Sosiyete icuruza ibijyanye n’itumanaho rya Internet yitwa Liquid Telecom yatanze miliyoni 10 zo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza (mituweli) abaturage batishoboye bo mu Karere ka Nyagatare.
Muri Tombola imaze kubera i Caïro mu Misiri, u Rwanda ruzahura na Seychelles mu ijonjora ry’ibanze ryo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar muri 2022.
Kuri uyu wa mbere tariki 29 Nyakanga 2019 ahagana saa yine z’igitondo, umugabo wari utwaye imodoka ya Toyota RAC 785 B, yakoze impanuka ikomeye ahunga Polisi yari imukurikiye kuko yari imaze kumenya amakuru y’uko atwaye magendu.
Abaturage bafite imirima mu kibaya cya Mugogo giherereye mu kagari ka Gisesero Umudugudu wa Kabaya mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze bari mu gihirahiro batewe n’uko icyo kibaya cyamaze kurengerwa n’amazi y’imvura aturuka mu misozi igikikije no mu birunga, imyaka yabo ikaba yararengewe.
Leta ya kenya igiye kuba igihugu cya mbere kigiye gukora ibarura ridasanzwe ryo kumenya abantu bavukanye ibitsina bibiri bamwe bita ‘Ibinyabibiri’.
Uwari umunyezamu wa Rayon Sports Bashunga Abouba, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Buildcon yo muri Zambia
Ku munsi wa mbere w’igikombe cya Afurika mu bakobwa batarengeje imyaka 16 muri Basketball, u Rwanda rwatsinzwe na Tanzania
Perezida w’Inteko Inshinga Amategeko, umutwe w’abadepite, Mukabalisa Donatille yibukije abaturage b’i Karama muri Nyagatare ko amazi y’imvura adakwiye kuba ikibazo ahubwo akwiye kuba igisubizo.
Umukecuru witwa Amina Mukanduhura, ni umwe mu bayoboke b’idini ya Islamu mirongo inani na batanu (85) bahagurutse i Kigali mu ijoro ryo ku cyumweru berekeza i Maka muri Arabiya Sawudite mu mutambagiro mutagatifu (Hidja).
Umwana w’imfubyi w’imyaka 17 wo mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke, avuga ko umuhungu w’imyaka 25 ukora umwuga wo gutwara abagenzi ku igare (umunyonzi) yamushukishije ko azamugira umugore amusambanya afite imyaka 14 amaze kumutera inda aramwanga.
Umuryango Nyarwanda wita ku mibereho myiza y’ingo (ARBEF) umaze igihe ukorera mu Rwanda ufasha Abanyarwanda mu bikorwa bitandukanye birimo kuboneza urubyaro, gufasha ababishaka kwisuzumisha virusi itera SIDA, no gufasha urubyiruko gusobanukirwa ibyerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere.
Ikipe ya Scandinavia yatsinze AS Kigali igitego 1-0 i Rubavu, yegukana igikombe cya Shampiyona y’abagore cya mbere mu mateka yayo
Nzarora Marcel waherukaga kugurwa n’ikipe ya Musanze ariko ntayikinire, yamaze gusinya imyaka ibiri muri Mukura VS
Abaturage b’Akagari ka Nyakabungo, Umurenge wa Mpanga biyuzurije urugomero rw’amashanyarazi ruzatanga KW 13 ingo 400 zikazungukira kuri iki gikorwa remezo.
Mu cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, hatangijwe ubukangurambaga mu kurwanya ihohoterwa n’inda ziterwa abangavu, aho ubuyobozi bwa Polisi bwasabye inzego zose kubigiramo uruhare mu gukumira no kurwanya ibyo bikorwa bibi.
Alexis Thambwe Mwamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera ku butegetsi bwa Joseph Kabila muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ni we watorewe kuyobora Sena akaba ari we wasimbura Perezida Félix Tshisekedi mu bihe bidasanzwe.
Muri Parikingi ya Stade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki 27 Nyakanga 2019 habereye imurika ry’imodoka zidasanzwe na moto zifite umwihariko.
Mu nama arimo mu gihugu cya Nigeria, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabwiye ba rwiyemezamirimo barenga 5,000 ko ibyo u Rwanda rugenda rugeraho nyuma y’imyaka 25 rusohotse muri Jenoside ari imbaraga zivomwa ahabi hatashoboraga kurengwa ndetse no gufata icyemezo cyo kujya imbere nk’igihugu.
Mu rwego rwo gususurutsa abatuye umujyi wa Kigali, hatangijwe igitaramo kizajya kiba buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi, aho abahanzi mu njyana zitandukanye bazajya batumirwa bagasusurutsa abacyitabiriye.
Mbere y’umwaduko w’abazungu umuganura ni kimwe mu byatumye u Rwanda ruba igihugu gikomeye kitavogerwa kuko watumaga Abanyarwanda bunga ubumwe.
Ubusanzwe abiga mu bigo by’imyuga n’ubumenyi ngiro (IPRC) barangiza bafite impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1), ubuyobozi bukuriye ibyo bigo bukaba bwifuza ko bakwemererwa gukomeza mu bindi byiciro bya kaminuza.
Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi y’amatungo cyane cyane mu gihe cy’impeshyi aborozi bo mu Karere ka Nyagatare bagiye kwegerezwa amariba rusange akoze mu mahema (Damsheet) makumyabiri n’atatu (23).
Mu Ishuri rikuru INES-Ruhengeri hagiye kubera amahugurwa mpuzamahanga mu guhanga imirimo yiswe ‘Summer School’.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Abuja muri Nigeria aho yitabiriye inama y’umuryango ‘Tony Elumelu Entrepreneurship Forum’ yahurije hamwe ba rwiyemezamirimo basaga ibihumbi bitanu bo hirya no hino ku mugabane wa Afurika.
