Ikoranabuhanga rya Internet ni kimwe mu bikomeje gutezwa imbere mu Rwanda. Ibi bituma rigera ku baturage benshi, aho bahurira ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye baganira, bakamenya amakuru, ndetse zimwe zikavugirwaho akarengane n’ibibazo abaturage bahuye na byo.
Ikipe ya APR FC yatangaje impamvu eshatu zatumye baha ikipe ya Kiyovu Sports umukinnyi Ishimwe Kevin, harimo kuba barabahaye Nsanzimfura Keddy
Abari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika, bafatanyije n’ubuyobozi bw’icyo gihugu, basezeye mu cyubahiro umusirikare w’u Rwanda Sgt NSABIMANA Jean D’amour waguye muri iki gihugu mu bikorwa byo kugarura amahoro tariki 13 Mutarama 2021.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 20 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu batanu bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mutarama 2021, Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yarahiriye kuyobora icyo gihugu, akaba yavuze ko azaba Perezida w’Abanyamerika bose.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore y’abafite ubumuga ya Sitting Volleyball, Mukobwankawe Liliane, yagizwe umwe mu bagize komisiyo y’abakinnyi muri Volleyball y’abafite ubumuga ku Isi. Kuri we asanga uyu mwanya awukesha ibikorwa, kumenyekana ndetse no kuba ikipe y’igihugu imaze kwitabira Imikino Olempike y’abafite ubumuga (…)
Kuri ubu amakuru y’uwanduye Covid-19 azajya ahita amenyeshwa abajyanama b’ubuzima, ba Mutwarasibo na ba Mudugudu, nk’uko Dr Sabin Nsanzimana uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yabisobanuye.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mutarama 2020 Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden, aratangira kuyobora muri manda ye y’imyaka ine. Joe Biden agiye kuri uyu mwanya nyuma yo gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu yabaye tariki 3 Ugushyingo 2020, akarangwa ahanini no kuba uwo asimbuye, Donald Trump (…)
Nturutse mu Murenge wa Muhima mu Kagari k’Amahoro Umudugudu w’Uruhimbi, ngenda n’amaguru ngana Nyabugogo. Ndimo ndareba imyitwarire y’abatuye utu duce ku munsi wa Kabiri wa gahunda ya Guma mu Rugo.
Ikipe ya As Muhanga ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yasubitse by’agateganyo amasezerano y’abakozi bayo kugeza igihe kitaramenyekana.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uheruka gutorwa, Joe Biden, ararahirira kuyobora icyo gihugu kuri uyu wa 20 Mutarama 2021, bikaba biteganyijwe ko ahita yinjira mu biro bya Perezida ari byo byitwa White House. Ni na ho agomba gutura mu gihe cyose azaba akiyobora icyo gihugu.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mutarama 2021, Leta ya Zimbabwe yatangaje ko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubucuruzi mpuzamahanga w’icyo gihugu, Sibusiso Moyo, yitabye Imana azize icyorezo cya Covid-19.
Banki ya Kigali (BK) yamenyesheje abakiliya bayo ko ishingiye ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Mutarama 2021, guhera tariki 19 Mutarama 2021 ingengabihe y’akazi y’amashami ya BK iteye mu buryo bukurikira nk’uko bigaragara muri iri tangazo:
Abaturage bo mu bice byegereye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda ku ruhande rw’Akarere ka Burera, baravuga ko amavuriro mashya bubakiwe yatumye bareka guca mu nzira zitemewe bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi ahandi.
Nyuma y’amezi yari ashize ikipe ya APR FC ihagaritse umukinnyi Ishimwe Kevin, ubu yamaze gutizwa mu ikipe ya Kiyovu Sports aho azayikinira uyu mwaka w’imikino wa 2020/2021
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko ku munsi wa mbere wo gutaha saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) abaturage muri rusange bagaragaje ubushake bwo gutaha kare ariko hari abatorohewe no kubahiriza iyo saha.
Umukinnyi wo mu kibuga hagati w’Amavubi na AS Kigali Nsabimana Eric Zidane, ntazakina imikino ibiri y’Amavubi iri imbere nyuma y’imvune yakuye ku mukino wa Uganda
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje serivisi z’ingenzi zemerewe gukomeza gukora muri iki gihe ingamba zo kurwanya COVID-19 zakajijwe cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 19 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu babiri bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Ababyeyi b’abana bato mu Karere ka Nyagatare bishimiye ko abana basubukuye amasomo n’ubwo hari impungenge z’ubwiyongere bw’icyorezo cya COVID-19.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, arasaba abatuye mu Mujyi wa Kigali basubijwe muri gahunda ya Guma mu Rugo kudatinya inzara ahubwo ko bakwiye gutinya COVID-19.
Mu buryo bwifashisha ikoranabuhanga, Perezida Kagame yahaye ikiganiro abagize Ishuri ry’Ubuyobozi n’Ubucuruzi rishamikiye kuri Kaminuza ya Havard, ryitwa ’Havard Business School’ ryo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kuri uyu wa kabiri tariki 19 Mutarama 2020.
Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame burebana n’umubano w’ibihugu byombi ndetse burebana n’ibibazo byo mu Karere ibihugu byombi bibarizwamo.
