Imibare igaragaza ko abarenga ibihumbi 60 bari bafungiwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamaze gufungurwa bagasubira mu muryango nyarwanda.
Umusore wo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, muri Leta ya Utah, yatawe muri yombi ashinjwa kwica, nyuma yo kurasa inshuti ye mu gatuza igapfa, mu gihe yarimo ashaka kureba niba koko yifitemo ubushobozi bwo kuba atafatwa n’amasasu nk’uko yabimubwiraga.
Komisiyo y’Umutekano n’Ubusugire bw’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo irimo guhata ibibazo Minisiteri y’Ingabo ku kibazo cy’ingabo zabo ziri muri Kongo, zikaba zaratakaje abasirikare 14 mu rugamba bafatanya na FARDC mu kurwanya M23.
Gukoresha abacanshuro b’abanyamahanga hagamijwe kongera imbaraga za Guverinoma, mu kurwanya inyeshyamba ziyirwanya bifite amateka yo guhera kera mu 1961, ubwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), icyo gihe yitwaga Congo-Léopoldville, hari inyeshyamba zitwaga ‘Rébellion Simba’, zari ziyobowe n’uwitwa Antoine (…)
Raporo yakozwe n’abashakashatsi batandukanye yagaragaje ko Tunisia yirukanye abimukira, ikabagurisha kuri Libya, nk’uko byasobanuriwe Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi ku nshuro ya mbere tariki 29 Mutarama 2025, ibikubiye muri iyo raporo ngo bikaba bishimangira ikibazo ibyo bihugu byombi bifite, mu bijyanye no guhungabanya (…)
Abatuye mu Murenge wa Janja bahangayikishijwe n’ingendo zivunanye kandi ndende, abanyeshuri bakora bajya kwiga mu Mashuri y’Uburezi bw’Ibanze bw’Imyaka 12 (12YBE), kubera ko atabegereye hafi, n’aho ari akaba adahagije, bakifuza yabegerezwa bagatandukana no kuvunika.
Icyamamare mu gukina filimi muri Tanzania, Wema Sepetu, yahishuye ibihe bigoye yanyuzemo ashaka urubyaro, ariko mu myaka myinshi ishize agerageza bikaba byaranze nk’uko abivuga agira ati “ntiwahinyuza Imana”.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Antoine Felix Tshisekedi, bagiye guhurira mu biganiro ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC by’umwihariko muri Kivu y’Amajyaruguru.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatagaje ko rwafunze Uwingabiye Delphine, Umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gatunda ukurikiranweho kwaka no kwakira ruswa, yizeza umuturage kuzatsinda urubanza yari afite muri urwo Rukiko.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanyomoje ibyatangajwe na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa ku mpamvu ingabo z’igihugu cye ziri muri Kongo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Jenerali James Kabarebe yagaye imyifatire ya Kayumba Nyamwasa, avuga ko nta mutima wo gukunda igihugu afite, ahubwo ashyize imbere umururumba.
Ku wa Gatandatu tariki ya 01 Gashyantare 2025, Abanyarwanda baba muri Nigeria n’inshuti zabo bizihije umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro yawo ya 31, mu ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda.
Amakipe y’abagore ya Police VC na Kepler VC mu cyiciro cy’abagabo, ni yo yegukanye irushanwa ry’umunsi w’Intwari (#Ubutwari2025).
Perezida Paul Kagame yagaragaje ibyishimo nyuma y’umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’u Bwongereza, aho Arsenal yanyagiye Man City 5-1 kuri iki Cyumweru.
Akarere u Rwanda ruherereyemo gashoje icyumweru cy’injyanamuntu; urugamba rukomeye hagati ya M23 irwana n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’abayishyigikiye barimo na FDLR ni rwo rwaranze ingingo nyamukuru mu bitangazamakuru, byaba ibyo mu karere no ku isi yose.
Mu gihe u Rwanda n’Isi bitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kwirinda no kurwanya indwara za Kanseri uba buri mwaka tariki 04 Gashyantare, Minisiteri y’Ubuzima yifatanyije n’Abanya-Kigali muri Siporo rusange (Car Free Day), yatangiwemo ubutumwa bwo kwirinda iyo ndwara.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE), yatangije gahunda yo kurandura burundu Kanseri y’Inkondo y’Umura mu Rwanda, bitarenze umwaka wa 2027, mbereho imyaka itatu kuri gahunda y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryihaye.
U Rwanda rwamaganye ibirego byashyizwe ku ngabo z’u Rwanda (RDF) byo kwinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no kugaba ibitero ku basivile, nk’uko bigaragara mu itangazo ry’Inama idasanzwe yahuje abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) yateranye (…)
Ku wa Gatandatu tariki 1 Gashyantare 2025, ikipe ya APR FC yatsinze Police FC penaliti 4-2 yegukana igikombe cy’Intwari 2025.
Nyuma yo kwerekana ukuntu “Abakurambere b’intwari bitanze batizigama”, bahanze u Rwanda kugeza ubwo ruvamo “ubukombe”, reka nkomeze nerekane n’abandi “bakurambere b’intwari” bivugwa ko “batsinze ubukoroni na mpatsibihugu”.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziyemeje kurushaho gufatanya n’Ingabo za Mozambique mu gutanga ubufasha bwo guhashya ibikorwa by’iterabwoba.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yanyomoje Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, wavuze ko ingabo z’Igihugu cye, zoherejwe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikomoka mu mahanga.
Abaturage 11,400 bo mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera, barishimira kuba bagejejweho amazi meza batandukana no kuvoma ibirohwa, ibikorwa byuzuye bitwaye Miliyoni 750 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha, Polisi mu Karere ka Nyaruguru yakoze umukwabu mu Mirenge ya Cyahinda, Nyagisozi na Nyabimata, maze ifata abantu 14 bakekwaho ubujura bw’amatungo no gukora inzoga zitwa ibikwangari, kuri uyu wa 1 Gashyantare 2025.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Gashyantare 2015, abaturage ba Goma bakoze umuganda wo gukuraho imyanda yanyanyagijwe mu mujyi mu gihe cy’imirwano ya M23 n’abasirikare ba FARDC ubu bamaze kwamburwa intwaro, abacanshuro bagasubira mu bihugu bakomokamo, naho FDLR na Wazalendo bakishyikiriza umutwe wa M23.
Mu kwihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu ku ncuro ya 31 mu Ntara y’Iburasirazuba, bamwe mu bahoze ari abasirikare ba RPA Inkotanyi barwanye urugamba rwo kubohora Igihugu, bakaba bari mu kiruhuko cy’izabukuru bahawe ishimwe ku bwitange bagaragaje.
Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bashyize indabo ku gicumbi cy’Intwari z’Igihugu i Remera, umuhango wasoje gahunda zitandukanye zimaze igihe zikorwa cyane cyane n’urubyiruko hirya no hino mu gihugu.
Ubwo Umwami Mutara III Rudahigwa yagiriraga uruzinduko mu Bubirigi mu 1949, yagarukanye amakuru atari azwi ku migambi y’Abakoloni ku Rwanda, maze ahamagara bamwe mu bakozi be b’abizerwa, arababwira ati “ntabwo abakoloni badukunda, ariko n’igihe naba ndahari muzashyireho ishyaka ry’ubumwe bw’abanyarwanda.”
Mu gihe twizihiza umunsi w’Intwali z’igihugu, abazikomokaho bakomeje gutanga ubuhamya bugaragaza ko igihe ababyeyi babo bicwaga imiryango yabo yasigaraga mu itotezwa rikomeye.
Ku wa Gatanu tariki 31 Mutarama 2025, nibwo hasojwe irushanwa ry’Intwari mu cyiciro cya gisirikare mu mupira w’amaguru, aho Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Gabiro (Combat Training Center/CTC) ryegukanye igikombe ritsinze Special Operations Force (SOF) kuri penaliti 4-3.
Abaturage b’Akarere ka Ruhango mu byiciro bitandukanye, bataramiye Intwari z’Igihugu, biyemeza kuzigiraho kugira ngo ibyaziranze bibe umusingigi w’iterambere koko, nk’uko insanganyamatsiko izirikanwa kuri iyi nshuro ya 31 hizihizwa Intwari z’Igihugu ibivuga.
Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi "UCI" yatanze umucyo ku bimaze iminsi bivugwa ko shampiyona y’isi y’amagare itakibereye mu Rwanda
Mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri ku wa 31 Mutarama hashojwe amahugurwa ajyanye no guteza imbere ikoranabuhanga mu micungire y’ubutaka (Digital Transformation and Land Administration), mu rwego rwo kurushaho kunoza serivise z’imikoreshereze myiza y’ubutaka.
Inama idasanzwe ihuje abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo SADC yateranye iyobowe na Perezida wa Zimbabwe Dr. Emmerson Mnangagwa i Harare muri Zimbabwe, kugira ngo yige ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), umwe mu banyamuryango.
Kuri uyu wa Gatanu, Rayon Sports yatangaje abakinnyi bashya barimo rutahizamu Biramahire Abeddy utari witezwe mu bavuzwe.
Mu muhanda wa Kaburimbo Kigali-Musanze ku kiraro cya Mukungwa Habereye Impanuka y’imodoka Nissan Patrol ifite plaque yitwa SAMBORA(private plate number) ya Hotel yavaga Kigali yerekeza Musanze igiye kuri Hotel iherereye mu Kinigi yitwa SAMBORA Hotel.
Itorero indatirwabahizi ry’umujyi wa Kigali ryarangaje imbere abahanzi basusurukije amagana yitabiriye igitaramo cyinjije u Rwanda mu munsi mukuru wo kwizihiza intwari z’igihugu.
Umuryango utari uwa Leta IMRO (Ihorere Munyarwanda Organisation) uharanira uburenganzira bwa muntu wibanda ku buzima bw’imyororokere no kurwanya SIDA, wateguye ibiganiro byabaye tariki 29 Mutarama 2025, bihuza abakora mu miryango itari iya Leta (CSOs) hamwe n’abandi baturutse mu nzego za Leta.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko yasinyishije Habineza Fils François wakiniraga Etoile de l’Est, amasezerano y’imyaka itatu.
Umuhanzi Hakizimana Dieudonné ukoresha izina rya Eddy Neo, yateguje abakunzi be ko atazongera kumara igihe adashyira indirimbo hanze, kuko agiye gushyiramo imbaraga kugira ngo baticwa n’irungu.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Mutarama 2025, bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi, ndetse n’uburyo bwo kwimakaza amahoro mu karere.
Mu kiganiro Dunda Show kuri KTRadio, cyo ku wa Kane tariki 30 Mutarama 2025, umuhanzi Mico The Best yavuze byinshi kuri gahunda afite zijyanye n’umuziki we muri uyu mwaka, birimo ko yifuza kuzawurangiza akoze indirimbo enye cyangwa eshanu, avuga ku ndirimbo ye afatanyijemo n’abahanzi batandukanye, yiswe ‘Twivuyange’, ariko (…)
Uganda yamaze kwemeza ko virusi itera icyoreza cya Ebola yageze mu Murwa mukuru Kampala, ndetse ikaba yamaze kwica umurwayi umwe, nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ubuzima y’icyo Gihugu.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ubufatanye n’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, yasubije Maomela Motau wahoze ari Umuyobozi w’ubutasi muri Afurika y’Epfo wavuze ko u Rwanda ari rwo shingiro ry’ibibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa RDC.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), rutangaza ko rwatahuye amwe mu mayeri abifuza kwinjira mu mwuga w’uburezi, bakoreshaga bagakopera ibizamini by’akazi, ku buryo mu bizamini biheruka abantu 35 bafashwe bakopera.
Abayobozi b’amavuriro y’ibanze (Poste de santé) ndetse n’abafite aho bahurira n’inzego z’ubuzima mu Karere ka Kicukiro, bagaragarije Abasenateri impamvu badatanga serivisi nziza ku barwayi ba Malariya, ko bituruka ku guhabwa imiti n’ibikoresho biyisuzuma bike nk’uko bigenda n’ahandi, bagasaba ko byakongerwa.
Urubyiruko 33 rugizwe n’abasore n’inkumi bahawe Miliyoni 170 z’Amafaranga y’u Rwanda, azabafasha kwagura imishinga yabo yiganjemo iy’ubuhinzi n’ubworozi, nyuma yo guhabwa amahugurwa y’igihe kirenga umwaka mu mahanga.