Mu gihe impunzi ziri mu Rwanda zitabasha kubona uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 nk’uko Abanyarwanda babasha kububona bikaba imbogamizi ku rubyiruko rw’impunzi, minisiteri ifite imicungire y’ibiza n’impunzi mu nshingano zayo (MIDIMAR) iratangaza ko hari icyizere ko iki kibazo cyazakemuka maze urwo rubyiruko narwo rukabasha (…)
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore tariki 8/3/2014, bamwe mu bagore bakora uburaya mu mujyi wa Muhanga, baratangaza ko mu gihe haje ifaranga ritubutse bibagirwa agakingirizo birengagije ko bakwandura cyangwa ngo banduze SIDA.
Abagore batandukanye bo mu karere ka Burera batangaza ko bamaze kwiteza imbere mu bintu byinshi ngo ariko baracyabangamiwe n’ihohotera ryo mu ngo aho usanga mu ngo zimwe na zimwe abagore aribo bonyine bita ku iterambere ryazo.
Nyuma y’uko tariki 5/03/2013 mu masaha y’umugoroba inkongi y’umuriro itwitse kwa Mukamusoni Damarce utuye mu kagali ka Munyinya mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza umukobwa we witwa Kasine Janet yitabye Imana azize ubushye bw’uwo muriro.
Ubwo urumuri rw’ikizere rutazima rwakirwaga mu karere ka Gicumbi tariki 06/03/2014, abaturage basanze ko ari urumuri rwo kubamurikira bakava mu icuraburindi ry’umwijima wa Jenoside yakorewe Abatutsi rukababera ikerekezo gikwiye cy’ejo hazaza.
Abafite ubumuga bo mu karere ka Ngoma basabwe kujya bitabira inama zibera iwabo mu midugudu no kuzitangamo ibitekerezo kubyo babona byabafasha mu kwitabira gahunda za Leta neza badahuye n’imbogamizi z’ubumuga bafite.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma burasaba abayobozi b’amakoperative kujya banoza imicungire y’umutungo wa koperative bayobora, nyuma yuko bigaragaye ko hari benshi mu bacunga nabi umutungo wa koperative.
Abasore bataramenyekana bose, mu ijoro rishyira tariki 06/03/2014, bateye abana b’imfubyi bibana mu murenge wa Giheke bagamije kubakorera ibikorwa by’urugomo birimo ubujura n’ibindi.
Abaturage b’abahinzi bo mu murenge wa Kansi mu karere ka Gisagara barashimwa uko bitabira uburyo bwo guhinga bahuje ubutaka, kandi bakaba barabashije no guhashya indwara ya kirabiranya mu rutoki yari yarashegeshe uyu murenge wa Kansi.
Umugabo witwa Nzeyimana Antoine w’imyaka 35 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatanwa ibihumbi 105 by’amafaranga y’amakorano.
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore uba buri tariki 8 Werurwe, bamwe mu baturage b’akarere ka Nyabihu bavuga ko umunyarwandakazi yateye imbere kubera ko atakubaho nka mbere aho wasangaga bavuga ko uretse imirimo yo mu rugo nta kindi umugore ashoboye.
Nyuma y’uko basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi, mu Mujyi wa Kigali, urubyiruko rwaturutse mu bihugu bigize umuryango w’ubukungu bw’ibihugu bituriye ibiyaga bigari (CEPGL), ruratangaza ko noneho babonye impamvu nyayo yo guharanira amahoro no kurwanya amacakubiri.
Yo! (Yemwe!) Watsapu? (What’s up? – Amakuru?) Heheh… Wari uzi se ko nagoswe ku za Watsapu?
Uhagarariye igihugu cy’ubuyapani mu Rwanda, ambasaderi Kazuya Ogawa, tariki ya 06/03/2014, yasuye inkambi y’abanyekongo ya Kigeme iri mu karere ka Nyamagabe hagamijwe kureba ibikorwa igihugu cye cyateye inkunga ndetse no kubitaha ku mugaragaro.
Imvura yaguye ku mugoroba wa tariki ya 05/03/2014, yasimbukanye ibisenge by’amashuri yisumbuye ya Ecole Secondaire de Ruhango abanyeshuri bagera kuri 16 bajyanwa mu kigo nderabuzima cya Kibingo kubera guhungabana.
Inama yateguwe ku bufatanye bw’u Rwanda n’u Budage; ikazahuza impuguke n’abayobozi bagera kuri 500 baturutse mu bihugu birenga 20 byiganjemo ibya Afurika; bazaba baje kwiga ibijyanye n’imiyoborere hamwe na gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage.
Isosiyete ya Microsoft yasinyanye amasezerano na Minisiteri y’Uburezi yo guhindura ireme ry’uburezi. Aya masezerano azanazamura guhanga udushya mu burezi n’imikoranire hagati y’umurezi n’umunyeshuri mu Rwanda.
Umukobwa witwa Kasine Janet w’imyaka 19 y’amavuko na Mukamusoni Damarce akaba ari umubyeyi we batuye mu kagali ka Munyinya mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza bahiriye mu nzu y’iwabo nayo ihinduka umuyonga.
Mvejuru Jean Pierre wayoboraga ikigo cy’amashuri abanza cya Mujebeshi giherereye mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro hamwe n’umwalimukazi witwa Uwamaliya Augusta na we wigishaga kuri icyo kigo bamaze kwitaba Imana, mu gihe abandi barimu babiri bo bakomeje kuremba bikaba bikekwa ko barozwe.
Senateri Jean Damascene Bizimana, ukuriye komisiyo y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, aratangaza ko u Rwanda rufite ububasha bwo gukurikirana ibyaha urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rutaburanishije ku bo rwaburanishije.
Abaturage bubaka ikigo nderabuzima cya Gatebe mu karere ka Burera, baratabaza ubuyobozi kuko ngo bamaze amezi abiri badahembwa kandi icyo gihe cyose cyarashize bakora.
Umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko w’uwasigajwe inyuma n’amateka, aratangaza ko ku myaka 14 yatewe inda n’umugabo wakoraga aho avuka mu murenge wa Nyarusange, akaba anemeza ko ariwe wivuganye umwana babyaranye wari umaze kugira amezi arindwi.
Umuyobozi wa polisi mu karere ka Ngororero, SSP Yahaya Simugaya Freud, araburira abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto badafite ibyangombwa bisabwa bahagarika gutwara abagenzi naho abazafatwa bakaba bazahanwa bikomeye.
Bangayabandusha Venuste, Hakizimana Sixbert na Mbonigaba Jean Claude bacumbikiwe kuri station ya polisi ya Busasamana bazira gufatanwa ibiti by’imisheshe byari byibwe mu kagali ka Nyundo mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza.
Ikigo cy’u Rwanda ngenzuramikorere (RURA) cyiratangaza ko n’ubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanuwe mu Rwanda, ilitiro imwe ikava ku mafaranga 1,030 igashyirwa ku mafaranga 1,010 ngo ibi ntacyo biri buhindure ku mafaranga abagenda mu Rwanda basanzwe bishyura.
Ku bufatanye n’ihuriro nyafurika rigamije kurengera ibidukikije (Réseau Africain de Forets Modèles) mu Rwanda hatangijwe ibiganiro by’iminsi itatu bigamije gusangira imyumvire kuri gahunda yiswe “Foret Modèle” ndetse no kureba uko iyi gahunda yatangizwa ku mugaragaro hirya no hino mu gihugu.
Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana Patient Bizimana, yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana yise “Poetic Evening of praise and worship”, iki gitaramo kikaba kizaba ku itariki ya 30.3.2014 muri Kigali Serena Hotel.
Ku wa gatatu tariki 5/3/2014 nibwo itsinda ry’abakinnyi batandatu b’ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare bahagurutse i Kigali berekeza muri Algeria, aho bazitabira amarushanwa icyenda mu gice kingana n’iminsi 21.
Nyuma y’uko umuhanzikazi Knowless Butera asezeye mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star 4, bamwe mu bakunzi b’uyu muhanzikazi bemeza ko nta kintu kindi kizatuma bakurikirana aya marushanwa kuva Knowless azaba atarimo.
Nyirandepandance Ephaniya w’imyaka 25 utuye mu kagari ka Hehu umurenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu kuva taliki ya 4/3/2014 yatawe muri yombi n’ingabo za Congo nta mpamvu kugira ngo umuryango we ushobore gutanga amafaranga.
Kuri sitasiyo ya polisi ya Ruhuha ndetse n’iya Nyamata mu karere ka Bugesera habereye ibikorwa byo kumena ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni ebyiri n’ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda.
