Umunyarwandakazi Salima Mukansanga yaraya akoze amateka yo kuba ari we mugore wa mbere usifuye igikombe cya Afurika cy’umupira w’amaguru, inkuru yavuzwe ku isi yose.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko irimo kunoza amabwiriza mashya azagenderwaho mu kugurisha ifumbire mvaruganda, ndetse na nkunganire ya Leta igenerwa abahinzi.
Mu gihe hakomeza imikino y’umunsi wa 13 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, abakinnyi 14 ntibemerewe gukina kubera ibibazo by’amakarita
Ubuyobozi bwa Federasiyo y’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), ku wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022, bwamenyesheje abanyamuryango n’amakipe muri rusange ko bashingiye ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Banki ya Kigali (BK) na FERWABA yari amaze imyaka itatu, bakaba babamenyesha ko ayo masezerano yageze ku musozo.
Musenyeri Filipo Rukamba, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, akaba n’umuyobozi w’inama y’abepisikopi mu Rwanda, anenga kuba hari abana basigaye bajya kwiga mu mashuri yisumbuye batazi kwiyitaho.
Abasirikari, abapolisi, abacungagereza n’abasivili baturutse mu bihugu bitatu byo ku mugabane wa Afurika, ku wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022, batangiye amahugurwa abera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy), giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc, Zaina Nyiramatama, ku wa mbere tariki 17 Mutarama 2022 yashyikirije impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Bwami bwa Maroc.
Abaturage bamwe bo mu bice bitandukanye byo mu Ntara y’Amajyepfo, Iburasirazuba n’Iburengerazuba bagaragaje ko batinya Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho barubona bakiruka abandi bakishyiramo ko rushinzwe gufunga gusa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 565, bakaba babonetse mu bipimo 15,854.
Abatuye mu Murenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi, ku wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022, bashyikirijwe imodoka bemerewe n’Umukuru w’Igihugu.
U Rwanda ruvuga ko ibyakorwa byose mu rwego rwo gutangira ibiganiro na Uganda, bizaterwa n’uko abayobozi b’icyo gihugu bemeye kugira icyo bakora ku bibazo bitandukanye u Rwanda rwamaze kugaragaza, kuko mu gihe bidakemuwe bazakomeza kubangamira umubano w’ibihugu byombi bituranye ndetse bikaba bihuriye mu Muryango wa Afurika (…)
Perezida Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022, yakiriye mu biro bye (Village Urugwiro) Umuyobozi mukuru wa Starstone Serge Pereira na Cindy Descalzi.
Sosiyete nyarwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir yongeye gusubukura ingendo zijya i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu nyuma y’igihe kirenga ibyumweru bitatu zihagaritswe.
Ubuyobozi bufatanyije n’abatuye mu Karere ka Bugesera, bahagurukiye guhangana n’abangiza ibidukikije mu rwego rwo kurengera amashyamba ndetse n’ibindi bidukikije muri rusange.
N’ubwo byari biteganyijwe ko kuri uyu wa 18 Mutarama 2022 urubanza rwa Béatrice Munyenyezi ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside ruburanishwa mu mizi, si ko byagenze kuko abamwunganira bifuje ko hazabanza kubaho iburanishwa ry’ibanze, hanyuma bikemerwa n’urukiko rwisumbuye rwa Huye rwaruburanishije mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Gahunda n’itariki yo gushyingura Ibrahim Boubacar Keita wahoze ari Perezida wa Mali yamaze gushyirwaho n’umuryango we, ndetse n’abayobozi muri Guverinoma y’inzibacyuho ya Mali, akazashyingurwa ku itariki 21 Mutarama 2021, ariko ngo ibiganiro bigamije kunoza izindi gahunda zijyanye n’umuhango wo kumushyingura zirakomeje.
Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko urubanza rw’ubujurire ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be rutangira kuburanishwa adahari kuri uyu wa Kane tariki 20 Mutarama 2022. Bararegwa kurema no kuba mu mutwe ushinjwa iterabwoba wa FLN.
Ambasaderi w’u Buholandi mu gihugu cya Tanzania, Weibe de Boer yaganiriye na Ambasaderi w’u Rwanda Major General Charles Karamba, uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu.
Umuhuzabikorwa w’Ubunyamabanga bw’urwego rw’ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), Nabahire Anastase, avuga ko ibibazo biri mu buryo bwo gutanga ibirego hifashishijwe ikoranabuhanga buzwi nka IECMS ari byinshi, agashimangira ko ahanini biterwa n’uko ikoranabuhanga ari rishya muri rusange.
Ahagana mu ma saa tatu z’umugoroba ku itariki 17 Mutarama 2022, mu Murenge wa Bushoki ahazwi ku izina rya Mukoto mu Karere ka Rulindo, Polisi yafatiye muri RITCO udupfunyika (boules) 762 tw’urumogi, abagenzi baryumaho habura nyiri umuzigo.
Nyuma y’uko indwara ya Coronavirus yakomye mu nkokora ibikorwa byinshi harimo n’iby’imyigishirize, ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS) ryatangije umushinga wo kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga mu Karere k’ibiyaga bigari.
Ikipe ya Gicumbi FC yatangaje ko yasinyishije ba rutahizamu babiri bakinaga mu makipe yo muri Congo Brazzaville, bakazayikinira mu mikino yo kwishyura
Gahunda ya COVAX igamije gukwirakwiza Inkingo za Covid-19 ku isi hose by’umwihariko mu bihugu bikennye, mu mpera z’icyumweru gishize yatangaje ko yujuje Miliyari imwe y’inkingo zimaze gukwirakwizwa mu bice bitandukanye ku Isi.
Ibiganiro bya nyuma biharura inzira ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kwinjira mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byatangiye ku mugaragaro.
Umukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona wagombaga guhuza ikipe ya Marine na Espoir Fc I Rubavu, usubitswe kubera abagize ikipe ya Espoir FC benshi basanzwemo COVID-19
Umutoza Etienne Ndayiragije wari wageze mu Rwanda aje gutoza ikipe ya Etoile de l’Est, yamaze gusinyira ikipe ya Bugesera
Mu mukino wa gatatu wo mu itsinda rya 2 ubera i Yaoundé kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022, uhuza Zimbabwe na Guinnea, ni ho umusifuzi w’Umunyarwandakazi, Mukansanga Salima, akora amateka yo kuba umugore wa mbere usifuye umukino mu gikombe cya Afurika ari hagati.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, ari kumwe na General Albert Murasira, Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, bitabiriye Inama y’Ibihugu byo mu Muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo Hagati, ECCAS.
Umujyi wa Kigali ni umwe mu Mijyi 15 yo hirya no hino ku isi yatsindiye igihembo cya Miliyoni y’Amadolari ya Amerika, mu irushanwa rya Mayors Challenge, ryitabiriwe n’imijyi 631 yo mu bihugu 99 byo hirya no hino ku isi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko guhera mu mwaka wa 2018 kugera muri 2021 dosiye z’abakekwaho ibyaha zohererejwe Ubushinjacyaha zisaga 60% bakurikiranywe badafunzwe.
Abashakashatsi bagaragaje ko umwaka wa 2021 wabaye uwa gatandatu mu myaka isi yagize ubushyuhe bwinshi, ukurikije ibipimo by’ubushyuhe bishya bwashyizwe ahagaragara. Abahanga mu bya siyansi bavuga ko ikibazo cyubushyuhe ari icy’igihe kirekire ndetse bigaragazwa n’ibimenyetso mpuruza.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko mu Karere ayobora abamaze guhabwa urukingo rwa mbere rwa Covid-19 barenga 90%, agashishikariza n’abasigaye kubyihutira mu rwego rwo kwirinda icyo cyorezo.
Ubuyobozi bwa Polisi ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba buvuga ko mu mezi abiri gusa mu Karere ka Nyagatare hamaze gufatwa abamotari 78 bakekwaho ibyaha byambukiranya imipaka.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, burasaba abaturage kwirinda gusiragira mu nkiko, ahubwo bakajya bumvikana n’abo bafitanye ibibazo bakabikemura kuko imanza zikenesha.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 402, bakaba babonetse mu bipimo 12,593. Abantu batatu bitabye Imana, bakaba ari abagore babiri n’umugabo umwe, byatumye abamaze kwitaba Imana bose hamwe mu Rwanda bazize Covid-19 baba 1,411.
Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022, Minisitiri w’ibikorwaremezo, Amb. Calver Gatete yakiriye mu biro bye Umuyobozi mukuru wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB), uhagarariye Ishami rya Afurika y’Iburasirazuba, Cheptoo Amos Kipronoh, bagirana ibiganiro.
Mu mikino isoza uwa 12 yabaye kuri uyu wa Mbere, ikipe ya Gasogi United yanyagiye Gicumbi 4-1, mu gihe Mukura yatsindiwe mu rugo na Police Fc
Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro (Fire Brigade), kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022, ryahuguye abakozi 192 b’ibitaro bya Masaka biherereye mu Karere ka Kicukiro, ku moko y’inkogi z’umuriro n’uko zirwanywa.
Kuri uyu wa mbere tariki 17 Mutarama 2022, Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwashyikirije Ambasade ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imodoka yo mu bwoko bwa Audi SUV, bivugwa ko yari yaribwe mu 2016.
Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga, ku wa 11 Mutarama 2022 bwashyikirijwe dosiye y’umusore wasambanyije ku gahato nyina akanamukubita.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022, yakiriye mu biro bye Village Urugwiro, Adonia Ayebale, uyu akaba ari Ambasaderi wa Uganda mu muryango w’Abibumbye.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 16 Mutarama 2022, mu Murenge wa Nyakabanda ho mu Karere ka Nyarugenge, Akagari ka Nyakabanda ya I mu mudugudu wa Rwagitanga, habereye urugomo rwakorewe abanyerondo babiri barakomereka bikabije bahita bajyanwa ku bitaro bya Nyarugenge kwitabwaho.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafashe abaganga bagera ku munani (8) bakurikiranyweho ibyaha byo gucunga nabi inkingo za Covid-19 n’ubujura bw’ibikoresho byifashishwa mu gupima iyo virusi.
Jumurex Richard, umusore w’imyaka 31 utuye mu Murenge wa Muhoza mu mujyi wa Musanze, arishimira uburyo yatangiye gukabya inzozi ze yagize akiri umwana muto, zo kubaka igihugu binyuze mu burezi, aho yamaze gushinga ishuri ry’incuke.
Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yungutse Paruwasi nshya ya Busengo yitiriwe Bikiramariya Umwamikazi w’Impuhwe, iba Paruwasi ya 16 mu zigize iyo Diyosezi ikaba yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 312.
Urubanza rw’ubujurire rwa Paul Rusesabagina n’abo baregwa hamwe ibyaha byo kurema, gufasha no kwinjira mu mutwe wa FLN ushinjwa guhungabanya umutekano w’u Rwanda, rwatangiye kuburanishwa n’Urukiko rw’Ubujurire kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwashyikirije ibiribwa n’ibikoresho byo mu rugo umuryango w’abana batandatu batawe n’ababyeyi babo mu mudugudu wa Rusongati, Akagari ka Gisa mu Murenge wa Rugerero.
Impuguke mu bukanishi bw’imodoka, Enjeniyeri(Eng) Venuste Hategekimana, avuga ko habonetse amavuta ya moteri arinda ibyuma by’imodoka (cyangwa indi mashini) gusaza vuba, kandi akayifasha gutwika neza lisansi na mazutu, bigatuma idasohora imyotsi ihumanya ikirere n’umwuka uhumekwa.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangaje ko bari gusuzuma uburyo abafana bakongera kugaruka ku bibuga muri iyi minsi
Mu imurikagurisha mpuzamahanga rya kawa ryabereye i Dubai kuva tariki 12-14 Mutarama 2022, abakunda n’abaguzi ba kawa i Dubai, banyuzwe n’uburyohe budasanzwe bwa kawa y’u Rwanda, izwiho kugira amateka n’umwihariko wo gukundwa n’abayinyoye bose ku isi, binyuze mu guhumura n’ibara ryayo.