Nzabamwita Emmanuel w’imyaka 23, wo mu murenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi wari warakoze impanuka yatumye amara imyaka ibiri n’igice mu bitaro atihagarika akoresheje igitsina cye, yamaze kuvurirwa mu bitaro bya Gitwe.
Urugereko rw’ubujurire bw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriwe u Rwanda (ICTR) ruzasoma urubanza rw’ubujurire rwa Jean Baptiste Gatete waboraga Komini ya Murambi tariki 09/10/2012.
Cooperative jyaheza ubwo twaganiraga nabamwe mubari bayirimo kuri uyu wa 12/09/2012 badutangarije ko bakoraga isuku mu murenge wa Rwimbogo nyuma iza kwamburwa na rwiyemeza mirimo bakoranaga ubu hakaba hashize hafi imyaka ibiri ngo amaso yaheze mu kirere.
Umugabo ukomoka mu gihugu cya Tchèque witwa Vladimir Franz ufite ibishushanyo (tatuages) kuva ku kirenge kugeza ku mutwe ngo arashaka kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora azaba mu mwaka utaha wa 2013.
Abatuye umurenge wa Nyarubaka bishyize hamwe bagura imodoka izajya ibahekera umurambo, mu gihe bajya ku irimbi rusange cyangwa se bakura uwatabarutse mu bitaro. Ngo ntawe uzongera kugurisha isambu kuko yapfushije umuntu.
Umurambo w’umugabo witwa Hakizimana Ignace w’imyaka 32 wabonetse mu masaha ya saa moya za mu gitondo kuri uyu wa 13/09/2012 mu mudugudu wa Nyarurembo, akagari ka Nyabigega, umurenge wa Gatore mu karere ka kirehe yimanitse mu kiziriko.
Bamwe mu bahinzi b’urutoki bo mu karere ka Nyamasheke bagiye guhabwa amahugurwa ku buryo bwo kunoza ubuhinzi bw’urutoki, maze bavayo bagahinduka abafashamyumvire bakanafasha abahinzi bandi kuvugurura urutoki binyuze mu mashuri yo mu mirima.
Abana babiri bari munsi y’imyaka 16 batoraguwe mu mujyi wa Kibungo kuri uyu wa 11/09/2012 saa yine z’ijoro bavuga ko bagiye i Kigali n’amaguru gushaka akazi bahunga mu kase ubatoteza akanabima ibiryo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare burasaba abayobozi b’inzego z’ibanze gukurikirana ikibazo cy’abanyamahanga baba muri ako karere badafite ibyangombwa bibemerera kuba mu Rwanda kuko akenshi baba intandaro y’umutekano muke.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, tariki 12/09/2012, yatashye inzu zubatswe n’amakoperative, ibiro by’akagali n’amashyanyarazi yakuruwe n’abaturage bo mu Murenge wa Ruli.
Umushumba wa diyosezi EAR Gahini, Birindabagabo Alexis, aratangaza ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge gikemutse byatuma amafaranga yakoreshwaga mu ikumirwa ryabyo yakoreshwa mu bikorwa by’iterambere.
Emmanuel Muhayimana yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge tariki 10/09/2012 akurikiranweho kubeshya abantu akabacuza amafaranga yabo ngo azabafasha kubona impushya za burundu zo gutwara imodoka.
Bamwe mu bahesha b’inkiko batabigize umwuga bakorera mu karere ka Nyanza barashinjwa n’abaturage ko aribo badindiza irangizwa ry’imanza zaciwe n’inkiko kandi zitarajuririwe mu gihe cy’iminsi 30 ibarwa kuva isomwa ry’urubanza ribayeho nk’uko amategeko abiteganya.
Perezida mushya wa Somaliya, Hassan Sheikh Mohamud na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Kenya, Sam Ongeri, barusimbutse ubwo umwiyahuzi yiturikirizagaho igisasu i Mogadiscio iruhande rwa Hoteli bakoreragamo inama tariki 12/09/2012.
Nzirorera w’imyaka 35 ari mu maboko ya polisi kuri sitasiyo ya Kamembe mu karere ka Rusizi azira gukubita umugore we.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 12/09/2012 yagiranye ikiganiro n’Abanyarwanda biganjemo abacuruzi bakorera mu mujyi wa Tianjin mu gihugu cy’u Bushinwa abakangurira kwitwara neza bakaba abavugizi b’u Rwanda aho bari.
Leta ya Zimbabwe yafashe icyemezo cyo kwirukana Umunyarwanda witwa Busy Mana Theoneste wari wayandikiye asaba uburenganzira bwo gutangiza idini ryemera kandi risenga Shitani.
