Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yasuye Abanyekongo bahungiye mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021, kubera iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo abizeza ko Leta y’u Rwanda ibahumuriza kandi ibari hafi.
“Nta mukobwa udafite amafaranga nashaka, umukobwa ufite amafaranga menshi ntawe nashaka.” Aya ni amagambo ukunda gusanga mu biganiro by’abasore benshi bagejeje igihe cyo gushaka. Ugasanga mu by’ukuri ntibafite amahitamo y’umukobwa bazashakana.
Mu nama y’inteko rusange ya Ferwafa yabaye kuri iki Cyumweru tariki 23 Gicurasi 2021, hemejwe ubwegure bwa Perezida Sekamana Jean Damascène ndetse n’abakomiseri batanu bandi.
Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy n’umukunzi we Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia bakoze ubukwe ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, bubera i Dallas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Mu ijoro ryakeye abaturage babarirwa mu bihumbi birindwi bari binjiye mu Rwanda baturutse i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batinya kugerwaho n’ingaruka z’ikirunga cya Nyiragongo cyarimo kiruka cyerekeza mu mujyi wa Goma.
Ikipe ya Patriots BBC yatsinzwe umukino wa mbere mu rugendo rw’imikino ya Basketball Africa League aho yatsinzwe na US Monastir amanota 91 kuri 75.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, mu Rwanda abantu 53 bakize Covid-19. Abayanduye ni 57 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 26,658. Abakirwaye bose hamwe ni 1,289 mu gihe urembye ari umwe.
Ikipe ya Feroviario de Maputo yo muri Mozambique yiyongereye ku makipe azakina imikino ya 1/4 cya BAL nyuma yo gutsinda GS Petroliers amanota 86 Kuri 73.
Abaturage bari i Busasamana muri Rubavu bitegeye ikirunga cya Nyiragongo baravuga ko babonye igikoma kimanuka kivuye ku munwa w’ikirunga.
Uruzinduko rwa Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron rwitezwe mu Rwanda no muri Afurika y’Epfo mu cyumweru gitaha.
Indishyi zigendanye n’impanuka zo mu muhanda ziribwa na bamwe mu bunganira abandi mu by’amategeko, ku bufatanye n’abakomisiyoneri (abahuza), bafatirana ubumenyi buke bw’abakoze impanuka. Akenshi abakoze impanuka ntibaba bazi amategeko abarengera, impamvu ituma bakinirwaho uburiganya.
Umuyobozi w’igisirikare muri Nigeria, Lieutenant General Ibrahim Attahiru, yapfuye aguye mu mpanuka y’indege ya Gisirikare.
Tariki 20 Ugushyingo 1995, mu kiganiro na BBC, nibwo Igikomangomakazi Diana (Princess Diana) yavuze ko Igikomangoma Charles (Prince Charles), afitanye umubano (mu buryo bw’ubushoreke) na Camilla Parker Bowles. Nyuma y’imyaka 25 ishize, BBC yasabye imbabazi nyuma y’uko iperereza rigaragaje ko umunyamakuru wa BBC witwa (…)
Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) hamwe na Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), basabye Abanyarwanda kudaceceka mu gihe bumva cyangwa babona abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abiga muri Kaminuza ya Kigali (University of Kigali) ishami rya Musanze, biyemeje kurushaho gukoresha ikoranabuhanga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kuvuguruza abayipfobya. Abo banyeshuri bagamije ko amateka mabi yaranze igihugu atazasubira ukundi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 21 Gicurasi 2021, mu Rwanda abantu 83 bakize Covid-19. Abayanduye ni 72 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 26,601. Abakirwaye bose hamwe ni 1,285 mu gihe urembye ari umwe (1). Akarere ka Karongi ni ko gafite abanduye benshi, ni 18.
Abaturiye umuhanda wa kaburimbo i Raranzige mu Karere ka Nyaruguru, barinubira amazi ava muri kaburimbo bashyiriwemo muri iyi minsi, kuko abasanga mu nzu bakaba bafite ubwoba ko yazabasenyera.
Abakozi batatu ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), barimo Umuyobozi Mukuru ndetse n’umwe wa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), bakomerekeye mu mpanuka y’imwe mu modoka zari ziherekeje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igiuhugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, kuri uyu wa 21 Gicurasi 2021, ubwo bari mu rugendo (…)
Ibitaro by’Akarere ka Karongi byashyikirijwe imashini ‘X-Ray’ ikoreshwa mu gupima ibihaha, izagira uruhare rukomeye mu kuvura abarwaye Covid-19.
