Uwumukiza Beatrice wari Perezida w‘Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, yandikiye Inama Njyanama yari asanzwe ayobora ayigezaho ubwegure bwe.
Urwego rushinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB), rwatanze inyemezabumenyi z’amahugurwa (Certificates) ku barimu 750 bigisha Ikinyarwanda mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, arasaba abaturage cyane cyane abihinzi gutanga amakuru ku bacuruzi babagurira umusaruro w’ibigori kuri macye, kuko igiciro cyashyizweho hagamijwe kubarengera.
Muri shampiyona ya Basketball yakomezaga ku wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024, amakipe ya APR na Patriots yitwaye neza, REG BBC itakaza umukino wayo wa mbere.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiriye Bwana Thomas Östros, Umuyobozi wungirije wa Banki y’Ishoramari y’Uburayi (EIB), baganira uburyo iyi banki yarushaho gufatanya n’u Rwanda mu nzego zitandukanye z’iterambere.
Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abanyeshuri 30 bo muri Kaminuza y’ubucuruzi ya Columbia (Columbia Business School), bayobowe na Professor Modupe Akinola aho bari mu ruzinduko rw’icyumweru mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024, muri Village Urugwiro, yakiriye indahiro z’abayobozi aherutse guha inshingano, ari bo Dr Usengumukiza Félicien, uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) na Kadigwa Gashongore, Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.
Icyamamare Oprah Gail Winfrey wamenyekanye cyane binyuze mu kiganiro kuri Televiziyo cyitwa ‘The Oprah Winfrey Show’ yatangaje ko uyu mwaka azatemberera u Rwanda mu rwego rwo gusura Ingagi zo mu Birunga.
Dr. Mark Cyubahiro Bagabe yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA).
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINECOM), ivugaa ko ari ngombwa ko abaguzi bamenya uburenganzira bwabo, kugira ngo babashe kuba bakwakira bakanasaba ibyo bifuza, kandi bakabibona mu buryo bifuza.
Perezida wa Pakistan, Asif Ali Zardari, yemeje ko Aseefa Bhutto Zardari, umukobwa we muto mu bana batatu yabyaranye na nyakwigendera Benazir Bhutto wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore muri Pakistan, nyuma akaza kwicwa arashwe mu 2007, ahabwa inshingano z’umufasha w’Umukuru w’igihugu (First Lady), zo kwakira (...)
Umusaza wakinnye muri filime ya ‘Squid Game’ iri mu zakunzwe cyane ku Isi ku rubuga rwa Netflix, O Yeong-Su, yakatiwe n’Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo igifungo cy’amezi umunani, azira ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ikipe ya Patriots Basketball Club ikomeje urugendo rwo kwiyubaka muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, yasinyishije Nikola Scekic ukomoka mu gihugu cya Serbia.
Ubwo Minisitiri w’Ingabo Murizamunda Juvenal yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ku wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, Depite Hindura Jean Pierre yamubajije ku bijyanye n’uburenganzira bw’abasirikare b’abagore, kuko usanga iyo bakoze ubukwe batambarirwa na bagenzi babo ngo banyure no mu nkota nk’uko bigenda kuri bagenzi (...)
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024, i Nyon mu Busuwisi habereye tombola ya 1/4 cya UEFA Champions League 2023-2024 isiga Real Madrid izahura na Man City, Arsenal igahura na Bayern Munich.
Mastercard Foundation, ku bufatanye n’Ikigo cy’ubushakashatsi n’isesengura kuri za Politiki z’imiyoborere mu Rwanda (IPAR), yagaragaje ubushakashatsi bwakozwe hagamijwe kwerekana ishusho y’urubyiruko mu kwiteza imbere, imbogamizi ruhura na zo ndetse n’uburyo bwo gusubiza ibibazo rufite.
Muri Korea ya Ruguru, Leta ya Perezida Kim Jong Un yaciye ibyo korora imbwa nk’inyamaswa yo kubana na yo mu muryango, ahubwo ishaka ko imbwa zororwa hagamijwe ko zitanga inyama zo kurya.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’i Burayi yakoze impinduka mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo (UEFA Champions League) zirimo kongera amakipe akaba 36 ndetse n’uburyo bw’imikinire bukaba bwahindutse.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024 Abarusiya babyukiye mu matora y’umukuru w’igihugu azamara iminsi itatu akazarangira ku cyumweru tariki 17 Werurwe 2024.
Iyo uvuze Karitsiye Mateus buri muntu utuye mu Mujyi wa Kigali ndetse n’abacuruzi benshi bo mu Ntara, bahita bamenya ko ari mu mujyi rwagati mu gace gakorerwamo ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’uruganda rukora kawunga rwa Nyagatare, Twiringiyimana Jean Chrysostome, avuga ko zimwe mu mbogamizi zituma uruganda rudakora bijyanye n’ubushobozi bari biteze byatewe no kubeshywa na rwiyemezamirimo warwubatse utarubahirije amasezerano bagiranye kuko yubatse urukora toni 20 ku munsi nyamara (...)
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024, abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali banze gukora imyitozo kubera ko ngo bamaze amezi ane badahembwa.
Abana bo mu Karere ka Gisagara bagana isomero ryashinzwe mu kigo cy’urubyiruko cyaho (YEGO Center), ndetse n’ababyeyi babo, bishimira ko ribungura ubumenyi rigatuma bunguka n’uko bagomba kwitwara.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yakiriye Visi Perezida wa Banki y’Ishoramari y’Abanyaburayi (European Investment Bank, EIB), Thomas Östros uri mu ruzinduko mu Rwanda, baganira ku mishinga irimo kubaka Laboratwari yo ku rwego rw’Igihugu.
Padiri Peter Balikuddembe wakoreraga ubutumwa muri Diyosezi ya Gikongoro, yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, azize uburwayi.
Inzovu zo muri Aziya ziririra abana bazo iyo bapfuye zikanabashyingura nk’uko byagaragajwe n’ubukashashatsi bwazikozweho.
Perezida Paul Kagame yavuze ko yahaye gasopo abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo Ingabo z’icyo gihugu mu ntambara zihanganyemo na M23, zarasaga ku butaka bw’u Rwanda zikoresheje imbunda ziremereye bigahitana ubuzima bw’Abanyarwanda mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Perezida Paul Kagame yavuze ko anezezwa no kuba yaragize uruhare mu kongera kubaka u Rwanda, rukaba ari igihugu kimaze gutera imbere nyuma y’ibihe bikomeye cyanyuzemo mu myaka 30 ishize aho abaturage bashyize hamwe kandi babayeho ubuzima bwiza bubabereye.
Nyuma y’aho Guverinoma itangarije ko igiciro cy’urugendo kizazamuka guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2024, hari abagenzi batabigizeho ikibazo ariko basaba ko imodoka ziboneka ku bwinshi, abandi bakavuga ko bizabagora kubona itike kubera imishahara mito.
Amafaraga y’u Rwanda asaga Miliyari imwe, agiye gushorwa mu bikorwa bizatuma abahinzi b’ibirayi, imboga n’imbuto barushaho kuzamura imyumvire mu birebana no kwita ku buhinzi bw’ibyo bihingwa, no kubukora mu buryo bubungabunga ibidukikije bityo n’umusaruro ndetse n’ireme ryawo birusheho kwiyongera.
Mu gikorwa by’ubukangurambaga Polisi irimo ikora byo kwigisha abatwara ibinyabiziga kwirinda gutendeka no gutwara imizigo myinshi iyirusha uburemere yafatiye abamotari barenga 291 muri ayo makosa .
Melanie Brown, umuhanzikazi wamenyekanye mu itsinda “Spice Girls” ryo mu Bwongereza, ryakunzwe mu ndirimbo “Wannabe” yahishuye ubuzima bushaririye bw’ihohoterwa yanyuzemo mu rushako rwatumye asubira kubana na nyina ndetse akisanga nta nakimwe agisigaranye.
Nyuma y’amezi umunani ashize muri Niger habaye ‘Coup d’état’ yakozwe n’igisirikare, bigatuma Nigeria ifunga imipaka iyihuza n’icyo gihugu, ndetse ikagifatira ibihano mu rwego rwo kugaragaza ko idashyigikiye ubutegetsi butatowe n’abaturage, ubu Perezia wa Nigeria Boa Tinubu yakuyeho ibihano byo mu rwego rw’ubukungu byari (...)
Kuri uyu wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, Ndagijimana Enock wari Perezida w’ikipe ya Etincelles FC yatangaje ko yeguye ku buyobozi bwayo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bwatangiye gufata abakekwaho ibikorwa by’urugomo mu mujyi wa Gisenyi, harimo n’uzwi ku mazina ya Zidane, ibi bikorwa bikaba bigerwaho bahereye ku gukora urutonde rw’abakekwaho ubugizi bwa nabi.
Abahinga umuceri mu gishanga cya Nyiramageni barifuza ko cyatunganywa, kugira ngo na bo bajye bahinga beze, nta biza bibangiriza.
Muri Népal, hari umudugudu wiswe ‘Kidney village’ (umudugudu w’impyiko), kubera umubare munini w’abawutuye bagurishije imwe mu mpyiko zabo bitewe ahanini n’ubukene, bakazigurisha mu rwego rwo gushakira imiryango yabo imibereho.
Bamwe mu banyeshuri biga mu bigo by’amashuri bitandukanye byo hirya no hino mu gihugu, baravuga ko bahangayikishijwe no kutarya ngo bahage, kubera ubucye bw’amafunguro bahabwa ku ishuri.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yasubije bimwe ku bikomeje kwandikwa n’ibinyamakuru mpuzamahanga, bivuga ko Ingabire Victoire ari umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi, ndetse ko Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubusabe bwe bwo guhanagurwaho ubusembwa.
Abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, batoye umushinga w’itegeko rikumira urubuga rwa TikTok gukorera muri iki gihugu, kubera impamvu zirimo iz’uko yifashishwa mu kuneka.
Ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara ya Mara muri Tanzania, bwatangaje ko bwataye muri yombi Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Masaunga muri Bunda, witwa Vincent Nkunguu w’imyaka 39 y’amavuko, akurikiranyweho ibyaha byo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa Gatandatu muri iryo shuri, yarangiza akamunywesha uburozi (...)
Mu butumwa Minisitiri January Makamba yanyujije kuri X nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame, yavuze ko mu byo baganiriye, Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko hari byinshi ibihugu byombi bisangiye birimo amateka n’umuco, ndetse n’aho biherere byagakwiye gutuma bifatanya mu gukemura ibibazo bimwe mu bibangamiye abaturage.
Beyoncé Giselle Knowles-Carter, icyamamare mu muziki wavukiye I Houston, yatangaje izina rya alubumu ye nshya yise “Act II: Cowboy Carter”, biteganijwe ko azayishyirwa ahagaragara ku ya 29 Werurwe 2024, ibintu byanejeje abakunzi be batari bake.