Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, yagaragaje ko hari inzego nyinshi abashoramari bo mu Buhinde bashobora gufatanyamo n’u Rwanda, bishingiye ku mubano ukomeye hagati y’ibihugu byombi wagiye urushaho kwaguka uko imyaka yagiye itambuka bikajyana n’ubufatanye bushingiye ku kwiyemeza kuzamura ubukungu.
Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, ahabera imyidagaduro ni ukuvuga mu tubari, utubyiniro na za resitora, hongerewe amasaha yo gukora nijoro, muri iki gihe u Rwanda rwinjiye mu minsi mikuru.
Imwe mu miryango yahoze mu makimbirane, ikaza guhabwa amahugurwa y’igihe cy’amezi atandatu ku mibanire myiza mu muryango, iravuga ko yabashije kwigobotora ibibazo bahoragamo ubu bakaba babasha kugira uruhare mu kubaka umuryango utekanye, bakabona uko bagira n’uruhare muri gahunda za Leta.
Indirimbo ya Kivumbi King yitwa ‘Wine’ yagaragaye ku byapa byo mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahazwi nko kuri New York Times Square hamamarizwa ibikorwa bikomeye ku Isi.
Abagabo 2 bo muri Amerika bakurikiranyweho kwica inyoni zigera ku 3600, zirimo ubwoko bwa Kagoma n’inkongoro n’ibindi bisiga byo mu bwoko butandukanye.
Nyuma y’uko Kiliziya Gatolika yemeye ubutumwa bwa batatu mu bakobwa babonekerewe i Kibeho, abaza kuhasengera bagenda biyongera uko ibihe bigenda bisimburana, kandi nubwo abenshi mu bahagenda ari Abanyarwanda, n’abanyamahanga batari bakeya baza kuhasengera.
Zari Hassan wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz, banafitanye abana babiri yatumiye abandi bakanyujijeho mu rukundo n’uyu muhanzi, mu birori bizabera i Kampala muri Uganda.
Ku itariki 07 Ukuboza 2023, ni bwo mu turere dutandukanye mu Rwanda, habaye amatora ku myanya y’ubuyobozi bw’uturere twari tuyobowe by’agateganyo.
Hashize iminsi abatuye n’abagenda mu Mujyi wa Kigali bumva ibijyanye na bisi nshya zikoresha amashanyarazi, ariko ubanza benshi bataramenya ko ari imodoka zishobora gutangirwamo ubuvuzi bw’ibanze ku bagenzi, ababizi bakaba babyishimira.
Myugariro w’imyaka 22 Jurriën Timber ukomoka mu gihugu cy’u Buholandi, ari mu Rwanda aho yaje muri gahunda ya Visit Rwanda.
Akarere ka Bugesera kamaze kuba ikimenyabose mu gihe cyera kafatwaga nk’ahantu habi bivugwa ko habaga isazi z’ubumara zitwa Tse-Tse, maze Leta za cyera zikahatuza abo zanga ngo bahagwe, Bugesera ubu igiye kuba irembo isi yose yinjiriramo iza mu Rwanda. Ibi byatewe n’uko aka karere kitaweho na Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda, (…)
Francis Van Lare wo muri Nigeria wujuje imyaka 70, yizihije isabukuru ye ashyira ku mbuga nkoranyambaga amazina n’amafoto y’abakobwa bamaze kuryamana guhera mu mwaka w’ 1970.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa Rwanda FDA kivuga ko impamvu abakora ibinyobwa batemerewe kubipakira mu macupa ya Pulasitike ari uko bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu.
Inteko Ishingamategeko yo mu Bufaransa yanze umushinga w’itegeko rikumira abimukira, binjira muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umubyinnyi Ishimwe Thierry uzwi cyane ku izina rya Titi Brown agiye gusubira mu Rukiko, nyuma y’uko Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyari cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku itariki 10 Ugushyingo 2023, cyo kumugira umwere.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriye, Ashley James Carl, Umuyobozi mushya w’Umuryango mpuzamahanga wita ku bimukira (IOM), ishami ry’u Rwanda baganira ku kwagura ubufatanye hagati y’impande zombi.
Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryakozwe muri 2022 ryagaragaje ko u Rwanda rutuwe n’abasaga miliyoni 13 mu gihe mu mwaka wa 2052 bazaba ari hafi miliyoni 24. Ibyo bivuze ko hazakenerwa Aho kuba, Ibizabatunga, Amashuli, Amavuriro, n’ibindi bikorwa remezo binyuranye. Ese igenamigambi rihari uyu munsi rijyana n’uko (…)
Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa mu Burasirazuba bwa Congo, bwashinje ingabo za Leta kutubahiriza agahenge k’amasaha 72 katanzwe.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Dr Jimmy Gasore, ari kumwe n’Abafatanyabikorwa ba Leta, batashye umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo, wambukiranya ibihugu bya Uganda, u Rwanda na Tanzaniya, nyuma y’imyaka itandatu (kuva muri 2017) wari umaze wagurwa.
Umuhanzikazi w’Umunyamerika, Ciara Princess Wilson, uzwi nka Ciara n’umugabo we Russel Wilson batangaje ko bibarutse umwana wabo wa gatatu w’umukobwa bise ‘Amora’.
Ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika REG WBBC, kuri uyu mubgoroba iracakirana na Equity Bank yo muri Kenya.
Kugira ibikombe byinshi no gukundwa mu Rwanda biri mu byahesheje ikipe ya APR FC kujya mu makipe 80 yatangije Ishyirahamwe ry’Amakipe (Clubs) muri Afurika(ACA) ku wa 30 Ugushyingo 2023 ku mugaragaro, uyu muhango ukaba warabereye mu gihugu cya Misiri.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko “iri ari itangiriro ryo kurangira kwa Hamas", kandi intambara ikomeje, bityo asaba abarwanyi b’uwo mutwe gushyira intwaro hasi bakamanika amaboko, bakishyikiriza ingabo za Israel.
Umwongereza Adam Bradford arahamya ko u Rwanda rufite umutekano uhagije Adam Bradford uba mu Rwanda ariko ukomoka mu Bwongereza, yatangaje ko iyo ari i Kigali mu Rwanda, aba yumva atekanye cyane kurusha uko aba yumva atekanye iyo ari i London mu Bwongereza. Ibi yabivuze nyuma y’uko tariki 12 Ukuboza 2023, Inteko Ishinga (…)
Mu gihe haburaga iminsi itageze kuri ibiri ngo urubanza ruregwamo Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose, rwasubitswe kubera Avocat warwaye akajyanwa kwa muganga igitaraganya.
Byukusenge Emmanuel wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, yapfuye azize uburwayi, abarimo abakozi mu Karere, Imirenge ndetse n’abaturage cyane cyane b’aho yari ayoboye birabashengura.
Inzego z’umutekano muri Ethiopia tariki 12 Ukuboza 2023 zataye muri yombi uwari Minisitiri ushinzwe iby’Amasezerano y’Amahoro, Taye Dendea nyuma yo gukekwaho gukorana n’umutwe w’inyeshyamba wa Oromo Liberation Army (OLA), urwanya Leta y’iki gihugu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2023, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ingengabihe y’imikino yo kwishyura ya shampiyona aho Rayon Sports na APR FC zizahura ku munsi wa 24.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kivuga ko abana bo mu Rwanda bakingirwa ku kugera ku kigero cya 96% by’abana bose baba bagomba guhabwa inkingo.
Inteko y’Ubwongereza, umutwe w’abadepite, watoye umwanzuro ushyigikira gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, nyuma yo kugaragaza ko ari igihugu gifite umutekano.
Ubwumvikane bukeya hagati y’u Bushinwa na Philippine butuma umutekano w’amato mu nyanja Chine Méridionale, ukomeza kuba ikibazo kuko ibihugu byombi biba byitana ba mwana.
Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi n’ibigo by’amashuri (NESA), kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira mu rugo mu kirihuko, guhera tariki ya (…)
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Rayon Sports yanganyirije na Kiyovu Sports kuri Kigali Pelé Stadium 1-1, mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona, isoza imikino ibanza iri ku mwanya wa kane.
Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ukuboza 2023, bari mu busabane n’Ababyeyi b’Intwaza batuye mu rugo rw’Impinganzima i Nyamata mu Karere ka Bugesera, babifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2024.
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, avuga ko SACCO 182 zimaze kugerwaho n’ikoranabuhanga, mu gihe mu mwaka wa 2024, zose 416 zizaba zimaze kugerwaho n’ikoranabuhanga, byorohereze abazikoresha bajyane n’ikoranabuhanga mu kubitsa no kubikuza.
Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Mali bwarangiye nyuma y’imyaka icumi bwari bumaze. Ubutegetsi bw’igisirikare buyoboye Mali nyuma ya ‘Coup d’Etat’ bwashatse ko ubutumwa bwa UN muri icyo gihugu burangira, nubwo hakiri ibibazo by’imitwe y’iterabwoba n’ibibazo bya politiki bikomeye.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali busaba ba nyir’ibibanza bitababaruyeho bigera kuri 23,606 kwitabira iyo serivisi, kugira ngo bibaheshe umutekano w’uko ari ibyabo.
Mu mpera z’icyumweru gishize, i Kigali habereye inama y’inteko rusange idasanzwe y’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda aho bemeje amatariki y’itangira rya shampiyona y’umwaka wa 2024 ndetse hongerwa n’umubare w’abakinnyi bemewe bakomoka hanze y’u Rwanda.
Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Mata, Joseph Barayagwiza, aramara impungenge abahinzi bakorana bafite ingemwe zishwe n’ibiza, ababwira ko bazabaha izizisimbura, nta kindi kiguzi.
Abantu babarirwa muri 30 bo muri Komini ya Fô, mu Burengerazuba bwa Burkina Faso, bishwe n’abantu bambaye imyenda ya gisirikare batahise bamenyekana, bakaba barabishe babasanze mu isoko.
Umunsi w’itora rya Perezida wa Repubulika n’iry’Abadepite 53 batorerwa kuri lisiti y’amazina ndakuka, y’abakandida batangwa n’imitwe ya politiki cyangwa biyamamaza ku giti cyabo, ni tariki ya 15 Nyakanga 2024.
Bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’uturere, biravugwa ko bavanwe mu turere basanzwe bakoreramo bimurirwa mu tundi.
Umuhanzi wamamaye mu njyana ya Reggaeton, Ramón Rodriguez wamenyekanye cyane ku izina rya Daddy Yankee, yatangaje ko ahagaritse umuziki akaba agiye kwiyegurira imana.
Minisiteri ya Siporo yahembye abakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri Siporo y’abagore, mu rwego rwo kubashimira uruhare rwabo mu gushyigikira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye muri Siporo mu Rwanda.
Muri Sudani, Gen. Abdel Fattah al-Burhan na Gen. Mohamed Hamdan Daglo, bemeye guhura imbona nkubone kugira ngo bashyikirane mu buryo bwo kurangiza intambara, barwanamo kuva tariki 15 Mata 2023.
Umuhanzikazi Bulelwa Mkutukana, wamamaye ku izina ry’ubuhanzi rya Zahara, wo muri Afurika y’Epfo, yitabye Imana ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 11 Ukuboza 2023, aguye mu bitaro by’i Johannesburg muri icyo gihugu, akaba yari afite imyaka 35 y’amavuko.
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Karere ka Ngororero baratangaza ko bagiye kurushaho kunoza ubufatanye mu kazi ka buri munsi, kugira ngo bagere ku musaruro ushimishije, mu gihe bitegura amatora y’Umukandida wa RPF Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu mwaka utaha wa 2024.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, yaganiriye na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al-Thani, bagaruka ku mibanire y’ibihugu byombi.
Abagore babiri bo mu Murenge wa Kamubuga mu Karere ka Gakenke, biyemereye ko baba ari bo babaye intandaro y’urupfu rw’umwana w’umukobwa, nyuma yo kumuha ibihumanya(uburozi) babishyize mu byo yarimo anywa.
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) cyatangaje ko impamvu zatumye mu ijoro ryo ku itariki 10 Ukuboza 2023 habaho ibura ry’umuriro mu gihugu hose byaturutse ku miyoboro migari u Rwanda ruhuriyeho n’ibihugu byo muri aka Karere birimo Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.