Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) mu Rwanda, yihanganishije umuryango w’umugore w’imyaka 81 witabye Imana i Kigali azize Covid-19. Iyo Minisiteri yanatangaje ko ku Cyumweru tariki 16 Gicurasi 2021, mu Rwanda abantu 70 bakize Covid-19. Abayanduye ni 42 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 26,141. Abarembye (…)
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri iki Cyumweru tariki 16 Gicurasi 2021, yageze i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, aho yagiye kwitabira Inama mpuzamahanga yiga ku gihugu cya Sudan ndetse n’iyo kwiga ku gutera inkunga ubukungu bwa Afurika.
Ikipe ya Patriots BBC yatangiye irushanwa rya Basketball Africa League itsinda Rivers Hoopers amanota 83 kuri 60.
Ikipe ya Musanze FC yatsinze As Kigali ibitego bibiri kuri kimwe isoza ku mwanya wa Gatatu, mu gihe Espoir yanganyije na Sunrise ikomeza mu makipe umunani azahatanira igikombe.
Senateri Espérance Nyirasafari avuga ko kuba Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’umuryango, aho gushyigikira iterambere ryawo agashyigikira ubwicanyi akanabushoramo umuhungu we n’umukazana we, ari igisebo ku babyeyi.
Ikipe ya APR FC yirukanye mu mwiherero umukinnyi Bukuru Christophe ashinjwa imyitwarire mibi, bikaba bibaye nyuma y’aho yari yigeze guhagarikwa nyuma akaza kubabarirwa
"Nta mukobwa w’isugi wabona i Kigali". Iyi ni imvugo ikunda kugarukwaho n’abantu batari bake bashaka kugaragaza ko abakobwa bose babaye abasambanyi, njyewe mfata nk’ikinyoma kuko abakobwa b’amasugi barahari ndetse benshi.
Iyo bavuze ko hari amadini n’amatorero yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, usanga abayobozi bayo bavuga ko nta muyoboke n’umwe w’idini wigeze atumwa na ryo cyangwa itorero rye ngo ajye kwica, uwabikoze wese ngo yabikoze ku giti cye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, buremeza ko ibyumba bishya by’amashuri biherutse kubakwa byose byatangiye gukoreshwa, bikaba byakemuye ikibazo cy’ubucucike mu mashuri binarinda abana ingendo ndende mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi.
Ikipe ya Leicester City yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’igihugu mu Bwongereza (FA CUP), nyuma yo gutsinda Chelsea FC igitego kimwe ku busa.
Perezida w’Umuryango IBUKA, uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Egide Nkuranga, yavuze ko ababajwe no kuba benshi mu bari abanyeshuri bishyuriwe n’Ikigega FARG ari abashomeri.
Ikipe ya Mukura VS yahagaritse abakinnyi bayo batanu ibashinja imyitwarire idahwitse mu bihe bibi irimo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gtandatu tariki 15 Gicurasi 2021, mu Rwanda abantu 102 bakize Covid-19. Abayanduye ni 66 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 26,099. Abakirwaye bose hamwe ni 1,062 mu gihe abarembye ari babiri (2). Akarere ka Karongi ni ko gafite abanduye benshi, ni 24.
Kuri uyu wa 15 Gicurasi 2021, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yitabiriye Inama ya Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), inama yabereye i Kigali, akaba yasabye abayobozi ba CAF guhindura imyumvire bagaharanira ko umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika utera imbere.
Abaturage bafite imirima iherereye ku nkengero z’urugomero rw’amashanyarazi rwa Mukungwa ya II rubarizwa mu Karere ka Musanze, bamaze imyaka isaga umunani batakambira ubuyobozi, ngo bubahe ingurane bemerewe z’imirima yabo yarengewe n’amazi aturuka muri urwo rugomero.
Mu butumwa yanyujije kuri twitter kuri uyu wa Gatandatu, Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti kwibuka imiryango irenga 15,000 yazimye kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuryango w’Ivugabutumwa mu Rwanda (AEE) washyikirije Akarere ka Rusizi urugo mbonezamikurire rw’abana bato rwuzuye mu Murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Muhehwe rufite irerero rifite ubushobozi bwo kwakira abana 220, biga bisanzuye mu byumba.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Dufatanye Israel, umukozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) ukurikiranyweho kwaka ruswa hagamijwe gukora ibinyuranye n’amategeko.
Abatwara ibinyabiziga bavuga ko kudindira kw’ikorwa ry’ikiraro cyubakwa kuri ruhurura ya Mpazi muri Nyabugogo ryafunze umuhanda bikomeza kubateza gukererwa, kuko aho banyura hateza umubyigano w’ibinyabiziga n’abantu.
Sandro Shyaka ubarirwa mu bakire ba mbere mu Karere ka Rubavu na Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyize ararekurwa nyuma y’aho bivugiwe ko yaba yari yashimuswe na FDLR.
Mu gihe imikino y’amatsinda ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru iri kugana ku musozo, itegeko rigenga amarushanwa rikomeje kugibwaho impaka mu gihe amakipe azaba anganya amanota
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS), ku wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 0221 bifatanyije n’abapolisi ba Sudani y’Epfo mu gikorwa cyo gusukura ubusitani bw’ahari sitasiyo ya Polisi y’ahitwa Yei mu Mujyi wa Juba, umurwa mukuru wa Sudani y’Epfo.
Ku wa 14 Gicurasi 2021, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (ICT&TVETs), Irere Claudette, ari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, yatangije gahunda yo gutanga mudasobwa zigendanwa ku barimu bo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ya Leta (…)
Ubuyobozi bw’uruganda rukora sima mu Rwanda (Cimerwa PLC) bwunamiye abari abakozi barwo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, buvuga ko bibabaje kuba Leta yarishe abaturage bayo.