Mu marushanwa yateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco ibinyujije mu Ntebe y’Inteko y’umuco, yitabiriwe n’ibigo by’amashuri yisumbuye binyuranye hirya no hino mu gihugu aho abahize abandi bashyikirijwe ibihembo.
Hari abantu bavuga ko badakunda tungurusumu kubera ko ibahumurira nabi, abandi bakavuga ko ibabihira, nyamara burya ngo ni ingenzi cyane ku buryo yagombye kujya ihora hafi, cyane cyane ku bantu bafite abana bato bagitoragura bikabatera inzoka zo mu nda ndetse n’abakunda guhorana inkorora n’ibicurane.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko mu mikino itandatu y’amatsinda iheruka gukina, abafana bayo baguze amatike afite agaciro ka 6,512,000 Frws.
Abacururiza ibiribwa bihiye mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze birimo imbada n’amandazi, bavuga ko bahangayitse nyuma yo kwirukanwa mu isoko aho bakoreraga, ubuyobozi bukemeza ko bakuwe mu isoko mu rwego rwo kurwanya umwanda aho basabwe gukodesha inzu bakoreramo ubwo bucuruzi, mu gihe bo basaba guhabwa ahandi bakorera.
Abayobozi b’imidugudu, amasibo n’utugari bo mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi batangije amarushanwa yo kwesa imihigo hagamijwe gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Guhagarika intambara hagati ya Israel n’umutwe w’Abarwanyi b’Abanya-Palestine wa ‘Hamas’ bishobora gutangira mu masaha make ari imbere, nk’uko bitangazwa n’abagize uruhare mu biganiro, ndetse n’igitutu gituruka i Washington no mu bindi bihugu by’amahanga basaba ko iyo ntambara imaze guhitana ubuzima bw’abasivili benshi (…)
Ihuriro ry’Abafatabikorwa mu Iterambere (JADF) ry’Akarere ka Nyarugenge, risaba abantu batora abana batereranywe (batawe) ku mihanda n’abatabashaka, kubanza kuberekana mu buyobozi cyangwa ku kigo cy’ubuvuzi (health post) kibegereye mbere yo kubajyana mu ngo.
Rutahizamu wa APR FC Byiringiro Lague, yongeye kugaragara mu myitozo ya APR FC, nyuma y’icyumweru yari amaze yarerekeje mu igeragezwa mu gihugu cy’u Busuwisi
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko n’ubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byiyongereyeho 17% ku isoko mpuzamahanga, Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cy’uko ibiciro muri Gicurasi na Kamena 2021 biguma uko byari bisanzwe, nk’uko biri muri iri tangazo.
Amakipe 25 arimo ay’abagabo n’ay’abagore yo mu bihugu 13 byo hirya no hino ku isi, yamaze kwiyandikisha kugira ngo azitabire irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wa Volleyball yo ku mucanga ryiswe ‘IFVB Beach Volleyball 2-star World Tour tournament’, bikaba biteganyijwe ko rizabera i Rubavu kuva ku ya 14-18 Nyakanga 2021.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yanditse ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango w’umugabo w’imyaka 83 witabye Imana i Huye azize icyorezo cya COVID-19.
Uwera Solange w’i Save mu Karere ka Gisagara yagushijwe na moto y’impuzamakoperative y’abamotari b’i Nyagatare muri 2012, bimuviramo ubumuga, none na n’ubu ntarishyurwa.
Imiryango yo mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera iherutse kugerwaho n’ingaruka z’ibiza byatewe n’amazi yaturutse mu birunga, muri iki cyumweru yatangiye guhabwa ubufasha bw’ibiribwa, mu rwego rwo kunganira imibereho yabo yashegeshwe n’ingaruka z’ibyo biza.
Mu gihe Perezida Kagame yari i Paris mu Bufaransa mu ntangiriro z’iki cyumweru mu nama yiga ku bukungu bwa Afurika, yateguwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagize n’umwanya wo kuganira n’itangazamakuru ririmo France 24 na Radio France International (RFI), bamubaza ibibazo byerekeye u Rwanda, ariko banamubaza (…)
Mu buzima habamo byinshi, ibibi n’ibyiza, bimwe bikaba ngombwa kubyirinda kugira ngo ubuzima burusheho kuba bwiza.Ubushize twabagejejeho urutonde rwa bimwe muri byo, ariko ibi ni ibindi bintu abantu bakwirinda mu buzima kugira ngo babashe kubana n’abandi mu mahoro.
