Udupfukamunwa tugera ku bihumbi 700 nitwo tumaze gukwirakwizwa mu batuye Intara y’Amajyaruguru uhereye igihe gahunda yo gukumira icyorezo cya Covid-19 yatangiriye.
Ku itariki ya 21 Werurwe 2020 Minisiteri y’Ubuzima yatangaje amabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19, ku buryo buri muntu mu Rwanda, aho yari ari hose, urugo yari arimo yahise arugumamo.
Kuri iki cyumweru, Umuryango mugari w’aba Islam ku isi urizihiza Umunsi mukuru wa Eid El Fitr, usoza ukwezi kw’igisibo cya Ramadhan.
Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Bosenibamwe Aimé wayoboraga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2020 azize uburwayi.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2020 ari Umunsi w’Ikiruhuko, kubera ko Umunsi mukuru wa IDDIL-EL-FITRI wahuriranye n’impera z’icyumweru.
Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC) buratangaza ko Umunsi mukuru usoza igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan umwaka wa 2020 uteganyijwe ku Cyumweru tariki 24 Gicurasi 2020.
Umunyamabanga Mukuru mu Nama y’Igihugu y’Abana ndetse n’Umuyobozi muri CLADHO, bagaragaje ikihishe inyuma yo gutuma abana bo mu mihanda banga gusubira mu miryango.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buratangaza ko mu gihe kitarenze ukwezi kumwe umuhanda wangiritse cyane uhuza Imirenge ya Kanjongo, Rangiro ,Cyato na Yove uza kuba wasubiye kuba nyabagendwa mu gihe hagitegerejwe igisubizo kirambye.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe ibiganiro by’isanamitima muri gahunda bise ‘Mvura nkuvure’ baratangaza ko bakize ibikomere batewe na Jenoside bagatanga imbabazi, naho abakoze Jenoside bakiyunga n’imiryango bahemukiye.
Abaturiye ikaragiro rya Remera-Mbogo riri mu murenge wa Ngoma mu karere ka Rulindo babangamiwe n’umunuko ukabije uterwa n’amazi mabi yiroha mu ngo n’imirima yabo, aturutse mu byobo biyafata by’iri karagiro.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko ku wa Kane tariki 21 Gicurasi 2020, rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivu, Eugène Kanyarwanda, hamwe n’ abagoronome b’imirenge ya Kivu, Nyabimata na Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, bose bakekwaho kunyereza imbuto y’ibirayi n’ifumbire mvaruganda (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo buratangaza ko bugiye gukarishya ingamba no guhana bwihanukiriye abatwara moto barenga ku mabwiriza yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda, agamije gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.
Umuryango mpuzamahanga wita ku kurwanya ubukene n’akarengane (Oxfam) wahagaritse ibikorwa byawo wakoreraga mu bihugu 18 n’u Rwanda rurimo kubera ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.
Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yatanze inkunga y’ibiribwa bifite agaciro ka Miliyoni 24 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu rwego rwo kuzirikana abakinnyi ba Kung-Fu mu Rwanda bagezweho n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.
Nubwo #GumaMuRugo yatumye imirimo yo gutunganya umuhanda Huye - Nyaruguru kugira ngo ushyirwemo kaburimbo itihuta, imirimo yo kuwutunganya igeze ku rugero rwa 38%.
Nyuma y’uko hatangajwe urupfu rwa Prof Laurent Nkusi mu gitondo cyo ku itariki 18 Gicurasi 2020, abenshi mu bamuzi bakomeje kugaragaza ubutumwa bw’akababaro, kuri Louise Mushikiwabo biba akarusho aho yongeyeho ko Nyakwigendera yamubereye umwalimu mwiza ndetse banasimburana ku mwanya wa Minisitiri.
Karasira Juvénal yabaye mu mirimo ya Kiliziya Gatolika kuva akiri muto, ari na byo byatumye amaze gukura yiga ibya gatigisimu, bikaza gutuma yizerwa ashyirwa mu itsinda ryahinduye Bibiliya Ntagatifu mu Kinyarwanda.
Komisiyo ishinzwe Ubukungu mu Nteko Ishinga Amategeko yasabye ko hatumizwa abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, kugira ngo basobanure idindira ry’imwe mu mishanga y’iterambere, ndetse zimwe mu nkunga zayo zikaba zaranyerejwe.
Mu gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 zimwe muri serivisi zigafunga, ku bihayimana imirimo yabo y’ubutumwa bwa gikirisitu yarakomeje aho abapadiri bakomeje inshingano zabo zo gutura igitambo cya ukaristiya nk’uko Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine Kambanda, Arikiyepisikopi wa Kigali yabitangarije Kigali Today.
Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa mbere tariki 18 Gicurasi 2020, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yafashe imyanzuro irimo uwo kuzakomorera abamotari n’ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi Ntara ku itariki ya mbere Kamena 2020.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahaye imbabazi umuntu umwe, n’imbabazi rusange abakobwa mirongo itanu (50) bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha cyo gukuramo inda.
None ku wa mbere tariki ya 18 Gicurasi 2020, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ifatirwamo imyanzuro ikurikira:
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yashimye igikorwa cy’umuturage witwa Kagemana Naphtal wafashije bagenzi be kubona amazi meza mu Mudugudu wa Karambi mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro.
Kamanzi Jean Bosco ni we umaze guhabwa inshingano zo kuyobora Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze mu buryo bw’agateganyo kuva kuri uyu wa mbere tariki 18 Gicurasi 2020.
Prof Laurent Nkusi wakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda no mu burezi yitabye Imana mu gicuku cyo kuri uyu wa mbere azize uburwayi.
Viateur Rukundo utuye Mudugudu w’Akamuhoza, Akagari ka Cyimana, Umurenge wa Tumba, yiyemeje gusibura imiferege y’umuhanda aturiye, mu gihe abandi bari muri gahunda ya GumaMuRugo, mu rwego rwo kwirinda Covid-19.
Ejo ku wa gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020 ni bwo Polisi y’u Rwanda yari yamenyesheje ko umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira utari nyabagendwa kubera ko wari waciwe n’amazi nyuma y’imvura nyinshi yaguye, ahangiritse akaba ari iruhande rw’ikiraro gihuza umurenge wa Rambura n’uwa Jomba mu karere ka Nyabihu.
Abakomvayeri n’abatwara imodoka za Taxi Hiace zizwi nka ‘Twegerane’ bo mu Karere ka Musanze, bibaza impamvu Koperative yitwa Musanze Transport Cooperatime (MTC) itigeze ibagoboka muri iyi minsi yo kurwanya icyorezo cya Covid-19, nyamara hari amafaranga y’imisanzu bayitangamo buri munsi.
Kuri zimwe mu mbuga nkoranyambaga hari indangamuntu ziriho amazina nka Sanduwice, Quatre Moteurs, Niboneyimbwa Munzuyarwo, Bikundaguhena, Umwarutarakurikiyamaraha, Ntawutaramaniryundimugabo, Gudubayi, Gumawitume, Turaburaye, Ntawuhorabyibushye n’andi, gusa ntawakwemeza niba koko izo ndangamuntu ari umwimerere, cyangwa ngo (…)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2020, yasuye ikiraro cya Giciye mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Uburengerazuba, hamwe mu haherutse kwibasirwa n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi.