Ubuyobozi bukuru w’Umuryango uharanira kwihuza no kwigenga kw’Abanyafurika (Pan African Movement (PAM) ishami ry’u Rwanda, bwiyemeje gushyira cyane imbaraga mu gutoza urubyiruko indangagaciro nyafurika, kugira ngo barusheho kumenya no guharanira icyateza imbere u Rwanda na Afurika muri rusange.
Ikipe ya APR Basketball Club isezereye Patriots BBC iyitsinze amanota 81 kuri 67, bituma yerekeza ku mukino wa nyuma isangayo REG BBC.
Ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga (NUDOR), tariki 26 Kamena 2025, ryahurije hamwe ba rwiyemezamirimo batandukanye bakorera mu Karere ka Kicukiro, babahuza n’abafite ubumuga bafite ibyo bigejejeho, kugira ngo babereke ko umuntu ufite ubumuga atari uwo guhora afashwa, ahubwo ko na we hari icyo yakwigezaho. Ba (…)
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibilira, banaremera uwarokotse Jenoside bamworoza inka, nk’uko babyiyemeje ko buri mwaka bazajya bakora bene icyo gikorwa.
Bamwe mu Ngabo zo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bateraniye mu Rwanda aho bari mu bikorwa bihuza Ingabo n’abaturage, bakaba bari mu bikorwa by’ubuvuzi ndetse n’iterambere ry’abaturage hirya no hino mu gihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, arasaba urubyiruko kwirinda kwipfusha ubusa, rwishora mu bikorwa birwandarika ahubwo rugakura amaboko mu mifuka rugakora, kuko iyo rwipfushije ubusa ruba rusenya ejo harwo hazaza n’ah’Igihugu muri rusange.
Muri Pakistan, umwiyahuzi yashoye imodoka yari arimo yuzuye ibisasu ku mudoka zari zitwaye abasirikare b’icyo gihugu, 16 muri bo bahasiga ubuzima, nk’uko inzego z’ubuyobozi muri icyo gihugu zabitangarije AFP.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yasinyishije abakinnyi babiri bashya, inongerera amasezerano myugariro Serumogo Ally.
Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), yabajije Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), abiba mudasobwa ziba zagenewe ibigo by’amashuri ndetse n’iherezo ry’izibwe uko bizagenda, cyane ko kuzigaruza bigenda biguru ntege.
Ubuyobozi bukuru bw’ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), bwatangaje ko ibitaro bizimuka ariko Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruhari n’amateka y’ibyabere mu cyahoze ari CHK mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bisigare.
Ikipe ya APR Basketball Club yatsinze Patriots mu mukino wa kane wa kamarampaka banganya imikino 2-2, bityo bagomba gutegereza umukino wa gatanu hakamenyekana ujya ku mukino wa nyuma.
Diplomasi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatsinze igitego cy’umutwe ubwo yageraga ku ntego yari yihaye y’ubuhuza hagati ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo(DRC) n’u Rwanda. Amasezerano y’amahoro yasinywe biturutse kuri ubu buhuza, ni inkingi ya mwamba mu rubuga rwa politiki y’aka karere dore ko agamije kuzana ituze (…)
Nyuma y’ingendo Abadepite bakoze kuva tariki 28 Gicurasi kugeza ku ya 4 Kamena 2025 mu Turere twose tw’Intara hasurwa imwe mu mirenge, ndetse n’imirenge yose y’Umujyi wa Kigali, basanze ibibazo biri muri serivisi y’irangamimerere bikwiriye gukemuka vuba, kugira ngo umuturage ahabwe serivisi ku gihe.
Uruganda Inyange Milk Powder Plant ruri i Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, rwatangiye kugurisha amata y’ifu ku bayakeneye mu Rwanda barimo n’inganda, bikaba bizatuma Igihugu kizigama Amadolari ya Amerika arenga Miliyoni 25 buri mwaka, yakoreshwaga mu kugura amata y’ifu aturuka hanze.
Kuri uyu mugoroba, ba MInisitiri b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo basinye amasezerano arebana n’urugendo rwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Banki ya Kigali (BK) yatangije igikorwa cyo guhura no kuganira n’abakiriya bayo banini mu rwego rwo kugira ngo bagire n’ibindi bikorwa bakorana bishobora gufasha impande zombi bitari kubitsa amafaranga no gutanga inguzanyo gusa.
Ku wa Kane tariki 26 Kamena 2025, ikipe ya Police Volleyball Club isanzwe ikina mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya volleyball mu Rwanda, yafunguye ku mugaragaro irerero ryayo rizajya ryigisha abana gukina volleyball.
Intumwa zaturutse mu gihugu cya Uganda muri Kaminuza Ya Kampala zagiriye uruzinduko mu Rwanda, zisura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, barushaho gusobanukirwa n’ibyabaye mu Rwanda, ndetse biha n’intego yo kwigisha amahoro aho bazajya hose.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ibicishije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), yatangaje ko abanyeshuri basoza amashuri abanza batangira ibizamini bya Leta kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kamena 2025.
Muri Kenya, abari mu myigaragambyo mu rwego rwo kwibuka bagenzi babo bapfuye baguye mu myigaragambyo yakozwe umwaka ushize wa 2024, bafashwe nk’abashaka guhirika ubutegetsi.
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi Isuku n’Isukura (WASAC), cyabwiye Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo (PAC), ubwo yakibarizaga mu ruhame icyo kigiye gukora ngo cyongere ubushobozi bw’inganda zitunganya amazi, ko kigiye kuvugurura uruganda rwa Nzove rukajya rutanga metero kibe ibihumbi 25.
Wigeze wibaza ku mutekano w’amafaranga yawe igihe banki cyangwa ikigo cy’Imari iciriritse ubitsamo amafaranga yawe bihombye? Uribaza uti ese naba mpombye burundu nta garuriro?
I Texas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, umugabo yatunguwe no kumenya ko yasezeranye n’umugore bigeze gukundana ariko baza gushwana, ayo masezerano yo gushyingiranwa, akorwa we atabizi atanabyemeye.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi Isuku n’Isukura (WASAC), Prof Omar Munyaneza, yabwiye Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo (PAC), ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’igihombo baterwa n’abaturage batishyura amazi, ubu uzajya atinda kwishyura azajya acibwa amande ya 5% by’amafaranga (…)
Ubwo urubyiruko 320 rwo mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, rwasuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze ku wa Gatatu tariki 25 Kamena 2025, rwasobanuriwe ubwicanyi bwakorewe inzirakarengane zirenga 800 zirushyinguwemo, runenga abishe abo Batutsi bababeshya ko babahungirishirije mu rukiko.
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe ingufu za Atomike mu Rwanda (RAEB), bwatangaje ko u Rwanda ruteganya gushyiraho uruganda ruto rwa Nikereyeri (rutanga ingufu za atomike) nibura mu 2030, mu rwego rwo kongera amashanyarazi mu Gihugu.
Mu gihe imikino ya kamarampaka ikomeje mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, ikipe ya Patriots Basketball Club yatsinze APR BBC umukino wa 2, naho REG BBC igera ku mukino wa nyuma.
Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banenga politiki yabibyemo Abanyarwanda amacakubiri kugeza bacitsemo ibice, aho abikorera bishe Abatutsi bari abakiriya babo.
Kaminuza y’u Rwanda yatangiye ubufatanye n’ikigo Prime Insurance, aho izaha abanyeshuri barangije n’abakiri kwiga akazi ko kuyishakira abakiriya mu bamotari, bakishyurwa komisiyo cyangwa se amafaranga yo kubatunga.
Umuryango Disability Inclusion Rwanda ugizwe n’abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe n’ibindi bibazo bishingiye ku mikorere y’ubwonko, urasaba inzego zifata ibyemezo gufasha abafite ubumuga bwo mu mutwe kugera ku ikoranabuhanga ryabunganira mu buzima n’ibikorwa byabo kugira ngo na bo boroherwe ndetse bibone muri gahunda zose (…)
Umuryango Uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), washyikirije abakorokotse Jenoside batagiraga aho kuba inzu icumi zo guturamo mu Karere ka Rwamagana mu mudugudu wa Gatika, Akagari ka Musha, Umurenge wa Musha.
Banki ya Kigali (BK) ku bufatanye n’Umushinga w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, UNICEF Rwanda na Water For People, batangije gahunda yo gutera inkunga imishinga y’abikorera bifuza gushora mu bijyanye no gukwirakwiza amazi meza, isuku n’isukura hirya no hino mu Gihugu (WASH).
