U Rwanda ruvuga ko raporo yasohowe n’umuryango mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu (Human Rights Watch - HRW) irimo ibinyoma kuko yashingiye ku makuru ya kera.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda), kiraburira Abaturarwanda ko hari tumwe mu turere tugiye kongera kugusha imvura nyinshi ivanze n’umuyaga.
Abatuye mu Mujyi wa Nyagatare bavuga ko umwaka wa 2019 warangiye badafite amazi meza bakifuza ko muri 2020 iki kibazo cyakemuka burundu.
Nikuze Aisha na Hakizimana Gasigwa Ramadhan bagiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga yo gusoma Korowani azabera muri Gabon mu minsi iri imbere.
Urugaga rw’ abagore rushamikiye ku Muryango wa RPF Inkotanyi mu Ntara y’Uburengerazuba biyemeje kubakira umuturage utishoboye muri buri murenge.
Abaturage b’Utugari twa Karambi na Isangano mu Murenge wa Ndego, Akarere ka Kayonza, bavuga ko bakoresha amazi y’ikiyaga kubera ko aya nayikondo arimo umunyu mwinshi.
Ikigo kizwi kuva kera nko kwa Gisimba giherereye mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, gifite abana bacyirirwamo buri munsi ariko bagataha mu miryango yabo, bagahamya ko bibarinda ubuzererezi kuko bafashwa muri byinshi.
Iyi moto yo mu bwoko bwa RMC 150 yaguzwe ku bufatanye bw’Abaturage bo mu Murenge wa Muhondo muri Gakenke. Bagiye bitanga babinyuza muri Komite z’Imidugudu, ikazajya ikoreshwa muri gahunda zo kunoza isuku n’umutekano.
Mu kwezi kwa Nyakanga k’umwaka utaha wa 2021, ibiro by’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Gasabo n’Umujyi wa Kigali, bizatangira gukorera ku Gisozi aharimo kubakwa ingoro ifite agaciro ka miliyari zirenga eshatu.
Dr James Vuningoma uherutse kwitaba Imana yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Mutarama 2020.
Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2020, ku rwego rw’igihugu wabereye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali ahazwi ku izina rya Mera Neza.
Umuryango Imbuto Foundation watangije mu Karere ka Burera umushinga ugamije gusobanurira abana ubuzima bw’imyororokere, kugira ngo bibafashe kumenya imihindagurikire y’umubiri, ibintu byitezweho kuzagabanya umubare w’abana b’abakobwa baterwa inda imburagihe.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo(MININFRA) yagaragaje uwitwa Agnes Mukankuranga ko ari we muturage wabaye uwa miliyoni imwe mu bamaze guhabwa umuriro w’amashanyarazi, mu rugendo ifite rwo kuzaba igeze ku baturarwanda bose mu myaka itanu iri imbere.
Padiri mukuru wa Paruwasi Katedarali ya Ruhengeri, Emmanuel Ndagijimana, yavuze ko yatangajwe no kuba Polisi yatangije gahunda ya ‘Rengera Umwana’ ku munsi wo guhimbaza Mutagatifu Agnes, umwana wishwe azira gukomera ku busugi.
Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi, yanenze Abanyarwanda badatanga amakuru kuri ruswa, kuko batumye igihugu gihomba amanota atatu ku rwego rw’isi ugereranyije n’umwaka wa 2018.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’amadini n’amatorero akorera mu Rwanda (RICH) kuri servisi zihabwa abana bahohotewe mu bigo bya ‘Isange One Stop Center’, bugaragaza ko hejuru ya 50% y’abahohoteye abo bana batagejejwe imbere y’ubutabera.
Urwego rw’Umuvunyi ruratangaza ko hejuru ya 90% y’ibibazo rwakira biba bidafite ishingiro, kuko nibura 6% ari byo bigaragaza akarengane gusa. 33% y’ibi bizo byakirwa n’Urwego rw’Umuvunyi kandi biba bishingiye ku manza mbonezamubano ku buryo ngo byagakwiye gukemukira mu muryango bitagombye kubasiragiza mu nkiko.
Umunyeshuri witwa Flavia Uwizeye witeguraga kurangiza amasomo muri Kaminuza yigisha ubukerarugendo, ubukungu n’ikoranabuhanga (University of Tourism and Business Studies- UTB), ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki 21 Mutarama yanyereye mu bwogero (douche) yitura hasi bimuviramo gupfa.
Abaturage bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro bishyuwe amafaranga bakoreye bubaka ibyumba by’amashuri kuri GS Mukura nyuma y’umunsi umwe biyemeje kurara ku biro by’Umurenge.
Minisitiri w’Ubutabera w’igihugu cya Norvège, Jøran Kallymr uri mu ruzinduko mu Rwanda, avuga ko yababajwe n’ibyabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko anashima iterambere rugezeho.
Igihugu cya Norvège cyabaye icya mbere cyemeye kwakira umubare munini w’impunzi z’Abanyafurika ziri mu Rwanda by’agateganyo, gusa uburyo bwo kubatwara bukaba butaranozwa kugira ngo icyiciro cya mbere kibone kugenda.
Rev. Dr. Ock Soo Park, washinze Umuryango mpuzamahanga uharanira Iterambere ry’Urubyiruko (International Youth Fellowship- IYF), asaba urubyiruko gutekereza mbere yo gufata imyanzuro no kuyishyira mu bikorwa, rwirinda ko rwafata ibyemezo byarushora mu kaga.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rubavu, baratangaza ko bahagurukiye ibibazo birimo kutagira inzu, inzu zimeze nka nyakatsi, amavunja, imirire mibi, amakimbirane mu miryango, ibiyobyabwenge n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu.
Abaturage b’Umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro baratangaza ko biyemeje kurara ku biro by’Umurenge kugeza igihe bishyuriwe amafaranga bavuga ko bakoreye bubaka ibyumba by’amashuri ya GS Mukura.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yatangaje ko Leta y’u Rwanda yahagurukiye ikibazo cyo gufata ku ngufu no gusambanya abangavu, avuga ko imiryango igomba kureka kwihererana ikibazo igihe umwana w’umukobwa yasambanyijwe agaterwa inda ahubwo bakabishyikiriza ubutabera.
Dr James Vuningoma wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco yitabye Imana azize uburwayi.
Abasenateri baturuka mu muryango FPR-Inkotanyi, baributswa ko mu byo bakora byose bagomba gushyira imbere inyungu z’abaturage, bakaba ari bo bareba mbere yo kwireba ubwabo.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Ambasaderi Solina Nyirahabimana, ashima abatuye mu Karere ka Nyaruguru ko bumvise bwangu akamaro k’ingo mbonezamikurire y’abana, akanavuga ko abandi bazajya baza kubigiraho.
Mujawamungu Mariya wo mu Kagari ka Kabyiniro, mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, umaze igihe kirekire atagira ubwiherero, yatanze ubuhamya by’ibyamubayeho mu buzima bwo kutagira ubwiherero cyane cyane agaterwa isoni no kubona abashyitsi banyuranye, by’umwihariko abakwe be.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2020, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, baganiriye kuri gahunda z’ibikorwa by’uyu Muryango mu Karere ka Kicukiro, n’uburyo bamaze ku bishyira mu bikorwa.