Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gakenke bavuga ko ahanini bakunda kubuzwa kwambara inkweto nuko imihanda banyuramo ikunda kunyereye kubera imvura, bagatinya kugwa kandi akenshi baba bikoreye ari na ko bahetse abana.
Abagabo bane bo mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, bafungiye kuri Polisi sitasiyo ya Kabarore, nyuma yo gufatanwa mudasobwa zirindwi zibwe mu rwunjye rw’amashuli rwa Bihinga, iri shuli rikaba naryo riherereye muri uyu murenge wa Kabarore.
Umukozi ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Gikungu, mu murenge wa Bweyeye ho mu karere ka Rusiz yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano kuwa 18/03/2014 azira gukubita umuturage akanamwambura amafaranga y’u Rwanda 5200.
Ibisasu bibiri bya gerenade yo mu bwoko bwa Totasi na Stick byatoraguwe mu mudugudu wa Nyagasambu mu kagali ka Gitovu mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza tariki 18/03/2014 hafi y’urusengero rw’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi.
Nyuma y’uko urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rukatiye Pascal Simbikangwa wari ukuriye ubutasi mu Rwanda igihano cy’igifungo cy’imyaka 25, abunganira uyu mugabo bashyikirije urukiko ubujurire bwabo kuwa gatatu tariki 18/03/2014.
Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi, arasaba abaturiye inzuzi n’ibiyaga kubifatana neza kandi ari nako barushaho kubyaza umusaruro amazi.
Nyuma yo gucikamo ibice kwa sosiyete SAFKOKO yari igizwe na SEBURIKOKO na SAFRICAS, ubu SEBURIKOKO yemerewe gukomeza ibikorwa yari asigaranye byo kubaka imihanda ihuza imijyi y’ibihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibiyaga bigari CEPGL.
Mu gihe bamwe mu baturage b’umudugudu wa Nshuli akagali ka Rutare umurenge wa Rwempasha bavuga ko kuba barakomeje kubaka amazu bari babujijwe kubaka mbere, atari ugusuzugura ubuyobozi ahubwo babyemerewe n’abayobozi bw’umudugudu, ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bwo bwemeza ko aya mazu agiye gukurwaho n’abayobozi babyihishe (…)
Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku baturage (UNFPA) mu Rwanda yemereye akarere ka Rubavu ko uyu muryango uzakomeza kugafasha kubera imiterere yako n’ingaruka kahuye nazo bitewe n’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo.
Umuhanzi Mani Martin usanzwe amenyereweho gutanga ubutumwa bwiza aragira inama abantu kugira imvugo nziza kabone n’ubwo bo baba babwirwa nabi. Mani Martin yemeza ko ijambo ryiza rihumuriza kandi rigahoza uwashegeshwe n’imvugo mbi imubwirwa.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr. Alvera Mukabaramba, arasaba abaganga bahuguriwe gushyira mu byiciro abafite ubumuga kuzabikorana ubushishozi, kugira ngo bizatange imibare nyayo y’abafite ubumuga u Rwanda rufite, bityo byorohe kugena uburyo bazajya bafashwa.
Umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko, wo mu mudugudu wa Ruragwe mu kagari ka Kabeza, mu murenge wa Rubengera ho mu karere ka Karongi ari mu maboko ya polisi, kuva tariki 16/03/2014 ari mu maboko y’inzego z’umutekano azira gushaka kwambura ubuzima umwana we umaze amezi ane gusa avutse.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport bwatangaje ko butemera isubikwa ry’umukino wayo na APR FC wagombaga gukinwa ku cyumweru tariki 23/3/2014, ndetse ngo niba uwo mukino utabereye igihe wari wateganyijwe mbere, iyo kipe izahagarika amarushanwa yose yari irimo muri uyu mwaka wa 2014.
Mu biganiro intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari yagiranye n’ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’amajyaruguru kuwa 18/03/2014, yongeye gusaba ko umutwe wa FDLR wakurwaho kugira ngo amahoro ashobore kuboneka, ibikorwa by’iterambere n’ishoramari bitangire mu burasirazuba bwa Congo.
Umubitsi wa Banki y’Abaturage y’u Rwanda, BPR, mu ishami ryayo i Musanze yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze ku mugoroba wo kuwa 17/03/2014 akekwaho kwiba miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kongere y’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Rutsiro yateranye mu mpera z’icyumweru gishize, abanyamuryango bemeranya kuba abanyamuryango nyabo barangwa n’ibikorwa ndetse n’imyitwarire ihesha ishema umuryango, bafatira hamwe n’ingamba zo kwihutisha ibikorwa biyemeje kugeraho muri uyu mwaka bikiri inyuma.
Ubwo kuri uyu wa kabiri tariki 18/03/2014 yasozaga icyiciro cya 49 cy’ingando z’abari abarwanyi bitandukanyije n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda iri mu mashyamba ya Kongo, Guverineri Bosenibamwe Aime yabijeje ko bazafatwa nk’abandi Banyarwanda bose bafashwa gusubira mu buzima busanzwe.
