Abagize Umuryango w’ihuriro ry’abayobozi b’amadini n’amatorero mu Rwanda witwa “Rwanda Religious Leaders Initiative”, bari mu mahugurwa mu turere tunyuranye tw’igihugu agamije kurwanya amakimbirane akorerwa mu miryango, by’umwihariko ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana.
Mu mukino wa mbere mu itsinda rya kabiri wahuje Rayon Sports na Gasogi United, urangiye Rayon Sports itsinze Gasogi United igitego kimwe ku munota wa nyuma
Ku ya 30 Mata 2021, abapolisi bafashe Niyibizi Gilbert w’imyaka 24, bamufatana udupfunyika ibihumbi 5,075 tw’urumogi. Yafatiwe mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Kabaya, akavuga ko urwo rumugi yari arukuye mu Karere ka Rubavu aruhawe n’uwitwa Nyirahabimana.
Abanyarwanda benshi bakunda kugorwa n’ijambo “Ndagukunda” iyo umuntu aribwiwe n’uwo badahuje igitsina noneho yabibwirirwa ahari abandi bantu babumva ukabona neza yabuze aho akwirwa akabura n’igisubizo atanga.
Ikipe ya AR FC yahawe igikombe cya Shampiyona ya 2020 nyuma yo gusoza iyo Shampiyona idatsinzwe.
Umunya Colombia Brayan Sanchez Vergara Stiven yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021, ako gace kakaba kari Kigali-Rwamagana.
Rimwe mu masiganwa y’amagare akomeye ku mugabane wa Afurika ari ryo Tour du Rwanda, riratangira i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 02 Gicurasi 2021, rikaba rigiye kuba mu gihe icyorezo cya Covid-19 kicyugarije u Rwanda n’isi muri rusange.
Kompanyi y’u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere (RwandAir), yahagaritse by’agateganyo ingendo zijya i Mumbai mu Buhinde, bitewe n’ubwiyongere budasanzwe bw’ubwandu bwa Covid-19 mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Asia.
Umugore witwa Nyirabariyanga Beatrice utuye mu Kagari ka Gisizi, Umurenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, arasaba ubutabazi bwo kuvuza no kwita ku mugabo we witwa Tuyisenge Alexis, umaze imyaka 12 arwaye indwara yamubereye amayobera.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 01 Gicurasi 2021, mu Rwanda habonetse abantu 109 bashya banduye Covid-19, buzuza umubare w’abamaze kuyandura bose hamwe wa 23,225. Abakize icyo cyorezo ni 1545, abakirimo kuvurwa ni 1,968.
Mu nama ya mbere y’Abaminisitiri bagize Guverinoma nshya yabaye tariki ya 30 Mata 2021, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, yatangarije abagize ubuyobozi bw’igihugu, icyemezo cye cyo guhagurukira umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.
Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda, (CESTRAR), rurashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigega cyo kuzahura ubukungu (Recovery Fund), rugasaba ko icyo kigega cyafasha n’abakozi bazahajwe bikomeye na COVID-19 cyane cyane abatakaje umurimo.
Ikipe ya Police FC yatsinze Etincelles FC ibitego bitanu kuri kimwe mu gihe Rutsiro yatunguye Kiyovu Sports ikayitsinda ibitego bibiri kuri kimwe ku munsi wa mbere wa Shampiyona.
Abafashwe bazira kurenza isaha ya saa tatu z’ijoro, kutambara udupfukamunwa hamwe no gufatirwa mu tubari.
Mu ijambo Umuyobozi mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi akaba na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yagejeje ku bitabiriye inama ya komite nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi, yamaganye abakomeje gucamo Abanyarwanda ibice bagamije gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda no gusubiza inyuma iterambere igihugu kimaze kugeraho, yifashisha (…)
Nk’uko bigaragara muri raporo y’Umuryango w’Abibumbye, abaturage amagana bamaze kwicwa mu gihe abandi benshi bakuwe mu byabo n’ibitero bimaze amezi byibasiye uduce twa Ituri na Kivu y’Amajyaruguru.
