Tuyishimire Dismas, umusore w’umunyarwanda umaze umwaka afungiye muri Uganda, avuga ko Umunyarwanda uhafungiye asabwa kwishyura amafaranga akarekurwa, yayabura akabyishyura gukoreshwa imirimo y’uburetwa no gukubitwa buri munsi.
Mufulukye Fred guverineri w’Intara y’iburasirazuba yasabye abaturage bubakiwe amazu n’abahawe urumuri kwitura babifata neza banakumira ibyabangamira umutekano.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Munyantwari Alphonse atangaza ko u Rwanda rugiye gusuzuma no kuganira n’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’amajyaruguru ku byangombwa biri kwakwa Abanyarwanda bakorera Goma.
Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu DCGP Marizamunda Juvenal aratangaza ko ibikorwa byinshi byakozwe mu kwezi kw’ibikorwa bya Polisi y’Igihugu bigaragaza akamaro k’ubufatanye mu kwihutisha iterambere.
Polisi y’Igihugu yibukije abaturiye umupaka ko mu bihano bihabwa abafatwa bambukana magendu n’ibiyobyabwenge harimo no gutakaza ubuzima.
Mu gikorwa cyo gutora umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, inteko itora ihundagaje amajwi kuri Rubingisa Pudence, waturutse mu Nama Njyanama y’akarere ka Gasabo, aho na bwo yari yatowe muri iki gitondo.
Ikipe ya ya APR FC ihagarariye ingabo z’u Rwanda (RDF) mu mikino ya gisirikare iri kubera Uganda, yatsinze iy’ingabo z’u Burundi ibitego 3-0
Emmanuel Ndatimana Padiri mukuru wa Paruwasi gatolika ya Nyagatare avuga ko ubundi abemera Yezu ko ari umwana w’ Imana bakamuha agaciro bakwiye no kugaha nyina Bikira Mariya kuko utakubaha umwana ngo ureke nyina.
Umunyatanzaniya Diamond Platnumz umaze kwamamara muri muzika avuga ko ibyo akora byose abishobozwa n’Imana.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye asaba abaturage kwirinda guhana ibiganza no kwegerana kugira ngo birinde ebola.
Uruganda rukora ibinyobwa bya Skol (Skol Brewery Ltd) ku wa 16 Kanama 2019 rwerekanye ishusho nshya y’ikinyobwa cya Skol Lager, aho kigaragara mu icupa rishya n’ibirango bishya.
Abakozi 25 b’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), basoje amahugurwa yaberaga mu Ishuri Rikuru rya Polisi riherereye i Musanze, aho bamaze icyumweru bakarishya ubumenyi bujyanye n’uburyo bwo gukora iperereza no kugenza ibyaha.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, kuri uyu wa gatanu tariki 16 Kanama 2019 yashyizeho batanu bagize inama njyanama y’umujyi wa Kigali, baza biyongera ku bandi batandatu baturuka mu turere dutatu tugize Kigali. Aba uko ari 11 ni bo bari butorwemo umuyobozi mushya w’umujyi wa Kigali kuri uyu wa gatandatu.
Amakipe y’u Rwanda y’umukino wa volleyall yo ku mucanga yatangiranye intsinzi mu mikino nyafurika ya All Africa Games iri kubera muri Maroc aho u Rwanda rwatsinze Algeria mu bagabo no mu bagore kuru uyu wa gatanu, nubwo abagore baje gutsindwa na Mauritius.
Ishuri rikuru INES Ruhengeri ryasoje amahugurwa yiswe “summer school” y’iminsi 12 i Kigali, yahuriwemo n’abanyeshuri bo mu Budage, muri Ghana no mu Rwanda bigaga ku byo gutegura imishinga ijyanye no guhanga imirimo.
U Buyapani n’u Rwanda byasinye amasezerano y’inguzanyo y’asaga miliyari 83Frw azifashishwa mu kuvugurura ubuhinzi hagamijwe kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.