Ku wa 13 Gicurasi 2021, Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze umwarimu wigisha ku kigo cy’amashuri abanza ya Les Hirondelles witwa Nkurikiyimfura Egide w’imyaka 40, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yihanganishije umuryango w’umugore w’imyaka 76 witabye Imana i Huye azize icyorezo cya COVID-19.
Ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu iruhanwa rya Basketball Africa League ritangira kuri iki Cyumweru tariki ya 16 kugeza tariki 30 Gicurasi 2021. Iyo kipe imaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi izakoresha muri iri rushanwa rugaragaramo umuraperi J. Cole wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Tariki ya 15 Gicurasi 2021 mu Rwanda hazibukwa imiryango 15,593 yari igizwe n’abantu 68,871 yazimye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe gukangurira abatuye isi kwirinda indwara y’umuvuduko w’amaraso izwi mu ndimi z’amahanga nka Hypertension, kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021 u Rwanda rwatangije gahunda yo gusuzuma Abaturarwanda ku buntu.
Umufaransa wamamaye nk’umutoza wa Arsenal, Arsene Wenger, ari mu Rwanda aho azitabira Inama y’Inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) izaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021 muri Serena Hotel.
Private Narcisse Ntawuhiganayo wavuzwe mu mpera za 2019 ko yishe umusore wari umwajenti (agent) wa MTN, akanasinziriza uwakiraga amafaranga, kuri CHUB, bombi akabiba, amaze gukatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021, yageze mu gihugu cya Djibouti, aho azitabira umuhango wo kurahiza Perezida w’icyo gihugu, Ismaïl Omar Ghuelleh.
Mu mukino w’umunsi wa gatanu mu itsinda rya kabiri, ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sports byanganyije igitego 1-1, zikomeza gukubana mu manota
Gahunda ya Visit Rwanda izafasha mu kwamamaza irushanwa nyafurika rya Basketball (Basketball Africa League - BAL) mu gihe RwandAir izajya utwara mu ndege abaje muri iryo rushanwa.
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika ku wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi bahaye amazi meza abaturage b’Igihugu cya Santarafurika bari mu murwa mukuru Bangui ahitwa SEGA2 na Maison des Jeunnes, abahawe amazi ni imiryango 100.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye indahiro ya Dr. Aimé Muyoboke Kalimunda, Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, François Régis Rukundakuvuga, Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire na Clotilde Mukamurera Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.
Iyamuremye Emmanuel alias Col. Engambe Yamusimba, umwe mu baregwa mu Rubanza rwa Rusesabagina, avuga ko yashatse kuva mu mitwe y’iterabwoba ariko afatwa ataragera ku mugambi we.
Madame Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko rwitabiriye ’Igihango cy’Urungano’ ko rufite umukoro wo kwandika amateka mashya, rugakuraho amateka mabi yasenye u Rwanda yanditswe n’abababanjirije.
Urubyiruko rwo mu turere twa Nyaruguru na Huye rwibumbiye mu ihuriro ryo gukemura amakimbirane mu buryo budahutaza (NVA), ruvuga ko rwasanze ibitanya abantu biba bifatiye ku busa, rwiyemeza kubyirinda no kubikemura.
WhatsApp yavuze ko ku wa Gatandatu tariki 15 gicurasi 2021 uzaba ari wo musi wa nyuma ku ma miliyoni n’amamiliyoni y’abayikoresha, wo kuba bemeye amategeko mashya yo gukoresha urwo rubuga yanenzwe cyane ku zindi mbuga nkoranyambaga mu ntangiririo z’uyu mwaka.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2021, Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rusubukuye urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo bareganwa, harimo Munyaneza Anastase alias Gen Maj Rukundo Job Kuramba.
Ku wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi 2021, Polisi y’u Rwanda yafashe abantu batanu bacyekwaho kwinjiza mu Rwanda ikiyobyabwenge cya kanyanga bakivanye mu gihuhu cya Uganda. Abo bantu bagize itsinda rizwi ku izina ry’abarembetsi bafatanywe litiro 22 za kanyanga, bafatiwe mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Rubaya mu Kagari ka (…)
Urwibutso rwa Komini Rouge mu Karere ka Rubavu rwashyinguwemo imibiri 690 harimo; imibiri 142 yakuwe mu kibuga cy’indege muri 2020, no kwimura imibiri 448 yari iruhukiye mu rwibutso rwa Rugerero.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yanditse ubutumwa bwo kwihanganisha imiryango y’umugore w’imyaka 69 (i Kigali) n’umugabo w’imyaka 48 (i Nyamagabe) bitabye Imana bazize icyorezo cya COVID-19.
Kuva ku wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi 2021, abagabo batatu bari mu maboko ya RIB Sitasiyo ya Rwimiyaga bakekwaho ubujura bw’inka, bakaba barafashwe bagiye kuzipakira imodoka bafatirwa mu Kagari ka Karushuga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwahuye n’Imiryango ishingiye ku myemerere buyisaba kugira uruhare mu kubanisha neza abaturage, harimo gufasha abakoze Jenoside kwihana ibyaha bakoze bakanasaba imbabazi.
Mu mikino y’umunsi wa gatanu w’amatsinda, AS Kigali yatsinze Police FC, mu gihe Mukura yanganyije bituma ijya mu makipe azarwana no kutamanuka.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF), yatangaje ko Inama y’Inteko rusange yayo izabera i Kigali mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021, ari na bwo bwa mbere iyo nama ikomeye ibereye mu Rwanda.