Gashora: Umurambo w’umugabo watoraguwe mu ruzi rw’Akagera

Umurambo w’umugabo witwa Rwatangabo Reverien watoraguwe mu ruzi rw’akagera tariki 17/01/2014 mu gice giherereye mu murenge wa Gashora mu kagari ka Biryogo mu karere ka Bugesera.

Uwo murambo wabonwe n’abahinzi bahingaga hafi y’urwo ruzi urimo kureremba hejuru y’amazi maze bihutira kuwurohora no kubimenyesha ubuyobozi n’inzego z’umutekano; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashora, Murenzi Jean Marie Vianney.

Yagize ati “twihutiye gukora iperereza tubaza abaturage niba bamuzi maze tuza gusanga nyakwigendera akomoka mu murenge wa Rilima mu kagari ka Kabeza mu mudugudu wa Gasave”.

Avuga ko icyahitanye uyu mugabo kitaramenyekana, ariko polisi ikaba ikomeje iperereza kugirango kimenyekane.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya ADEPR Nyamata, numara gukorerwa isuzuma ukaba uzashyikirizwa abo mu muryango we bakawushyingura.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka