Abakinnyi b’ikipe ya Sunrise babanje kwanga kujya mu kibuga ngo bakine basaba ko babanza guhembwa umushahara w’amezi atatu baberewemo.
Ubuyobozi bw’uruganda rw’Abashinwa Kigali Leather Ltd rwa mbere mu Rwanda rukora inkweto mu mpu butangaza ko rwatangiye kubura impu.
Perezida Paul Kagame yibukije abayobozi ba Afurika ko guhindura Afurika kwiza bigomba kujyana no gushyiraho uburyo buha abaturage imitekerereze ishaka ibisubizo.
Amatsinda ane y’urubyiruko yahize abandi mu irushanwa rya iAccelerator, yamurikiye abashoramari batandukanye aho iterambere ry’imishinga mu gukemura ibibazo ku buzima bw’imyororokere igeze ishyirwa mu bikorwa.
Muyoboke Alex ahakana yivuye inyuma amakuru avuga ko yaba agiye gutandukana na Charly na Nina agahamya ko ari ibinyoma byambaye ubusa.
Abahanzi b’abaririmbyi bavuga ko batari basobanukirwa n’imikorere ya sosiyete yashyizweho yitwa RSAU (Society of Authors) izajya yishyuza abacuranga indirimbo zabo.
U Rwanda rurateganya gushyiraho ikigo kigamije gutegura no kwirinda ibitero by’ikoranabuhanga bikorerwa kuri internet na mudasobwa.
Rusanganwa Fredric Ntare, wamenyekanye mu ikipe ya Mukura, APR FC no mu ikipe y’Igihugu Amavubi yavuze ko yatorotse kubera impungenge z’ubuzima bwa nyuma y’Umupira.
Bamwe mu baturage bo muri Kamonyi bavuga ko kubura amafaranga yo kwishyura mu ihererekanywa ry’ubutaka bituma batunga ubutaka butabanditseho.
Urukiko rwa gisirikare rwatangiye kuburanisha Maj Dr Aimable Rugomwa wenyine, kuko rwasanze mukuru we Nsanzimfura Memelto afite uburwayi bwo mu mutwe.
Abakinnyi b’ikipe ya Sunrise bakomeje gutangaza ko bakomeje kubangamirwa n’ikibazo cy’imirire aho ngo hari n’igihe baburara.
Sosiyete y’Abanya-Turukiya yitwa “Quantum Power” yatangiye kubaka muri Gisagara, uruganda ruzabyaza nyiramugengeri ingufu z’amashanyarazi zingana na megawate 80 (80MW).
Gen Romeo Dallaire yasabye ingabo zo mu karere u Rwanda ruherereyemo gushaka uburyo bushya bwo gukumira intambara n’ubwicanyi bitaraba.
Korea Telecom Rwanda Network (KtRN), ikompanyi icuruza interineti izwi nka 4G LTE, yatangije ku mugaragaro uburyo bw’iminara ikoresha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Rusizi batagiraga aho baba bashyikirijwe inzu bubakiwe.
Mu rucyerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki 9 Gicurasi 2017, u Rwanda rwakiriye inkura umunani zije ziyongera ku 10 zahageze mu cyumweru gishize.
Ikinyarwanda kiri mu ndimi nyinshi zikoreshwa gake mu ikoranabuhanga rya Internet ari yo mpamvu harimo gushakwa uko cyakwiyongera.
Imwe mu mikino yo kwishyura mu gikombe cy’Amahoro yahinduriwe ibibuga, indi ihindurirwa umunsi, mu gihe imikino ibanza nta mpinduka zabaye
Mu gihe Rayon Sports isa nk’iyegukanye igikombe cya Shampiona, amakipe ahatanira kutamanuka akomeje kurwana inkundura, mu gihe n’umwanya wa kabiri bitarasobanuka
Zigirumugabe Theophile wigaga mu ishuri rya GS Marie Marci Kibeho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ari naho yarokoye, avuga ko ubwicanyi bwabereye muri iri shuri bwakozwe na bagenzi babo biganaga ndetse n’abarimu babigishaga.
Muhoza Jean Paul Umutoza w’ikipe ya Pepiniere yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri avuga ko Ferwafa ishobora kuba yaragize uruhare mu kumanuka kwa Pepiniere.
Hari zimwe mu ndirimbo z’Abahanzi bo mu Rwanda zigaragaramo ukubusanya haba mu magambo cyangwa mu mashusho yazo, bigatuma umuntu yibaza niba barasobwe cyangwa batarabyitayeho.
Mu Rwanda hagiye gutangira inama ya Transform Africa, ikazibanda ku inozwa rya gahunda yiswe “Smart Cities” igamije kugira imijyi Nyafurika itanga serivisi yifashishije ikoranabuhanga.
Josette Mukambabazi umwunzi wo mu murenge wa Mbazi muri Huye ahamya ko igare yahawe rizamufasha gukora siporo ari nako atunganya imirimo ashinzwe.
Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) itangaza ko igiye kujya ifatira ibihano ba rwiyemezamirimo batishyura abakozi baba bakoresheje.
Perezida Paul Kagame yasabye abagize komisiyo ishinzwe ivugurura ry’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, guca imvugo y’uko Abanyafurika ari bo bitera ibyago.
Ku majwi 65.1% Emmanuel Macron atsindiye kuba Perezida w’u Bufaransa, ahigika mugenzi we Marine Le Pen bari bahanganye wegukanye amajwi 34.9%.
Mu mikino y’umunsi wa 26 wa Shampiona y’icyiciro cya mbere, isize Rayon Sports isabwa gutsinda umukino umwe ngo itware igikombe, Pepiniere nayo isubira mu cyiciro cya kabiri bidasubirwaho.
Guhera ku wa Gatandatu tariki ya 6 Gicurasi 2017, igiciro cyo gusura Ingagi mu Birunga kikubye kabiri, aho cyavuye ku madolari 750 kigashyirwa ku madolari 1500 y’Amerika ku muntu umwe.
Mu gitondo cya kuri iki cyumweru imwe nzu za Hotel La Palisse iherereye mu Mudugudu wa Buhoro mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.
Abakozi ba UAE Exchange ikigo mpuzazamahanga cy’imari gifite ishami mu Rwanda, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira Abatusi basaga ibihumbi 250 bahashyinguye.
Ijakete ikoze mu ruhu yambawe na nyakwigendera Patrick Swayze muri film yitwa Dirty Dancing yagurishijwe $62,500 muri cyamunara yabereye i Los Angeles, muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu Mpera z’ukwezi kwa Mata 2017.
Ababyeyi babiri bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Karere ka Nyagatare, borojwe inka na East African University Rwanda, zifite agaciro ka 500,000Frw.
Mu Bufaransa hashyizweho itegeko ribuza abacuruzi b’imyambaro gukoresha abakobwa bananutse cyane mu kwamamaza ibicuruzwa byayo.
Icyamamare mu gukina ikinamico no kwamamaza Mukeshabatware Dismas yatangaje uburyo kwamamaza ipamba byari bitumye afungwa.
Ingabo zigize umutwe udasanzwe (Special Operations Forces) zibarizwa mu kigo cya Gisirikare cya Bigogwe muri Nyabihu zatanze amaraso yo gufashisha indembe.
Uwizeye Jean Claude yegukanye irushanwa rya kabiri ry’amagare rya Rwanda Cycling Cup 2017 nyuma yo gusiga bagenzi be akoresheje amasaha atatu n’iminota 41.
Madame Jeannette Kagame ahamya ko guha uburezi umwana w’umukobwa ari ingirakamaro mu kurwanya ihohoterwa aho riva rikagera.
Mu matora yo kuzuza imyanya muri Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda, Karekezi Léandre yatowe ku majwi 23/23
Abaturage bo mu murenge wa Jarama muri Ngoma bubakiwe inzu na Croix-Rouge batangaza ko bongeye kugira icyizere cyo kubaho.
Kiliziya gatorika mu Rwanda yavuye ku izima yemerera mu ruhame abihayimana bayo gutobora bakavuga ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hagamijwe gukomeza kubaka ubumwe Abanyarwanda bamaze imyaka baharanira.
Umukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona wahuzaga Kiyovu Sport na Police Fc urangiye Police itsinze 2-1, bituma Kiyovu igumana igitutu cyo kumanuka mu cyiciro cya kabiri.
Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, ingabo zahoze ari iza RPF Inkotanyi zamazemo imyaka ine zikarutsinda, ubu ngo zashyize imbaraga mu gufatanya n’abaturage bakiyubakira igihugu, babicishije muri Gahunda ngarukamwaka yiswe Army Week.
Abagize Akanama gashinzwe amahoro n’umutekano ka Afurika yunze ubumwe (AU) bavuga ko Perezida Kagame yabagiriye inama yo gukomeza kuganira ku bibazo byugarije uyu mugabane.
Itsinda ry’abayobozi ba Global Fund ku isi, basuye ibikorwa bya Imbuto Foundation mu Karere ka Gicumbi, banezezwa n’uburyo urubyiruko ruhabwa icyerekezo.
Imibare itangazwa n’ikigo cya Iwawa igaragaza ko abangana na 293 mu barenga 1800 barangije muri icyo kigo badafite aho bataha.