Nk’uko umuntu yigirira isuku ku mubiri n’aho atuye ni na ko imbwa zo mu ngo na zo zikenera isuku. Iyo imbwa ifite isuku n’ubuzima bwiza itera nyirayo ibyishimo, ariko igashobora gutera ibindi bibazo yewe n’indwara mu gihe ititaweho mu buryo bukwiriye.
Abagore bagize urugaga rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, bihaye umuhigo wo kubakira umuryango umwe utishoboye muri buri mirenge igize uturere two muri iyo Ntara.
Itsinda ry’abantu 53 ririmo abakinnyi 30 b’Amavubi, berekeje i Douala muri Cameroun mu marushanwa ya CHAN, aho bagiye bambaye umwambaro wa Made in Rwanda
Abaturage bo mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango bari banze kwambara agapfukamunwa no gukurikiza andi mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kubera imyemerere batangiye kuva ku izima basubiza abana ku ishuri.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2021 Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Cyahinda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’inzego z’ibanze bafashe abantu 6 bikoreye imyenda ya caguwa ya magendu bari bakuye mu Gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi. Abafashwe ni Kayigire Callixte w’imyaka (…)
Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 10 Mutarama nibwo Abapolisi bakorera mu Karere ka Ruhango muri Sitasiyo ya Ntongwe bafashe Ntirushwamaboko Vincent w’imyaka 32 na Masengesho Daniel w’imyaka 25. Bafatiwe mu Kagari ka Cyebero mu Mudugudu wa Gasuma barimo guha umupolisi ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 12 Mutarama 2021, mu Rwanda umuntu umwe yitabye Imana yishwe na COVID-19.
Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB) gitangaza ko mu barimu 34,000 basabye akazi mu minsi ishize, abagera ku 17,000 ari bo bagahawe bikaba biteganyijwe ko bazahita batangira gukora ku itariki ya 18 Mutarama 2021.
Muri Mutarama 2020, Minisitiri w’Intebe Ngirente Edouard, ubwo yari yasuye abaturage bo mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara akifatanya na bo muri gahunda yo gutera ibiti by’imbuto ziribwa, yaboneyeho gusaba Abanyarwanda bose ko buri rugo rwagira nibura ibiti bitatu by’imbuto ziribwa, kuko imbuto kimwe n’imboga bigira (…)
Hari abaturage batangaza ko ibikorwa bitandukanye by’umuganda bituma barushaho kunga ubumwe hagamijwe gutahiriza umugozi umwe mu kubaka Igihugu.
Mu gihe amatora y’umukuru w’igihugu yegereje mu gihugu cya Uganda, amatora azaba kuri uyu wa kane tariki 14 Mutarama 2021, Facebook yamaze gufunga imbuga za bamwe mu bayobozi bakuru muri Guverinoma aho ibashinja kubangamira ibiganiro bitegura amatora. Ibikorwa byo kwiyamamaza muri iki gihugu byagiye birangwa n’imvururu (…)
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Alphonse Munyantwali, avuga ko yizeye impinduka mu kwesa imihigo y’uturere tubarizwa mu Ntara ayoboye yabaye iya nyuma mu mihigo ya 2019-2020.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko tariki ya 11 Mutarama 2021, rwafunze Semana Emmanuel wo mu Mudugudu w’Umurinzi, Akagari ka Bwana, Umurenge wa Munyiginya, Akarere ka Rwamagana.
Abatuye i Kibayi mu Karere ka Gisagara bavuga ko nta makimbirane akirangwa mu ngo iwabo, kandi ko babikesha ihuriro ry’inararibonye bita Umuturage ku Isonga.
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR) ndetse n’ubw’Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (RP), butangaza ko uyu mwaka abanyeshuri basabye kwiga muri ibyo bigo biyongereye cyane ugereranyije n’imyaka ishize, ngo bigaterwa ahanini n’impinduka mu byiciro by’ubudehe.
Umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba, Muvara Pothin, avuga ko bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bagira uruhare mu gutuma abaturage babohoza ubutaka bwa Leta ndetse na bo ngo harimo ababubohoje.
Yolande Mukagasana ndetse n’abandi bantu banyuranye babungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bashinze fondasiyo yitwa “Fondation Yolande Mukagasana” ifite intego zinyuranye cyane cyane kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kwimakaza ibikorwa (…)
Irembo ni urubuga rwa Internet ubu rutangirwaho serivisi zitandukanye zigera ku ijana nk’uko bisobanurwa na bamwe mu bakozi barwo. Ni urubuga kandi rwari rwashyiriweho korohereza abaturage kubona serivisi zimwe na zimwe cyane cyane izitangirwa mu nzego z’ibanze. Ni urubuga rwagombye gukora ku buryo umuturage abona serivisi (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 11 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu bane bitabye Imana bishwe na COVID-19.
‘Canopy walkway’ cyangwa se ikiraro cyo mu kirere giherereye muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu Majyepfo y’u Rwanda, cyagizwe icya mbere muri cumi na kimwe bikwiye gusurwa na ba mukerarugendo mu mwaka wa 2021.
Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, rufite mu nshingano gukora ubukangurambaga no gufatanya n’izindi nzengo kwigisha Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko umuco w’ubutwari.
Ikipe ya Kiyovu Sports yemeje ko yamaze kumenyesha Ndizeye Aimé Désiré ‘Ndanda’ wari wagizwe umutoza w’abanyezamu, ashinjwa guta akazi
Umunyamakuru Umuhire Valentin uheruka kwitaba Imana tariki 07 Mutarama 2021 azize uburwayi yashyinguwe kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mutarama 2021 mu Irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Abagize itsinda Iganze Gakondo batangaza ko batangiye urugamba rutazasubira inyuma mu gukundisha Abanyarwanda n’abandi bose bakunda umuco nyarwanda mu gususurutsa abawukunda no guhimba indirimbo ziwuhimbaza.
Ku Cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kagarama ku bufatanye n’inzego z’ibanze bafashe urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bagera kuri 17 baraye bakora ibirori barara banywa inzoga banabyina bakesha ijoro.
Polisi y’u Rwanda itangaza ko umubare w’abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 wagabanutse kubera ingamba zashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri.
Mu Giporoso hafatwa nk’amarembo y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ndetse n’Intara y’Iburasirazuba. Ni agace gaherereye mu Karere ka Kicukiro, mu murenge wa Kanombe.
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo imbuto za mbere ziturutse mu Rwanda zageze i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), zikaba zizacuruzwa na sosiyete ikomeye y’ubucuruzi ikorera muri icyo gihugu n’ahandi henshi ku isi ya ‘MAF Carrefour’.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 10 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu babiri bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yatangaje ko arimo gusengera Leta zunze ubumwe za Amerika zikomeje kugaragaramo imvururu ziterwa n’abanze kwakira ko Perezida Donald Trump yatsinzwe mu matora aheruka kuba muri icyo gihugu.
Mu mukino wa kabiri wa gicuti ikipe y’u Rwanda Amavubi yakinaga na Congo-Brazzaville, urangiye Amavubi atsinzwe igitego 1-0.
Nyuma y’uko ikwirakwira ry’indwara ya Coronavirus ryatumye hashyirwaho gahunda ya Guma Mu Karere, abacuruzi b’i Huye baravuga ko ubucuruzi buri gucumbagira, ariko hakaba n’abatekereza ko Guma Mu Karere yari ikenewe.
Avoka ni urubuto ruzwi n’abantu benshi kandi usanga runakunzwe cyane, ariko abenshi barya avoka bahita bajugunya ibibuto byazo kuko batazi akamaro kabyo cyangwa se bakaba bumva na kindi babikoresha. Nyamara ibyo bibuto, ngo ntibyagombye kujugunywa kuko na byo bifite akamaro gakomeye ku buzima bw’umuntu.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire (Rwanda Housing Authority) kiratangaza ko bitarenze itariki ya 15 Mutarama 2021 ibishushanyo mbonera by’imijyi itandatu yunganira Kigali bizaba byasohotse, kugira ngo byemezwe burundu n’Inama Njyanama z’uturere turimo iyo mijyi.
Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’imicungire y’ubutaka mu kigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, Mukarage Jean Baptiste, avuga ko kuva ku wa 31 Ukuboza 2020, ubutaka budafite abo bwanditseho bwamaze kwandikwa kuri Leta by’agateganyo.
Umwaka wa 2020 abantu bakomeje kuwuvugaho mu buryo butandukanye dore ko ari umwaka bamwe bafata nk’udasanzwe. Hari abavuga ko bumvaga bazaba bameze nk’abageze muri paradizo, abandi bakavuga ko bumvaga bazaba barageze ku iterambere ryo ku rwego rwo hejuru.
Abantu benshi cyane cyane abakuze cyangwa abashinze ingo zigakomera wumva bari kunenga urubyiruko rumwe na rumwe bavuga ko aho umusore n’inkumi bahuriye ari ahantu hatatuma bashinga urugo ngo ruzarambe.
Guhera ku wa 06 Mutarama 2021, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yafashe umwanzuro wo guhagarika ingendo z’amatungo (inka, ihene, ingurube n’intama)ku mpamvu iyo ari yo yose (kororwa, kugurishwa, kubagwa n’ibindi) mu Karere kose ka Kayonza kubera indwara y’uburenge yagaragaye mu nka zororerwa mu Mudugudu wa Mucucu (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 09 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Umubyeyi witwa Mukasarasi Godelieve wo mu Karere ka Kamonyi, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabonye uburyo bagenzi be bapfakajwe na Jenoside ikanabasiga bamwe barwaye kubera gufatwa ku ngufu abandi bakabyara abana batifuzaga, asanga agomba kugira icyo akora nk’umuntu wari wagize amahirwe yo kurokokana (…)
Umuhanzikazi Clarisse Karasira abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje umusore wamwambitse impeta amusaba ko bazabana nk’umugabo n’umugore.
Gahunda yo kuvugurura santere z’ubucuruzi zo mu Karere ka Musanze iribanda ku kuvugurura inzu zishaje no gusiga amarangi asa. Iki gikorwa abacuruzi n’abafite inzu muri santere, bagitangiye kuva mu kwezi k’Ugushyingo umwaka wa 2020, nyuma y’uko zimwe mu nzu zari zarashaje, kubera kumara igihe zitavugururwa, izindi zisize (…)
Mu Karere ka Gisagara, imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye ku gicamunsi cyo ku itariki 8 Mutarama 2021 yasambuye ibyumba by’amashuri bine, inasenyera umuturage.
Minisiteri y’Uburezi iherutse gutangaza ko amashuri y’inshuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza azatangira ku itariki 18 Mutarama 2020. Hari abibaza aho gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri bishya igeze dore ko hari ikibazo cyakunze kugarukwaho kenshi cy’ubucucike mu mashuri n’ikibazo cy’abana bakora ingendo ndende (…)
Abacuruza inyama z’inka bavuga ko kubona izo kubaga mu Karere ka Bugesera bigoye ku buryo, bibasaba kujya kuzishakira mu masoko atandukanye mu Burengerazuba, mu masoko ya Birambo cyangwa se ku Irambura ahahoze ari muri Kibuye.
Urupfu rwa Padiri Ubald Rugirangoga rwamenyekanye mu gitondo cyo ku itariki 08 Mutarama 2021 nyuma y’igihe yari amaze arwariye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, rwashenguye abantu bo mu byiciro binyuranye.
Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) cyatangaje ko ibitaro bishya bya Nyarugenge biri mu Mujyi wa Kigali bitangiye gukora vuba bifite ubushobozi buhanitse mu kuvura Covid-19.