Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), rurasaba Abanyarwanda gutanga amakuru ku wabona uwitwa Mfitumukiza Jovin watorotse gereza ya Muhanga yari afungiyemo.
Abatwara ibinyabiziga mu mujyi wa Huye bavuga ko imihanda ibiri irimo gushyirwamo kaburimbo izakemura ikibazo cyo kubura aho banyura mu gihe umuhanda munini utari nyabagendwa.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Mashami Vincent, aratangaza ko n’ubwo bagiye gukina n’igihugu gikomeye, ariko intego ari ukubatsinda bakerekeza muri ¼.
Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ku wa 27 Mutarama 2021 yarateranye ku busabe bwa bamwe mu Badepite, bakuraho ikizere Minisitiri w’Intebe Prof Sylvestre Ilunga Ilunkamba na Guverinoma ayoboye, bayishinja kudashobora.
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) izacakirana na Guinea mu mikino ya 1/4 cy’irushanwa ry’ibihugu rihuza abakinnyi bakina imbere (CHAN). Mu gihe Morocco yabaye iya mbere mu itsinda ryarimo u Rwanda izahura na Zambia.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO) riravuga ko amato n’indege byaryo byose bikoreshwa mu kurwanya inzige muri Afurika y’Iburasirazuba bishobora guhagarikwa burundu mu gihe hatabonetse inkunga ingana na miliyoni 38 z’Amadolari ya Amerika.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 27 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu babiri bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira ku wa gatatu tariki ya 27 Mutarama 2021, Umugabo witwa Ndayisaba Fabrice wari utwaye imodoka yanyweye ibisindisha, yari agonze abantu bari mu kivunge mu muhanda ugana i Kanombe bishimira Intsinzi y’Amavubi.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yatangaje ko isubitse gahunda yo gutangaza kandidature ziheruka gutangwa ku mwanya w’Abajyanama b’Akarere.
Nyuma y’uko ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) yegukanye intsinzi yayihesheje itike yo gukomeza mu mikino ya 1/4 mu irushanwa rya CHAN rihuza abakina imbere mu bihugu byabo, hirya no hino mu Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, bamwe bananiwe kwihanganira kuguma mu rugo, ahubwo bigabiza imihanda barasabana (…)
Mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2020 ubwo Abaturarwanda bose bari bikingiraniye mu ngo kubera Covid-19, umusaruro mbumbe w’Igihugu waragabanutse ku rugero rwa 12.4%, ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cy’umwaka wawubanjirije wa 2019.
Inzego zishinzwe umutekano mu ntara y’Amajyaruguru, ziremeza ko umutekano wiyongereye nyuma y’uko Leta yegereje abaturage bimwe mu byabateraga kurenga umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bajya kubishakira mu gihugu cya Uganda.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, avuga ko u Rwanda nta hantu rugira hafungirwa abantu mu buryo butazwi, kugira ngo bakorerwe iyicarubozo. Avuga ko ibirego nk’ibyo biba bifite impamvu za Politiki zibyishe inyuma zigamije kwanduza isura ya Guverinoma y’u Rwanda.
Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe y’Igihugu Amavubi, Sugira Ernest, yijeje Abanyarwanda ko ikipe y’igihugu Amavubi izakora ibishoboka byose kugira ngo itware igikombe cya CHAN byakwanga bakagera ku mukino wa nyuma.
Nyuma y’uko ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru Amavubi yegukanye intsinzi mu mukino wo gushaka itike ya 1/4 cy’irushanwa rya CHAN rihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, abayobozi n’abandi bantu batandukanye batanze ubutumwa bashimira akazi gakomeye iyo kipe yakoze.
Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’Amaguru, Amavubi, ibonye itike yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho nyuma yo gutsinda Togo ibitego 3-2.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 26 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu bane bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Sogonya Hamisi Kishi Umutoza w’inararibonye mu Rwanda, avuga ko amanota atatu yanyuze Amavubi mu myanya y’intoki bitewe n’uko binjiye mu kibuga batekereza ko ubushobozi bwabo buri munsi y’ubw’ikipe ya Uganda, ari cyo yise “kwikanga baringa”.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mutarama 2021, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye umushoramari, Eric Duval, Umuyobozi mukuru w’ikigo cya Groupe Duval cy’Abafaransa.
Inteko Rusange ya Sena yatoye itegeko ngenga rihindura itegeko ngenga n° 001/2019 ryo ku wa 29/07/2019 rigenga amatora, kugira ngo ingengabihe y’amatora ishobore kwigizwayo kubera icyorezo cya COVID-19 gikomeje kuboneka mu Rwanda.
Ni umuhango wabereye ku bitaro bya Kacyiru. Uyu muhango wabanjirijwe n’isengesho ryo kumusabira ryabereye iwe mu Kagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Niboye, Akarere ka Kicukiro. Prof. Thomas Kigabo yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bufatanyije n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gucunga umutungo kamere n’uruganda rwa CIMERWA barimo gutegura kubaka ikidendezi cy’amazi y’amashyuza i Bugarama.
Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyaguze imodoka yacyo ya mbere ikoresha ingufu z’amashanyarazi mu rwego rwo gukangurira abantu n’ibigo bitandukanye, gahunda yo gukoresha imodoka zidasohora ibyuka bihumanya ikirere.
Mu cyumweru gishize, nibwo Inama y’Abaminisitiri muri Sudani y’Epfo yafashe icyemezo cyo guhindura amasaha muri icyo gihugu. Aho guhera tariki ya 01 Gashyantare, bazasubira inyuma ho isaha imwe.
Urubanza rwa Rusesabagina wari umuyobozi w’impuzamashyaka ya MRCD n’abo bareganwa barimo Nsabimana Callixte na Herman Nsengimana babaye abavugizi b’umutwe wa FLN na bagenzi babo bareganwa uko ari 18 rwimuriwe mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko rw’Ikirenga.
Hewan ni umwe mu mpunzi zaturutse muri Libya zicumbikiwe mu nkambi y’impunzi iherereye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera. Avuga ko yashimishijwe no kubyarira umwana we mu Rwanda, kuko ngo bishobora kuzamuha amahirwe yo kwiga mu gihe nyina atayabonye mu gihugu cye.
Mu gihe isi yose irimo guhangana na Covid-19 yanayogoje ubukungu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, avuga ko muri rusange gahunda yo kwita ku baturage ireba ibihugu byose, byaba ibikize cyangwa ibikennye kuko byose byagizweho ingaruka kimwe n’icyo cyorezo.
Umuryango w’abavandimwe Dr Thomas Kigabo Rusuhuzwa na Sophany Gicondo wari murumuna wa Prof Thomas Kigabo uri mu kababaro kenshi ko kubura abo bavandimwe mu gihe gito gikurikiranye.
Rutahizamu w’Amavubi na Gasogi United Iradukunda Bertrand, yakuwe ku rutonde rw’abaza gukina umukino wa nyuma mu matsinda uhuza Amavubi na Togo
Amakipe ya Congo Brazzaville na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zabonye itike yo gukina imikino ya 1/4 cya CHAN ikomeje kubera muri Cameroon.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 25 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu, Manzi Theogene, arizeza abaturage batarabona ingurane z’imitungo yabo yangijwe mu ikorwa ry’umuhanda Mugera-Karungeri ko uku kwezi kwa kabiri batangira kwishyurwa.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka gitangaza ko mu mwaka utaha inyandiko z’ibyangombwa by’ubutaka zizatangira kubikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo koroshya kubika amakuru akenewe ku butaka.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryamaze gutangaza urutonde rw’abasifuzi 35 bazasifura igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 ruriho umunyarwanda umwe.
Mu gitondo cyo ku wa mbere tariki 25 Mutarama 2021, inzego z’umutekano zataye muri yombi umugabo witwa Maniriho Desiré nyuma yo gusanga iwe mu rugo, hatewe ingemwe z’Urumogi zigera kuri 62 zari mu bihoho.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mutarama 2021 ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi irakina umukino wa nyuma mu itsinda. Uwo mukino uratuma Amavubi amenya niba yerekeza i Kigali cyangwa i Yaoundé.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ziratangaza ko muri iki gihe Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu Rugo, Umuyobozi w’Umudugudu yemerewe gutanga icyemezo cyo kujya kwivuza mu rwego rwo gufasha abaturage.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Mutarama 2021, kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 15 bafatiwe mu ngo ebyiri zo mu Murenge wa Nyamirambo mu Kagari ka Mumena, bari mu birori banasangira inzoga muri ibi bihe bya Guma mu Rugo.
Muri uku kwezi kwa Mutarama ni igihe cy’isarura ry’ibishyimbo mu bice bitandukanye by’igihugu, abahinzi basarura imyaka yabo bamwe bagahita bayigurisha, abandi bagahitamo guhunika kugira ngo bazagurishe mu gihe ibishyimbo bitangiye kugabanuka mu masoko.
Abarinzi b’Igihango bari bato muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu karere ka Ngoma, barasaba urubyiruko gukurana umuco wo gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda kuko ari bwo baziraga igihugu cyiza.
Ibigo nderabuzima mu Rwanda byahawe uburenganzira bwo gupima icyorezo cya COVID-19 no gufasha abayirwaye batagombye kujya mu bitaro uretse abarembye.
Amakipe ya Cameroon na Mali yaraye akatishije itike yo gukina imikino ya 1/4 cya CHAN 2020.
Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) Rwatubyaye Abdul yerekeje mu ikipe ya FC Shkupi yo muri shampiyona ya Macedonia aho yasinye amasezerano y’umwaka n’amezi atandatu.