Emmanuel Nsanzimana na Damien Rugwizangoga nibo batsindiye ibihembo bya moto mu ma rushanwa ya SHARAMA na MTN, n’abandi batsindira ibihembo bitandukanye kuri iki cyumweru cya karindwi iri rushanwa rimaze riba mu Rwanda.
Intumwa y’umuryango w’abibumbye mu ishami rishinzwe guharanira amahoro, Elver Ladsous uri mu Rwanda, yatangaje ko ashyigikiye imyanzuro y’Inama mpuzamahanga mu karere k’ibiyaga bigari (ICGLR), yo gushyiraho abagenzuzi n’umutwe w’ingabo utabogamye, ku mipaka ya Kongo n’u Rwanda.
Bamwe mu Banyaburera bavuga ko abasore benshi bo muri ko gace batagikwa abakobwa kubera umuco wo “Gukocora” uharangwa, aho umusore yumvikana n’umukobwa bakajya kubana ababyeyi babo batabizi.
Ambasaderi wa Amerika muri Libiya, Christopher Stevens, yivuganywe n’intagondwa z’abayisiramu tariki 11/09/2012 ubwo zarasaga ku nyubako akoreramo i Benghazi muri Libiya.
Abaturage bo mu karere ka Rubavu barasaba amasosiyete afite serivise bakoreshwa cyane kujya yihangana guhagarika gahunda zayo batabimenyeshejejwe kuko bibatera igihombo.
Perezida w’u Rwanda, Kagame Paul, aratangaza ko ibibazo by’amakimbirane n’ubugizi bwa nabi muri Congo byatangiye kera cyane nawe ubwe ataravuka.
Imvura yiganjemo umuyaga n’amahindu yaguye mu murenge wa Bugarama ku mugoroba wa tariki 11/09/2012 isenya amazu agera 100 harimo 50 yangiritse bikabije.
Imiryango 40 yo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu kuri uyu wa kabiri tariki 11/09/2012 yangirijwe n’imvura yaguye mu gihe cy’amasaha ya saa tanu, ihitana n’umuntu umwe naho abana batatu bajyanwa kwa muganga.
Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Ikoranabuhanga n’Itumanaho mu Rwanda (RICTA), rirakangurira abantu ku giti cyabo n’ibigo bikorera mu Rwanda kwitabira gukoresha domain ya “.rw” ku mbuga zabo za internet, mu kwimenyekanisha no mu kumenyekanisha igihugu cyabo ku rwego mpuzamahanga.
Amakipe 10 y’umupira w’amaguru amaze kwemeza ko azitabira irushanwa ryo gutera inkunga ikigega ‘Agaciro Development Fund’ rizatangira ku wa kane tariki 13/09/2012 hirya no hino ku bibuga byo mu Rwanda.
Urugereko rw’ubujurire mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), tariki 08/10/2012, ruzumva ubujurire bwa Justin Mugenzi wabaye Minisitiri w’ubucuruzi na Prosper Mugiraneza wari Minisitiri w’imirimo ya Leta mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umunyarwandakazi witwa Ilibagiza Immaculée yakiriwe n’Umushumba wa Kiliziya Gatulika, Papa Benedigito wa XVI i Vatikani mu Butaliyani tariki 03/09/2012, amushimira ibikorwa byiza byo kubwiriza henshi ijambo ry’Imana no gushishikariza imbaga y’abatuye isi gusenga no kubabarira.
Ubuyobozi bw’akagari ka Rukara, umurenge wa Rukara mu karere ka Kayonza, bwahurije hamwe abantu 88 barimo abakoze ibyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayirokotse mu itorero muri gahunda y’icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge.
Abaturage b’akarere ka Ruhango, baravuga ko bari bakwiye kujya begerwa mu gihe cyo gutegura imihigo, aho kugira ngo bajye bayumva kuri radiyo gusa.
Ishyirwaho ry’abagenzuzi bazareba uko ibintu byifashe ku mipaka igabanya u Rwanda na Congo bizafasha u Rwanda gukomeza kugaragaza ko nta kibazo rufitanye n’icyo gihugu.
Ubugenzuzi bwakozwe mu karere ka Rutsiro bwagaragaje ko inkuba n’imiyaga bivanze n’imvura yaguye mu minsi ishize byangije bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga, amazu agera kuri atanu arasenyuka ndetse n’abantu batatu barahungabana.
Bamwe mu bafite ibikorwa mu murenge wa Kinigi uturiye pariki y’ibirunga mu karere ka Musanze, baravuga ko banze agasuzuguro k’abanyamahanga maze batanga amafaranga miliyoni esheshatu n’ibihumbi 345 mu kigega Agaciro Development Fund.
