Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19 (lockdown), inama y’Abaminisitiri yongereye igihe cyo gukurikiza izo ngamba ho iminsi 15 ku gihe cyari giteganyijwe. Ni ukuvuga ko izo ngamba zizageza ku cyumweru tariki ya 19 Mata 2020, saa tanu n’iminota 59 z’ijoro.
Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD) irasaba ko televiziyo zose zikorera mu gihugu zashyiraho abasemuzi mu rurimi rw’amarenga kugira ngo ubutumwa butangwa, cyane cyane ubwo kwirinda Covid-19 bugere no ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Ubuyobozi bw’ishuri ’Hope Haven Rwanda’ riherereye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, bwatanze ibyo kurya ku baturage batishoboye batuye mu midugudu itandatu igize Akagari ka Rudashya, byose bifite agaciro ka miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.
Olivier Nizeyimana uyobora ikigo Volcano Ltd kizwi cyane mu gutwara abagenzi mu Rwanda yatangarije Kigali Today ko ikigo ayobora cyageneye uturere 10 two mu Rwanda inkunga y’ibiribwa.
Abarangiza ibihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi baratangaza ko inyigisho bahabwa z’isanamitima zituma babasha kongera kwibona mu muryango Nyarwanda bangije.
Imiryango 244 yo mu mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu imaze gushyikirizwa inkunga y’ibiribwa haba itangwa na Leta n’iy’abantu ku giti cyabo.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa kabiri tariki 31 Werurwe 2020, hagaragaye abandi bantu batanu barwaye Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri mirongo irindwi na batanu (75), nk’uko iri tangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ribisobanura.
Ubuyobozi bw’amakoperative y’abamotari bo mu Karere ka Huye, muri iyi minsi buri gutanga amafaranga y’inyungu z’umwaka wa 2019 ku banyamuryango. Koperative yitwa COTTAMOHU, iri gutanga ibihumbi 10 kuri buri munyamuryango, naho iyitwa CIM igatanga ibihumbi birindwi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buravuga ko mu rwego rwo gufasha abaturage batishoboye bari batunzwe n’imirimo y’amaboko bakoraga muri gahunda ya VUP, bazagobokwa kugira ngo bakomeze ubuzima.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa mbere tariki 30 Werurwe 2020 nta murwayi mushya wa Coronavirus wagaragaye mu bipimo byafashwe. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda uguma kuri mirongo irindwi, nk’uko iri tangazo rya MINISANTE ribivuga.
Tariki ya 08 Werurwe buri mwaka, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore. Ukwezi kose kwa Werurwe, haba hazirikanwa ku mugore n’uruhare rwe mu mibereho y’umuryango. Kigali Today yaguteguriye urutonde rwa bamwe mu Banyarwanakazi bagaragaje kuba indashyikirwa mu mirimo yabo ya buri munsi, ikimenyetso ko (…)
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Emmanuel Gasana, aratangaza ko vuba bishoboka abakeneye inkunga y’ibyo kurya batangira kugobokwa, kandi ko hari abafatanyabikorwa batangiye kwinjira mu gikorwa cyo gutanga ibikenewe.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal aratangaza ko abantu baheruka kwirukanwa n’igihugu cya Uganda barimo n’abanyuze ku mipaka ihuza u Rwanda na Uganda bari kwitabwaho kandi bamerewe neza.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, irasaba abashakanye ko muri iki gihe bari kumwe mu rugo kubera icyorezo cya COVID-19, bazirikana gahunda zo kuboneza urubyaro mu rwego rwo kwirinda inda zitateganyijwe.
Abatuye mu Mujyi wa Kigali bakeneye ubufasha kurusha abandi bagejejweho inkunga y’ibiribwa, barimo n’abanyamahanga bishimiye ko ubu batazicwa n’inzara muri ibi bihe basabwe kuguma mu ngo zabo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, abicishije kuri Twitter, yatangaje ko Leta igiye gutangira gufasha abatishoboye ngo babone ibibatunga muri iki gihe batabasha gusohoka ngo bajye gukora kubera icyorezo cya COVID-19.
Muri iki gihe Abanyarwanda bahangayikishijwe n’indwara ya coronavirus, mu Karere ka Huye hari ingo zirenga 1100 zinahangayikishijwe no kuba mu nzu zishaje, ziva, nta bushobozi bwo kuzisana.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko inzego zitandukanye zirimo gutegura uburyo Abanyarwanda batishoboye bafashwa kandi ko igisigaye gusa ari ukubyihutisha, muri iki gihe Igihugu cyugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa gatanu tariki 27 Werurwe 2020, mu Rwanda hagaragaye abandi bantu bane barwaye Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri mirongo itanu na bane (54).
Mu Ntara y’Amajyaruguru, abaturage bagera kuri 200 bamaze guhanirwa kurenga ku mabwiriza ya Leta ajyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian aributsa abaturage ko abazarenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus bagiye kujya bahanwa.
Kuva tariki 14 Werurwe Abanyarwanda bakorera mu biro basabwe gukorera mu ngo zabo, mu kwirinda gukomeza guhura n’abantu benshi bakaba bakwandura icyorezo cya COVID-19.
Ikibazo cya bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Musanze cyo kubura amazi mu ngo zabo, bitewe n’ikorwa ry’imihanda cyatangiye kuvugutirwa umuti, aho ibikorwa byo kugarura amazi muri utwo duce byatangiye kuri uyu wa gatatu tariki 25 Werurwe 2020.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko kwishyura amazi ku bafatabuguzi ba WASAC bongereyeho ikiguzi cya serivisi ku bakoresha Mobile Money (MOMO), ku muyoboro w’itumanaho wa MTN Rwanda bitanyuranyije n’amabwiriza mashya ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).
Urugaga rw’amadini n’amatorero mu kubungabunga ubuzima (RICH) rurasaba abayoboke b’amadini n’amatorero akorera mu Rwanda kubahiriza amabwiriza yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda, yo kwirinda ko icyorezo cya COVID-19 gikwirakwira.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase arasaba Abanyarwanda kudahangayika ngo batekereze ko ibyo kurya bishobora kubura kubera icyorezo cya COVID-19.
Mu gihe Abakristu Gatulika bari mu gihe cy’igisibo gitegura umunsi mukuru wa Pasika, Kiliziya Gatulika mu Rwanda yagennye uburyo abakirisitu bayo bazakurikirana misa kuri Pasika.
Umuturage witwa Hakuzimana Venuste wo mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, yaciwe amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50, nyuma yo gufatwa afunguye akabari mu gihe amabwiriza yo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus abibuza.
Mu gihe Abanyarwanda bakomeje gushishikarizwa kuguma mu ngo no kwirinda kujya muri gahunda zitihutirwa, hirindwa ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus, hari uduce tw’Umujyi wa Musanze turi kugaragaramo urujya n’uruza rw’abantu benshi.
Mu gitondo cyo ku wa mbere tariki 23 Werurwe 2020, mu isoko ry’ibiribwa ry’Akarere ka Musanze rizwi ku izina rya Kariyeri, hagaragaye urujya n’uruza rudasanzwe rw’abantu, bamwe bemeza ko baje guhaha ibiribwa byinshi nyuma y’amakuru bumvise y’uko isoko rigiye gufungwa.