Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye Abanyarwanda baba mu mahanga, ko n’ubwo bavuye mu Rwanda bakaba batuye aho bashaka ku Isi, rwo rutigeze rubavamo bityo ko ari bo bafite icyerecyezo cyarwo mu biganza.
Umuyobozi wungirije w’Ikipe ya Basket Ball ya Toronto Raptors yo muri Amerika, akaba yaranashinze Giant of Afrika Masai Ujili, arasaba Abanyarwanda baba mu mahanga gutekereza ku Gihugu cyabo na Afurika muri rusange aho gutekereza ko gakonda ntacyo imaze.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda Dr Vincet Biruta yamurikiye abitabiriye Rwanda day umusaruro ukomeje kuva mu bikorwa by’ububanyi n’amahanga aho u Rwanda rumaze kugira abaruhagarariye mu bihugu bitandukanye 47 naho abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bakaba 45.
Minisitiri w’Urubyiruko Utumatwishima aratangaza ko uko u Rwanda ruhagaze kuva mu myaka 30 ishize rubohowe, bitanga icyizere cy’uko ruzaba igihangange nka Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA).
Nyuma y’uko mu 2020 Akarere ka Gisagara kihaye umuhigo w’inka kuri buri muryango, hari imidugudu yamaze kubigeraho 100%, kandi ahanini ngo babikesha amatsinda yo korozanya bibumbiyemo.
Polisi ya Nigeria, ibinyujije mu ishami ryayo rishinzwe iperereza n’ubutasi (FCID) muri Leta ya Lagos, yatangaje ko yataye muri yombi Oyeabuchi Daniel Okafor na Jasmine Chioma Okekeagwu, abana ba Mr Ibu, bazira umugambi wo kuriganya Miliyoni 55 z’ama Naira (Arenga Miliyoni 76Frw) yatanzwe n’abagiraneza yo kuvuza umubyeyi wabo.
Abatuye mu Kagari ka Sabusaro mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, ari ho iwabo w’Intwari Agatha Uwiringiyimana, baterwa ishema n’Intwari yavutse iwabo, bakanavuga ko kurera neza abo wabyaye ari bwo butwari bukomeye.
Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta witwa ‘Hope for Life Association’ hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Umuryango Nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD), ku nkunga y’umuryango Disability Rights Fund, tariki 02 Gashyantare 2024, bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo igamije gukorera ubuvugizi (…)
Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 butangaza ko bwongeye gufata ibice bitandukanye muri Teritwari ya Masisi, uduce twegereye ibirombe by’amabuye y’agaciro i Rubaya.
Myugariro wo hagati w’ikipe ya Police FC, Umurundi Ndizeye Samuel, yahagaritswe amezi atandatu adakina kubera gukubita umusifuzi kubera ko atishimiye imisifurire, ubwo batsindwaga na Sunrise FC ibitego 2-1, mu mukino wa 16 wa shampiyona, wabereye kuri stade ya Nyagatare tariki 14 Mutarama 2024.
Ku munsi wa mbere wa Rwanda Day i Washington D.C, tariki 2 Gashyantare 2024, ba rwiyemezamirimo, abayobozi mu rwego rw’imari n’abashoramari bahuriye mu Nama yiga ku Bukungu, yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB).
Ku wa Gatanu tariki ya 02 Gashyantare 2024, Amb. Col (Rtd) Donat Ndamage, yashyikirije Perezida w’igihugu cya Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Ku wa 2 Gashyantare 2024, ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yatsinze Guinea Conakry ibitego 3-1 mu mukino wa 1/4 cy’Igikombe cya Afurika 2023, igera muri 1/2 yajyanyemo na Nigeria yasezereye Angola.
Abahinzi bo mu Karere ka Burera bifuza ko abatubura imbuto y’ibirayi kinyamwuga biyongera, kugira ngo ingano yazo yiyongere, biborohere kuyibonera hafi kandi badahenzwe.
Abaturage bo mu Murenge wa Nyamiyaga, aho Fred Gisa Rwigema yavukiye, baravuga ko bazahora bakora cyane kugira ngo izina rye ryatumye u Rwanda rubohorwa bataryanduza.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Beninka mu Kagari ka Rubirizi mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, barishimira umuhanda wa kaburimbo biyubakiye ufite uburebure bwa metero 800, ukaba watashywe tariki 01 Gashyantare 2024 ubwo hizihizwaga Umunsi w’Intwari z’Igihugu.
Muri Tanzania, mu Ntara ya Katavi muri Mpanda, umugabo witwa Nilanga Francis yatawe muri yombi nyuma yo gutaburura umwana we, akajyana isanduku irimo umubiri we mu rugo kugira ngo usengerwe umwana we azuke.
“Rwanda Day ni umunsi ukomeye kuri twe. Nk’Abanyarwanda batuye mu mahanga, abahiga cyangwa abikorera , Rwanda Day ni umwanya mwiza wo guhura n’Umukuru w’Igihugu twitoreye, kuko aba yadushakiye umwanya nk’intara ya 6. Muri Rwanda Day, duhura na bagenzi bacu baturutse mu Rwanda, abandi Banyarwanda batuye mu bihugu by’ino, (…)
Mu Kagari ka Muharuro, Umurenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 29 y’amavuko ukekwaho kwiba inka akayihisha mu buriri bwe.
Mu kwizihiza Umunsi w’Intwari, abaturage bo mu Karere ka Gakenke bagaragaje ko ibikorwa by’indashyikirwa bakomeje kwegerezwa, byashowemo za Miliyari z’Amafaranga y’u Rwanda, batari kubigeraho iyo Intwari zititangira Igihugu.
Nyuma y’uko umuryango w’abantu bane batuye mu Murenge wa Cyuve, inzu yabo ihiye n’ibyarimo bigakongoka, babonye umugiraneza uzabubakira inzu yo kubamo.
Abaturage bivuriza mu bitaro bya Gatonde n’Ubuyobozi bw’ibyo bitaro, barashimira Ubuyobozi bw’Igihugu bwabageneye Imbangukiragutabara (Ambulance), nyuma y’imyaka itatu ibyo bitaro bikoresha imwe.
Ni impanuka yabaye ahagana mu saa sita z’ijoro ryakeye ry’uyu wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2024, iturutse ku guturika kwa Gaz, byakuruye inkongi ihita yica abantu 3 ako kanya, abandi 298 barakomereka, bikaba byabereye ahitwa Embakasi mu Murwa mukuru wa Kenya, Nairobi.
Muri Turkey, umugore aherutse gusaba gatanya kubera ko umugaba we yanga kwiyuhagira, agahora anuka ibyuya ndetse n’amenyo ye akayoza rimwe cyangwa se kabiri mu cyumweru gusa.
Umuntu wa mbere yamaze gushyirwamo akuma mu bwonko kagereranywa na mudasobwa ka sosiyete Neuralink ya Elon Musk, iyo ikaba ari intambwe ya mbere yo kugera ku nzozi za Elon Musk zo kugenzura ibikoresho by’ikoranabuhanga hakoreshejwe igitekerezo.
Abagabo babiri bari bagwiriwe n’ikirombe mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rugarika, Akagari ka Nyarubuye mu Mudugudu wa Ndagwa tariki 31 Mutama 2024, umwe yabashije kuvamo ari muzima nyuma yo kumaramo umunsi umwe n’amasaha 5.
Urubyiruko mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, ruri mu bitabiriye ibikorwa bitandukanye byaranze kwizihiza umunsi w’Intwari, aho bagaragaje ko bazitangira Igihugu iteka ryose, urukundo rwacyo rukababamo nk’uko amaraso atembera mu mubiri.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bitabiriye umusangiro wateguwe na Senateri Bill Nelson n’umugore we Grace Cavert, basanzwe ari inshuti z’u Rwanda.
Ku mugoroba tariki 1 Gashyantare 2024, icyumba cya Paruwasi ya Sainte Famille gikoreshwa nk’ibiro, cyafashwe n’inkongi y’umuriro, ibyarimo byose birakongoka.
