Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yasabye abayobozi bose b’uturere, abayobozi nshingwabikorwa b’Uturere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, n’abayobozi b’intara n’Umujyi wa Kigali, gukora urutonde rw’abanyeshuri bifuza kuva aho bari bacumbitse bagasubira iwabo mu turere bakomokamo bibasabye kwambukiranya intara (…)
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ubwo ingendo zasubukurwaga, n’imodoka zitwara abagenzi zigatangira gukora nyuma ya Guma mu rugo, hari bamwe mu bashoferi batubahirije amabwiriza ntibyabagwa neza.
Inama y’Abaminisitiri yabaye kuwa 30 Mata 2020 yatangaje ko ingendo imbere mu Ntara zemewe ariko ko ingendo ziva mu Ntara imwe zijya mu yindi Ntara zitemewe.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, nibwo Abanyarwanda bari bamaze iminsi isaga ukwezi muri gahunda ya #GumaMuRugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rwa Coronavirus, bemerewe gusubukura imirimo.
Mu gihe kuva kuri uyu wa Mbere abantu batangiye kuva mu ngo bakajya mu mirimo yatoranyijwe kuba yakomeza gukorwa, abafundi bavuga ko bagiye kongera gukora ku mafaranga kuko kuri bo “iyo umwiko wanduye amafaranga aba yabonetse”.
Nubwo amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 avuga ko nta ngendo zemewe hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi Ntara, uduce tumwe twa Rwamagana na Bugesera mu Burasirazuba, ndetse na Kamonyi mu Majyepfo twashyizwe muri Kigali mu bijyanye n’ingendo.
Abakozi ba Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory - RFL) bashumbushije Nyiramagori Rachel warokotse Jenoside uherutse kwicirwa inka n’abagizi ba nabi.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza buravuga ko abaturage bajya guhaha cyangwa abajyana ibicuruzwa mu isoko bakoresheje amagare, batabujijwe kunyura muri kaburimbo, ko ahubwo ikibujijwe ari abanyonzi bahgarara bategereje ababaha ibiraka.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), cyagaragaje ko imvura y’itumba rya 2020 izacika ahenshi mu gihugu mu byumweru bitatu biri imbere, kandi ko hari aho izaba nyinshi kurusha isanzwe igwa muri iki gihe.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) itangaza ko imvura yaguye kuva kuwa gatanu tariki ya 1 no kuwa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2020 mu Rwanda, yateye ibiza byahitanye abantu umunani, ikomeretsa abantu batanu, isenya inzu zibarirwa mu 100 ndetse yangiza imihanda n’imyaka mu mirima.
U Rwanda rwafashe umwanzuro w’uko ibicuruzwa biba byamaze gukorerwa imenyakanisha kuri Gasutamo i Kiyanzi ariko bikaba biri bukomeze mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda (Transit Goods), ko bizajya biherekezwa kugera aho bigana.
Ubuyobozi bwa Polisi y u Rwanda buragira inama abashaka gukoresha umuhanda Rubavu-Karongi gukoresha umuhanda wa Karongi-Muhanga-Ngororero-Rubavu kuko uwa Rubavu-Karongi utari nyabagendwa.
Ababyeyi babyara muri ibi bihe hafashwe ingamba zo kurwanya icyorezo cya COVID-19, baragaragaza ibibazo byo kubura aho bagurira imyambaro y’impinja, bagahitamo kubambika imyambaro ishaje.
Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri mu Rwanda (Rwanda Extractives Workers Union (REWU), Mutsindashyaka André, arasaba abakoresha kubahiriza itegeko ry’umurimo ntibasese amasezerano y’akazi ndetse n’abayasubitse bakayasubukura kuko abatazabyubahiriza abazaba bishe itegeko (…)
U Rwanda rwashyizeho uburyo bwo koroshya ubwikorezi bw’ibicuruzwa biza mu Rwanda biturutse muri Tanzania.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Rwanda, Prof. Shyaka Anastase, yatangaje ko abakorera mu Mujyi wa Kigali ariko batahatuye batemerewe kuza kuhakorera kuko amabwiriza mashya agamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 abuza ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’Intara.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) isaba abakozi gushakira imirimo mu bikorerwa mu Rwanda no kurushaho guhanga byinshi biyihesha abatayifite.
Icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora abari bafite ubukwe barabuteguye. Benshi ubu barahombye, abandi amatariki arimo arabagereraho, bamwe bakaba batari bazi niba bashobora kubukora cyangwa bashobora kubusubika, cyangwa bashobora gukora ubukwe bw’abantu bakeya nk’uko abashyingura hemerewe abatarenze 30, nk’uko amabwiriza (…)
Umukunzi wa Kigali Today witwa Gasore Séraphin akaba Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa COTRAF-RWANDA n’Umuhuzabikorwa wa Synergie-Zamuka, yifuje gusangiza abandi basomyi iyi nkuru yagejeje kuri Kigali Today ikoze mu buryo bw’Igitekerezo (Opinion) ariko by’umwihariko kijyanye n’uyu munsi mpuzamahanga w’Umurimo.
Abanyarwanda benshi baraye bategereje itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 30 Mata 2020, ryari ryitezweho kubemerera gusohoka muri gahunda ya #GumaMuRugo cyangwa koroshya amabwiriza yari asanzwe agenderwaho.
Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro ku wa Kane tariki 30 Mata 2020 iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116,
Abana ibihumbi bitandatu mu mu karere ka Gisumbi bamaze kugezwapo amagi yaguzwe na Leta muri gahunda yo gukemura ibibazo by’aborozi b’inkoko bari barabuze isoko ry’amagi no muri gahunda yo guteza imbere imirire myiza ku bana.
Muri iki gihe cya gahunda ya #GumaMuRugo yatewe n’icyorezo cya Coronavirus cyugarije u Rwanda n’isi muri rusange, ibigo bimwe byahagaritse abakozi ku mirimo, bikaba bibagoye mu mibereho yabo, nk’abantu babonaga umushahara buri kwezi bakikenura.
Abakozi 65 bari aba Kompanyi yitwa STECOL yubaka umuhanda Nyagatare-Rukomo, bacumbitse mu Kagari ka Bibare, Umurenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare, barasaba Akarere inkunga y’ibiribwa cyangwa bagafashwa gusubira mu ngo zabo.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yandikiye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize aka Karere, abasaba gufasha abarwayi bafitanye gahunda na muganga kugerayo no kuvayo basubira mu ngo.
Bimwe mu bikorwa remezo nk’amashuri n’insengero ndetse n’imodoka, bigaragaza ko bishobora kwangirika biramutse bititawemo, nyuma y’iminsi 40 bimaze bidakoreshwa kubera gahunda ya ‘guma mu rugo’ yo kwirinda icyorezo COVID-19.
Leta y’u Rwanda muri iki gitondo cyo kuwa Gatatu tariki 29 Mata 2020, imaze kwakira toni 15 z’ibikoresho by’ubuvuzi yahawe na Guverinoma ya Qatar, mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya COVID-19.
Nyuma y’uko aborozi b’inkoko bo mu Ntara y’Amajyaruguru babuze isoko ry’umusaruro w’amagi agera kuri Miliyoni bari bafite mu buhunikiro mu ngo zabo, Leta igafata icyemezo cyo kuyagurira abana bari munsi y’imyaka itanu, ayo magi yatangiye kugezwa ku baturage.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (Rwanda Housing Authority- RHA) burizeza abubatse Gasutamo ya Bweyeye kwishyurwa mu gihe cya vuba, amafaranga bakoreye, bakaba bamaze imyaka ibarirwa muri ibiri bayategereje.