Ikipe y’u Rwanda Amavubi yanganyije igitego 1-1 n’ikipe y’u Burundi mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Prince Louis Rwagasore i Bujumbura kuri uyu wa gatatu tairki ya 5/3/2014.
Umuyobozi wa Polisi y’igihugu cya Seychelles, Ernest Quatre, akaba anayobora umuryango uhuje Polisi z’ibihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika (EAPCCO) yasuye Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Werurwe.
Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Donald Koran, ngo afite ikizere ko impunzi z’abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda ziri mu nkambi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi ko zizahindura ubuzima nyuma yo kujya gutuzwa muri Amerika.
Umugabo witwa Bizimana w’imyaka 28 yafashwe yibye inkoko 2 n’isafuriya 4 mu mu murenge wa Kamembe ahita yirega ibindi byaha ngo agirirwe imbabazi kuko ngo yari yabitewe n’inzara y’iminsi ine yari amaze atarya.
Imodoka zitwaye imfashanyo n’ibicuruzwa bigenewe abaturage ziherekejwe n’ingabo z’u Rwanda zivuye ku mupaka wa Cameroun zashyitse amahoro mu murwa mukuru wa Centrafrique, Bangui, mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 4 Werurwe 2014.
Pasiteri Celestin Mutabaruka ukurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 akaba aba mu gihugu cy’Ubwongereza ashobora koherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda.
Abasenateri bagize komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari barashishikariza sosiyete icukura amabuye y’agaciro mu karere ka Rutsiro yitwa NRD (Natural Resources Development) gukoresha uburyo bugezweho hagamijwe kongera umusaruro ndetse no kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Impuguke mpuzamahanga mu by’amategeko, Wolfgang Schomburg, yigishije abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga n’abandi banyamategeko, ko batagomba gufata nk’ihame imanza zaciwe n’Urukiko mpuzamahanga rwashyirweho u Rwanda, cyangwa iz’abandi bacamanza b’ibyamamare ku isi.
Urwego rw’umuvunyi rufatanije na Polisi y’igihugu kuwa 4 Werurwe 2014bataye muri yombi Habyalimana Emmanuel,umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyabihu, akekwaho icyaha cyo kwigwizaho umutungo.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa gatatu tariki 05/03/2014 yakiriye anagirana ibiganiro n’umuyobozi w’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abakuru ba Polisi k’isi (IACP), bwana Yousry Zakhary.
Abasenateri bo mu Rwanda barasaba Umuryango w’Abibumbye (UN) gushyiraho ikigega kizagenerwa Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakananenga amwe mu makosa yagiye agaragara mu Rukiko rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha (ICTR).
Mu rugendo yagiriye mu karere ka Nyagatare tariki 04/03/2014, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Agnes Kalibata, yifatanyije n’abaturage bo mu kagari ka Nyamirembe mu murenge wa Gatunda, mu gikorwa cy’umuganda wo kurwanya kirabiranya.
Nyuma y’ibyumweru hafi bibiri hatangijwe itorero mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ryanatangijwe muri kaminuza no mu mashuri makuru. Iki gikorwa cyabereye kuri sitade ya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, ku itariki ya 4/3/2014.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, arihanangiriza bamwe mu banyamabanga Nshingwbaikorwa b’utugali two muri aka karere bijandika mu byaha bya ruswa n’ibindi bifitanye isano nayo ngo kuko kuri we ikosa araryihanganira ariko akaba ntaho yahera yihanganira uwo icyaha cyagaragayeho.
Umusore witwa Giraso Jean Claude w’imyaka 22 y’amavuko, afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatanwa amafaranga ibihumbi 82 by’amakorano.
Umuyobozi w’ishamyi ry’umuryango w’abibumbye ryita ku miturire n’iterambere ry’abaturage (UNFPRA ) mu Rwanda, Josef Maerien, yasuye akarere ka Rusizi ashima intambwe yatewe mu bikorwa byo kugabanya ipfu z’abana ndetse anashima ubwitabire bw’ababyeyi babyarira kwa muganga.
Abayobozi ba Polisi z’ibihugu bya Afurika baravuga ko bunguranye uburyo bwo gucunga neza umutekano mu nama bagiriraga i Kigali, ndetse ko bagiye kongera imikoranire no kwigana ibyo abandi bakora, birimo gukorana n’abaturage (Community Policing) bigiye ku Rwanda.