Kuri uyu wa 08 Ugushyingo 2024, BK Foundation yasinyanye na Kaminuza y’u Rwanda (UR) amasezerano y’ubufatanye mu guhuza abanyeshuri n’abatanga akazi no kubazamurira imyumvire mu kwihangira imirimo, binyuze mu bujyanama butandukanye.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Kung Fu-Wushu Uwiragiye Marc, yasobanuye amakimbirane n’ubwumvikane buke bushingiye ku mutungo biri mu banyamuryango baryo.
Perezida mushya w’igihugu cya Botswana yarahiriye imirimo ye kuri uyu wa gatanu tariki 8 Ugushyingo 2024, nyuma y’iminsi 10 yegukanye intsinzi agahigika ishyaka rimaze imyaka 60 ku butegetsi.
Kuri uyu wa Gatanu, igihugu cy’u Burusiya cyashyikirije kigenzi cyacyo cya Ukraine, imibiri y’abasirikare 563 baguye ku rugamba rumaze igihe rushyamiranyije ibihugu byombi.
Itangazo ribuza abasirikari b’abanya Isiraheli kujya mu buhorandi, ryasohowe kuri uyu wa gatanu nyuma y’umukino w’umupira w’amaguru wabaye ku munsi w’ejo ugahuza ikipe ya Ajax yo mu mujyi wa Amsterdam na Maccabi Tel Aviv yo muri Isiraheli.
Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya Youth Connekt 2024, yagaragaje ko Afurika ifite ibyo ikeneye byose kugira ngo ibashe kugera aho abayituye bifuza ndetse kandi ko kutabigeraho bakwiye kwigaya.
Muri Uganda, Pasiteri Rufus Amaku yakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza ku myaka 54 y’amavuko, ari kumwe n’abanyeshuri bagenzi be, yambaye impuzankano zimwe nabo, arabasengera mbere yo gutangira ikizamini maze bivugisha benshi mu babonye ayo mashusho ye ku mbuga nkoranyambaga.
Umuhanzi Paul Okoye uzwi nka Rudeboy, akaba n’umwe mu bari bagize itsinda rya P-Square ryakanyujijeho mu muziki wa Nigeria arashinja impanga ye Peter Okoye uzwi nka Mr. P. kumwiba indirimbo.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi niwe warahije abanyamahanga 72 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, tariki 7 Ugushyingo 2024 mu Karere ka Kicukiro.
Mu Bwongereza, urwego rushinzwe ubuzima (U.K. Health Security Agency) rwatangaje ko rwabonye abantu Abatatu bafite virusi nshya ya ‘mpox’ cyangwa se ubushita bw’inkende, abo bose uko ari batatu ngo baba mu rugo rumwe n’umurwayi wagaragaweho n’iyo ndwara bwa mbere, ubu bose bakaba barimo kuvurirwa mu bitaro bya Londres.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yasabye Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Amerika, kuzakora ibishoboka byose agashaka igisubizo mu guhosha intambara zikomeje kubera hirya no hino ku Isi, cyane cyane iya Ukraine n’u Burusiya.
Mu Karere ka Musanze hatangiye kubakwa uruganda rugiye kujya rukora ibyuma mu mabuye y’Ubutare, rukaba rwitezweho kugabanya ingano y’ibyatumizwaga hanze y’u Rwanda n’akayabo k’amafaranga byatwaraga.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, asaba abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza bakahava badategereje ingurane, cyane ku bantu bituje mu manegeka cyangwa abafite ubushobozi barimo n’abafatiye ubwishingizi inzu zabo.
Muri Gabon, kuri uyu wa Kane tariki 7 Ugushyingo 2024, hatangijwe igikorwa cy’amatora ya Referendum, aho abaturage basabwa gutora bifata, bemeza cyangwa se bahakana mushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga.
Umugabo witwa Harindintwari Niyongana Innocent w’imyaka 69 ukomoka mu mudugudu wa Akarubumba, Akagari ka Rwamiko, Umurenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara yafatiwe ku mupaka wa Rusumo mu Karere ka Kirehe, nyuma y’imyaka myinshi yihisha ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 akurikiranyweho.
