Perezida wa Botswana ucyuye igihe Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi, yatangaje ko yemera ko ishyaka rye ryatsinzwe, ariko yemeza ko azakora ku buryo ihererekanya ry’ubutegetsi hagati ye n’uwatsinze amatora rigenda neza ku buryo bushoboka.
Umusore w’imyaka 22 witwa Kabayiza Jean Bosco, yatawe muri yombi mu ijoro rishyira itariki ya 01 Ugushyingo 2024, nyuma yo gufatirwa mu cyuho yiba, aho yari yiyambitse imyambaro y’abagore.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC, kivuga ko 55% by’urubyiruko rufite kuva ku myaka 10-24 y’amavuko rwugarijwe n’indwara y’agahinda gakabije(depression), ituma umuntu adafata imiti neza bikaba byamuviramo urupfu rwihuse.
Abakoresha umuhanda wa Kaburimbo Kigali - Musanze, batanga impuruza z’umusozi uyu muhanda wubatseho, mu gace kazwi nko kuri ‘Buranga’, ukomeje kwangirika mu buryo bukomeye kandi busatira cyane uwo muhanda, ku buryo haramutse nta gikozwe mu maguru mashya ngo hasanwe, uwo muhanda ushobora kuzaridukira mu manga, ubuhahirane (…)
Prudence Sendarasi, umuhinzi w’imyembe na avoka mu Kagari ka Cyotamakara, Umurenge wa Ntyazo w’Akarere ka Nyanza, amaze imyaka ine muri ubu buhinzi. Avuga ko agitangira guhinga yahuraga n’imbogamizi zo kugira ibyonnyi byinshi mu mirima ye, ariko ntamenye uburyo bwo kubikumira.
Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB), kivuga ko nubwo hakigaragara abana batazi gusoma no kwandika neza, ariko umwana yari akwiye kuba abizi arangije umwaka wa gatatu w’amashuri abanza, ari na yo mpamvu hari gahunda zitandukanye zigamije gukemura icyo kibazo.
Nyuma yo gutsindwa ku mukino wa kabiri, kuri uyu wa Kane ikipe y’Igihugu yu Rwanda y’abakobwa yatsinze iya Kenya umukino wa kabiri mu irushanwa rya ‘Rwanda-Kenya Women’s T20I Bilateral Series’, ku kinyuranyo cy’amanota 28.
Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga, usanzwe ari ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, yatanze impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda muri Azerbaijan, igihugu kiri mu Majyepfo y’u Burusiya.
Haruna Niyonzima wahoze ari kapiteni w’Amavubi yatangaje ko azategura umukino wo gusezera ku mugaragaro igihe FERWAFA yaba itabikoze
Umuryango w’Abibumbye wasabye Leta ya Peru, gutanga indishyi z’akababaro ku bagore yafungiye urubyaro ku gahato, kuko bishobora kwitwa ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko abantu babiri gusa ari bo basigaye bari kuvurwa icyorezo cya Marburg.
Madamu Jeannette Kagame witabiriye inama mpuzamahanga ku iterambere ry’umuryango i Doha muri Qatar, inama yanahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 y’Umwaka Mpuzamahanga w’Umuryango, yatanze ibitekerezo byafasha mu kurandura ubukene bukabije busa n’uruhererekane, ariko habanje kwita ku kumenya impamvu zabwo, (…)
Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, mu Murenge wa Muhima, Akagari ka Kabeza, Umudugudu wa Ikaze, umugabo yasanzwe yiyahuye, amanitse mu mugozi w’inzitiramibu yashizemo umwuka.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko mu kwezi kumwe gusa hamaze gufatwa abakekwaho ubujura bwa moto icyenda (9), bakaba bafungiye kuri Sitasiyo za Polisi mu Turere dutandukanye tugize Intara.
Bamwe mu batuye mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Musanze biganjemo abo mu Murenge wa Muko, bavuga ko barambiwe guhora basiragizwa bishyuza amafaranga y’ingurane ku masambu yabo yanyujijwemo amapoto hakwirakwizwa amashanyarazi mu duce dutandukanye.
Mu mukino warebwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yatsindiye Djibouti kuri Stade Amahoro ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura mu ijonjora rya mbere, mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu 2024.
Umubyeyi witwa Sylvie Mukamusoni utuye mu Murenge wa Jali mu Karere Ka Gasabo, amaze hafi imyaka itanu avuza umwana uburwayi yavukanye butuma azana amazi menshi mu mutwe (hydrocephalus), none arasaba abagiraneza kumufasha gukomeza kumuvuza kuko umuryango we ntako umeze.
