Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda (INMR) kigiye kwizihiza umunsi mpuzamahanga gifite ibihangano by’abari n’abategarugori 35, bakaba barashushanyije uburyo imibereho n’imibanire y’Abanyarwanda yifashe.
Polisi y’u Rwanda iramenyesha abantu ko kubera imvura nyinshi yaguye, yatumye igice kimwe cy’umuhanda Muhanga -Ngororero-Mukamira cyangirika ugiye kugera ku kiraro gihuza Umurenge wa Rambura na Jomba, ubu uyu muhanda ukaba utari nyabagendwa.
Ibiza biheruka kwibasira abaturage bo mu Karere ka Gakenke mu ijoro ry’itariki ya 6 rishyira itariki ya 7 Gicurasi 2020, byateye igihombo gikabije, imiryango itandukanye isigara amara masa.
Ibiganiro byahuje Guverinoma y’u Rwanda n’iya Tanzaniya ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2020, byafatiwemo imyanzuro irimo gukuraho kugurana abashoferi batwara amakamyo ku mupaka wa Rusumo uhuza ibihugu byombi.
Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Peter Vrooman, yemereye akarere ka Ngororero inkunga y’amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni 50, mu rwego rwo gufasha imiryango yasenyewe n’imvura.
Abantu 37 bafatiwe mu Karere ka Muhanga, kubera ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 aho bari mu ngendo zitari ngombwa barengeje isaha ya saa mbiri z’umugoroba, abandi bacuruza, mu gihe hari n’abari bagiye gusura bagenzi babo.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ritangaza ko abo impushaya zabo z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga zarangiye mu gihe cya Guma mu rugo bagombaga kuba barakoze ikizamini, rizareba uko bafashwa n’ubundi bakagikora.
Nyuma y’amakuru ajyanye no gukubita abaturage mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze katangaje ko kahagaritse ku mirimo by’agateganyo ababigizemo uruhare, bakomeje gukurikiranwa n’Inzego zibishinzwe.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2020, yamurikiye abagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe Yombi, raporo y’imikoreshereze y’imari ya Leta y’umwaka wa 2018/2019, umwaka warangiye tariki ya 30 Kamena 2019.
Urubyiruko rusaga ibihumbi 10 rw’abakorerabushake mu Karere ka Gakenke (Youth Volunteers in Community Policing), biyemeje gutunganya imihanda yo muri ako Karere yangijwe n’ibiza, bigatuma imigenderanire y’ako Karere n’utundi ndetse no hagati y’imirenge.
Abana bane bo mu Kagari ka Muko mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza, ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 14 Gicurasi 2020, bagwiriwe n’umugina babiri muri bo bahita bitaba Imana.
Icyorezo cya Covid-19 cyaduteye urujijo no guhangayika. Ntabwo tuzi iherezo ry’ibi bihe bihinduka buri munsi. Icyakora hari ikintu kimwe kidahinduka: akamaro k’umuryango n’inshingano za buri wese zo kurinda no kwita ku bawugize.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase arasaba abaturage kubungabunga ubuzima bwabo birinda ibiza ariko badasize n’icyorezo cya Covid-19. Ibi Minisitiri Shyaka yabigarutseho kuri uyu wa kane tariki 14 Gicurasi 2020 mu Karere ka Gakenke mu gikorwa cyo gushyikiriza ibiribwa imiryango iherutse kugirwaho (…)
Polisi y’u Rwanda iramenyesha Abaturarwanda bose ko kubera imirimo yo kubaka ikiraro gihuza imihanda ihurira mu isangano ryo mu Kanogo, imihanda Kanogo-Rugunga-Kiyovu na Rugunga-Rwampala (KK 2Ave na KK 31Ave) ifunze kuva ku wa Kane tariki ya 14 kugeza tariki ya 21 Gicurasi 2020.
Umubyeyi (Se) wa Miss Umunyana Shanitah yitabye Imana muri iki gitondo cyo kuwa 14 Gicurasi 2020 aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yari amaze igihe arwariye.
Umunyamabanga Uhoraho mushya muri Minisiteri y’Ibidukikije, Patrick Karere, yiyemeje gutera inkunga urwego rw’ibidukikije mu Rwanda yibanda ku koroshya no kunoza serivisi ku buryo bwihuse.
Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera John Bosco, yavuze ko abantu barenga ku mabwiriza yo kwambara udupfukamunwa bakajya mu muhanda, baba bagenda n’amaguru cyangwa se bari ku binyabiziga bagiye gutangira gufatwa bagafungwa, ndetse bagacibwa n’amande.
Abakirisitu basengera mu rusengero rw’Ababatisita (IEBER) rwubatse mu Kagari ka Rugoma mu Murenge wa Nasho, Akarere ka Kirehe, ku wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2020, bazindukiye mu gisa n’imyigaragambyo, babuza Pasiteri gusenya urusengero bahoze basengeramo.
Abaturage batandukanye baranenga kuba udupfukamunwa dukorerwa mu nganda zo mu Rwanda tudakwira buri wese ukaguze, kandi tukaba tutizewe ku buziranenge kubera ko tutagira ibirango by’uruganda.
Mu ijoro ryo kuwa 12 Gicurasi 2020, abantu 23 bafatiwe mu rugo rw’umuturage basenga, mu kwiregura bavuga ko basengeraga ibyifuzo byo gukiza Coronavirus, basengera n’umugore ngo ufite umwana urwaye.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko mu gihe inzu zitunganya imisatsi n’uburanga zongeye gufungura, ari ingenzi ko mu gihe abantu bagiye guhabwa serivisi, babikora bagendeye ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Ubuyobozi bw’agace ka Rivers, mu Majyepfo ya Nigeria, kamwe mu duce dukize cyane kuri peteroli, bwasenye burundu inyubako za hoteli ebyiri, bushinja ba nyiri izo hoteli kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2020 habonetse umurwayi mushya umwe wa COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 286.
Abanyeshuri biga mu mashuri makuru na kaminuza mu Karere ka Rubavu bavuga ko bifuza gufashwa gusubira mu Ntara zabo kuko ubuzima budahagaze neza, nyuma y’uko amashuri ahagaritswe kugeza muri Nzeri, mu kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Abahanga bagaragaza ko indwara ya COVID-19 nta muti nta n’urukingo irabonerwa ku buryo kuyivura bisaba kwita ku buzima bw’uwayanduye ahabwa imiti n’ibindi bituma abasirikare b’umubiri bahangana na Virusi ya Corona kugeza igihe ishiriye mubiri.
Mu isoko rya Nyamata riherereye mu Murenge wa Nyamata, mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba, bamwe mu bacuruzi bavuga ko bagezweho n’ingaruka z’ibiza byibasiye tumwe mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru bitewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa muri icyo gice.
Mu kiganiro Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV aherutse kugirana na Kigali Today, yagarutse ku bintu byatumye inzego zitandukanye zihura n’akazi katoroshye, mu kumvisha abaturage no gukurikirana uko bashyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu bagenda n’amaguru ndetse n’abatwara ibinyabiziga cyane cyane abatwara ibyabo bwite batambara udupfukamunwa, bagiye kujya bafatwa bafungwe ndetse banacibwe amande kuko baba barenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya Covid-19, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwasabye abafite amahoteli, resitora n’ahandi hose hafatirwa amafunguro n’ibyo kunywa, guhita batangira kujya bandika umwirondoro w’ababagana.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2020 habonetse umurwayi mushya umwe wa COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 285.