Guhera ku manywa yo kuri uyu wa 25 Kamena 2025 kugera na n’ubu mu masaa mbiri za nijoro, mu kimpoteri cya Huye ububiko (Stock) bwa kampani itunganya imyanda ikayibyaza ifumbire n’ibindi byifashishwa mu nganda, yibasiwe n’inkongi y’umuriro, na n’ubu ntiharazima.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Kamena 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye mu biro bye Dr. Akinwumi Adesina, wahoze ari umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB).
Ku wa 20 Kamena, abakozi b’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubutwererane cya Koreya (KOICA) mu Rwanda bakurikiye ubuhamya bw’Abakorerabushake n’ibigo bakoreramo mu guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda mu nzego zinyuranye zirimo uburezi, ubuzima ndetse n’iterambere ry’ikoranabuhanga n’urubyiruko.
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique (Rwanda Security Force/RSF), zifatanyije n’icyo gihugu mu birori byo kwizihiza imyaka 50 kimaze kibonye ubwigenge.
Binyuze muri Porogaramu Isonga ya Minisiteri ya Siporo, abana barenga 800 bagiye gutoranywamo bazakina imikino olempike y’urubyiruko izabera i Dakar muri Senegal umwaka utaha
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Butera Yvan yagaragaje ko ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe gikwiriye kwitabwaho kuko mu Rwanda umwe kuri batanu yahuye n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe byibuze inshuro imwe.
Tanzania, mu Ntara ya Kilimandjaro, umugabo witwa Evance Kileka, yaje gushyingura abana be babiri harimo uwitwa Precious w’amezi 6 na Glory Evance w’imyaka ine (4), ari mu maboko y’inzego ya Polisi, akimara gushyingura yahise imusubiza gufungwa, umuryango usigara mu bibazo n’ubu utarabonera ibisubizo.
Abakozi b’Akarere ka Muhanga bibutse bagenzi babo bakoreraga iyahoze ari Perefegitura Gitarama bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banaha inka imiryango ibiri y’abarokotse.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 24 Kamena 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Olusegun Obasanjo wahoze ayobora Nigeria bagirana ibiganiro byibanze ku bibazo by’umutekano n’iterambere mu Karere, ku mugabane wa Afurika no ku rwego mpuzamahanga.
Samuel Eto’o wahoze ari umukinnyi w’ikirangirire w’umupira w’amaguru, ubu akaba ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu gihugu cye cya Cameroun (FECAFOOT) yarezwe kuba yaranyereje umutungo w’iryo shyirahamwe.
Videwo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, yerekana uwo mugabo wari wambaye ikote ry’umukara n’ishati y’umweru n’inkweto z’umweru, ava imbere aho yari ari n’umugeni we, anyura mu bantu batashye ubukwe, agenda abigizayo ashaka inzira isohoka.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Kamena 2025 yatangaje ko igihugu cye cyemeranyijwe na Israel agahenge ko kuba bahagaritse intambara, nyuma yo kubisabwa na Perezida Donald Trump.
Tariki 22 Kamena 2025, abakirisitu gatolika bijihije umunsi w’Isakaramentu ry’Ukalistiya, urangwa na Misa ikurikirwa n’umutambagiro w’Isakaramentu Ritagatifu.
Muri iki gihe abatuye u Rwanda n’Isi muri rusange bahanze amaso ikoranabuhanga kuko ritanga akazi, kakihuta kandi mu buryo butavunanye, urubyiruko na rwo ntirwatanzwe ayo mahirwe, cyane ko u Rwanda rukora ibishoboka ngo buri wese ikoranabuhanga rimugereho, rukumva kuryitabira bizarufasha kwihangira imirimo rugatandukana (…)
Ku ishuri rya Groupe Scolaire Saint Dominique Savio Bumbogo riherereye mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ni hamwe mu hatangirwa uburezi budaheza. Icyo kigo cyakira abana bose barimo abafite ubumuga n’abatabufite, kandi bakigira mu cyumba kimwe cy’ishuri.
Kuri uyu wa Mbere, ikipe ya APR FC yerekanye Fitina Omborenga nk’umukinnyi wayo mushya, nyuma y’umwaka umwe ayivuyemo.