Nyuma y’uko igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyo ku rwego rw’Igihugu cyemejwe mu Nama y’Abaminisitiri yo muri Nyakanga 2020, hakozwe ibishushanyo mbonera by’Uturere bishyira mu bikorwa icyo gishushanyo mbonera mu byiciro bito bito kugeza mu mwaka wa 2050.
Bamwe muri ba rwiyemezamirimo by’umwihariko abakunda gupiganira amasoko ya Leta, bibaza impamvu batishyura amafaranga amwe mu gupiganira amasoko, kandi nyamara akenshi isoko riba ari rimwe mu bigo bitandukanye. Ese aya mafaranga agenwa hakurikijwe iki?
Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta, kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukwakira 2024, yabwiye urukiko ko atiteguye kuburana kuko batabashije kubona dosiye ngo amenye ibyo akurikiranwaho.
Icyamamare muri sinema y’Amerika, umushoramari n’umunyapolitiki, Arnold Schwarzenegger uzwi ku izina rya Komando, yemeje ko mu bakandida bahanganiye kuyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika, ashyigikiye Umudemukarate, Madamu Kamala Harris.
Abakora umwuga wo gutwara abagenzi bifashishije amagare mu Mujyi i Huye, bifuza gutunganyirizwa neza uduhanda bateganyirijwe kunyuramo rwagati mu Mujyi hashyirwamo kaburimbo inyerera, kugira ngo bajye batwifashisha tutabatoboreye imipine nk’uko bigenda iyo banyuze mu twashyizwemo kaburimbo y’igiheri.
Muri Espagne, hatangajwe icyunamo cy’iminsi itatu nyuma y’imvura nyinshi idasanzwe kandi yatunguranye yaguye ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024, igateza imyuzure yahitanye yishe abantu bagera kuri 95.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, Miss Muheto Nshuti Divine yagejejwe ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aho yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho.
Mu gihe ihindagurika ry’ikirere ari kimwe mu bibazo bikomeje kuzahaza Isi, ndetse ingaruka zaryo zikaba zigera ku byiciro byose by’abantu ariko byagera ku bafite ubumuga cyane cyane abagore n’abakobwa bikabigirizaho nkana, barasaba ko mu ngamba zifatwa ku rwego rw’Igihugu bakwiye guhabwa umwihariko.
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu(NCHR) yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, raporo igaragaza ko mu mwaka wa 2023/2024 ubucucike mu magororero(amagereza) bwagabanutse ku rugero rwa 6.4% ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2022/2023.
Leta ya Tchad yahamagariye umuryango mpuzamahanga kongera inkunga utanga mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram, nyuma y’uko ku cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024, ugabye igitero ku birindiro by’ingabo z’Igihu biherereye mu gace kazwi nka Lac Tchad mu Burengerazuba bw’Igihugu, kikagwamo abasirikare bagera (…)
Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwakatiye Dr. Eugène Rwamucyo igifungo cy’imyaka 27 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko abantu babiri mu bavurwaga icyorezo cya Marburg bakize, mugihe habonetse undi mushya wanduye icyo cyorezo.
Hamaze iminsi havugwa ikibazo cyo kutumvikana hagati y’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC), ku kibazo cy’umukozi witwa Ndagijimana Froduald wirukanwe ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo.
Mu Rwanda, ubu umuntu wifuza gutunga icyanya kamere cye ku giti cye, yemerewe kuba yagitunga nk’uko biteganywa n’itegako N0 001/ryo ku wa 13/01/2023 rigenga pariki z’Igihugu n’ibyanya kamere nyuma yo kubihererwa uburenganzira.
Mu gihugu cya Espagne haguye imvura idasanzwe mu gihe cy’amasaha umunani ihitana abantu 72 abandi baburirwa irengero yangiza n’ibikorwaremezo.
Imvura yaguye i Huye mu masaa saba n’igice kuri uyu wa 30 Ukwakira 2024 yasenye inzu zitari nkeya mu Tugari twa Gatobotobo na Kabuga mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye.
Umubyeyi twahaye amazina ya Mfiticyizere ku bw’umutekano we, atuye mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, avuga ko yavutse mu bana 33 bakomoka ku bagore barindwi se yashatse, bose bakaba barazize Jenoside agasigarana n’umuvandimwe we umwe gusa.
