imva nyuma y’amezi abiri gusa rimaze rifunze.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Kabare ya mbere, Akagari ka Kabare, mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko bamaze amezi atanu batabona amazi meza.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yatangaje ko abarwayi ba COVID-19 babaye 11. Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu habonetse abandi batatu biyongera ku munani babonetse mu minsi itandukanye ishize, bose hamwe baba 11.
Ubuyobozi bw’umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwakajije ingamba zo kwirinda COVID-19 bitera umubyigano ku ruhande rw’u Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa kabiri tariki 17 Werurwe 2020 habonetse undi muntu umwe urwaye Coronavirus, bituma umubare w’abagaragayeho icyo cyorezo ugera ku munani.
Mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ajyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus cyahawe izina rya COVID-19, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasabye abamotari gukuraho ikirahure ku ngofero (casque) gitwikira ku maso h’umugenzi.
Umujyi wa Gisenyi uturanye n’umujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo wafashe ingamba mu kongera isuku mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.
Nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize mu Rwanda hagaragaye abantu batanu bafite uburwayi bwa Coronavirus, Leta y’u Rwanda yakajije ingamba zo kurwanya ikwirakwizwa ry’iki cyorezo, ndetse inatanga inama ku baturage zo kwirinda uko bashoboye kose kugira ngo babashe guhagarika iki cyorezo.
Imvura nyinshi yaguye kuwa Gatanu tariki 13 Werurwe 2020, mu Murenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe yatwaye umusozi, utsukaho nka metero 15, nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Uwinkingi byabereyemo.
Amakuru mashya atanzwe na Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 15 Werurwe 2020, hagaragaye abandi bantu bane barwaye Coronavirus, ibi bikaba byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri batanu (5).