Umukozi w’Akarere ka Rwamagana uyobora ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere Niyitanga Jean de Dieu avuga nta ndwara y’icyorezo mu nka ihari, ahubwo ko ari indwara isanzwe kandi ivurwa.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifurije umunsi mwiza abagore. Ni mu gihe isi yose yizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore.
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), yamuritse igitabo kiri mu Kinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa. Icyo gitabo kigiye ahagaragara mu gihe u Rwanda rwitegura kunamira ku nshuro ya 27 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko (…)
Perezida wa Guinée Equatoriale,Teodoro Obiang Nguema, yatangaje ko iyo mpanuka yaba yatewe n’uburangare bw’abashinzwe gucunga ibisasu biturika (explosifs) mu kigo cya Gisirikare cya Bata.
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju yakiriye ikipe y’igihugu y’Umukino w’amagare ‘Team Rwanda’, yegukanye imidari 14 muri Shampiyona Nyafurika y’Umukino w’amagare yabereye mu Misiri.
Ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 25, akaba yabaga mu Kagari ka Nyamata-Ville, Umudugudu wa Gasenga II. Birakekwa ko yishwe ahagana mu rukerera rwo kuri uyu wa 8 Werurwe 2021, abamwishe bakaba baje kumumanika aho yasanzwe kugira ngo bigaragare ko yiyahuye.
Saa mbiri z’ijoro ku Cyumweru tariki ya 07 Werurwe 2021, nibwo ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe abanyarwanda batanu bari bafungiye muri Uganda, bakavuga ko bakorerwaga iyicarubozo aho bari bafungiye muri CMI.
Abagore bahinga kawa bo mu Mirenge ya Ruli na Coko mu Karere ka Gakenke, barashimwa na benshi uburyo bakomeje kwita kuri kawa yabo ikarushaho kugira uburyohe, ndetse ikaba ikomeje gushakishwa ku masoko mpuzamahanga.
Madame Jeannette Kagame witabiriye inama ya gatanu ku Ihame ry’uburinganire n’imiyoborere yateguwe n’ikigo cya ‘Motsepe Foundation’, yavuze ko abagore bo mu Rwanda bagaragaje ko bashoboye, cyane cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ngo nk’uko bigaragara mu makuru abikwa muri za mudasobwa, abagore (…)
Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi ukorwa buri gihe na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu cyumweru gishize abantu bane batawe muri yombi bakekwaho ubwo bujura bw’amashanyarazi.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangiye imyitozo kuri uyu wa Mbere kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu gutegura umukino wa Cameroun n’uwa Mozambique
Tariki 08 Werurwe mu Rwanda no ku isi hose hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore ku nshuro ya 110, hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti "Abagore mu buyobozi: Kugera kuri ejo hazaza hazira ubusumbane mu isi yugarijwe na Covid-19".
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwamenyesheje abakunzi bayo ko bazasinya amasezerano mashya n’uruganda rwa Skol kuri uyu wa Kane
Umunsi wa 27 wa Shampiyona mu Bwongereza wasize Manchester United itsinze umuturanyi wayo Manchester City ibitego bibiri ku busa (2-0), inahagarika umuvuduko wayo wo kuzuza umukino wa 23 itaratsindwa, naho kipe ya Liverpool yongeye gutsikira aho yatsinzwe na Fulham igitego kimwe ku busa (1-0).
Nubwo hari abantu batinya kuba babyara impanga, bakavuga ko ngo kuzitaho bivuna cyane, hari abandi bo baba biteguye gukora icyo ari cyo cyose byaba bisaba kugira ngo babone umunezero wikubye kenshi wo kubyara impanga. Byagaragaye ko hari ibiribwa runaka byakongera amahirwe yo gutwita impanga.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 6 Werurwe 2021 ahagana saa cyenda z’amanywa nibwo abapolisi bakorera mu ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro(RPU) ndetse n’abapolisi basanzwe bakorera mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Giheke bafashe imodoka ebyiri zipakiye insinga za magendu n’amavuta atemewe (…)
Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abavoka b’Abagore (RIFAV) ku bufatanye n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda (RBA), rirasaba abagore batishoboye bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuryitabaza kugira ngo ribunganire mu mategeko ku buntu.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku Cyumweru tariki 07 Werurwe 2021, mu Rwanda abantu 40 bakize COVID-19. Habonetse abanduye bashya 42, bituma abakirwaye bose hamwe baba 1443. Umuntu umwe mu bari barwaye yitabye Imana, abarembye bakaba ari cumi na babiri, nk’uko imibare ibigaragaza.
Kuri iki cyumweru Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie), Louise Mushikiwabo hamwe na Perezida w’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(UE), Charles Michel, bakaba baje gushyigikira u Rwanda ku bijyanye no gukingira Covid-19.
Ingo 5,466 ziherutse guhabwa amashanyarazi mu Mirenge ya Kigarama, Musaza na Gahara yo mu Karere ka Kirehe, bituma ako Karere kongera umubare w’abamaze kubona amashanyarazi bagera kuri 60%.
Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare yamaze kugera mu Rwanda, itahukanye imidali 14 yegukanye muri shampiyona nyafurika y’amagare.
Umushinga wo gutunganya igishanga cya Kamiranzovu cyo mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera ahakenewe abakozi 800, waba ngo ari kimwe mu bisubizo ku kibazo cy’ingendo zitemewe zijya muri Uganda mu gutunda magendu n’ibiyobyabwenge bikorwa n’abanzwi nk’abarembetsi.
Umuvugabutumwa Niyomwungere Constantin yahishuye uko yamenyanye na Paul Rusesabagina n’uko yacuze umugambi watumye afatirwa i Kigali n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB.
‘Lilly Tronn’ ni izina ryagarustweho cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye mu minsi itambutse, abenshi batangara ndetse banagaya cyane ko uyu yihinduye kuba umukobwa kandi yaravutse ari umuhungu, aho abenshi bagaragazaga ko yishe umuco Nyarwanda. Ibyo byaje kuntera kwibaza umuntu yihindura ku kihe kigero kugira ngo (…)
Kudasinzira cyangwa se kudasinzira bihagije byatera ibibazo by’ubuzima nubwo bitahita bigaragara ako kanya.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu (ASOC) n’irishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU), ku wa Gatanu tariki ya 5 Werurwe 2021 ku bufatanye n’abaturage bafashe abantu bane bafite magendu y’imyenda ya caguwa amabalo 20.
Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, yaraye agaragaye mu birori byo guhitamo abakobwa 20 bazahatanira ikamba rya Nyampinga 2021 byabaye ku wa Gatandatu tariki 6 Werurwe 2021, akaba yari yambaye ikanzu yavugishije benshi kubera imiterere yayo.
Abakecuru n’abasaza b’Intwaza barengeje imyaka 65 baba mu ngo z’Impinganzima mu turere twa Bugesera, Nyanza na Rusizi bakingiwe Covid-19, nk’uko byari birimo bikorwa mu gihugu hose.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 06 Werurwe 2021, mu Rwanda abantu 59 bakize COVID-19. Habonetse abanduye bashya 83, bituma abakirwaye bose hamwe baba 1442. Mu bari barwaye ntawapfuye, abarembye bakaba ari cumi n’umwe, nk’uko imibare ibigaragaza.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko igiteranyo cy’imibare y’abakingiwe COVID-19 mu turere kiragaragaza ko abahawe urukingo mu minsi ibiri ishize bose hamwe ari 158,898.
Abakobwa 20 batoranyijwe muri 37 nibo bagiye gutangira umwiherero i Nyamata, muri bo hakazavamo Miss Rwanda 2021.