Ikipe ya Petro de Louanda yo muri Angola yatsinze FAP yo muri Cameroon amanota 66 kuri 64 biyigira ikipe ya Kabiri ikatishije itike yo gukina imikino ya 1/4 nyuma ya Patriots BBC yabigezeho ku wa Gatatu.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abayobozi n’inzego z’ibanze n’abavuga rikumvikana mu mirenge ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu Karere ka Rubavu, gukemura ibibazo by’abaturage hirindawa imirongo y’ababaza iyo haje umuyobozi uturutse mu nzego zo hejuru.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) hamwe n’indi miryango irengera ubuzima ku isi, bari mu bukangurambaga buzamara icyumwereru kuva ku itariki 17-23 Gicurasi 2021, bugamije kurwanya impanuka zibera mu mihanda.
Mbere y’uko Kaminuza yigenga y’Abadivantisiti ya Gitwe yongera gufungura, yasabwe kubanza kwishyura amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 216 y’ibirarane by’imishahara y’abakozi bayo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney uri mu ruzinduko rw’akazi mu Ntara y’Iburengerazuba, yasuye Akarere ka Rubavu areba n’isoko rya Gisenyi ryadindiye, asaba ko ku itariki ya 5 Kamena 2021 ryatangira kubakwa.
Umuryango utabara imbabare Croix Rouge y’u Rwanda (CRR) wahaye inkunga abantu 500 bo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, bari muri gahunda ya ‘Guma mu Rugo’, barimo n’abahoze mu buraya.
Muri tombola y’uko amakipe azahura mu mikino yo guhatanira igikombe cya shampiyona, ikipe ya Rayon Sports izakina na AS Kigali ku mukino wa mbere
N’ubwo bimenyerewe ko abagabo n’abasore ari bo bakora umurimo wo kogosha, i Rusenge mu Karere ka Nyaruguru hari abakobwa babyaye batabiteganyaga biyemeje kubikora, babijyaniranya no gusuka ndetse no gukora imisatsi, none birabatunze.
Inzu mberabyombi “President Paul Kagame Auditorium” yitiriwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, y’Ikigo IRCAD cyo mu gihugu cy’Ubufaransa yafunguwe ku mugaragaro, mu muhango wabereye i Strasbourg muri icyo gihugu ku wa gatatu tariki 19 Gicurasi 2021.
Uruganda rwa Skol rutera inkunga Rayon Sports rwaraye rushyikirije abagize iyi kipe agahimbazamusyi ka Miliyoni 5 Frws bari babemereye nibarenga amatsinda
Ibihugu bigize Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi byemeje gufungura imipaka y’uyu muryango ku bantu bamaze gukingirwa burundu icyorezo cya Coronavirus.
Amavuriro mato (Poste de santé) 56, amaze kubakwa mu duce twegereye imipaka, mu rwego rwo kurinda abaturage kwampuka umupaka bajya gusaba serivisi z’ubuvuzi hanze y’u Rwanda, yose akaba yaruzuye.
Ibitaro by’amatungo byitwa New Vision Veterinary Hospital biherereye mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze byazanye ubuvuzi butamenyerewe bw’amatungo bumeze neza neza nk’ubukorerwa abantu, ku buryo n’itungo rirembye rihabwa ibitaro.
Ku wa Kabiri w’iki cyunweru ni bwo Minisitiri w’ibikorwa remezo, Amb. Claver Gatete, yavuze ko ibikorwa byo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera bifite agaciro ka Miliyari 1.3 z’Amadolari ya Amerika, byadindijwe cyane n’icyorezo cya COVID-19, kuko ubu 50% by’abakozi nibo bamerewe kujya kuri ‘site’ ahubakwa (…)
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yanditse ubutumwa bwo kwihanganisha imiryango y’umugore w’imyaka 67 n’umugabo w’imyaka 69 bitabye Imana i Huye bazize icyorezo cya COVID-19.
Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byatangaje ko muri uyu mwaka wa 2021 bizaba bishobora gusimbuza impyiko, kugira ngo biruhure abajyaga kwivuriza mu Buhinde n’ahandi babarirwa hagati ya 30 na 40 ku mwaka.