Ababyeyi benshi bahura n’ikibazo cyo kurwaza abana indwara z’amenyo n’izo mu kanwa bitewe no kutamenya ikigero gikwiriye umwana atangiriraho gukorerwa isuku y’amenyo.
Mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru hari abaturage bavuga ko bari babayeho mu buzima bwo kwishishanya, ariko babasha kubusohokamo babikesheje itorero bashinze, bose barihuriramo.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ku wa gatandatu tariki 19 Ukwakira 2019 mu masaha ya saa moya n’igice z’umugoroba, umuntu utahise amenyekana yateye Grenade mu Mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi.
Ku wa gatandatu tariki 19 Ukwakira 2019, muri Tanzania ikipe ya Patriots BBC yatsinze Ikipe ya JKT BBC amanota 79 kuri 65 ibona itike yo gukina icyiciro gikurikiraho mu gushaka itike ya Basketball Africa League.
Ubuyobozi bw’ikigo cyita ku bafite ubumuga, HVP Gatagara, buvuga ko inkunga Leta igenera abanyeshuri bafite ubumuga yakongerwa.
Igitego cya Sugira Ernest cyo ku munota wa 83 gifashije u Rwanda kubona itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun, nyuma yo gusezerera Ethiopia kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Ukwakira 2019 nibwo uyu mugore ushinjwa kugerageza kwiba umwana yafatiwe mu bitaro. Uyu wari warabeshye abo mu muryango we n’aho yashatse ko atwite, yageze muri kimwe mu byumba ababyeyi babyaye bari baryamyemo, asaba umwe muri bo ko amutiza igitanda yari aryamyeho akamutiza (…)
Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare ukomoka muri Nigeria bamusanganye umwana w’umukobwa w’imyaka 15, atabwa muri yombi akekwaho gusambanya uwo mwana.
Umushinga Green Rabbit w’inkwavu zitangiza ibidukikije, zitozwa gukata ibyatsi cyangwa se gutunganya ubusitani ni wo wabaye uwa mbere mu mishinga itandukanye yateguwe n’amatsinda y’urubyiruko mu Mujyi wa Kigali ubwo hasozwaga amahugurwa yari afite insanganyamatsiko igira iti “Kuva mu magambo,Ukajya mu bikorwa” (From Ideas (…)
Urubyiruko rwo mu Idini Gatolika rwibumbiye mu matsinda yo kwiteza imbere ruratangaza ko ubumenyi buke mu micungire n’imiyoborere yayo bwatumaga batiteza imbere uko bikwiye.
Imibare igaragazwa na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG), irerekana ko ubu ingo zifite amashanyarazi zimaze kugera kuri 53%, zirimo 38% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari, na 15% zifite amashanyarazi adafatiye ku miyoboro migari yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima(RBC) hamwe n’imiryango ifatanya na cyo, baravuga ko inkomoko y’indwara zo mu mutwe ahanini ngo ari amakimbirane abera mu miryango.
Patriots BBC yaraye inyagiye ikipe ya Hawassa city mu mukino wayo wa kabiri wo gushaka itike ya Basketball African League, amanota 125 kuri 50.
Perezida mushya wa Sena Dr Iyamuremye Augustin yahererekanyije ububasha na Bernard Makuza asimbuye kuri uyu mwanya.
Ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri ryasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Imisoro n’Iterambere (International Centre for Tax and Development-ICTD), mu rwego rwo kunoza ubushakashatsi burebana n’imisoro hagamijwe iterambere.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Ethiopia biracakirana kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Ukwakira 2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho ikipe izatsinda izabona itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Ukwakira 2019, u Rwanda rurakira Ethiopia mu mukino wo kwishyura mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020).
Nyuma yo gukuramo inda nyinshi, nyina wa Lucky Dube, yasabye Imana ko yamufasha akabyara umwana muzima. Uwo mwana yabaye Lucky, bivuga umunyamahirwe. Yavutse tariki ya 03 Kanama 1964, avukira mu gace kitwa Ermelo mu Ntara ya Mpumalanga, muri Afurika y’Epfo.
Inkongi y’umuriro yibasiye icumbi ry’abanyeshuri b’abahungu mu rwunge rw’abanyeshuri rwa APAPEC Murambi mu Karere ka Rulindo, amashanyarazi akaba ari yo yaketswe kuba intandaro y’uyu muriro.
Umuhanzi Hagenimana Jean Paul wamamaye ku izina rya Bushali nyuma yo kujya mu muziki, yatawe muri yombi akekwaho gukoresha urumogi n’ibindi biyobyabwenge hamwe n’abandi bari kumwe.
Ku wa kane tariki 17 Ukwakira 2019, Abasenateri bashya barahiriye imbere ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Maj (Rtd) Habib Mudathiru uri mu itsinda ry’abantu 25 bakekwaho gukorana n’umutwe wa RNC yemeye ibyaha byose aregwa, mu gihe abo bareganwa 24 babwiye urukiko ko hari ibyaha bemera n’ibyo batemera.
Ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 15 Ukwakira 2019, abakozi ba Sosiyete ishinzwe ingufu (REG) bashinzwe ubugenzuzi mu ishami rya Huye, bafatiye mu cyuho Motel Urwuri ikoresha amashanyarazi yiba.
Ikipe ya Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa mbere mu gushaka itike ya Basketball African League izakinirwa mu Rwanda mu mwaka utaha wa 2020.
Umunyamideri w’umunyarwandakazi Kate Bashabe yavuze ko iby’urukundo rumuvugwaho na Sadio Mane ari ukubeshya, mu gihe hari ibinyamakuru byo muri Senegal aho Sadio Mane avuka, byakwirakwije amashusho ye bivugwa ko bakundana.
Nyuma yo kurahirira imbere ya Perezida Kagame kuri uyu wa kane tariki 17 Ukwakira 2019, Umuyobozi mushya wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin yavuze ko badashaje ku buryo byabananira kujyana n’urubyiruko mu iterambere.
Ikipe y’igihugu ya Ethiopia yamaze kugera mu Rwanda, aho ije gukina n’Amavubi umukino wo kwishyura mu guhatanira itike ya CHAN 2020 izabera Cameroun
Nyuma yo kurahirira imbere ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu wa kane tariki 17 Ukwakira 2019, abasenateri bashya batoreye Iyamuremye Augustin gusimbura Bernard Makuza ku mwanya wa Perezida wa Sena.
Umuyobozi mukuru wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe imiyoborere n’abakozi DIGP/AP Juvenal Marizamunda, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), Col. Jeannot Ruhunga, (…)
Ku wa gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2019, Umuryango w’Abibumbye wambitse imidali abapolisi b’u Rwanda 240 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.
Umunyezamu Nzarora Marcel w’ikipe y’igihugu Amavubi na Mukura VS yageze mu Rwanda nyuma yo gutsinda igeragezwa muri Scotland mu ikipe yo mu cyiciro cya gatatu.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko mu Mujyi wa Kigali hagiye gutangizwa uburyo bwo guha abagenzi serivisi inoze, hakoreshwa imodoka zihagurukira ku gihe, bityo umuntu akajya gutega imodoka azi ko ahita ayibona adategereje cyane.
Umunyamabanga mukuru wa Ferwafa aratangaza ko igihe Bugesera yazanga gukina ku masaha yamenyeshejwe izakiniraho na Rayon Sports izaterwa mpaga
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikomeje imyitozo, aho kuri uyu wa Gatatu bafashe n’umwanya wo kwimenyereza gutera Penaliti
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, ibi yabivuze ku wa gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2019 mu nama yahuje ba nyiri amahoteli, utubari, abafite amacumbi (Logdes) n’utubyiniro (Night Clubs) bakorera mu Mujyi wa Kigali.
Kuri uyu wa kane tariki ya 17 Ukwakira 2019, Abasenateri 20 bagize manda ya gatatu ya Sena y’u Rwanda bararahirira gutangira imirimo yabo.
Umuyobozi w’inzu itunganya umuziki yitwa Godfather yageze mu Rwanda agamije kureba impano ziri mu muziki nyarwanda no kuzifasha gutera imbere zikamamara ku rwego rw’isi.
Radjab Abdul wamenyekanye mu muziki ku izina rya Harmonize ashobora kuba Umudepite nyuma y’uko Perezida John Pombe Magufuli agaragaje ko amushyigikiye.
Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Patrick Nyamvumba, yasuye ingabo z’u Rwanda, abapolisi n’abacungagereza b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu kugarura amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA) ababwira ko bagomba gufatanya kugira ngo intego yabajyanye muri iki gihugu yo kugarura (…)
Ubwo habaga iserukiramuco JAMAFEST ryabereye mu gihugu cya Tanzania, ryitabiriwe n’abanyeshuri biga umuziki mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo, baririmbye indirimbo z’abahanzi banyuranye, mu Rwanda no hanze yarwo. Mu ndirimbo baririmbye, harimo indirimbo ya Mani Martin yise “Afro”, ibintu bitigeze bishimisha uyu muhanzi.
Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU) ugiye guha u Rwanda asaga miliyari 4.5 z’Amafaranga y’u Rwanda azifashishwa mu gukomeza kubona ibicanwa bitangiza ikirere mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
Abantu batatu barimo abana babiri na se wabo barohamye mu mugezi wa Nyabarongo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi baburirwa irengero.
Umuyobozi mukuru w’ikigega Agaciro Development Fund aravuga ko ibigo bimwe bya Leta n’iby’abikorera byadohotse mu gutanga inkunga mu kigega.
Kuri uyu wa Gatatu mu gihugu cya Tanzania haratangira imikino y’amakipe yabaye aya mbere Iwayo mu mukino wa Basketball, aho u Rwanda ruhagarariwe na Patriots
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rwafashijwe mu rugendo rwo kwiyubaka n’abavandimwe b’Abanyafurika n’ab’ahandi, iyi ikaba ari yo mpamvu rwiteguye gusangira ubunararibonye rwungutse n’abandi bashobora kuba babukeneye.
Abakozi ba kompanyi ikora isuku muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare bavuga ko bamaze amezi abiri badahembwa.