Polisi y’u Rwanda yatangaje uburyo bushya bwo gukura abantu mu byaha, ibafasha kwihangira umurimo, abahereweho akaba ari abo mu Karere ka Rubavu bakora ibikorwa byo kwambutsa ibicuruzwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ngo bukaba ari bumwe mu buryo gukumira ibyaha.
Akarere ka Rulindo gakomeje kuremera imwe mu miryango ifite abana bagaragayeho imirire mibi bahabwa ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’inkoko mu rwego rwo gufasha iyo miryango kubonera abana indyo yuzuye.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Gashyantare 2022, saa tatu z’ijoro, nibwo hakinwa umukino wa nyuma hagati ya Senegal itagira igikombe na kimwe cya Afurika, na Misiri ifite ibikombe byinshi, hasozwa icya 2021 cyaberaga muri Cameroon, kuva tariki ya 9 Mutarama 2022.
Abakinnyi babiri bahoze bakinira Arsenal yo mu Bwongereza baraye bageze mu Rwanda, aho baje muri gahunda ya Visit Rwanda
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 5 Gashyantare 2022, yahagurutse vuba na bwangu ava i Addis-Abeba aho yari yitabiriye inama ya 35 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), asubira mu gihugu cye kubera umwuka mubi wahavugwaga.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, buvuga ko nta rubanza rw’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside basigaranye rutararangira, kandi ko babikesha itsinda Abunze Ubumwe ba Rusagara.
Umwana w’umuhungu w’imyaka itanu wo muri Maroc wari waheze mu kinogo (umwobo) cy’iriba akamaramo iminsi ine yakuwemo yapfuye, n’ubwo hakozwe ibikorwa birimo kwigengesera kwinshi byo kugerageza kumurokora.
Ku wa Gatandatu tariki 5 Gashyantare 2022, saa tatu z’ijoro, nibwo habye umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, wahuje Cameroon na Burkina Faso mu gikombe cya Afurika 2021, aho uwo mwanya wegukanywe na Cameroon ariko biyigoye, nyuma yo gutsinda penaliti 5-3, kuko umukino wari warangiye amakipe yombi anganya ibitego 3-3.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 05 Gashyantare 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 41, bakaba babonetse mu bipimo 15,270. Umuntu umwe yitabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,446 nk’uko imibare (…)
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, iraburira abamotari bahisha pulake za moto zabo, bagamije kuyobya uburari no guhishira ibyaha, kuko bituma hari bagenzi babo babarwa nk’abakoze amakosa nyamara bazira ubusa.
Abakuru b’ibihugu na Guverinoma bateraniye mu nama ya 35 y’Inteko ya Afurika yunze Ubumwe (AU), batoye Macky Sall, Perezida wa Senegal, nk’Umuyobozi mushya wa Afurika yunze Ubumwe mu mwaka wa 2022. Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Gashyantare 2022, ku cyicaro gikuru cya AU i Addis Abeba muri Ethiopia.
Abakora ibikorwa by’ubutabazi muri Maroc bagerageza kugera ku mwana w’umuhungu w’imyaka itanu, Rayan, waguye mu kinogo (umwobo) cy’iriba kirekire mu majyaruguru y’icyo gihugu, barimo kwinjira mu byiciro bya nyuma by’iki gikorwa.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Gashyantare 2022, saa tatu z’ijoro, hategerejwe umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu urahuza Cameroon na Burkina Faso mu gikombe cya Afurika 2021 kiri kubera muri Cameroon, izo kipe zombi zikaba ari na zo zafunguye iryo rushanwa.
Urubyiruko rukora ibijyanye n’Ubugeni n’Ubuhanzi, rurasabwa kurangwa n’imikorere ituma impano zabo zirushaho gukura, kugira ngo zibabere igishoro gituma bihangira imirimo, bibesheho kandi batange akazi ku bandi; birinde benshi guhora bahanze amaso Leta.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, zibarizwa mu Ntara ya Ekwatoriya y’Iburasirazuba, zikomeje gukora ibikorwa byo gufasha abaturage kurwanya imirire mibi ikabije mu bana.
Pasiteri mu itorero Carval Temple, muri imwe mu misingi yaryo mu Karere ka Nyagatare, yanze gusezeranya abageni habura umunsi umwe ngo ubukwe bube, ku mpamvu itahise imenyekana.
Ku wa Gatanu nibwo hasozwaga irushanwa ribanziriza shampiyona muri Basketball (Ferwaba Preseason Tournament), irushanwa ryegukanywe mu bagore n’ikipe ya REG naho mu bagabo ryegukanwa na APR, yaherukaga ikitwa igikombe mu 2011 itwara shampiyona.
Nyuma y’inkuru zavuzwe ko abakobwa, Charlotte uzwi nka Charly ndetse na Umuhoza uzwi nka Nina bari bagize itsinda Charly na Nina batandukanye, bongeye kwihuza ndetse bemeza ko basubiranye, bakaba bagiye gutangira ibitaramo.
Abahagarariye amadini n’amatorero mu Karere ka Huye, bavuga ko Covid-19 itazahaje ubukungu gusa, ahubwo n’imyemerere y’abayoboke.
Ku cyicaro cy’Umuryango wa Afurika y’unze Ubumwe, i Addis Ababa muri Ethiopia, kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 kugeza kuri 06 Gashyantare 2022, hateganyijwe Inama ya 35 y’Inteko isanzwe y’Abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma muri Afurika, itegurwa na Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe (AUC).
Ikipe ya AS Muhanga yasinye amasezerano y’ubufatanye na Hotel Saint André&Lumina Kabgayi, aho bazakorana mu gihe kingana n’imyaka ibiri
Inzego z’umutekano mu Ntara y’Iburengerazuba zagaragaje amafoto y’inyamaswa yarashwe, nyuma y’ihigwa mu nkengero za Pariki ya Gishwati-Mukura, kubera kwica amatungo y’abaturage cyane cyane inyana z’imitavu.
Abantu benshi usanga bakunze gufata telefone zabo nk’ibikoresho byo kwirangaza, kandi nyamara ahubwo ari ibikoresho by’ingirakamaro bibitse amabanga, amafoto, amakuru arebana n’umutungo (amafaranga), n’ibindi byinshi bifite akamaro mu buzima bwa buri munsi. Muri make kwandarika telefone ntaho bitaniye na wawundi urata abana (…)
Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 4 Gashyantare 2022, intumwa z’Umuryango w’Abibumbye zasuye Polisi y’u Rwanda ku cyicaro gikuru cyayo ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo, zishima uko abapolisi bajya mu butumwa bw’amahoro bategurwa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 04 Gashyantare 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 45, bakaba babonetse mu bipimo 10,099.
Ijambo ‘stress’ ritarabonerwa ijambo ry’ikinyarwanda rikwiriye, ryabaye gikwira mu muryango nyarwanda ndetse n’ahandi ku isi. Stress twakwita umuhangayiko cyangwa umujagararao, abantu bahura na yo haba mu kazi, mu bakozi no mu bakoresha, mu rugo, ku ishuri n’ahandi mu buzima butandukanye.
Banki ya Kigali (BK) ku bufatanye n’Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), bahaye amatungo 300 abaturage batishoboye bafite ubumuga, bagizweho ingaruka na Covid-19, mu karere ka Gicumbi.
Twahirwa Ludovic wamenyekanye cyane ku izina rya Dodo yavukiye mu Majyaruguru ya Uganda ahagana mu 1960, akaba yaravutse ku mpunzi z’Abanyarwanda. Avuga ko yakuze abona inka nk’ikintu cy’ingenzi kuko avuka mu muryango w’abatunzi wari ufite inka nyinshi, aho nta bundi buhanga byamusabye ngo ajye kwiga bwo kuba mu buzima (…)
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje imyanzuro mishya nyuma y’ubujurire bwari bwatanzwe na KNC, Etincelles ndetse na Kiyovu Sports
José Maria Bakero wabaye umukinnyi w’icyamamare wa Real Sociedad na FC Barcelona, ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Gashyantare 2022, mu ruzinduko rw’iminsi icyenda (9).
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Gashyantare 2022, mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana, hasojwe igice cya kabiri cy’icyiciro cya gatanu cy’amahugurwa y’ibanze y’aba DASSO 564 barimo ab’igitsina gore 141.
Umuhanzi Bureke Marcellin yavukiye muri Komini Cyungo mu Miyove ahahoze ari muri Perefegitura ya Byumba, avuka ku mubyeyi w’umucuruzi wakoreraga hagati y’u Rwanda na Uganda ahagana mu 1950.
Mu mukino w’ikirarane wasozaga imikino ibanza ya shampiyona, APR FC itsindiye Rutsiro i Rubavu ibitego 2-0, isoza imikino ibanza ihaye intera amakipe ayikurikiye
Mu makipe 24 yahataniraga igikombe cya Afurika hagomba kuvamo imwe itwara iki gikombe. Nyuma yo gusezerera Burkina Faso iyitsinze ibitego 3-1, ikipe iyobowe na Sadio Mane, umunyezamu Edouard Mendy n’umutoza Aliou Cissé bisanze ku mukino wa nyuma ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.
Urukiko rw’Ubujurire rwakomeje kumva abagize MRCD-FLN ya Paul Rusesabagina kuri uyu wa Gatanu, bakaba basaba kujyanwa kwigishwa Uburere mboneragihugu i Mutobo, aho bagenzi babo ngo babanaga mu mashyamba ya Congo barimo kugororerwa.
Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Gashyantare 2022, ibera mu mudugudu wa Mirama, Akagari ka Ruhanga, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, imodoka ikaba yari itwawe na Musenyeri Kizito Bahujimihigo wagonze umunyegare.
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Musenyeri Edouard Sinayobye, yatunguye abakirisitu aragijwe abasura, nyuma y’uko imvura nyinshi yaguye ikangiza umuhanda, we agakora urugendo rurerure n’amaguru, dore ko kuhanyuza imodoka bitari bigishoboka.
Nyuma y’uko myugariro wo hagati wa APR FC, Karera Hassan, mu kwezi k’Ukuboza 2021 yerekeje mu gihugu cya Finland kubera impamvu z’umuryango, ubuyobozi bwa APR FC buvuga ko kugeza ubu iminsi yahawe itari yarangira.
ACP. Dr. François Sinayobye wayoboraga Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Laboratory - RFL) yahererekanyije ububasha na Lt. Col. Charles Karangwa washyizwe ku buyobozi bwayo n’Inama y’Abaminisitiri yok u wa 26 Mutarama 2022.
Afrigen Biologics, uruganda rukora imiti rwo muri Afurika y’Epfo, ku wa Kane tariki 3 Gashyantare 2022, rwatangaje ko rwakoze urukingo rwa mbere rwa Covid-19 rwo mu bwoko bwa mRNA, bakaba bifashishije amwe mu makuru y’urukingo rwa Moderna.
Ku wa Kane tariki ya 3 Gashyantare 2022, nibwo habaga umukino wa kabiri wa 1/2 cy’irangiza w’igikombe cya Afurika 2022, aho wasize Misiri isanze Senegal ku mukino wa nyuma uzaba ku ya 6 Gashyantare 2022.
Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Dr Sabin Nsanzimana agizwe Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), guhera ku itariki 03 Gashyantare 2022.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) kirihanangiriza abakomeje kurenga ku mategeko arengera ibidukikije binjiza amasashe mu gihugu, kigashimira inzego z’umutekano n’ibigo bifite mu nshingano kurwanya magendu n’abaturage, bakomeje kugira uruhare mu ifatwa ry’amasashe n’ibindi byangiza ibidukikije.
Mu Karere ka Gicumbi barimo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kabeza ugizwe n’inzu 18 zizatuzwamo imiryango 40 y’abaturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe batuye mu manegeka.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza ku wa Kane tariki ya 3 Gashyantare 2022 yasuye abapolisi bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba. Ni uruzinduko rwabereye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko umuyobozi wa Islamic State, Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi yitabye Imana nyuma yo kugabwaho igitero n’Ingabo zidasanzwe za Amerika, aho gufatwa ari mu zima akiturikirizaho igisasu.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 03 Gashyantare 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 68, bakaba babonetse mu bipimo 10,048. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,444 nk’uko imibare yatangajwe (…)
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yatangaje ko abashaka koga mu kiyaga cya kivu ahazwi nka ‘Public beach’, bashobora kujya koga mu gihe bujuje ibisabwa.
Raporo yakozwe na Banki y’Isi igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2021, Umusaruro Mbumbe (GDP) w’u Rwanda wongeye kurenga miliyari ibihumbi bibiri nk’uko byahoze muri 2019, mbere y’umwaduko wa Covid-19.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO), rirasaba ibihugu kwitondera gutangaza ko byatsinze urugamba rwo kurwanya icyorezo cya Covid-19, bigatuma abaturage badohoka bagakuraho ingamba zo kuyirinda.