Abayoboke b’Idini ya Islam bo mu Ntara y’Amajyaruguru bifatanyije n’abandi mu isengesho ryo kwizihiza umunsi mukuru wa Eidil-Fit’ri mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 13 Gicurasi 2021.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yasabye ko inganda zikora inkingo za Covid-19, ko zakuba kabiri ubushobozi bwazo mu kongera ingano y’ibyo bakora ndetse asaba ko n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere byabona inkingo uko bikwiriye.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifurije Abayislamu bose bo mu Rwanda no ku isi, umunsi mukuru mwiza wa Eid al-Fitr.
Sheikh Salim Hitimana Mufti w’u Rwanda, aratangaza ko n’ubwo isengesho risoza igisibo ryabaye mu bihe bidasanzwe aho igihugu gihanganye n’icyorezo cya COVID-19, ko bitabujije igisibo gusozwa neza aho bakoze isengesho bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Gicurasi 2021, Abayislamu bazindukiye mu isengesho ryo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eidil-Fit’ri, umunsi usoza Igisibo Gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan. Iri isengesho ryabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Niyonkuru w’imyaka 23 na Uwizeyimana Eric w’imyaka 25 y’amavuko barohamye mu mugezi w’Umuvumba baburirwa irengero.
Mu ijoro ryakeye ahagana saa munani mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge Kimisagara , Akagari ka Katabaro mu Mudugudu w’ubusabane hamenyekanye urupfu rw’umugore wari utwite inda y’amezi atandatu.
Shampiyona y’umukino wa Basketball mu Rwanda mu bagabo izatangira ku itariki ya 04 Kamena 2021, mu gihe mu bagore izatangira ku itariki ya 21 Gicurasi 2021.
Uhagarariye CNLG mu Turere twa Huye na Gisagara, Bazirisa Mukamana, avuga ko ntawe ukwiye kwitwaza ibyago yagiriye mu ngaruka za Jenoside ngo ayigereranye n’impfu zisanzwe.
Mu gihe benshi bibaza ku biciro bihanitse bya serivisi yo gukura amafaranga kuri konti ajya kuri Mobile Money (MoMo/Airtel Money), twashatse kumenya uko serivisi z’ikoranabuhanga zihagaze muri Banki ya Kigali, nk’imwe muri Banki itanga umusanzu wayo mu rugendo rwo kugana ku bukungu bugizwe no kudahanahana amafaranga mu ntoki (…)
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wabahariwe kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021, abaforomo n’abaforomokazi mu Rwanda babwiye Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ko bahura n’imvune bitewe n’umubare munini w’Abanyarwanda bashinzwe kwitaho, aho umwe yita ku bantu 1200, umubare bavuga ko uri hejuru cyane.
Ku itariki ya 11 Gicurasi 2021, abapolisi bafashe abantu 33 barimo gusenga binyuranije n’amabwiriza yo kurwanya Covid-19, bafatiwe mu ishyamba bicaye begeranye ndetse bamwe batambaye agapfukamunwa. Abo bantu bafitwe mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Mbuye mu Mudugudu wa Gisanga.
Imibare yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda tariki 12 Gicurasi 2021, iragaragaza ko uturere tubiri two mu Rwanda twabonetsemo abarwayi benshi kurusha utundi. Utwo ni Karongi mu Burengerazuba ahabonetse 48 na Gicumbi mu Majyaruguru ahabonetse 10.
Hari abantu bumva ibihwagari bagatekereza amavuta y’ibihwagari gusa kuko ari yo bakunze kubona mu masoko, ariko ibihwagari biraribwa nk’uko abantu barya ubunyobwa, bagakoresha ifu yabyo mu mboga zitandukanye, bikaba byiza cyane ku mugore utwite.
Bamwe mu baturiye umupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera, bavuga ko kimwe mu bibatera kujya mu burembetsi ari ugukora bakamburwa na ba rwiyemezamirimo, bikabatera ubukene butuma bajya mu ngeso mbi zo gutunda ibiyobyabwenge na Magendu.
Abayobozi 10 bakorera mu turere twa Musanze, Burera na Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, barimo bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abashinzwe uburezi mu Mirenge, bamwe mu bayobora Ibigo by’amashuri na ba rwiyemezamirimo, batawe muri yombi, aho bakekwaho ibyaha byo kunyereza ibikoresho byari bigenewe kubaka (…)
Sandro Shyaka ubarirwa mu bakire ba mbere mu Karere ka Rubavu, biravugwa ko mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021 yaba yashimuswe n’abarwanyi ba FDLR ahitwa Kimoka mu birometero 30 uvuye mu Mujyi wa Goma werekeza mu muhanda wa Sake-Kitshanga werekeza i Masisi.
Bamwe mu batunganya amashusho mu Rwanda barasaba abashoramari kubegera bagakorana, bakabashoramo amafaranga kuko byerekana ubwiza nyaburanga bw’igihugu cyane cyane iyo binyuze mu ndirimbo zigaragaza amashusho, kandi na bo bakaba babibonamo inyungu.
Minisitiri w’ubuzima wa Seychelles yatangaje ko kimwe cya gatatu (1/3) cy’abapimwe bagasanga bafite Covid-19 mu cyumweru gishize, bari baramaze gukingirwa inkingo zombi zisabwa kugira ngo umuntu abe akingiwe byuzuye, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) rikaba rigiye kubikurikirana.
Umudage Hans Michael Weiss wigese gutoza Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 (u-20) mu bihe bishize, ari mu bantu babiri batoranyijwe bazavamo umuyobozi wa Tekinike muri Ferwafa.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Geraldine Mukeshimana, arizeza abahinzi mu gishanga cya Rwangingo, ko bazakorerwa umuferege uyobora amazi ku buryo hegitari 150 zidahingwa kubera amazi menshi zizahita zitangira guhingwa.
Abasifuzi b’Abanyarwanda babiri ari bo Ruhamiriza Jean Sauveur na Gaga Didier, bari mu basifuzi 22 bazasifura imikino ya Basketball Africa League (BAL).
Minisiteri ya siporo yatangaje ko ikibuga cya stade Amahoro cyabaye gihagaritswe kubera kwangirika, imikino imwe yimurirwa i Bugesera
Impunzi zibarirwa mu bihumbi mu Rwanda zashyizwe mu byiciro kugira ngo zishobore guhabwa ubufasha bw’ibiribwa nyuma y’igihe bavuga ko amafaranga bagenerwa ku kwezi ntacyo abamarira.
Munezero Jean ni umwarimu mu ishuri ry’imyuga rya ESTB i Musanze akaba asaba ubufasha bumushoboza gukomeza gufashwa n’imashini mu kuyungurura amaraso kuko impyiko ze zidakora kandi ubwo buvuzi buhagaze ngo ntiyamara ibyumweru bitatu agihumeka, ariko akanifuza gufashwa ngo abe yajya kwivuriza mu Buhinde agasimburirwa impyiko.
Ubuhinzi bw’inkeri mu Rwanda, busa n’aho ari bushya kuko si igihingwa wabona muri buri gace nk’ibishyimbo, ibijumba cyangwa ibindi bimenyerewe mu Rwanda. Gusa muri iyi myaka ya vuba, ubuhinzi bw’inkeri bugenda bwiyongera ndetse havuka na koperative zikora imitobe n’ibindi mu nkeri ndetse na Entreprise Urwibutso ya Sina (…)
Abaturage n’abayobozi b’Akarere ka Ruhango baravuga ko icyumweru batangije cy’Isibo kigomba gusozwa ibibazo by’abana bataye amashuri byakemutse bagasubira mu kwiga.
Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, yazamuye mu ntera bamwe mu bofisiye, anabaha inshingano, abandi bazamurwa mu ntera gusa.
Uwari umutoza wa AS Muhanga Nduwantare Ismail Jean Marie Vianney yamaze guhagarikwa n’iyi kipe nyuma yo gutakaza imikino itatu ya mbere muri shampiyona.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), kiratangaza ko serivisi z’ikoranabuhanga mu kwandukuza abantu bapfa mu bitabo by’irangamimerere, zigeze kuri 43%. Ibi bipimo bifatwa nk’ibikiri hasi, ugereranyije n’intumbero y’ibipimo Leta yifuza kugeraho mu kwitabira iyo gahunda.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) butangaza ko bwataye muri yombi Kagaba Jean Baptiste wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeru mu Karere ka Burera, hamwe na Zirimwabagabo Dieudonné, ushinzwe uburezi muri uwo Murenge.
Guillaume Mandjolo wari Minisitiri w’ubutwererane mpuzamahanga, kuva ku itariki 10 Gicurasi 2021 yahagaritswe na Polisi ya Repubulika Iharanira Demekarasi ya Congo (RDC), akurikiranyweho ibihumbi 100 by’Amadolari ya Amerika yaburiwe irengero muri Minisiteri yari ayoboye.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi JMV, araburira abantu bagitunda ibiyobyabwenge bazwi ku izina ry’abarembetsi bo mu Karere ka Burera, abasaba kubivamo bakihuriza mu makoperative atanu, mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere bakareka ibyo bikorwa byangiza igihugu kuko na bo bibagiraho ingaruka.
Uyu mugabo yafunzwe akiri umwana mu 1953 ubwo we na bagenzi be bahuye bagasangira bikarangira biraye mu bantu bari kumwe bashaka kubaka amafaranga ngo bakomeze banywe inzoga dore ko amafaranga bari bafite yari abashiranye.
Ubuyobozi bw’ingabo za Malawi bwatangaje ko umusirikare wabo wari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yaguye mu mirwano ku wa 10 Gicurasi 2021.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yanditse ubutumwa bwo kwihanganisha imiryango y’umugore w’imyaka 89 (i Nyamagabe) n’umugabo w’imyaka 93 (i Ngororero) bitabye Imana bazize icyorezo cya COVID-19.
Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo umubiri utakaje ubushobozi bwo kugenzura ukwiyongera k’uturemangingo tw’umubiri (cell division), ari byo bitera kurwara kanseri.
Ikipe ya Chelsea FC izahura na Leicester City ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu mu Bwongereza (FA CUP), ku wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021 saa kumu n’ebyiri n’iminota 15 z;umugoroba (18:15), umukino uzerekanwa kuri Star Times ukazasifurwa na Michael Oliver.
Mu Karere ka Nyamasheke hari imiryango 117 igizwe n’abantu 631 ubu barimo gusembera nyuma yo gukurwa ku musozi bari batuyeho kuko watsutse urabasenyera wangiza n’ibindi byinshi.
Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC), buratangaza ko umunsi mukuru wo gusoza igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan (Eidil-Fit’ri), uteganyijwe ku wa Kane tariki 13 Gicurasi 2021.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Gasogi United ibitego bine kuri kimwe ku Isabukuru y’imyaka 57 Kiyovu Sports imaze ishinzwe, mu gihe ikipe ya Rutsiro FC yanganyije na Rayon Sports igitego kimwe kuri kimwe.
Abaperezida b’Inkiko z’Ikirenga ‘Chief Justices’ baturuka mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African Community ‘EAC’ ), bateraniye i Kigali mu nama y’iminsi itatu (10-12) yiga ku bibazo bitandukanye biri mu Karere ndetse n’uburyo bwo kwegereza ubutabera abaturage hagamijwe ku bageza ku iterambere (…)
Nyuma y’uko mu minsi ishize mu bitaro bya Ruhengeri havuzwe ikibazo cy’impfu zikabije z’abana bavuka batagejeje igihe, ibyo bitaro byatanze ibisobanuro kuri icyo kibazo bigaragaza n’ingamba byafashe mu rwego rwo kugikemura.
Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura n’Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, IGP Dan Munyuza, bari mu ruzinduko muri Tanzaniya mu biganiro bigamije ubufatanye mu mutekano hagati y’ibihugu byombi.
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abasirikare 120 bo muri Ethiopia bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro bakomeje kwanga gusubira iwabo bavuga ko batinya kwicwa, bamaze kwandika basaba ubuhungiro no kurindirwa umutekano mu buryo mpuzamahanga aho bari muri Sudani.
Igisirikare cy’igihugu cya Chad ku Cyumweru tariki 9 Gicurasi 2021, cyatangaje ko cyatsinze inyeshyamba z’umutwe wa FACT urwanya Leta y’icyo gihugu.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryatangaje ko tariki ya 29 Gicurasi 2021 ari bwo hazaba amatora ya Komite Nyobozi y’iryo shyirahamwe.
Amategeko avuga ko umwana atitangira ikirego ariko nanone bigaterwa n’imyaka afite. – Abana bakiri bato batarageza ku myaka cumi n’ine(14) ababyeyi cyangwa ababarera ni bo babatangira ikirego mugihe umwana yahohotewe kuko aribo babana nabo, gusa nanone muri iyi minsi harimo icyuho cy’uko ababarera ahanini bikomeje (…)
Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi washyikirije Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM/WFP), ishami ry’u Rwanda inkunga y’amayero ibihumbi magana atanu (500,000) kugira ngo ribashe guhangana n’ingaruka ryagizweho na COVID-19.
Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerezuba mu Rwanda n’iya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika iharanira Demikarasi ya Congo (RDC) bemeje ko amahuriro yabikorera agiye gukorera hamwe mu gushaka ibibazo bibangamira abikorera.