Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Gicurasi 2021, ayoboye Inama y’Abaminisitiri, yitezweho imyanzuro mishya ku cyorezo cya Covid-19.
Ishuri rya Wisdom riherereye mu Karere ka Musanze mu ntego ryihaye harimo gutoza abana kwiga bagamije guhanga umurimo unoze aho mu masomo yabo hiyongeraho ubumenyingiro kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye. Ubu noneho bamaze gushyirirwaho gahunda ifasha abana kurwanya inzara yiswe “Zero Hunger”.
Umutoza ukomoka mu gihugu cy’ u Burundi, Etienne Ndayiragije, yerekanywe nk’umutoza wa Kiyovu Sports aho aje gusimbura Karekezi Olivier uherutse kwirukanwa n’iyi kipe.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Julien Mahoro Niyingabira, yijeje abatarafata urukingo rwa Covid-19 rwo mu bwoko bwa AstraZeneca rwa kabiri ko Leta irimo kurubashakira, kandi ko nta kibazo cy’ubuzima bazagira mu gihe baba bakererewe kuruhabwa.
Leta y’u Rwanda imaze imyaka hafi itanu itangije gahunda igamije korohereza abanyeshuri biga muri Kaminuza, binyuze mu kubaha za mudasobwa, aho ikiguzi cyazo cyongerwa ku mafaranga y’inguzanyo buri munyeshuri asabwa kuzishyura, mu gihe yaba arangije kwiga, cyangwa se undi wese wafashe inshingano zo kwishyurira umunyeshuri (…)
Valentin Ferron ukinira Total Direct Energie ni we wegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda 2021, ka Kigali-Musanze. Ku mwanya wa kabiri haje Pierre Rolland wa B&B, na ho ku mwanya wa gatatu haza Manizabayo Eric wa Benediction.
Abantu umunani bakubiswe n’inkuba umwe ahita yitaba Imana nyuma yo kumugeza kwa muganga, bakaba bari mu kazi ku inshantiye y’ubwubatsi.
Tariki ya 4 Gicurasi 2021 ku masaha y’ijoro nibwo Perezida Félix Tshisekedi yagize Liyetona Jenerali Luboya Nkashama Johnny Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, anagena komiseri Alonga Boni Benjamin kuba Visi-Guverineri w’iyi Ntara.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana, yasabye abikorera mu Karere ka Nyagatare kubyaza umusaruro amahirwe ari muri ako karere bashora imari mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.
Ayo makuru yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 5 Gicurasi 2021, Halima Cisse w’imyaka 25, yibarutse abakobwa batanu n’abahungu bane mu bitaro bya Maroc aho yari yajyanywe kubyarira, nk’uko Minisitiri w’ubuzima muri Mali, Fanta Siby yabitangaje. Kubyara abo bana bose byakozwe hakoreshejwe uburyo bwo kubagwa (…)
Ikipe ya Manchester City yaraye igeze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, nyuma yo gusezera Paris Saint Germain iyitsinze ibitego bibiri ku busa mu mukino wo kwishyura, amateka yaherukaga mu mwaka w’imikino 1969/1970.
Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi ku mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 03 Gicurasi 2021 ahagana saa kumi n’imwe bajimije ikamyo yari ihetse meterokibe 33 za Lisansi. Bayijimije igeze mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero mu Kagari ka Rugerero mu Mudugudu wa Nyarurembo.
Iradukunda Cyiza Oscar uzwi nka Oscados wakoze amashusho y’indirimbo “Amata” ya Phil Peter na Social Mula yasobanuye uko byabagendekeye igihe bafataga amashusho y’indirimbo ariko bikaza kubaviramo gufungwa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 4 Mata 2021, mu Rwanda abantu 10 bakize Covid-19. Abayanduye ni 40 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 25,351. Abakirwaye bose hamwe ni 1,491. Ntawe yishe kuri uwo munsi, umuntu umwe ni we urembye, nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Kigali Arena, ihagarariwe na QA Venue Solutions Ltd, n’umuhanzi w’umunyarwanda Bruce Melodie, uhagarariwe na Cloud9 Entertainment Ltd, basinye amasezerano y’imyaka itatu agamije kwerekana Bruce Melodie nk’umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika hakiyongeraho no kugira Kigali Arena nk’inzu ikomeye ku mugabane wa Afurika (…)
Mu gukomeza kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’Itangazamakuru uba buri tariki 03 Gicurasi, Abanyamakuru n’Impuguke mu bijyanye n’Itangazamakuru baganiriye na Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) ku bihuha bikomeje kuvugwa ku nkingo za Covid-19.
