Mu ijoro rishyira tariki 03/09/2012, abajura banyuze mu gisenge cy’iduka Munyurangabo Leopold acururizamo, hafi y’isoko ryo mu mujyi wa Butare, biba amafaranga yose bari basizemo.
Guverinoma y’u Rwanda yateganyije miliyari 12 zo gushora mu buhinzi bukoresha imashini. Ibi bizagira uruhare mu kongera umusaruro uva ku buhinzi no guteza imbere icyaro; nk’uko Dr. Agnes Kalibata, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yabitangarije The EastAfrican.
Abaturage, inshuti n’abafatanyabikorwa b’akarere ka Bugesera, tariki 03/09/2012, begeranyije inkunga ingana na miliyoni 359 ibihumbi 177 n’amafaranga 790 yo gushyigikira Agaciro Development Fund.
Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda akaba n’intumwa ya Leta, Tharcisse Karugarama, yatangaje ko u Rwanda rutazongera kwifashisha abanyamahanga baza kurwandikira amategeko arugenga.
Abanyarwanda bagaragaje ko bishimiye igikorwa cy’ingabo z’u Rwanda kujya gufatanya n’ingabo za Congo mu kurwanya umutwe wa FDLR ;ndetse bavuga ko gutaha kw’ingabo z’u Rwanda bibeshyuje amakuru yari asanzwe atangazwa ko u Rwanda rutera inkunga M23.
Imanza za Victoire Ingabire na Leon Mugesera zakomeje kuri uyu wa mbere zagaragayemo gutsimbarara ku byifuzo byabo basaba ko hari ingingo zimwe zavanwa mu mategeko y’u Rwanda, kuko zitabaha ububasha bwo kuburana uko babyifuza.
Desmond Tutu, Musenyeri ukomoka muri Afurika y’Epfo ndetse wigeze guhabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, arasaba ko Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Bwongereza n’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika George Bush bashyikirizwa urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kubera ibyaha bakoreye muri Irak.
Abaturage bo mu karere ka Gatsibo bakomeje kugaragaza ishyaka mu gutanga umusanzu mu kigega Agaciro Development Fund. Ubwo iki gikorwa cyatangizwaga mu karere ka Gatsibo tariki 31/08/2012 abaturage batanze miliyoni zisaga 263 n’ ibihumbi 361.
Abanyamuryango bagize koperative CTVRB ikora umurimo wo gutwara abagenzi mu modoka ntoya (taxi voiture) mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi biyemeje gutanga umusanzu w’amafaranga ibihumbi 500 mu kigega Agaciro Developpment Fund (AgDF).
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo barasaba ubuyobozi bw’aka karere ko bwabafasha, bukaborohereza ku birebana n’imiturire kuko ibibanza byo kubakamo birenze ubushobozi bwabo.
Umugabo witwa Baziruwiha Donat ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero yanze gusezerana n’umugorewe bamaranye imyaka 23 ndetse bakaba barabyaranye abana 10.
Nyuma y’igitaramo cyakozwe n’urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye mu karere ka Nyabihu kiswe “bye bye vacances”, urubyiruko rwasanze hari ibyo mu muco wa kera bigomba gusegasirwa ndetse n’ibyo mu muco w’ubu bigomba gukosorwa bigafasha guteza imbere umuco nyarwanda.
Tagisi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yahindutse umuyonga, mu gihe cya saa ine z’amanywa kuri uyu wambere tariki 03/09/2012, aho yari irimo gukanikirwa muri sitasiyo Hass Petroleum iri i Nyabugogo mu mujyi wa Kigali.
Abagore bo muri Togo bibumbiye mu mpuzamashyirahamwe itavuga rumwe n’ubutegetsi yitwa ‘Sauvons le Togo’ biyemeje kutongera kuryamana n’abagabo niba ntacyo bakoze ngo habeho impinduka muri politike.
Itsinda ry’abasirikare bo ku rwego rw’aba ofisiye baturutse mu ishuri rya Gisirikare ry’Abasirikare bakuru rya Tanzania, bari mu rugendo shuri mu Rwanda mu rwego rwo kwigira ku bunararibonye bwarwo mu bikorwa bitandukanye.
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Lt.Gen Charles Kayonga, yatangaje ko umutwe w’ingabo z’u Rwanda wavuye muri Kongo kubera ko uburyo bw’imikorere (conditions) bwahindutse bitewe nuko ingabo za Congo zacitsemo ibice.