Kugira umubyeyi ni uburenganzira umwana wese yemererwa n’amategeko. Birashoboka ariko ko ubwo burenganzira umwana ashobora kububura bitewe n’uko yavutse ku babyeyi batashyingiranywe cyangwa batazwi, bityo akisunga ubutabera ashaka kwemerwa nk’umwana wabo binyujijwe mu rukiko.
Mu byemezo byafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Mutarama 2020, harimo igishyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo, nk’imwe mu ngamba zo guhangana n’ikwirakwira rya Covid-19.
Muri gahunda y’urugaga rw’urubyiruko n’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru yo kubakira imiryango itagira aho iba, Akarere ka Burera na ko karakataje mu kunoza iyo gahunda aho bakomeje kumurikira abatishoboye inzu 18 zubakwa muri ako Karere.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko gahunda yo kurwanya umubyigano w’imodoka mu mihanda(traffic jams), izarangira mu myaka itatu iri imbere hakoreshejwe amafaranga y’u Rwanda miliyari 400.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Mashami Vincent, yatangaje ko yishimiye uko umukino wa mbere bakinnye na Uganda wagenze, avuga ko utanga icyizere ko bazitwara neza mu mikino itaha
Umutoza w’ikipe y’abagore The Hoops Rwanda, Mutokambali Moise, yagizwe umuyobozi wa tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda(FERWABA), uyu mwanya ukaba wari umaze igihe utagira uwurimo.
Abanyeshuri bo mu mashuri y’inshuke n’amashuri yo mu myaka itatu ibanza mu mashuri abanza bemerewe gusubira ku ishuri tariki ya 18 Mutarama 2021, ndetse abarimu bakorera ibigo bya Leta bahawe amabaruwa abinjiza mu kazi, basabwe kwiyandikisha ku turere bagashakirwa uburyo bagera ku kazi, ariko hari abarimu bigisha mu mashuri (…)
Polisi y’Igihugu na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu baratangaza ko ku munsi wa mbere wa Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali abifuza gukora ingendo za ngombwa kubera gutungurwa n’iyo gahunda bafashwa kugera aho bifuza.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije aratangaza ko Leta y’u Rwanda yamaze gutumiza umuti ugabanya ubukana bwa COVID-19 mu rwego rwo kugabanya abahitanwa n’icyo cyorezo mu Rwanda.
Mu mukino wa mbere wa CHAN Amavubi yahuyemo na Uganda, Amakipe yombi anganyije 0-0, Omborenga Fitina w’Amavubi atorwa nk’umukinnyi witwaye neza.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu bane bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), gitangaza ko mu bushakashatsi giherutse gukora bwarangiye mu cyumweru gishize aho bapimye abantu Covid-19 batomboza, bwerekanye ko mu Mujyi wa Kigali abantu 12% banduye icyo cyorezo.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yafatiwemo ibyemezo bikurikira:
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021.
Abana basaga ibihumbi 219 bo mu cyiciro cyo hasi cy’amashuri abanza n’ay’incuke mu Ntara y’Amajyaruguru, ni bo basubukuye amasomo nyuma y’amezi arenga icumi yari ashize batiga, icyemezo cyari cyarafashwe muri Werurwe 2020 mu rwego rwo kwirinda icyorezo Covid-19.
Mu mwaka wa 2018 Leta y’u Rwanda yasohoye Itegeko N°72/2018 ryo ku wa 31/08/2018 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere, rikaba ryaraje risimbura iryavugaga ko iyo miryango ari amadini.
Urubyiruko rugana Ibigo byarushyiriweho ngo birufashe kwihangira imirimo no kwiteza imbere bizwi ku izina rya ‘YEGO Centre’ (Youth Employment for Global Opportunities Centre) n’urugana ibigo birufasha gushaka akazi, kwihangira imirimo, kwiteza imbere no kubahuza n’abatanga akazi bizwi ku izina rya “Employment Service Center” (…)
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ruri gukurikirana ikirego cy’abibye ibikoresho by’ikipe y’igihugu, Amavubi.
Robert Kyagulanyi wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Bobi Wine, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi (NUP) afungiranye mu nzu ye, nyuma yo gutsindwa amatora yo kuyobora Uganda, aho Yoweri Kaguta Museveni yatsinze, akaba agiye kuyobora manda ya gatandatu.
Mu mukino wa mbere w’itsinda C uhuza ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Uganda, rutahizamu Sugira Ernest ntari bukine uyu mukino kubera amakarita abiri y’umuhondo
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasobanuye ikibazo cy’umwambaro wateje impaka Amavubi azakinana CHAN.
Ministiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko Covid-19 imaze kwegera abaturage cyane, ku buryo buri cyemezo gifatwa kitazaba ari ikiyibegereza kurushaho.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama 2021 yafashe abantu 13 bari mu rugo rwa Ndayiragije Prosper ubwo yari yabatumiye mu rugo rwe mu birori.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe, Munyangabo Célestin, avuga ko inka eshanu n’ihene eshatu zari zibwe n’abantu bakazijyana muri Uganda zamaze kugaruzwa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 17 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu babiri bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 17 Mutarama 2021, nibwo urubyiruko rwororera amafi mu kiyaga cya Muhazi rwageze aho bakorera uwo murimo rusanga amafi asaga ibihumbi bine (4,000) yahororerwaga areremba yapfuye.
Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yo muri Kigali afunze guhera kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021 mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.