Uyu mugabo ukunze kurangwa n’imvugo ishotorana, ipfobya kandi akavuga ikimuri ku mutima nta rutangira, amazina ye yose ni Donald John Trump. Ni umunyapolitike w’Umunyamerika, umucuruzi kabuhariwe, akaba icyamamare mu bikorwa by’itangazamakuru, na Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US) kuva mu 2017 – 2021; (…)
Bamwe mu baturage b’imirenge ya Karangazi na Rwimiyaga bavuga ko hari serivisi zimwe na zimwe batabona kubera gutura kure y’aho zitangirwa ariko ikibabaje hakaba n’ababyeyi babyarira mu ngo kubera ubushobozi bucye bwo kwishyura amafaranga 20,000 bya moto mu gihe bafashwe n’inda mu buryo bubatunguye.
Col (Rtd) Richard Karasira wari umuyobozi w’ikipe ya APR FC (Chairman), yakuwe mu nshingano ibifitanye isano na mpaga iyi kipe y’Ingabo iheruka guterwa.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Munyantwali Alphonse yatangaje ko batangiye ibiganiro byo kongerera amasezerano umutoza w’Amavubi, Torsten Frank Spittler mu gihe abura ukwezi kumwe ngo ayo afite arangire.
Guverinoma y’u Rwanda yongeye kugenera imfashanyo ingana na toni 19 zirimo ibyo kurya by’abana, imiti n’ibikoresho byo kwa muganga mu gufasha abaturage bugarijwe n’intambara muri Gaza.
Polisi y’u Rwanda yerekanye moto zigera ku 2019, zafatiwe mu makosa atandukanye zirimo izahinduriwe ibirango cyangwa zigashyirwaho Pulake z’impimbano zitabaruye mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA).
Perezida Donald Trump wongeye gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma yo gutsinda Kamala Harris bari bahanganye, yatangaje ko azita mu gushyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije abamushyigikiye.
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze Bigwi Alain Lolain, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, ukurikiranyweho icyaha cyo kwaka indonke.
Mu gihugu cya Mozambique imyigaragambyo yahagaritse ibikorwa by’ubucuruzi, imipaka imwe n’imwe irafungwa.
Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho icyaha cyo gufata ku ngufu umuhungu w’imyaka 19.
Umukandida w’Abademokarate watsinzwe amatora ya Amerika, Kamala Harris, yasabye abamushyigikiye kwemera intsinzi ya mukeba we Donald Trump, abasaba no kudacika intege mu kurwanira ibyo bemera.
Umugore wo muri Malaysia, yatangaje ko nyuma yo kumara imyaka itandatu yita ku mugabo we wari wakomerekeye mu mpanuka y’imodoka, bikarangira adashobora kwifasha ikintu na kimwe, yaje gukira yongera gutangira kugenda, ariko ahita asaba gatanya ndetse ahita asezerana n’undi mugore.
Inararibonye mu bya Politiki, Hon. Tito Rutaremara, avuga ko ibyavuzwe na Abraham Lincoln ko Demokarasi muri Amerika ari iy’abaturage ; igakorwa n’abaturage igakorerwa abaturage, ari ikinyoma.
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya APR FC yatewe mpaga kubera gukinisha abakinnyi barindwi b’Abanyamahanga mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona wayihuje na Gorilla FC ku wa 3 Ugushyingo 2024.
Perezida Paul Kagame yashimiye Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse ko yiteguye gukorana nawe ku nyungu rusange z’ibihugu byacu mu myaka iri imbere.
Mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara, akagari ka Kimisagara, umudugudu w’Akabeza muri Nyabugogo ku isoko ry’Inkundamahoro umugabo w’imyaka 44 witwa Muvunyi François bakunze guhimba ‘general Pardon’ yasimbutse muri Etage ya 4 ahita ahasiga ubuzima.
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Rayon Sports nyuma y’imyaka itanu, yatsindiye Musanze FC kuri Stade Ubworoherane igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona yuzuza imikino itanu yikurikiranya itsinda gusa.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukwakira rwahanishije Miss Muheto Divine igihano cy’igifungo cy’amezi atatu gisubitse mu gihe cy’umwaka umwe n’ihazabu y’ibihumbi 190 Frw.
Umurepubulikani mu matora y’umukuru w’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, akomeje kwakira amashimwe y’abakuru b’ibihugu bitandukanye bamwifuriza intsinzi nziza mu gihe ibyavuye mu matora bitaremezwa ku mugaragaro.
Umugaba Mukuru w’ingabo za Nigeria, Lt Gen Taoreed Lagbaja, yitabye Imana afite imyaka 56, nyuma y’igihe arwaye nk’uko Perezida Bola Tinubu yabitangaje.