Abaturage bo mu murenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango, baravuga ko batewe impungenge n’abantu batazwi bahagaragara batagira ibyangombwa. Ibi babitangaje nyuma y’uko hamaze gufatwa abantu bagera kuri bane baturuka mu tundi turere bakaza nta byangombwa bagira.
Umuryango Handicap International, ubicishije muri gahunda y’uburezi budaheza, urimo guhugura ababyeyi 42 bo mu turere twa Karongi na Rutsiro bafite abana babana n’ubumuga bw’ingingo z’umubiri ku buryo bwo gukoresha imyitoza ngororangingo ikabafasha kugorora ibice by’umubiri w’abana babo byahuye n’ikibazo cyo kumugara.
Umuryango witwa ADTS, Association pour le Developpment et la Transformation Sociale, uvuga ko uharanira inyungu rusange uratangaza ko ugiye gutangiza gahunda yaguye mu karere ka Gakenke igamije kwigisha abatishoboye uburyo bwo kwiteza imbere bahereye kuri bicye bafite iwabo.
Abahawe impamyabushobozi mu Ishuri rikuru ry’abalayiki b’abadivantisiti rya Kigali (INILAK), basabwe kuba intangarugero rwiza mu nzego zitandukanye z’igihugu bazakorera; iryo shuri naryo rikaba rigomba kwigisha ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo nk’uko abafashe amagambo babisaba.
Habiyaremye Schadrack w’imyaka 31 na nyina Nyirabashongore Thabea w’imyaka 55 y’amavuko batuye mu mudugudu wa Muturirwa mu kagali ka Kiruri mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza baketsweho kwiba ihene babasatse banabasangana ibiti by’urumogi 20 bihinzwe iwabo mu rugo.
Uturere twinshi tw’igihugu turashinjwa kwigabiza amashyamba ya Leta nta burenganzira tubifitiye tukagabiza ubutaka abaturage, nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA).
Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya bacumbikiwe mu kagari ka Bubazi mu murenge wa Rubengera ho mu Karere ka Karongi barashimira abaturage b’aho mu kagari ka Gacaca ko babakiriye bakabaha imfashanyo irimo ibiribwa n’imyambaro, ariko bagasaba ubuyobozi kubafasha kubona ibisubizo by’ibibazo bibabangamiye mu buryo (…)
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yaciye mu Rwanda ubucuruzi bw’uruhererekane bwitwa TELEXFREE bwari bumaze iminsi buri gukurura benshi mu Rwanda, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, MINICOM, ikaba ivuga ko bwari buteye imbogamizi zikomeye bugamije guhombya ubukungu bw’u Rwanda.
Amwe mu makoperative ntangarugero y’abahinzi b’inyanya akorera mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza aravuga ko ubu atakivunishwa n’imirimo yakoreraga ubuhinzi bw’inyanya nyuma yaho bamenyeye uburyo bwa kijyambere bwo kuzihingira mu nzu buzwi ku izina rya Green House, bavuga ko bworoshya imirimo cyane.
Intebe n’ibindi bikoresho by’ibanze bikorwa mu rufunzo, ngo ni ibikoresho byiza kandi bihendutse kuko bijyanye n’amikoro ya buri wese nk’uko ababikora babivuga, bikaba bikundwa na bamwe kubera kuba umwimerere wa Afurika, kandi kubikora mu rufunzo ntacyo bihungabanya ku miterere y’ibidukikije.
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Rap, Kanye West, yahanishijwe igihano cyo kumara imyaka ibiri yitwararitse kubera ibyaha yahamijwe byo guhohotera umunyamakuru wamufotoye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Los Angeles umwaka ushize ari kumwe na fiancée we Kim Kardashian.
Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Gakenke baratangaza ko baciye ukubiri no gusangirira ku miheha bitewe nuko bamenye ko ari uburyo bworoshe bwo kwanduramo zimwe mu ndwara zandurira mu gusangiza igikoresho kimwe.
Abanyamahanga bafite imirimo bakorera mu karere ka Ruhango, barishimira ko bagiye guhabwa icyangombwa cyizabafasha kubona service zimwe na zimwe batabonaga zirimo ubwisungane mu kwivuza n’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.
Mu gihe imirimo yo kubaka isoko rigezweho rya Rwesero yari imaze amezi asaga abiri itangiye mu rwego rwo kwimura irindi ryari rimaze igihe ricururizwamo ariko rishaje, kuri ubu ntirigikomeje nk’uko byari byateganyijwe kubera hajemo ikibazo.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu mujyi wa Kayonza ngo bishimiye kuba umuraperi Jay Polly yaraje mu bahanzi 10 basigaye bazahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS4) ku nshuro ya kane.
Mu murenge wa Bweramana wo mu karere ka Ruhango, hatangijwe imurikabikorwa ry’abafatangabikorwa bakorera muri uyu murenge, iri murika bikorwa rikaba ryaranzwe no kuremera abatishoboye baryamaga kuri nyakatsi bahabwa matela.