Abakirisitu basengera muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yitiriwe “Umwamikazi w’i Fatima”, ubwo bizihizaga umunsi wa Asomusiyo w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya, bakoze umutambagiro nyuma y’igitambo cya Misa, bafunga umuhanda Musanze-Butaro, ubwo bagendaga baririmba banasenga.
Umunyatanzaniya Diamond Platnumz watumiwe gusoza iserukiramuco ryiswe Iwacu Muzika Festival, yavuze ko indirimbo yakoranye na Meddy yatinze gusohoka kuko byagoranye guhuza umwanya, kubera imiterere y’ibitaramo byabo no kutabonana, anavuga ko umuhanzikazi ukizamuka Sunny yifuza kumwumva no kumubona.
Abarwayi babiri barimo umubyeyi w imyaka 26 n’umwana we w’amezi arindwi ni bo bagaragayeho Ebola tariki ya 15 Kanama 2019 mu bitaro bya Mwenga ndetse umubyeyi ahita yitaba Imana nkuko bitanganza na radiyo y Abafaransa RFI.
Nyuma yo kuzamura ikipe ya Gasogi United mu cyiciro cya mbere ndetse banegukanye igikombe, Lomami Marcel na Kalisa Francois bamaze gutandukana n’iyi kipe.
Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGM) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mupaka uhuza Goma na Gisenyi bashyizeho amafaranga yishyuzwa Abanyarwanda bajya gukorera i Goma.
Umutoza Kayiranga Baptista wigeze gutoza no gukinira ikipe ya Rayon Sports, ni we uhaba amahirwe yo gutoza Rayon Sports mu mukino wo kwishyura uzayihuza na El Hilal
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye atangaza ko amategeko agenga imiburanishirize y’imanza azaba yavuguruwe mu byumweru bibiri biri imbere.
Hari abahanga mu by’imirire bafata ibihumyo nk’ubukungu buhishe. Impamvu babifata batyo, ni uko nta binure bigira, ntibibyibushya, ahubwo bikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye.
Amahame ni imigenzo, amategeko cyangwa umuco idini runaka ryishyiriraho, ryaba rigendeye kuri Bibiliya cyangwa ku myemerere yaryo bwite. Buri muyoboke waryo aba agomba kuyubahiriza, yayarengaho agahabwa ibihano biba byaragenwe n’iryo dini.
Myugariro Munezero Fiston wari umaze imyaka akinira ikipe ya Musanze Fc, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Kiyovu Sports
Hari amafoto y’uduce tumwe na tumwe two mu Rwanda, abantu ndetse n’ibikorwa byabo ushobora gutungurwa ubibonye mu binyamakuru byo muri Austria cyangwa Australia ukaba wakwibaza uburyo yahageze.
Assomption ni umunsi Abagatolika b’isi yose bizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya nyina wa Yezu Kristu.
Mu Gushyingo 2018 ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye ibiganiro byahuje abanyamakuru n’abapolisi, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yatangaje ko Leta irimo gutegura ibihano bikomeye ku batwara ibinyabiziga batubahiriza uburyo bwo kugenda mu muhanda.
Muri Mutarama uyu mwaka wa 2019, minisiteri y’uburezi yashyizeho ibwiriza zisaba ibigo by’amashuri byose byo mu Rwanda, guhera mu mashuri y’inshuke kugeza mu yisumbuye guha abana amata nibura inusu ku munsi, bivuze ko hazakenerwa amata angana na litiro 1,813,181.
Niyonkuru Florence wiga kuri GS Bigugu na Habinshuti Alexis wiga kuri GS Muganza mu Karere ka Nyaruguru ni bamwe muri batandatu bafite imyaka iri munsi ya 18 bafashe indege ku wa 14/08/2019 saa16h50 berekeza mu gihugu cy’ u Budage mu mahugurwa n’ amarushanywa yo gusiganwa ku maguru (Athlétisme).
Umushinga wa Partners in Health (Inshuti mu Buzima) wafunguye ku mugaragaro amacumbi yubakiwe abivuriza Kanseri mu bitaro bya Butaro. Ni inyubako yatwaye amadolari ya Amerika asaga ibihumbi 300, ni ukuvuga Amafaranga y’u Rwanda asaga gato miliyoni 276.