Ikigo gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), cyatangaje ko amakuru arimo gukwirakwizwa ko hari ibinini bya Paracetamol byanditseho P500 birimo virusi yitwa ‘Machupo’ yica, nta shingiro afite ndetse ko nta bwoko bw’iyi miti buri ku isoko ry’u Rwanda.
Mu Nama y’Umushyikirano yo muri 2024, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, yasabiye abahanzi ko bajya bagaragara mu nama zitandukanye zibera mu gihugu, bagasusurutsa abazitabiriye, kuko ari amahirwe yo kwerekana ubuhanga bwabo ndetse no kubona akazi nk’abatunzwe n’umuziki.
U Bwongereza bwiyemeje gufasha u Rwanda gushyiraho ibikorwa remezo bizafasha mu bucuruzi, mu rwego rwo kurushaho korohereza ibikorwa bitandukanye by’ishoramari bikorerwa mu Rwanda.
Bamwe mu bagore bafite ubumuga bwo mu mutwe bavuga ko babangamirwa na zimwe muri serivisi bahererwa kwa muganga, zirimo gufatirwa ibyemezo byo kuboneza urubyaro, kandi ubusanzwe ari amahitamo y’umuntu ku giti cye.
Perezida Paul Kagame uri muri Amerika, yagaragaje ko mu myaka 30 ishize, mu gihe Abanyarwanda bizihizaga umunsi w’Intwari, hari byinshi byagezweho birimo kuba abaturage barashyize imbere Ubumwe bwabaye ishingiro ryo kuba Igihugu ubu gitekanye, ndetse kandi gikomeje no gutera imbere.
Ibirori byo kwizihiza umunsi w’Intwari z’u Rwanda Mu Mudugudu wa Kinunga, mu Kagari Ka Niboye, mu Murenge Niboye, mu Karere Kicukiro, byabimburiwe n’urugendo rwaturutse ku biro by’Akagari ka Niboye, abarwitabiriye berekeza ahazwi nka Sonatubes, baragaruka bakomereza ahabereye ibiganiro.
Umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, yari yareze Guverinoma ya Kenya mu Rukiko ku cyemezo cyo kohereza abapolisi b’icyo gihugu muri Haiti, ndetse Urukiko rwemeza ko koko ubwo butumwa butemewe, kuko bunyuranyije n’amatageko ya Kenya, ariko Perezida William Ruto w’icyo gihugu, akaba yavuze ko ubwo butumwa bukomeje.
Kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare 2024, ikipe ya Police FC yatwaye igikombe cy’Intwari itsinze APR FC ibitego 2-1, mu mukino wa nyuma wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, mu gihe AS Kigali yatsinze Rayon Sports mu bagore.
Bamwe mu bamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu ndetse n’abahishe Abatutsi mu gihe cya Jenoside, bahawe inka mu rwego rwo kubashimira ibikorwa by’ubwitange n’Ubutwari bakoze.
Abari abanyeshuri 47 mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu mu ishuri ryisumbiye ry’i Nyange, mu Karere ka Ngororero, bahamije Ubunyarwanda imbere y’abacengezi bakabizira, hari ubutumwa baha urubyiruko rw’iki gihe.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, arahamagarira ibihugu by’u Burayi gushyigikira Ukraine, hongerwa imfashanyo mu bya gisikare.
Ku itariki 26 Mutarama 2024, Minisitiri w’Urubyiruko, Utumatwishima Abdallah, yatanze igitekerezo ku rubuga rwa X, cyo kurebera hamwe uko abangavu bafite imyaka 15 bahabwa imiti ibarinda gusama.
Hirya no hino ku mbuga nkoranyamabaga haracicikana ibaruwa ya Martin Mbonizana, urega ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru kumwirukana binyuranyije n’amategeko, akanasaba indishyi y’akababaro ya miliyoni 900 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Abatuye imijyi ya Goma na Gisenyi batangaza ko nubwo mu nkengero z’umujyi wa Goma, humvikana intambara ikomeye, bitabuza abatuye imijyi yombi guhahirana.
Ahagana saa yine z’igitondo kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare 2024, Abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, bunamiye Intwari z’Igihugu ku Gicumbi cy’Intwari i Remera hafi ya Sitade Amahoro.