Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe, yatangaje ko u Rwanda rwiyemeje gutanga umusanzu wose rwasabwa , mu kubungabunga umutekano muri Afurika.
Morgan Freeman umukinnyi ukomeye wa Filime wo muri Amerika (USA) ahamya ko ibyo yabonye mu Rwanda bimwereka ko amahoro ashoboka ku isi.
Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’ikinyamakuru Jeunne Afrique, yavuze ko adatewe impungenge n’umukandida uwo ari we wese bazahatana mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganijwe tariki ya 4 Kanama 2017.
Imodoka ebyiri zari ziri mu igaraje riri mu Rwabayanga mu mujyi wa Huye, ziri gukorwa zafashwe n’inkongi zirakongoka.
Ikipe ya Espoir ishobora guterwa Mpaga igasezererwa mu gikombe cy’amahoro bitewe n’amakosa yakoze mu mukino wo kwishyura.
Abana bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva biga mu kigo Nyagatare Deaf School barifuza gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Paruwasi Katedarare ya Byumba yizihije isabukuru y’imyaka 80 imaze ibayeho, yishimira ibikorwa bitandukanye yagezeho birimo kubanisha neza Abanyarwanda.
Abatoza babiri bungirije b’ikipe ya Bugesera Fc ndetse n’umuganga bahagaritswe n’ubuyobozi bw’ikipe nyuma y’umwuka mubi wavugagwa muri iyo kipe.
Umugabo witwa Gakara Jean Claude ucukura amabuye y’agaciro mu Murenge wa Rukoma mu Kagari ka Murehe, yaraye akuwe mu kirombe ari muzima, nyuma y’uko kimugwiriye ku wa gatandatu tariki 13 Gicurasi 2017 i saa tatu za mu gitondo.
Itariki nk’iyi mu mwaka wa 2013, abafana ba Rayon Sports babyinaga intsinzi bishimira kwegukana ku nshuro ya 7 igikombe cya Shampiona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru
Gerardine Mukandanga w’i Rukira mu Karere ka Huye yibarutse abana batatu, abakobwa babiri n’umuhungu umwe ariko nta bushobozi afite bwo kubarera.
Mu mukino wa 1/8 mu gikombe cy’Amahoro wabereye kuri Stade Amahoro, Rayon Sports inganyije na Musanze ibitego 3-3, Musanze ihita isezererwa
Mu irushanwa ryaberaga muri Mozambique, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakobwa yegukanye iki gikombe itsinze Maroc amaseti 2-1
Umutoza wa Sunrise Fc Cassa Mbungo Andre avuga ko adatewe impungenge n’uko umusaruro muke w’ikipe ya Sunrise ushobora kwangiza izina rye yubatse mbere.
Abashakashatsi b’Abanyarwanda bakurikiranira hafi ibijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima, bavuga ko kuba nta nzovu zikiba muri Nyungwe bituma ibimera byaho bitakimererwa neza.
Ababyeyi bacururiza isambaza ahazwi ku izina ryo mu "Budiki" mu karere ka Rusizi bavuga ko abana benshi bataye ishuri baza gushaka amafaranga.
Dr. Jean Damascène Bizimana, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) avuga ko guhora binginga abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ngo bavuge aho bashyize imibiri y’abo bishe bikwiye guhagarara.
Urubyiruko rw’abanyeshuri b’abarundi batumiwe mu biganiro by’amahoro mu Rwanda babujijwe na Minisitere y’uburezi yabo kubyitabira.
Ikipe ya APR Fc imaze kunyagira Sunrise ibitego 4-0 ihita inakatisha itike yo gukina imikino ya ¼ cy’irangiza cy’igikombe cy’amahoro.
Ikipe ya Sunrise igiye gukina na APR Fc mu mukino wo kwishyura wa 1/8 w’igikombe cy’amahoro yamaze guhemba abakinnyi imishahara y’amezi 2.
Muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, hasigaye hari resitora eshatu zagenewe abanyeshuri, zikorerwamo na rwiyemezamirimo umwe, ariko ibiciro si bimwe.
Abadepite mu nteko ishinga amategeko barasaba guverinoma y’u Rwanda guha abaturage ibiti bita “Gelanium” bakabitera ku bwinshi nka bumwe mu buryo bwo kurwanya Malaria.
Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda barifuza ko siporo yaba umwe mu miti abanyarwanda bandikirwa na muganga.
Inama ya Transform Africa yaberaga i Kigali yasojwe ku mugaragaro isize iciye agahigo ku zindi zayibanjirije mu byagezweho, inaharurira inzira izindi zizayikurikira.
Amakuru aturuka muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR-Huye) avuga ko bamwe mu bakozi bakora muri resitora igaburira abanyeshuri batawe muri yombi.
Guverinoma ya Israel yemereye amahugurwa imishinga itanu mishya y’Abanyarwanda, igaragaza udushya mu ikoranabuhanga.
Abakozi 120 bakoze ku nyubako nshya y’ibiro by’Akarere ka Bugesera, barishyuza amafaranga yabo angana na milliyoni 47RWf bamaze imyaka isaga itatu badahembwa.