Ku wa Gatanu tariki ya 05 Werurwe 2021 nibwo Perezida w’ikipe ya Musanze FC, Tuyishime Placide, Umuvugizi w’ikipe Uwihoreye Ibrahim n’ukuriye abafana bakingiwe Covid-19.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francisco uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu gihugu cya Iraq muri izi mpera z’icyumweru, yasuye umujyi witwa Uri uherereye ku birometero 300 mu majyepfo y’umurwa mukuru Bagdad.
Hari muri Werurwe umwaka wa 1911 ubwo abagore b’i Burayi na Amerika barenga miliyoni imwe bagiye mu mihanda basaba uburenganzira nk’ubw’abagabo, bwo kujya bakora imirimo yo hanze y’urugo, kwemererwa kwitabira amatora, kwiga no gukurirwaho ivangura ryabakorerwaga.
Hashize iminsi havugwa amakuru adafitiwe gihamya, avuga ko urukingo rwa Covid19 ruri gutangwa mu Rwanda rutizewe, ari nayo Mpamvu abantu bari kuruhabwa, basabwa kubanza gusinya ko bagiye gukingirwa ku bushake bwabo.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent, yatangaje urutonde rw’abakinnyi 31 batangira umwiherero utegura imikino ibiri bafite mu mpera z’uku kwezi.
Umuhanzi nyarwanda Nemeye Platini uzwi nka Platini P mu muziki yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we witwa Ingabire Olivia akaba asanzwe ari umunyeshuri.
Irushanwa rya Miss Rwanda ririmo abakobwa 37 barimo guhatanira ikamba ry’uyu mwaka, uyu munsi haramenyekana 20 bazakomeza.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bibare mu Murenge wa Muhura, Bugenimana Fredrick bakunze kwita Runyenyeri urwaye, atari inkoni nk’uko hari ababivuze, ahubwo ko ari umuvuduko w’amaraso.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko kuba abahinzi benshi muri ako karere badakunze gukoresha ifumbire mvaruganda, biterwa n’imyumvire y’uko ubutaka bwabo ari bushya kandi bwera, ariko ngo ntibivuze ko butagomga gufumbirwa.
Umunsi wa mbere w’ikingira rya Covid-19 mu Rwanda, akarere ka Kirehe ni ko kaza ku isonga, aho abantu 4,368 bafashe urukingo mu gihe mu Mujyi wa Kigali ariho hakingiwe bake.
Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 5 Werurwe 2021 mu ishuri ryisumbuye rya Polisi y’u Rwanda riherere mu Karere ka Musanze (NPC), hasojwe icyiciro cya 10 cy’amasomo agenewe abofisiye bato. Ni amasomo agamije kubongerera ubumenyi mu by’ubuyobozi ku rwego rw’ibanze (Police Tactical Command Course), ayo masomo yitabiriwe (…)
Icyamamare mu njyana ya ’Country music’, Dolly Parton, wamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Jolene, Think about me n’izindi nyinshi, yahawe urukingo rwa Covid-19, nyuma yo gukangurira abandi gukurikiza urugero rwe bongera gutekereza imwe mu ndirimbo ze yakunzwe ya ’Jolene’.
Kugenda umuntu akandagiye hasi, atambaye inkweto bigira akamaro gakomeye ku buzima bw’abajya babikora, ariko cyane cyane kugenda mu mucanga n’ibirenge bitambaye inkweto nibyo bigira akamaro kurushaho.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 05 Werurwe 2021, abantu 69 bakize COVID-19 naho umuntu umwe (1) ikaba yamuhitanye. Abakirwaye bose hamwe ni 1418, abarembye muri abo bakaba ari 11, abashya banduye icyo cyorezo ni 92 nk’uko imibare ibigaragaza.
Ku wa Gatanu tariki ya 05 Werurwe 2021, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis yasuye igihugu cya Irak. Uru rugendo rwabaye urw’amateka dore ko bidasanzwe ko umuyobozi ukomeye mu idini Gatolika agirira uruzinduko mu gihugu nka Irak kizwiho gukomera ku mahame y’Idini ya Islam. Muri iki gihe kandi Irak irangwamo (…)