Umutoza w’ikipe y’Igihugu (Amavubi), Frank Spittler Torsten, yahamagaye abakinnyi 30 bazavamo abo azifashisha mu mikino y’umunsi wa Gatanu n’uwa Gatandatu mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025, aho u Rwanda ruzakira Libya ndetse rugasura Nigeria.
Igitekerezo cyo gushinga amashuri y’incuke ngo cyabajemo mu kwezi kwa Nzeri k’umwaka wa 1988, ubwo babonaga ababyeyi bajya guhinga bashoreranye n’abana, bakiriranwa na bo mu mirima ariko bagataha umubyizi utarangiye, kubera ko abo bana babaga babaruhije.
Muri Israel, Minisitiri w’ingabo mushya, Israel Katz yizeje ko azatsinda abanzi b’Igihugu cye kandi akagera ku ntego z’intambara kirimo zo kurwanya imitwe ya Hamas na Hezbollah.
Mu Murenge wa Bwira mu Karere ka Ngororero, bakomje gushakisha umusore wo mu kigero cy’imyaka 20, umaze iminsi itandatu agwiriwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro ya Koruta, cyari kimaze hafi iminsi 20 gifunzwe kubera kutuzuza ibisabwa.
Bamwe mu borozi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko izuba ryacanye igihe kinini n’ubushobozi buke, byatumye batabasha kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ajyanye n’imikoreshereze y’inzuri aho basabwa gushyira inka mu kiraro bagahinga 70% by’inzuri ahandi hasigaye hakajya ibikorwaremezo by’ubworozi.
Umurepubulikani Donald Trump w’imyaka 78 y’amavuko yamaze kubona amajwi arenga ayo yari akeneye kugira ngo yegukane intsinzi mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni amatora yari ahanganiyemo n’umukandida w’Abademokarate, Kamala Harris w’imyaka 60.
Ababyeyi n’abaturiye ishuri rya GS Gatenga I bavuga ko bafite impungenge z’umutekano w’abanyeshuri bahiga by’umwihariko abo mu mashuri abanza, bitewe no kuba iryo shuri ritazitiye.
Ibitaro mpuzamahanga byigisha ubuvuzi muri Afurika, Aga Khan University Hospital bifite icyicaro i Nairobi, byahaye u Rwanda impano y’imodoka ebyiri zifashishwa nk’amavuriro yimukanwa, hamwe n’ibyuma bikonjesha imiti (Frigo 20) bizajya bishyirwamo inkingo zishyirwa abaturage iwabo mu cyaro.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’igitangazamakuru cya CSIS, Gen (Rtd) James Kabarebe yasobanuye byinshi ku mubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko uhereye mu mateka y’igihe cy’ubukoroni kugeza ubu, usangamo byinshi byagombye gutuma u Rwanda na RDC biba inshuti zikomeye, kuko muri ayo mateka (…)
Umwe mu batavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi muri Mozambique, Venâncio Mondlane watsinzwe amatora y’Umukuru w’Igihugu aheruka, akaza ku mwanya wa Kabiri yatangaje ko yarusimbutse yari agiye kwicirwa muri Afurika y’Epfo aho yahungiye nyuma yo gutsindwa muri ayo matora, ariko akagira amahirwe agacika n’umuryango we.
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego z’ibanze, kuri uyu wa kabiri tariki ya 05 Ugushyingo 2024, yafashe abantu 41 bacyekwaho gukora ubucukuzi bw’amabuye butemewe mu bice bitandukanye byo mu Ntara y’Amajyepfo.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US) kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ugushyingo 2024, abaturage batoye Umukuru w’Igihugu hagati ya Kamala Harris wo mu ishyaka ry’Abademukarate (Democrats) na Donald Trump wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani (Republicans).
U rwanda rwitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga riri kubera mu Bushinwa, mu Mujyi wa Shanghai rigamije guha ibihugu umwanya wo kwiyerekana no kugaragaza ibyo byohereza ku isoko ryo mu Bushinwa (China International Import Expo, CIIE).
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr. Doris Uwicyeza Picard, avuga ko RGB iha agaciro gakomeye cyane imiryango itari iya Leta ndetse n’ishingiye ku myemerere, kubera uruhare rwayo mu bikorwa by’iterambere bigamije kubaka umuryango nyarwanda.
Inama yahuje u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola ni yo yabaye impamvu yo gufungwa k’umupaka munini uhuza Goma na Gisenyi kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2024.