U Rwanda rwatumiye ibihugu 13 mu irushanwa ryo kwibuka abari abakinnyi n’abakundaga siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Madame Jeannette Kagame atangaza ko abagore n’abagabo bakwiye kugerwaho n’impinduka zazanywe n’ikoranabuhanga, kugira ngo bose bagire uruhare rwo kubaka umuryango.
Mu muhango wo gushyingura Ntivuguruzwa Yvan wari ufite imyaka 28 y’amavuko uherutse kuraswa n’umusirikare wa RDF akitaba Imana, Maj Gen Jack nziza ushinzwe guhuza ibikorwa by’ingabo n’abasivile muri Minisiteri y’Ingabo, yatangaje ko RDF izahana yihanukiriye umusirikare warashe uwo ashinzwe kurinda.
Muri batatu biyamamariza guhagararira abafite ubumuga mu Nteko y’Umuryango wa Afurika y’uburasirazuba(EALA), harashakwamo uwabagereza ibibazo mu nzego mpuzamahanga.
Abarasta batandukanye bo mu Rwanda batangaza ko umunsi wo kwibuka Bob Marley ari umunsi ukomeye kuri bo bagereranya na Noheli yizihizwa n’Abakristu.
Umucuruzi ukomeye mu Bushinwa, Jack Ma azatanga ikiganiro mu ihuriro Nyafurika ry’Urubyiruko “Youth Connekt Africa Summit” izabera i Kigali muri Nyakanga 2017.
Gahunda ya “Gira Inka” munyanyarwanda yashyizwe mu biganza by’imiryango itandatu ya sosiyete sivile ikazafatanya n’ubuyobozi bw’imirenge n’utugari kuyicunga.
Ndagijimana Jean Paul w’imyaka 30 y’amavuko wiyita umuvugabutumwa yagaragaye mu Mujyi wa Musanze abwiriza abantu anabasaba amaturo.
Perezida Kagame yavuze ko, muri Afrika hari bimwe mu bihugu bigifite ubushake buke bwa politiki bwo guhuza Afrika ku murongo umwe w’ikoranabuhanga, asaba abayobozi batandukanye gukora ibishoboka by’ibanze, ibindi bikazagenda bikurikiraho.
Binyuze mu nkunga ya Global Fund, Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) yahaye ibitaro bikuru bya Rwamagana imbangukiragutabara eshatu zifite agaciro ka miliyoni 167RWf.
Ibiciro by’ibiribwa, ibyo kunywa ndetse na serivisi byiyongereho 0.4% muri Mata 2017 ubigereranije n’umwaka ushize wa 2016 muri uko kwezi.
Nyuma y’imyaka ibiri bavumbuye ikoranabuhanga ryo guhererekanya amafaranga nta kiguzi rigashorwamo Imari rigakomera, Patrick Muhire na Cedrick Muhoza Abanyarwanda b’abavandimwe, bageze i Silicon Valley mu Majyaruguru ya San Francisco muri Leta ya Calfornia muri USA, aho bakomereje uyu mushinga wabo umaze kugera ku gaciro ka (…)
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ryashyize Umunyarwanda Martin Ngoga muri komite ishinzwe imyitwarire, mu itsinda rishinzwe iperereza
Abanyeshuri batanu bo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, bari mu bitaro bikuru bya kaminuza (CHUB)kubera kuruka no gucibwamo.
I Kigali niho hazasinyirwa amasezerano y’ibihugu byishyize hamwe bikiyemeza gushyiraho politiki zifasha abakobwa zikanabakuriraho imbogamizi zituma badatera imbere muri siyansi n’ikoranabuhanga.
Emmanuel Mbarushimana woherejwe n’inkiko zo muri Danmark kuburanira mu Rwanda yigaramye abamwunganira mu rukiko, asaba ko bahindurwa ariko urukiko rubitera utwatsi.
Ihuriro ry’imiryango n’impuzamiryango y’abagore bo mu karere k’Ibiyaga bigari (COCAFEM GL) ryemeza ko kutamenya kubika ibimenyetso bibangamira icibwa ry’imanza z’ihohoterwa.
Abitabiriye inama ya Transform Africa iri kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatatu bakiriwe baranataramirwa mu birori bigaragaza umuco Nyarwanda.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou na Perezida wa Djibuti Ismaïl Omar Guelleh, bakiriwe ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe, aho baje kwitabira inama ya Transform Africa iri kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatatu.
Urubanza rwa Dr. Léoprd Munyakazi rwabaye ruhagaritswe nyuma y’uko yanze umucamanza (yihannye) umuburanisha mu Rukiko rwisumbuye rwa Muhanga.
Minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT) yamuritse igitabo gikubiyemo ishusho mbonera y’ibizagira umujyi uboneye uzaba uri muri gahunda yiswe “Smart Cities”.
Ikipe ya Rayon Sports, Amagaju, Police na AS Kigali zateye intambwe muri 1/4 mu gikombe cy’Amahoro, nyuma yo gutsinda imikino ibanza