Biteganyijwe ko Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za America (USA) gishinzwe imiti n’ibiribwa (FDA), cyemeza ko urukingo rwa Covid-19 rwa Pfizer, rwatangira guhabwa ingimbi n’abangavu bafite imyaka hagati ya 12 na 15, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’icyo kigo n’abakurikiranira hafi aho iyo gahunda igeze.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’urubuga rw’ikoranabuhanga rwa Irembo kuri uyu wa kabiri tariki 04 Gicurasi 2021, aho yabasabye kurushaho kunoza servisi zitangirwa kuri urwo rubuga.
Urwego rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Muhanga ruratangaza ko muri Kamena 2021 isoko rishya rijyanye n’igihe rizatangira gukorererwamo, kandi rikazagabanya akajagari mu bucuruzi.
Ikipe ya As Kigali yatsinze Police FC ibitego 2-0 mu gihe Espoir FC yashimangiye kuyobora itsinda rya kane nyuma yo gutsinda Mukura VS ibitego 3-1.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko yamaze guhagarika rutahizamu wayo Babuwa Samson imuziza amagambo aherutse kuvuga mu itangazamakuru
Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya leta (PAC), yatumyeho abaminisitiri umunani (8) kugira ngo batange ibisobanuro birebana n’aho bageze bakemura ibibazo by’imicungire n’imikoreshereze idahwitse muri minisiteri bayoboye.
Nyuma yo gutwara agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2021 ka Kigali-Huye, Umufaransa Alan Boileau yongeye kwegukana agace ka Gatatu ko kuva i Huye kugera i Gicumbi, irushanwa ryabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Gicurasi 2021.
Igikomangoma Harry yifatanyije n’ibyamamare bitandukanye mu gitaramo bise ‘Vax Live event’, icyo kikaba ari igikorwa kigamije gushaka amafaranga yo gufasha muri gahunda mpuzamahanga yo gukingira abantu Covid-19 (International Covid vaccination effort).
Ikigo cy’itangazamakuru cya Kigali Today cyegukanye ibihembo bitatu mu marushanwa ya ‘Rwanda Development Journalism Awards’ 2020-2021, ategurwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Abanyamakuru (ARJ) ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), mu muhango wabaye ku mugoroba wo ku itariki 03 Gicurasi 2021.
Ku itariki ya 02 n’iya 03 Gicurasi 2021 mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu hafatiwe urubyiruko rw’abasore n’inkumi 62, ni mugihe mu ijoro ryo ku itariki ya 30 Mata 2021 mu mujyi wa Gisenyi na none hari hafatiwe abandi 76, abenshi ngo bakaba baturuka mu Mujyi wa Kigali bagafatwa banywa inzoga banabyina.
Abagenzacyaha b’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bashyiriweho impuzankano (Uniform) ibaranga, bakazatangira kujya mu mirimo yabo bazambaye kuva ku itariki 5 Gicurasi 2021.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubucuruzi cya MTN Group, Ralph Mupita, uyu akaba ari mu Rwanda muri gahunda yo gushyira MTN Rwanda ku isoko ry’Imari n’Imigabane.
Kayitesi Judence warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi afite imyaka 11, kuri ubu avuga ko Kwandika ibitabo ku buhamya no ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari imwe mu nzira ziganisha ku gutsinda abayipfobya n’abayihakana.
