Uwayo Théogene usanzwe ari Perezida wa Federasiyo ya Karate mu Rwanda, yatorewe kuba Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, aho asimbuye Amb. Munyabagisha Valens uheruka kwegura
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 7 Mata 2021, mu Rwanda abantu 174 bakize Covid-19. Abayanduye ni 53 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 25,539. Abakirwaye bose hamwe ni 1,151. Ntawe yishe, nta n’umurwayi urembye. I Karongi habonetse abarwayi bashya 15 naho i Nyamagabe (…)
Ibitaro bivura abarwayi bo mu mutwe bya Caraes Ndera byabwiye Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ko bizakorana n’inzego zibishinzwe hagashakishwa imibiri isaga 9,000 iri mu rwobo rwubatsweho urwibutso rwa Jenoside muri ibyo bitaro.
Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Commonwealth uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw"icyongereza bwatangaje ko inama ya CHOGM ihuza ibyo bihugu yagombaga kubera mu Rwanda mu kwezi gutaha yasubitswe.
Umufaransa Rolland Pierre yegukanye agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda, agace kavaga Kigali bakanyura mu karere ka Gicumbi, kakaza gusorezwa ku musozi wa Mont Kigali.
Ikipe ya AS Kigali yashimangiye kuyobora itsinda rya gatatu nyuma yo gutsinda Etincelles FC ibitego bibiri kuri kimwe, mu gihe Mukura yanganyije na Marines FC, kubona amanota atatu imbumbe bikomeza kuyigora.
Shabani Emmanuel, umwe mu baregwa mu rubanza rwa Rusesabagina Paul, avuga ko ibibazo byo gutandukana n’umugore no gukunda amafaranga byatumye yisanga mu byaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 7 Gicurasi 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera mu Karere ka Nyabihu, rweretse itangazamakuru abantu batandatu bafatanywe urumogi harimo n’uwagerageje guha Polisi ruswa y’amafaranga angana na Miliyoni y’u Rwanda.
Ikipe ya United Generation Basketball yasinyanye amasezerano y’imikoranire y’imyaka ibiri n’uruganda rwa Azam afite agaciro ka Miliyoni 20 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) itangaza ko ubu imirimo yo kubaka sitasiyo y’amashanyarazi (Electrical substation) ya Nyabihu iri gusozwa, ndetse ubu sitasiyo iri hafi kugezwamo amashanyarazi ngo itangire kugeza amashanyarazi mu ngo zituye mu Karere ka Nyabihu n’Uturere duhana imbibi na ko.
Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle bizihije isabukuru y’imyaka ibiri y’umuhungu wabo Archie, tariki 6 Gicurasi 2021, bagaragaza ifoto ye.
Mu nkengero z’ibirunga mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, harimo kubakwa ikigo cy’ubushakashatsi cyiswe “Ellen DeGeneres Campus”, umushinga uteganya guha akazi abagera ku 1500.
Ikipe ya REG VC yasinyishije abakinnyi batatu mu rwego rwo kwitegura isubukurwa ry’imikino muri Volleyball, abo ni Iradukunda Pacific, Kwizera Eric na Tuyizere Jean Baptiste.
Umufaransa Rolland Pierre yegukanye agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda 2021, kakaba kari agace ka Kigali-Gicumbi-Kigali, kabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gicurasi 2021.
Umwarimu wigisha kuri Groupe Scolaire Byimana byemejwe n’urukiko rw’ibanze rwa Ruhango ko afungwa by’agateganyo iminsi 30 kubera gukekwaho icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi abinyujije mu biganiro yakoreye kuri YouTube.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianey Gatabazi, asobanura ko impamvu utubari, serivisi z’ubukwe n’ibirori bitakomorerwa, ari uburyo bwo kwihutisha ingamba zo gutsinda icyorezo cya Covid-19.
Abafashwe ni Rulinda Jean Pierre w’imyaka 28, Barigora Theoneste w’imyaka 30 na Habineza Jean Paul, bacyekwaho kwiba televiziyo eshatu (3) muri Motel yitwa Auberge Saint Jean Leopold iherereye mu Karere ka Kicukiro.
Abatawe muri yombi ni Ndayisenga Jean Claude, Nshimiyimana Faustin, Tuyishime Dieudonné, Nikuze Emerithe na Bihoyiki bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana.
Ikipe ya Manchester United izakina na Villarreal ku mukino wa nyuma, ikaba ibigezeho nyuma yo gusezerera As Roma ku giteranyo cy’ibitego 8-5, mu gihe Villarreal yasezereye Arsenal ku giteranyo cy’ibitego 2-1.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko u Rwanda ruri mu biganiro n’abafatanyabikorwa mu gukora inkingo za COVID-19.
Kuri uyu wa Kane tariki 06 Gicurasi 2021, Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (RP), ryahaye Impamyabumenyi abanyeshuri 3,066 barangije mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (IPRC) atandukanye, igikorwa cyabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga hirindwa Covid-19, abanyeshuri 11 gusa akaba ari bo bari bahagarariye abandi.
Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyesikopi wa Kigali, yishimiye kuba yakiriwe n’umukuru w’Igihugu Paul Kagame, amushimira umubano mwiza Leta y’ u Rwanda ifitanye na Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Abaganga bo muri Canada barimo gukurikirana abarwayi barwaye indwara itaramenyekana neza ariko yibasira ubwonko. Bigitangira ngo abarwayi bagaragazaga ibimenyetso bisa n’iby’indwara idakunze kuboneka cyane muri icyo gihugu ariko na yo yibasira ubwonko yitwa ‘Creutzfeldt-Jakob disease’. Gusa nyuma yo gukurikirana bitonze, (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 6 Mata 2021, mu Rwanda abantu 166 bakize Covid-19. Abayanduye ni 65 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 25,486. Abakirwaye bose hamwe ni 1,272. Ntawe yishe, nta n’umurwayi urembye. I Nyamagabe habonetse benshi bashya banduye nk’uko imibare (…)
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, avuga ko amafaranga yo kwimura abatuye ahazubakwa Bazilika ya Bikira Mariya i Kibeho ataraboneka, kubera icyorezo cya Coronavirus. Ubundi mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo 2020, nibwo uyu mushumba yanditse urwandiko rushishikariza abakirisitu, (…)
Leta ya Serbia izishyura amayero 25 angana n’ibihumbi makumyabiri n’umunani n’amafaranga 500 y’u Rwanda (Frw 28,500) kuri buri muturage wikingije, no ku bazikingiza kugeza mu mpera za Gicurasi.
Bizimana Cassien bita Passy yemereye Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka kuri uyu wa 6 Gicurasi 2021, ko yagize uruhare mu byaha bine ndetse abisabira imbabazi ariko ahakana kuba yari afite umugambi wo kubikora.
Umunya Uganda winjijwe mu gisirikare akiri umwana, Dominic Ongwen, akaza kuba umuyobozi w’inyeshyamba za Lord’s Resistance Army (LRA) zirwanya ubutegetsi muri Uganda, yahanishijwe igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo gukatirwa n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (ICC).
Inama y’Abaminisitiri yateranye ejo tariki 5 Gicurasi 2021, yafashe imyanzuro itandukanye, harimo n’uwo gukomerera bimwe mu bikorwa byari bimaze igihe bifunze nka za ‘Gyms’. Gusa kuri uwo mwanzuro bongeyeho ko Minisitiri ibifite mu nshingano, izatanga amabwiriza arambuye ajyanye n’ibyo izo ‘Gyms’ zisabwa kugira ngo zitangire (…)
Mu gihe n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021 utararangira, abatuye mu Kagari ka Muhambara mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru bagomba kwiyishyurira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bamaze kwegeranya amafaranga ya mituweli y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Gicurasi 2021, mu iburanisha ku rubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo bareganwa, Matakamba Jean Berchmas yemeye ibyaha bine aregwa anabisabira imbabazi.
Ku nshuro ya gatatu, Umufaransa Alan Boileau yegukanye agace muri Tour du Rwanda, naho umunya-Eritrea Eyob Metkel ahita ayobora urutonde rusange.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam yijeje inkunga ihoraho yo gufasha mu marushanwa y’abakora inyandiko, amajwi n’amashusho byo guhangana n’ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abatuye mu mudugudu w’Agahenerezo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, barinubira gusenyerwa n’isuri ituruka ku kudafata amazi ku batuye ruguru yabo.
Umwunganizi mu mategeko wa Nizeyimana Marc yasabye Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, guhanaguraho umukiriya we ibyaha birindwi mu icyenda aregwa.
Ifumbire ikorwa hifashishijwe iminyorogoto y’umushinga Golden Insects Ltd wa Imbabazi Dominique Xavio wo mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, ikomeje gushimwa n’abaturage aho bagaragaza byinshi itandukaniyeho n’iyo basanzwe bakoresha y’imborera, ariko bakagira ikibazo cyo kuyigura ari benshi kuko ihenze.
Umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside mu Karere ka Muhanga urifuza ko abakozi b’ibitaro bya Kabgayi batanga amakuru ku mibiri y’abazize Jenoside ikomeje kuboneka muri ibyo bitaro.
Umucuranzi wamamaye mu gucuranga igisope witwa Rohomoja Munyu Patrice yitabye Imana ku myaka 40 azize uburwayi mu bitaro bya Muhima.
Amakipe abiri yo mu Bwongereza Chelsea na Manchester City azahura ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi (UEFA Champions), Chelsea ibigezeho nyuma yo gutsinda Real Madrid ibitego bibiri ku busa mu mukino wa 1/2 wo kwishyura.
Urwego rushinzwe imyitwarire mu gipolisi cya Kenya rwatangiye gukora iperereza ku makuru avuga ko hari umwana wapfiriye mu modoka bitewe n’abapolisi ngo bimye inzira tagisi (taxi) yari imujyanye kwa muganga kubera amasaha ntarengwa yo kwirinda Covid-19 (curfew).
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 5 Mata 2021, mu Rwanda abantu 187 bakize Covid-19. Abayanduye ni 70 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 25,421. Abakirwaye bose hamwe ni 1,373. Yishe umugore w’imyaka 54 i Kigali, nta murwayi urembye nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Gicurasi 2021 yatangaje amabwiriza yo gukura imirenge imwe no gushyira indi muri gahunda ya Guma mu Rugo.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Gicurasi 2021, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitiri, inama yavugururiwemo amwe mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bimwe mu byahindutse akaba ari amasaha yemewe y’ingendo aho yavuye kuri saa tatu akagera kuri saa yine z’ijoro, uretse muri tumwe mu turere tw’Intara (…)
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Gicurasi 2021, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda 17 barimo ab’igitsina gore batanu, umwe akaba Byukusenge Jeniffer wagiye muri Uganda ajyanywe no kubwira nyina iby’ubukwe yiteguraga.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports ibitego 3-2 mu gihe APR FC yatsinze As Muhanga ibitego 3-1.
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze abakozi babiri bakora mu rwego rw’ubutabera bacyekwaho icyaha cya ruswa.
Umuhanzi Icyishaka David (Alias Davis D) Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cyo gusambaya umwana utarageza imyaka y’ubukure, kuri uyu wa 5 Gicurasi 2021 yitabye urukiko ariko umwunganizi we, Me. Esperance Mukamukiga, asaba ko bataburana kuko babonye dosiye batinze, bityo ko batiteguye.