Abaturage bo mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera ndetse n’abo mu mirenge ya Cyuve na Gacaca mu karere ka Musanze, barasabwa gufata ingamba zihamye zo kubungabunga umutekano birinda ibihuha ndetse n’ababashuka babashora mu bikorwa byabangamira umutekano, ahubwo bagaharanira gukora bagamije kwiteza imbere.
Mu mudugudu wa Nyagasozi mu kagari ka Gihinga, umurenge wa Gacurabwenge, hateye Kawa ihinze ku buso bwa hegitari zigera kuri 3. Iyi kawa ngo yatewe mu gihe cy’abakoloni muri “Shiku”, abayitaho bakaba bavuga ko mbere zari zarabagize abakungu, ariko kuri ubu bakaba nta nyungu bakuramo.
Nyuma y’aho ikipe ya Manchester United itsindiwe imbere y’abafana bayo na Liverpool mu mukino ya Shampiyona ibitego 3-0, bamwe mu bafana bayo batakarije ikizere iyi kipe mu mikino ya UEFA Champions League na Europa League umwaka utaha.
Abapolisi barasabwa kumenya ko bafite inshingano ziremereye kandi zikomeye zirenze gucunga umutekano w’Abanyarwanda n’ibyabo gusa, ahubwo bikarenga bikageza no kubaka iterambere ry’igihugu.
Abakora umwuga w’uburobyi n’ubucuruzi bw’amafi n’ibiyakomokaho bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke bamaze gutahurwaho ko uburyo bakoramo uwo mwuga bubashora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye no guca inyuma abo bashakanye, ndetse ngo bakaba bugarijwe cyane n’icyorezo cya SIDA.
Vumulia Innocent, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imiyoborere Myiza, RGB aratangaza ko amarushanwa y’ibiganiro-mpaka ahuza abanyeshuri biga mu mashuri makuru na kaminuza bizabatinyuka kuvuguruza ibintu bisebya u Rwanda.
Nyuma yuko akarere ka Ngoma bikomeje kuvugwa ko kasigaye inyuma mu migi yindi , abikorera bo muri aka karere bari gukusanya imigabane ngo bashore imari mu karere kabo.
Abagize ishyirahamwe COAME rikora ububaji mu karere ka Rubavu ryari risanzwe rikorera Mbugangari rikaza kwimurirwa ahubatse isoko rya Kijyambere rya Gisenyi ritaruzura, bavuga ko amasezerano bagiranye n’akarere adashyirwa mu bikorwa.
Amakipe ya APR Basketball Club y’abagabo n’iy’abagore zikomeje kuza ku isonga muri shampiyona ya Basketball yari igeze ku munsi wayo wa kane ku cyumweru tariki ya 16/3/2014.
Ishuri rya Gashora Girls Academy ryegukanye insinzi mu biganiro mpaka byahuzaga amashuri atandukanye yo mu mujyi wa Kigali, nyuma y’uko amakipe yaryo abiri ariyo yageze ku mukino wa nyuma.
Ikawa yo mu murenge wa Shangi, mu karere ka Nyamasheke ifite umuhigo wo kuba ariyo kawa iryoshye cyane kurusha izindi ku isi nyuma yo kubona igihembo cy’uburyohe bw’indashyikirwa (cup of excellence) cyahawe uruganda ruyitunganya rwa Caferwa umwaka wa 2013.
Abagabo bane bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatanwa ibiro 234 by’amabuye y’agaciro ya Wolfram bayakuye mu gihugu cy’u Burundi mu buryo bwa magendu.
Bamwe mu bashoferi bakorera mu muhanda unyura mu karere ka Gakenke bakunda gutendeka abagenzi bakavuga ko babiterwa nuko badashobora gusiga abagenzi ku muhanda bitewe n’uburyo baba ari benshi.
Akarere ka Rutsiro karishimira ko ku ngengo y’imari kari kateguye y’umwaka wa 2013/2014 hiyongereyeho miliyoni zisaga 255, ibi bigatuma iva kuri miliyari umunani na miliyoni zisaga 865 ikagera kuri miliyari icyenda na miliyoni zisaga 121 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ishuri ryisumbuye rya Groupe Scolaire Mater Dei ryegamiye kuri diyosezi Gatulika ya Butare riyoborwa n’ababikira bo mu muryango w’Abenebikira riherereye mu karere ka Nyanza ryatashye inzu mberabyombi yuzuye itwaye asaga miliyoni 132 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kuba bamwe mu bakomoka mu karere ka Ngororero baba mu bice binyuranye by’igihugu batariyumvisha ko bagomba kugira uruhare mu iterambere ry’akarere kabo, ni bimwe mu byatumye imyanzuro y’inama yigaga ku iterambere rya ka karere yabaye mu kwa cumi umwaka wa 2012 idashyirwa mu bikorwa nk’uko byari biteganyijwe.
Umurwayi wari ufite ikibazo cyo kuribwa mu nda ku buryo bukomeye yagiye kwa muganga mu birwa bya Saone et Loire , bamubaze basanga afite mu nda ye igipfunyika cy’amagarama 600 y’ikiyobyabwenge gikomeye kandi gihenda cyane kizwi nka cocaine.