Mu kinyejana cya makumyari mu mwaka 1910 umuganga, umwanditsi akaba n’impuguke mu mitekerereze ya muntu witwa Freud Sigmund ukomoka muri Austria yaduye ikiswe “complexe d’oedipe”.
Nyuma y’imyaka ine itera inkunga Sampiyona y’u Rwanda, Azam Tv yamaze kumenyesha Ferwafa ko ihagaritse ubufatanye bari bafitanye
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, byaba ibyoroshye cyangwa ibikomeye, kuko bibangiriza ubuzima bikaburizamo intego bari bafite.
Hari umugabo ukunze kujya gusengera i Kibeho yambaye imyenda y’umweru iteye nk’iy’abayobozi bo mu gisirikare. Ngo abiterwa n’uko ari ingabo yo mu rwego rwo hejuru (ofisiye) ya Bikira Mariya.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ateguje abamotari ko mu Rwanda moto zigendeshwa na lisansi zigiye kuvaho mu gihe cya vuba hakazakurikiraho imodoka.
Ku mukino wa mbere mu mikino ya gisirikare iri kubera i Nairobi muri Kenya, APR FC itsize UPDF igitego 1-0.
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Patrick Nyamvumba avuga ko umubare munini w’abagore mu kubungabunga amahoro bizatuma ibibazo bya bagenzi babo bimenyekana.
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 15 yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo kwerekeza muri CECAFA izabera muri Eritrea, aho ivuga ko ijyanye intego yo kwegukana igikombe
Kuri uyu wa gatatu tariki 14 Kanama 2019, urubyiruko rugera ku 3,000 rwaturutse imbere mu gihugu no hanze yacyo, rwaganiriye na Perezida Paul Kagame hamwe n’abandi bayobozi kuri gahunda zitandukanye zireba ubuzima bw’igihugu. Niba utabashije kwitabira ibi birori, Kigali today yahakubereye igufatira amafoto y’iki gikorwa (…)
Akarere ka Rubavu gafite imihigo 74 kazasinya n’umukuru w’igihugu iri mu byiciro by’ ubukungu 27, imibereho myiza 33, imiyoborere myiza n’ubutabera 14.
Abanyamulenge bavuga ko igihugu cy’u Burundi n’icya Kongo cyangwa se n’Umuryango w’Abibumye (ONU) babishatse, Abanyamulenge biciwe mu Gatumba bahabwa ubutabera.
Kaminuza n’amashuri makuru yo mu Rwanda, yamaze kwemererwa kwinjira mu mushinga wa Kaminuza eshatu zikomeye i Burayi wa ERASMUS, hagamijwe kurushaho kubaka ubushobozi mu masomo ajyanye no gutunganya ibiribwa no kurushaho kurinda ibidukikije.
Kuri uyu wa gatatu tariki 14 Kanama2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame agiye kuganira n’urubyiruko rusaga ibihumbi bitatu rwaturutse hirya no hino mu gihugu, ndetse n’abaturutse hanze y’u Rwanda.
Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo bita Robertinho nyuma yo kumara iminsi akora adafite amasezerano yamaze gufata icyemezo cyo gutandukana na Rayon Sports.
Benimana Richard wize iby’uburezi muri kaminuza y’u Rwanda, ntiyakomeje ngo akore ibijyanye n’ibyo yize ahubwo yinjiye mu bukorikori burimo ikoranabuhanga bituma abasha kwikorera ibyuma by’imikino y’amahirwe bimenyerewe ko bituruka hanze.
Bimwe mu bikorwa byari biteganyijwe gukorwa muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi kwatangijwe tariki ya 15 Nyakanga, harimo n’igikorwa cyo guha ubwisungane mu kwivuza abantu ibihumbi bitatu (3,000) mu rwego rwo kurushaho gushimangira imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage bafite ubuzima bwiza.