Iyo umuntu atunzwe n’umurimo akorana ubushake n’ubwitange bishingiye ku mbaraga z’amaboko ye n’ubwenge bwe, aba yigenga koko kuko aho yajya hose, uko byagenda kose yashobora kwibeshaho. Iyo umuntu atunzwe n’ineza, inkunga cyangwa ubufasha by’abandi, baba bibwirije cyangwa bishingiye ku kubasaba, uwo muntu ntaba yigenga, aba (…)
Amatsinda y’abana mu mirenge itanu yo mu Karere ka Burera baratabariza abana bagenzi babo bakigaragara ko bakoreshwa imirimo mibi, ibyo bikaba intandaro yo guta ishuri.
Polisi y’u Rwanda ikomeje gushyira ‘Camera’ mu duce dutandukanye ku mihanda, zimwe zikaba zihashinzwe mu buryo buhoraho izindi zikimukanwa, mu rwego rwo guhana abatubahiriza umuvuduko ntarengwa uba wanditse ku byapa by’aho bageze.
Mutsinzi Mussa w’imyaka 25 ari mu bantu batandatu bahatanira kuyobora Inama y’Urubyiruko rw’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza ‘Commonwealth Youth Council’, ku migabane ya Afurika n’u Burayi.
Mu Nama ya Komite nyobozi yaguye y’Umuryango RPF-Inkotanyi, Perezida Kagame yagarutse ku ngingo zitandukanye zigamije iterambere ry’igihugu binyuze mu gutanga serivisi vuba kandi neza, yanagarutse kandi ku kibazo cy’icyorezo cya Covid-19 si ihanganye nacyo, by’umwihariko avuga uko abantu bifashe muri icyo cyorezo, aho hari (…)
Muri iki cyumweru kigana ku musozo, cyatangijwe n’isozwa ry’amasomo ya Cadet aho aba offisiye 721, barimo abakobwa 74 bahawe na Perezida Kagame Ipeti rya Sous Lieutenant mu ngabo z’u Rwanda.
Abakandida bahatanira kujya muri Komite Nyobozi ya Komite Olempike ndetse n’indi myanya itandukanye, mu matora ateganyijwe ku Cyumweru gitaha
Ikipe ya Rayon Sports yari yizeye gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Gabon ntibikunde, yiteguye kumusimbuza undi ukomoka muri DR Congo
Ku wa Gatanu tariki ya 30 Mata 2021, ikipe ya Polisi y’u Rwanda ikina umupira w’amaguru (Police FC) yashyize ahagaragara imyambaro ibiri abakinnyi bazajya bambara muri uyu mwaka w’imikino 2021-2022.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 30 Mata 2021, mu Rwanda abantu babiri bishwe na Covid-19. Abayanduye ni 121 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe baba 25,116. Abayikize ni 28, abakirwaye bose hamwe ari 1,547.
Iradukunda Vincent wo mu Kagari ka Gisesero, Umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, akubiswe n’inkuba ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 30 Mata 2021, ubwo yari ageze mu muryango agiye kwinjiza mu nzu intama yari avuye gucyura ahita ahasiga ubuzima n’iyo ntama ye.
Gukora Siporo mu gitondo ngo ni byo byiza, kuko ibintu hafi ya byose biba bituje, izuba rikirasa ritarakara, mbese hagihehereye. Ibyiza by’iyo siporo ya mu gitondo, ngo ni urufunguzo rw’akanyamuneza k’umunsi wose. Abajya ku kazi barangije siporo ya mu gitondo ngo bagakora neza kurushaho kuko iyo siporo ya mu gitondo ngo (…)
Polisi yo mu Ntara ya Geita muri Tanzania, yafashe uwitwa Anjelina Masumbuko bivugwa ko afite imyaka 17, akaba atuye mu Mudugudu wa mkazi wa Nasarwa- Bugulula Geita, akaba akurikiranyweho icyaha cyo kwiba umwana muto.
Hari abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma mu Karereka Huye, batekereza ko imibabaro Abatutsi bishwe banyuzemo yabaye impongano z’ibyaha byabo, bityo Imana ikaba yarabakiriye.
Umurisa Florence, umukozi wa Croix Rouge y’u Rwanda ushinzwe ishami rigoboka abagizweho ingaruka n’ibiza avuga ko bamaze gutanga miliyoni 65 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gufasha abaturage bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19 mu Karere ka Nyagatare.
Umuyobozi mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye inama ya komite nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi, yabereye ku cyicaro cy’Umuryango i Rusororo.
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba mu Gihugu cya Guinea Bissau, tariki ya 29 Mata 2021, bibutse ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Kaminuza ya Coventry yo mu Bwongereza igiye gufungura ishami rishya mu Rwanda, kugira ngo ishyigikire umubano wayo n’ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, no gufasha kwagura ibikorwa byayo ku isi.
Ubunyobwa bubarirwa mu muryango umwe n’ibihingwa nk’amashaza n’ibishyimbo, n’ubwo ubunyobwa ku rundi ruhande ari ikinyamavuta mu gihe ibyo bindi bitari ibinyamavuta.
Abagore bagize Koperative yitwa “Umuzabibu Mwiza” biyeguriye ububoshyi bw’imyenda n’imitako, bakoresheje ubudodo buva mu bwoya bw’intama n’inkwavu batunganya. Uyu mwuga ngo watumye bava mu bwigunge no gusabiriza, imibereho irushaho kuba myiza.
Nizeyimana Marc uvuga ko yafashwe ari mu mutwe wa FLN ari Cornel, yasabye urukiko ko yaburanishwa n’inkiko za gisirikare cyangwa akajyanwa mu ngando agasubizwa mu buzima busanzwe nk’uko bikorwa ku bandi bacengezi.
President wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yemeye ko ishyaka rya ANC riri ku butegetsi ryananiwe gukumira ruswa mu gihe cy’uwahoze ari president Jacob Zuma.
Tombola y’uko amakipe 12 azakina Basketball Africa League izabera mu Rwanda yerekanye ko ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda izacakirana n’amakipe ya US Monastir yo muri Tuniziya, Rivers Hoopers yo muri Nigeriya, Gendarmerie National Basketball Club GNBC yo muri Mozambique.
Perezida Uhuru Kenyatta yirukanye igitaraganya abayobozi bose b’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti nyuma yo gutera imiti yarengeje igihe abarwaye SIDA bikabagiraho ingaruka.
Ku wa kane tariki ya 29 Mata 2021, yiregura ku byaha icyenda aregwa n’ubushinjacyaha, Nizeyimana Marc yemeye ibyaha bibiri ariko na byo ahakana ibikorwa byabyo.
Ikipe ya Manchester United yatsinze ikipe ya As Roma ibitego bitandatu kuri bibiri mu gihe Arsenal yatsinzwe na Villarreal ibitego bibiri kuri kimwe mu mikino ya 1/2 cy’irushanwa ry’amakipe yatwaye ibikombe iwayo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yihanganishije umuryango w’umugore w’imyaka 96 witabye Imana i Huye.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 29 Mata 2021 yakiriye mu biro bye Intumwa y’u Bwongereza ishinzwe Umuryango Commonwealth w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza.
Imiryango 10 y’abaturage bo mu Kagari ka Nganzo Umurenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, babangamiwe no kuba batuye mu kigo cy’amashuri ku mpamvu zitabaturutseho, gusa ubuyobozi bukabizeza ko mu byumweru bibiri bazaba bahawe ingurane, ikibazo cyabo kigakemuka.
Abagore b’Abakuru b’ibihugu by’Afurika biyemeje gukoresha impano bahawe yo kuba ababyeyi n’imbarga bafite, mu bukangurambaga bwo guca akato gahabwa abafite ikibazo cy’ubugumba ku mugabane wa Afurika.
Sosiyete y’Itumanaho MTN Rwandacell yashyikirije urwego rushinzwe ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), inkunga y’ubwisungane mu kwivuza nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 13/01/2020.