Nyuma y’iminsi mike mu Rwanda hatangijwe ikigega Agaciro Development Fund (AgDF), hatangiye kugaragara inyandiko “tract” zishishikariza abaturage kudashyiramo inkunga yabo.
Umugore witwa Sandra McNab w’imyaka 55 y’amavuko arashaka uwamubera umugabo nyuma yo gutandukana n’abagabo umunani mu gihe cy’imyaka 39.
Ubufushyi bwatumye umugore wo mu gihugu cya Péru ku mugabane w’Amerika akata igitsina cy’umugabo we, akoresheje icyuma cyo mu gikoni, amuziza ko ngo yamucaga inyuma.
Umutwe wa FDLR na Mai-Mai bashyizeho umusoro ku barobyi bakorera mu Kiyaga cya Edouard mu karere ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru ungana n’ibihumbi 10 by’amafaranga akoreshwa muri Kongo-Kinshasa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 03/09/2012 imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace itwara abagenzi yagonze igare maze umunyegare, uwo yari atwaye ndetse n’undi muntu umwe wigenderaga barakomereka.
Umuryango w’Abahinde baba mu Rwanda bitwa ’Malayalee’ wizihije isabukuru yitwa ‘Onam’ yo gutangira umwaka, ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 02/09/2012. Iyo sabukuru igereranywa n’umuganura mu Rwanda, aho baba basangira umusaruro w’ibyo bejeje.
Umunyarwanda witwa Sadi Bugingo ukomoka i Kibungo ushinjwa kuba yaragize uruhare mu Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda azagezwa imbere y’ubucamanza bwo mu gihugu cya Norvege kuva tariki 25/09/2012 kugeza 21/12/2012.
Umunyakenyakazi witwa Julia Njoronge niwe wegukanye ikamba rya nyampinga w’Afurika y’Uburasirazuba (Miss East Africa) mu marushanwa y’abakobwa baba mu gihugu cy’Ububiligi ariko bakomoka muri Afurika y’Uburasirazuba.
Mu miryango isaga 170 yabaruwe ko ibana mu buryo butemewe n’amategeko mu murenge wa Save akarere ka Gisagara, 76 yasezeranyijwe kuwa gatanu tariki 31/08/2012.
Icyemezo cyo kohereza Bernard Munyagishari wari umuyobozi w’umutwe w’interahamwe mu mujyi wa Gisenyi cyadindijwe no guhindura inyandiko zikubiyemo ubujurire; nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru bya Hirondelle.
Polisi ikorera mu Karere ka Karongi yataye muri yombi, tariki 31/08/2012, umugabo w’imyaka 24 witwa Jean Baptiste Nsanzumukiza akekwaho kwica ise amutemaguye yarangiza umurambo we akawujugunya mu musarane.
Kaminuza Nkuru y’u Rwanda imaze ibyumweru bibiri itanga amahugurwa ku ikoranabuhanga yari agenewe abana biga mu mashuri abanza. Iyo gahunda bayise ICT4KIDS.
Nyampinga w’u Rwanda 2012 yaraye amenyekanye mu birori byabereye i Gikondo ahabera imurikagurishwa mu mujyi wa Kigali mu ijoro rya tariki 01/09/2012. Dore uko byari byifashe mu mafoto.
Akarere ka Huye kesheje umuhigo wo gutanga amafaranga menshi mu kigega Agaciro Development Fund. Tariki 01/09/2012 Abanyehuye begeranyije miliyari imwe, miriyoni 198, ibihumbi 468 n’amafaranga 458.
Umuyobozi wa polisi mu karere ka Kirehe aratangaza ko umutekano mu karere ka Kirehe uhagaze neza kiretse ikibazo cy’ibiyobyabwenge biva mu mirenge ya Gatore, Kigarama na Musaza. Ngo impamvu ibitera ni uko iyi mirenge ihana imbibi n’igihugu cya Tanzaniya.
Abatuye umurenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara, bavuga ko Agaciro Development Fund ari uburyo bwo kwikorera nk’Abanyarwanda kandi ari ikigega cy’iterambere bahunikamo kikazabagoboka.
Mu mikino ihuza amakipe y’ibigo by’amashuri yisumbuye mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba (FEASSA) yari imaze iminsi ibera i Bujumbura mu Burundi, u Rwanda rwabuze igikombe na kimwe mu gihe rwari rwarajyanyeyo amakipe 17 y’imikino itandukanye.
Mu mihigo y’umwaka 2011-2012, akarere ka Karongi kabaye aka kabili mu Ntara y’Uburengerazuba, kaba aka 16 mu gihugu hose n’amanota 88,1%.
Bahizi Apollinaire w’imyaka 76 na Ndatimana Theogène wari ufite imyaka 21 bose bo mu kagari ka Mwendo umurenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro bitabye Imana mu buryo butunguranye mu cyumweru gishize.
Abasirikare 357 bo mu mutwe wihariye bakoranaga n’ingabo za Congo mu kurwanya imitwe yitwaza intaro irimo FDLR, bageze mu Rwanda aho bari baherekejwe n’umubare utari muto w’ingabo za Congo, zikuriwe na Br. Gen. Bauma Abamba Lucien uyobora ingabo muri kivu y’Amajyaruguru.
Kapiteni Caliste Kanani, umwe mu basirikari batandatu ba FDLR batahutse ku bushake, aremeza ko yishimye kandi bimuvuye ku mutima kubona amaguru ye yongeye gukandagira ku butaka bw’u Rwanda.
Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru mu batarengeje imyaka 17 yanyagiwe na Nigeria ibitego 5-0, mu mikino wa gicuti wabereye kuri UJ Esuene Stadium i Calabar muri Nigeria kuri uyu wa Gatanu tariki 31/08/2012.
Umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame, yageze mu murwa mukuru wa Ethiopia, Addis Ababa, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 01/09/2012, aho yitabiriye umuhango wo guherekeza bwa nyuma Meles Zenawi, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.
Umuryango “Never again” uharanira uburenganzira bwa muntu no kubaka amahoro, wasabye urubyuruko usanzwe ufasha rw’abagore n’abakobwa kwikorera, aho gukesha amaramuko abantu b’abagabo; kuko ngo bibaviramo gusuzugurwa ndetse n’ihohoterwa.
Abacuruzi bo mu karere ka Muhanga barangije itorero i Nkumba mu karere ka Burera, baratangaza ko iryo torero barijyiyemo ku bushake bwabo ntawe ubibahatiye.
Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyatanze inkunga ingana na miliyoni 387 z’amafaranga y’u Rwanda, mu kigega Agaciro Development Fund, ubwo hizihizwaga umunsi w’abasora wizihirijwe ku rwego rw’igihugu mu karere ka Musanze.
Abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda bategereje ku mupaka wa Kabuhanga, ingabo z’igihugu ziri mu mutwe udasanzwe wa "Special force" ziri butahuke zivuye muri Congo aho zari mu bikorwa byo guhashya FDLR.
Amakipe atatu yonyine mu makipe arenga 10 y’u Rwanda yari yitabiriye imikino ihuza amakipe y’ibigo by’amashuri yo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba (FEASSA) abera i Bujumbura, niyo yabashije kugera ku mukino wa nyuma.
Minisitiri w’intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, arashimira Abanyarwanda bose uburyo babadukanye ibakwe bagashyikira ikigega cyo kwihesha Agaciro, nk’uko yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 01/09/2012.
Mu karere ka Gicumbi hatangjwe ubuhinzi bwa Pome mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’aka karere, gasanzwe kari ku isonga mu turere dufite buhinzi n’ubworozi bwateye imbere mu Rwanda.
Abaturage n’abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyamasheke beretswe ibyo babashije kugeraho muri 2011/2012, banerekwa ibikubiye mu mihigo basabwa kwesa muri 2012-2013, mu nteko y’akarere yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 31/08/2012.
Urwego rushinzwe gukurikirana abajyanama b’ubuzima n’ubukangurambaga mu by’ubuzima ku Bitaro bya Nyagatare, rurasaba abajyanama b’ubuzima kongera ingufu mu biganiro bizamura imyumvire y’abaturage mu kwirinda indwara no kubungabunga ubuzima bwobo.
Mukakamari Marie Claire w’imyaka 27 yafashwe n’inzego z’umutekano afite udupfukika 50 tw’urumogi yajyaga acururiza aho atuye mu mudugudu wa Gitwa, akagari ka Munini umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango.