Nyuma y’igihe cyari gishize, hibazwa impamvu agakiriro gashya ka Musanze kadatangira gukorerwamo, kuri ubu akanyamuneza ni kose ku bamaze guhabwa amaseta bazakoreramo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko mu myaka ine iri imbere buri Kigo nderabuzima kizaba gifite inzu y’ababyeyi, hagamijwe kubarinda ingendo ndende n’ibyago byo kuba babura ubuzima ubwabo n’ubw’abana, mu gihe batinze guhabwa iyo serivisi kubera ko ibari kure.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 16 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 364, bakaba babonetse mu bipimo 17,143.
Caritas ya Butare yagabanyije umubare w’abana yarihiraga mu mashuri bigamo badataha, ahubwo itangira gutanga ay’ifunguro ryo ku ishuri ku biga bataha, b’abakene.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yageze muri Congo-Brazzaville, aho yitabiriye Inama y’Ibihugu byo mu Muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo Hagati (ECCAS).
Mu mukino wari witezwe na benshi wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, APR FC na Kiyovu Sports zinganyije ubusa ku busa
Guverinoma ya Ethiopia yasabye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), gukora iperereza ku muyobozi waryo ukomoka muri Ethiopia, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, ku cyo yise amakuru atari yo kandi ayobya, n’imyitwarire idahwitse ku makimbirane ari mu gihugu.
Mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga habonetse umurambo w’umugore witwa Nyirangendahimana Jeannette, wishwe mu ijoro ryo ku wa 13 Mutarama 2022.
Uwahoze ari Minisitiri w’Ubutabera akaba n’umujyanama wa Ibrahim Boubacar Keita uherutse guhirikwa ku butegetsi bwa Mali, yatangaje ko uwo Ibrahim Boubacar Keita yitabye Imana, akaba yari afite imyaka 76 y’amavuko.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, baganiriye na Kigali Today, baravuga ko iyo baganirijwe bibafasha gukira ibikomere batewe na yo bityo bikabagarurira icyizere cy’ejo hazaza.
Saa kumi n’igice z’igicamunsi ku wa 15 Mutarama 2022, Abanyarwanda 31 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare. Bagizwe n’abagabo 22, abagore batandatu (06), n’abana batatu (3).
Mu ruzinduko Minisitiri Claver Gatete yagiriye i Rusizi, yavuze ko Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yemereye imodoka ya kabiri itwara abagenzi mu Murenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi.
Umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye ku izina rya ‘Yago’ ari na ryo yitiriye umuyoboro we wa YouTube, YAGO TV SHOW, ari mu byishimo byinshi nyuma y’uko umuyoboro we wa YouTube wari umaze ibyumweru hafi bitatu warakuweho, wongeye kugaruka.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 15 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 383, bakaba babonetse mu bipimo 19,980.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buravuga ko ubufatanye bw’Akarere, Umurenge, Akagari n’isibo, bwatumye bagera ku gikorwa cy’indashyikirwa, ku buryo ubu ngo mu masibo yose hamenyekanye abaturage babonye inkingo za Covid-19 n’abatarikingiza. Ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwariyemeje ko nta muntu uzacikanwa na gahunda y’ikingira.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yakebuye abantu bahunga igihugu kubera inkingo za Covid-19, abibutsa ko n’ibihugu bahungiramo na byo, bitinde bitebuke, bizakenera gukingira abantu babyo.
Mu mikino y’umunsi wa 12 wa shampiyona, ikipe ya AS Kigali na Rayon Sports ntizabashije kwikura imbere ya Rutsiro Fc na Musanze FC zari zabasanze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Ku wa Gatandatu tariki ya 15 Mutarama 2022, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga no kugarura amahoro mu gihugu cya Santarafurika.
Benshi mu bumvise ibivugwa ku rupfu rw’umwana witwa Akeza Elisie Rutiyomba wo mu Kagari ka Busanza Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro witabye Imana ku wa Gatanu tariki 14 Mutarama 2022 bivugwa ko yaguye mu mazi idomoro ya litiro 200 baguye mu kantu, gusa bashidikanya ku bivugwa ku rupfu rwe.
Abanya-Mali bigabije imihanda bakora imiyigaragambyo, bagaragaza ko bashyigikiye ubutegetsi bw’igisirikare buyoboye Mali muri iki gihe, muri iyo myigaragambyo bakaba barimo kwamagana ibihano bafatiwe n’umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS), bitewe no gutinza amatora.
Fondasiyo ya Afriquia yo muri Polonye yahaye Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), ibikoresho byifashishwa mu kugorora ingingo n’ubuvuzi bw’amagufa.
Umurambo w’umusaza w’imyaka 76 y’amavuko wabonetse mu mugezi wa Mukungwa, nyuma y’iminsi yari ishize ashakishwa n’abo mu muryango we.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE), Lt Col Dr Tharcisse Mpunga, yasobanuye uburyo abaturage batabonye urukingo rwa Covid-19 rwa kabiri n’urwa mbere bagiye kuruhabwa bitarenze ibyumweru bibiri guhera kuri uyu wa 15 Mutarama 2022.
Abakuru b’Imidugudu batatu bo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze bahagaritswe mu kazi, bazira kwanga kubarura abazakingirwa bari hagati y’imyaka 12-17 no kudakurikirana ngo bamenye abanze kwikingiza bari hejuru y’imyaka 18.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Akarere ka Nyanza azamara igihe cy’imyaka ine.
Kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda Rayon Sports kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo irakira ikipe ya Musanze FC itarayitsinda mu myaka itanu iheruka bamaze gukinamo imikino itandatu.
Hagati ya tariki 13 na 14 Mutarama 2022, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga, Dr Vincent Biruta, yasuye Batayo ya 57 ya Task Force y’u Rwanda ku cyicaro gikuru cyayo, kiri i Nzilla, mu murwa mukuru Bangui, ndetse na Batayo ya 8 n’iya 9 y’ingabo z’u Rwanda zishinzwe kubungabunga amahoro zibarizwa i (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 14 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 533, bakaba babonetse mu bipimo 15,560.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Mutarama 2022, abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda i Nyakinama mu Karere ka Musanze, bizihije umunsi w’umuco ubwo berekanaga imico y’ibihugu byabo binyuze mu biryo bateka bitandukanye ndetse n’ibikoresho ndangamuco, uwo munsi ukaba wizihijwe kunshuro ya cyenda.
Abapolisi bo mu ishami rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga bafashe uwitwa Twaha Abdul w’imyaka 30 na Ndikumana Egide w’imyaka 31. Twaha yafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe ku wa Gatatu tariki ya 12 Mutarama 2022, na ho Ndikumana yafatiwe mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana (…)
Umunyamabanga Mukuru wa LONI, Antonio Guterres, yasabye Guverinoma y’inzibacyuho ya Mali iyobowe n’igisirikare muri iki gihe, ko yatangaza gahunda yemewe y’igihe amatora azabera kugira ngo ubutegetsi busubire mu maboko y’abasiviri.
Mu gihe ikipe ya Musanze ikomeje kwitegura umukino ukomeye uyihuza na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mutarama 2022, abafana bayo batangaje ko bamenye amakuru y’ibibazo biri muri iyo kipe, aho ngo biteguye kuyifatirana bakayitsinda byinshi.
Imiryango ibiri y’abapfakazi batuye mu Kagari ka Vuganyana, Umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero igiye kwishyura miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda, nyuma y’uko yari yatsindiye miliyoni 36Frw, ariko bikaza kugaragara ko bareze umuntu utari we.
Mu cyumweru gitaha kuva tariki 17 -21 Mutarama 2022, Perezida Paul Kagame biteganyijwe ko azitabira inama ikomeye yateguwe n’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (World Economic Forum, WEF), izibanda ku bibazo byugarije Isi nyuma y’imyaka ibiri imaze yibasiwe n’icyorezo cya COVID-19.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gutandukana n’abanya-Maroc yari yaratijwe na Raja Cassablanca, nyuma y’aho aba bakinnyi batangaje ko bafashwe nabi
Umuturage wo mu Kagari ka Bicumbi mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, arasaba ubufasha bwo kwivuza indwara ya kanseri (Cancer) yamufashe ku gitsina cye kugera ubwo kivaho.
Indwara y’ibibembe n’ubwo abenshi bayizi nk’indwara y’uruhu, ariko ibarwa mu ndwara zo mu myanya y’ubuhumekero kuko ni ho udukoko twanduza umurwayi duca.
Umupadiri wa Diyosezi ya Gikongoro wakoreraga umurimo w’Imana muri Paruwasi ya Kizimyamuriro, Emmanuel Ingabire, yamaze gusezera kuri uwo murimo asiga yandikiye musenyeri we amagambo akomeye.
Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) kiratangaza ko abarimu bemerewe gukora ibizamini by’ikoranabuhanga ngo bazahabwe akazi mu ibarura rusange ry’abaturage rya gatanu, bizajya bikomeza mu minsi y’ikiruhuko cy’icyumweru ku wa gatandatu no ku cyumweru.
Nyuma y’aho Umuyoboro wa Televiziyo yakoreraga kuri YouTube y’umunyamakuru yitwa Yago TV isibiwe kuri murandasi, bikaba bivugwa ko yashinjwaga n’ubuyobozi bwa YouTube gusakaza amashusho y’urukozasoni, umunyamakuru Yago ndetse n’abandi basesenguzi bashyize mu majwi bamwe mu bantu baba mu by’imyidagaduro ko bashobora kuba (…)
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, irasubukurwa kuri uyu wa Gatandatu, aho abakinnyi batandatu batemerewe gukina kubera amakarita bahawe mu mikino iheruka
Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Daniel Ngamije, avuga ko guhera tariki 14 Ukuboza umwaka ushize, ubwiyongere bw’ubwandu bwa Covid-19 bwikubye inshuro 70.
Polisi ikorera mu Karere ka Ngororero yafashe abantu 4 bacyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi, bakaba barafatanywe metero 118 z’izo nsinga, bigaracyekwa ko bazibaga mu tugari two mu Mirenge ya Kabaya na Muhanda.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yatangarije kuri Televiziyo Rwanda ko gukoresha mubazi ku bamotari byabaye bihagaritswe (bisubitswe) nyuma y’igisa n’imyigaragambyo bakoze ku wa Kane tariki 13 Mutarama 2022.
Umwaka wa 2022 ni umwaka bamwe mu bakunzi b’imikino batangiye batarawuha injyana y’uko uzabagendekera, nk’uko uwa 2021 wagenze kubera icyorezo cya Coronavirus.
Muri ibi bihe ikoranabuhanga rikomeje gukataza mu iterambere, ni na ko abagizi ba nabi barushaho kugenda biga amayeri yo kurikoresha mu bujura no mu bindi byaha.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko kuba hari amavuriro y’ibanze adakora neza biterwa n’uko hari ba rwiyemezamirimo bayahabwa bagakora ibinyuranye bakayamburwa.
Ku wa Kane tariki ya 13 Mutarama 2022, ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB) ryatagije amahugurwa y’iminsi ibiri, agamije guhugura abapolisi bo mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi ku kwirinda inkongi.
Inzego zifite aho zihuriye n’abamotari zasabwe gukora ibishoboka byose zigakemura ibibazo byabo, by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 13 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 720, bakaba babonetse mu bipimo 17,669.