Ibishishi ni indwara irangwa n’ibiheri bizamuka mu twenge tw’uruhu bifata mu maso, ku ntugu, mu mugongo ndetse no mu gituza, ikaba ikunze kwibasira ingimbi n’abangavu.
Mu rwego rwo kwirinda akajagari no gukoresha ubutaka neza, buri karere kagira igishushanyo mbonera kigaragaza uburyo ubutaka bugomba gukoreshwa bitewe n’agace runaka.
Mukura Victory Sports, yari ikeneye umusimbura wa Haringingo werekeje muri Police FC, yemeje umunya-Cameroun Mathurin Olivier Ovambe nk’umutoza mushya w’iyi kipe wasinyiye kuyitoza mu myaka ibiri iri imbere.
Sabiti Bosco wo mu Mudugudu wa Mugari, Akagari ka Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare, ufite inka ziheruka gukubitwa n’inkuba yashumbushijwe eshatu n’umuryango Social Family.
Umusore witwa Nzabonimpa Joseph w’imyaka 25 wari umaze amezi atanu afungiye muri Uganda, avuga ko yagombye kwihindura umurwayi wo mu mutwe, kugira ngo adakubitirwa aho yari afungiye.
Itegeko nº32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango mu ngingo zaryo zitandukanye risobanura uko bigenda iyo umuntu yabuze cyangwa yazimiye.
Abagororwa 142 n’abacungagereza batanu bo muri Gereza ya Nyaza mu Ntara y’Amajyepfo, bahawe impamyabushobozi zo kubaka zitangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi ngiro WDA.
Si ngombwa umubare w’iminara(antenne) uhwanye n’uwa televiziyo ziri mu nzu iwawe cyangwa mu baturanyi, kuko ngo wagura umunara umwe ukaziha amakuru zose.
Iyo kandagirukarabe ikozwe mu buryo bwa kijyambere ariko ukabona yarakozwe hagendewe ku zo tumenyereye, ikaba ifite ahajya amazi meza, ahamanukira ayakoreshejwe n’ahajya isabune y’amazi.
Abaturage bo mu Karere ka Gakenke bahisemo gufasha Leta kwishakamo ibisubizo biyubakira amavuriro mato mu tugari, barwanya ingendo ndende bakoraga bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi.
Kubera imirimo yo kubaka ikiraro gihuza Nyabugogo na Gatsata izakorwa kuva tariki 27 kugeza 28 Nyakanga 2019 guhera saa 6h00 kugeza saa 11h00 z’amanywa, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buramenyesha abakoresha icyo kiraro bajya cyangwa bava mu bice bya Gatsata ko cyizaba kidakoreshwa haba ku binyabiziga no kubagenda n’amaguru.
Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda yemeje Umushinga w’Itegeko ryemeza burundu amasezerano ya Afurika Yunze Ubumwe yerekeye gucunga amakuru Abanyarwanda bohereza cyangwa bakira biciye mu ikoranabuhanga.
Sena y’u Rwanda, kuri uyu wa kane tariki 25 Nyakanga 2019 yemeje ba Ambasaderi icumi bashya bagiye guhagararira u Rwanda mu bihugu by’amahanga.
Kuri uyu wa kane tariki 25 Nyakanga 2019, nibwo Hypolite Ntigurirwa yasoje urugendo rw’ibirometero birenga 1000 azenguruka igihugu. Yarukoze mu rwego rwo guha icyubahiro Abatutsi bategekwaga kugenda urugendo bajya kwicwa muri Jenoside.
Uwari umunyezamu wa mbere mu ikipe ya Musanze Ndayisaba Olivier, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Kiyovu Sports
Nyuma y’uko inkuru y’urupfu rwa Perezida wa Tunisia Beji Caïd Essebsi rumenyekanye kuri uyu wa kane tariki 25 Nyakanga 2019, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yihanganishije abo mu muryango we, guverinoma y’igihugu ndetse n’abanya – Tunisia bose.
Polisi y’igihugu irasaba abayobozi b’ibigo bitwara abagenzi mu modoka, ab’ibigo bitwara imizigo mu makamyo no mu zindi modoka kugira inama abashoferi babakorera, bakajya bitwara neza kugira ngo birinde impanuka.
Kuri uyu wa kane tariki 25 Nyakanga 2019, umuhanzi Knowless Butera yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise Inshuro 1000 yari amaze iminsi mike ashyize hanze, aririmba ku rukundo, amashusho yakoreye mu nzu yabo nshya bivugwa ko bagiye kwimukiramo mu gihe gito, iherereye mu karere ka Bugesera ahitwa mu Karumuna.
Indagagaciro na kirazira ni imigirire n’imvugo z’umuco nyarwanda, zibuza abantu imigire,ingeso cyangwa se imyitwrire runaka, kuko nk’uko zibivuga uzirenzeho bishobora guteza umuntu, umuryango cyangwa igihugu ibyago by’uburyo butandukanye.
Abanyamuryango ba Koperative Dukundumurimo babangamiye cyamunara y’ibagiro ryabo, bavuga ko bataterezwa cyamunara mu gihe ikibazo kikiri mu rukiko.
Abitabira ibihembo bitangirwa mu Rwanda cyane cyane ibyo mu mikino n’imyidagaduro bakomeje kwinubira ababitegura kuko babemerera ibihembo biherekejwe n’amafaranga ariko bakabaha impapuro z’amashimwe n’ibirahuri by’ibihembo ntibabahe ako gashimwe ko mu mafaranga baba babemereye.