Bill Gates n’umugore we Melinda Gates batangaje ko umubano wabo nk’umugabo n’umugore wageze ku iherezo, nyuma y’imyaka 27 bari bamaze babana.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 3 Mata 2021, mu Rwanda abantu 71 bakize Covid-19. Abayanduye ni 58 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe baba 25,311. Abakirwaye bose hamwe ari 1,461. Ntawe yishe kuri uwo munsi, umuntu umwe ni we urembye, nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Mu kwezi gushize nibwo umwami w’abazulu Goodwill Zwelithini yitabye Imana asiga yimitse umugore we umwamikazi Mantfombi Dlamini na we wapfuye bitunguranye mu cyumweru gishize ariko icyifuzo cy’umwamikazi ku muntu ugomba gusigarana ingoma biravugwa ko cyahinduwe bikaba byateje umwiryane no kurwanira ingoma hagati y’abagore (…)
Iyo mibiri 39 bikekwa ko ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ibonetse ku munsi wa kabiri wo gushakisha imibiri muri ako gace aho ku munsi wa mbere hari habonetse imibiri 30 yose hamwe ikaba imaze kuba 69.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko abanyamakuru b’abagore bakeneye kubahwa ndetse bakanashyirwa mu myanya ifata ibyemezo mu bitangazamakuru.
Ku wa Gatandatu tariki 1 Gicurasi 2021, Padiri Amerika Victor yashyize ku mugaragaro igitabo yanditse afatanyije n’abandi banditsi 6 barimo Pasiteri Mpyisi cyitwa “Muzabamenyera ku mbuto bera”.
Inzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu zataye muri yombi umubyeyi ucyekwaho gushyira ku ngoyi umwana yibyariye ndetse akamutwika ibirenge.
Umukambwe Béchir Ben Yahmed w’imyaka 93 washinze ikinyamakuru Jeune Afrique cyamenyekanye cyane mu gutangaza amakuru ku mugabane wa Afurika no kuganira n’abayobozi b’uyu mugabane yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Gicurasi 2021 azize icyorezo cya Covid-19.
Imibiri 30 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu bitaro bya Kabgayi, ahari gusizwa ikibanza cyo kubakamo inzu y’ababyeyi (maternité).
Intagarasoryo cyangwa inkarishya, zibarirwa mu bwoko bw’intoryi, ariko intaragasoryo zo ziba ari ntoya cyane zingana n’amashaza kandi zikunda kwimeza, iyo akaba ari impamvu bamwe bazita intoryi zo mu gasozi (aubergine sauvage/Turkey berry). Intagarasoryo muri rusange zigira ibara ry’icyatsi kibisi, ariko iyo zimaze kurenza (…)
Mahamat Idriss Déby, wari washyizweho n’Inama nkuru ya Gisirikare ngo ayobore Tchad mu gihe cy’amezi cumi n’umunani y’inzibacyuho, yashyizeho Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta 40. Saleh Kebzabo, warwanyije cyane ubutegetsi bwa bw’uwahoze ari Perezida wa Tchad Idriss Déby Itno, yari yatangaje ko yemera ubuyobozi bw’Inama (…)
Polisi y’u Rwanda ivuga ko isuzuma ririmo kwerekana ko abaturage b’Intara y’Amajyepfo ari bo baza ku mwanya wa mbere mu gusuzugura amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Umuririmbyi Clarisse Karasira yasezeranye kubana n’umukunzi we Ifashabayo Sylivain Dejoie ku itariki ya 01 Gicurasi 2021, ariko ibirori byitabirwa na bake kubera Covid-19.
Alain Boileau ukomoka mu Bufaransa ni we wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2021, kakaba ari agace Kigali-Huye ka Km 120.5, isiganwa ryabaye kuri uyu wa Mbere tariki 3 Gicurasi 2021.
Nyiramugisha Nadia wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze arashimira Kigali Today yamukoreye ubuvugizi, umwana we akaba yatangiye kuvurwa nyuma y’uko yari amaze imyaka itatu afashwe n’indwara idasanzwe akabura amikoro yo kuvuza uwo mwana we.
Umutoza wa Etincelles FC, Colum Shaun Selby, yasezeye ku kazi ko gutoza Etincelles FC nyuma yo gutsindwa na Police FC ibitego bitanu kuri kimwe.
Buhigiro Jacques w’imyaka 77 y’amavuko, ni we waririmbye indirimbo zitandukanye nka ‘Amafaranga, Agahinda karakanyagwa, Nkubaze Primus’ n’izindi, ariko ubusanzwe ni impuguke mu kuvura ingingo zimugaye (Kinésithérapie), umwuga yigiye mu Bubiligi guhera mu 1966-1970.