Nyuma y’uko Komite Nyobozi ya Rayon Sports, isoje manda y’imyaka ine hakaba hataraba amatora y’abazaba bayoboye iyi kipe ikundwa na benshi mu Rwanda, inzego zitandukanye zahuriye hamwe hashyirwaho itsinda rigizwe n’abarimo Paul Muvunyi, Munyakazi Sadate ndetse Gacinya Denis rishinzwe gutegura ahazaza hayo.
Abaturage bo Murenge wa Muko Akarere ka Musanze bafite impungenge z’icuraburindi bakomeje kubamo, ndetse ngo icyizere cyo gucana umuriro w’amashanyarazi gikomeje kuba gike, cyane ko n’amapoto yashinzwe, arinze amara imyaka isaga ibiri atarashyirwamo insinga z’amashanyarazi zakabaye ziborohereza kubona umuriro.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yatangaje ko dosiye ya Miss Muheto Nshuti Divine, yamaze kugezwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, akaba agiye gutangira kuburanishwa ku byaha akurikiranyweho.
Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, ari i Doha muri Qatar kuva tariki 29 Ukwakira 2024 aho yitabiriye inama yizihirizwamo isabukuru y’imyaka 30 y’Umwaka Mpuzamahanga w’Umuryango.
Abanya-Espagne babarirwa mu bihumbi bo mu Birwa bya Canaries, bakoze imyigaragambyo bamagana abimukira baturuka muri Afurika, binjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakoresheje amato.
Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison, avuga ko umwaka w’ubucamanza usojwe, imanza 2,199 mu gihe eshanu muri zo zari zifite agaciro k’arenga miliyoni 45 zarangiriye mu buhuza hagati y’uwakoze icyaha n’uwagikorewe.
Gakwaya Celestin wamamaye nka Nkaka muri Sinema Nyarwanda, ari mu myiteguro ya nyuma yo kumurika filime ye nshya yise ‘Hell in Heaven’ izagaragaramo amasura y’abakinnyi bakomeye muri Sinema, ikazaba ishingiye ku byo abona mu rushako rw’iki gihe ndetse n’uburyo abantu bakwiye guhindura imyumvire.
Patricia Kaliati, umunyapolitike utavuga rumwe na Leta ya Malawi, yatawe muri yombi akekwaho gucura umugambi wo kwica Perezida w’icyo gihugu Lazarus Chakwera.
Mu ijoro ryo ku itariki ya 29 Ukwakira 2024 ububiko bw’Uruganda Sunbelt Textiles Rwanda ruherereye mu cyanya cyahariwe inganda cy’Akarere ka Bugesera bwaraye bufashwe n’inkongi y’umuriro, ibitambaro birenga ibihumbi 180 bikoreshwa mu kudoda ibiryamirwa birimo amashuka, n’ibiringiti birakongoka.
Kuri uyu wa Kabiri, Ikipe y’u Rwanda y’abagore muri Cricket yatangiye itsinda Kenya umukino wa mbere muri itanu bazahura na Kenya mu irushanwa rya "Rwanda-Kenya Women’s T20 Bilateral Series".
Itorero Imbuto zitoshye mu Mbonezamihigo, rigizwe n’urubyiruko rw’abasore n’inkumi 253 bafashwa n’Umuryango Imbuto Foundation barangije amashuri yisumbuye. Barishimira ubumenyi bakuye mu itorero ry’Igihugu aho bemeza ko ubwo bumenyi bubabereye impamba ifatika mu gusobanura amateka y’u Rwanda.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari two mu Karere ka Gakenke bashyikirijwe Moto nshya, zitezweho kuborohereza mu kazi kabo ka buri munsi aho bemeza ko nta rundi rwitwazo bagifite rutuma badashyira umuturage ku isonga.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024 nta muntu mushya wabonetse wanduye icyorezo cya Marburg, nta wakize, nta n’uwapfuye, abantu batatu bakomeje kuvurwa.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Miss Muheto Divine yafashwe kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira.
Bamwe mu baturage by’umwihariko abigeze gukoresha imiti batandikiwe na muganga, bavuga ko babikuyemo isomo rikomeye, ku buryo nta wabo bashobora kwemerera gukora icyo gikorwa, bitewe n’ingaruka bahuriyemo na zo.
Umutwe wa Hezbollah wabonye umuyobozi mushya witwa Naïm Qassem akaba asimbuye Hassan Nasrallah, wari umuyobozi wa Hezbollah akaba yarapfuye mu kwezi kwa Nzeri 2024 aguye mu bitero Israel yagabye muri Liban.