Abanyeshuli 13 biga muri za kaminuza n’amashuli makuru atandukanye yo mu Rwanda batorewe kuyobora ihuriro ry’abanyeshuli biga mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba (EACSU) mu matora yabereye mu mujyi wa Arusha muri Tanzaniya tariki 06-11/09/2012.
Ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ubuhinzi cya 2013 A mu karere ka Nyabihu, tariki 11/09/2012, abaturage bashishikarijwe guhingira igihe, gukoresha ifumbire n’inyongeramusaruro ndetse no kwita ku butaka bahingaho.
Sosiyete kabuhariwe mu guhererekanya amafaranga hirya no hino ku isi, Western Union, yatangaje ko guhera muri iyi saison igiye gufasha urubyiruko ruzajya rutsinda amarushanwa ya ruhago mu burayi kugira ngo bazabashe kubona uburyo bwo kujya mu ishuli.
Nubwo mu kinyarwanda bisanzwe bizwi ko kizira gukorana imibonano mpuzabitsina n’umwishywa (umwana wa mushiki wawe), mu murenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero hari umukobwa watewe inda na nyirarume ubu bakaba batameranye neza.
U Rwanda rukomeje gushakisha amajwi kugira ngo rubone umwanya mu kanama kadahoraho gashinzwe umutekano mu muryango w’abibumbye (UN) kagizwe n’ibihugu 10 byo ku migabane yose igize isi.
Umuhanzi James Ruhumuriza uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya King James mu kwa cumi azerekeza mu gihugu cy’Ububiligi mu gitaramo cyateguwe na Team Production iyobowe na Justin Karekezi uba mu gihugu cy’Ububiligi.
Ubwo kuri uyu wa 11/09/2012 Amerika n’isi bibuka ku nsuro ya 11 ibitero byagabwe ku miturirwa ibiri ya World Trade Center bigahitana abasaga 3000, abaturage batuye uwo mujyi bashimishijwe nuko ahahoze ayo mazu ubu hitwa Ground Zero harangwa urwibutso ndetse hakaba hanuzuye inyubako isumba izindi yitwa One World Trade Center.
Ikibazo cy’imashini zihinga cyari cyarabaye imbogamizi ku bahinzi b’akarere ka Gatsibo ubu kirimo gukemuka. Mbere aka karere kari gafite imashini ntoya eshatu none ubu kabonye imashini nini 18.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, avuga ko u Rwanda rumaze kurambirwa ihohoterwa rikorerwa Abanyarwanda baba mu bihugu by’i Burayi bazira ubusa, cyakora akavuga ko hari icyo ibiganiro byakozwe bimaze kugeraho cyane cyane ku gihugu cy’Ububiligi.
Abanyeshuli bagera ku 116 basanzwe bakora mu mahoteli n’amaresitora mu mujyi wa Kigali bahawe impamyabushobozi kuri uyu wa kabiri tariki 11/09/2012 nyuma yo guhabwa amahugurwa ku kwakira neza abakiriya.
Nyuma y’aho Rayon Sports yivangiye na Nyanza FC, Ikipe ya Espoir yagize amahirwe yo kugaruka mu cyiciro cya mbere kubera ko muri shampiyona hari kuba hasigayemo amakipe 13 kandi hakenewe 14.
Abakozi bakorera mu ishuri rikuru rya Kibungo (INATEK) baratangaza ko bigomwe icyo bakunda kurusha ibindi aricyo umushahara w’ukwezi, ngo bashyigikire ikigega Agaciro Development Fund (AgDF).
Iradukunda Christine w’imyaka 18, wo mu kagari ka Karambo umurenge wa Bweramana, mu karere ka Ruhango, yitabye Imana tariki 10/09/2012. Icyamwishe ntikiramenyekana ariko abaturanyi be barakeka ko yishwe n’inkuba.
Ubuyobozi bw’umushinga ugamije gutunganya no kongera umusaruro w’amafi mu biyaga by’imbere mu gihugu (PAIGELAC) watangiye gukora imikwabu mu biyaga by’akarere ka Bugesera mu rwego rwo guhigamo imitego itemewe kurobesha.
Umugabo witwa Ngendahimana Joseph yakubiswe n’inkuba ku cyumweru tariki 09/09/2012 ahagana saa kumi z’umugoroba ubwo imvura nyinshi yagwaga mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi.
Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda, hagiye kuba igitaramo cy’abahanzi ba Gospel mu resitora. Kuwa gatanu tariki 14/09/2012, iki gitaramo kizabera ahitwa “Amani Restaurant” mu nyubako nshya y’isoko rya Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.