Abafatanyabikorwa b’u Rwanda bashimye imbaraga rwakoresheje mu kurwanya Covid-19

Abafatanyabikorwa b’u Rwanda mu iterambere bavuga ko bashima umuhate rwakoresheje mu guhashya icyorezo cya Covid-19, ndetse intambwe yo kuzahura ubukungu ikaba igaragara.

Abafatanyabikorwa b'u Rwanda bashimye imbaraga rwakoreshejwe mu kurwanya Covid-19
Abafatanyabikorwa b’u Rwanda bashimye imbaraga rwakoreshejwe mu kurwanya Covid-19

U Rwanda rumaze kurekura ibikorwa byinshi byari byarafunzwe mu kwirinda icyorezo cya Covid-19, ndetse bifasha u Rwanda kuzahura ubukungu bwari bwarakomwe mu nkokora n’icyo cyokezo, cyageze mu Rwanda muri Werurwe 2020.

Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye, avuga ko u Rwanda ruhagaze neza mu bihugu yakoreyemo, mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 kandi bazakomeza gukorana.

Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Rolland Pryce, avuga ko u Rwanda rwakoze akazi gakomeye mu gucunga Covid-19 kandi byatanze umusaruro ukomeye, ndetse ubukungu burimo gusubira ku murongo aho mu mwaka wa 2021 bwagarutse kuri 10.2%.

Ndiaye avuga ko mu bihugu byinshi muri Afurika u Rwanda rwagize umwihariko mu guhangana na Covid-19, kandi byafashije igihugu guhangana n’ingaruka zayo.

Ati "Mu bihugu byose nakoreyemo, u Rwanda rufite umurongo uhamye urufasha kugera ku byo rwiyemeje, kandi ibyo byagaragaye mu bihe bya Covid-19, twakoranye kenshi".

Minisiteri y’Imari n’igenamigambi n’abafatanyabikorwa bayo mu bikorwa by’iterambere, bari mu baganira uburyo bwo kuzahura ubukungu bw’u Rwanda, mu kwihutisha iterambere ry’igihugu.

Bimwe mu biganirwa muri iyi nama iyohowe na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, harimo kureba uko Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo mu iterambere n’abikorera bakomeza gukorana mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.

Minisitiri Ndagijimana avuga ko inama ya 18 ihuza Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa mu iterambere, ibaye imbonankubone nyuma y’imyaka ibiri itaba bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Ati "Twatunguwe n’icyorezo cyateye Isi cyangiza ibikorwa byinshi twari twarashyizemo imbaraga haba mu iterambere ry’ ibikorwa remezo, ibikorwa byo kwita ku baturage n’urwego rw’ubuzima. Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka mu guhashya Covid-19, kandi abaturage bacu benshi babonye inkingo bituma ubwandu bwa Covid-19 bumanuka kugera kuri zero. Ibikorwa byose byongeye gukora, ndetse ubukungu burazahurwa, nibyo kwishimira twese, ariko icyo dushyize imbere ni ugusubiza ibintu aho byahoze."

 Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana atangiza inama y'abafatanyabikorwa b'u Rwanda
Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana atangiza inama y’abafatanyabikorwa b’u Rwanda

Minisitiri Ndagijimana avuga ko umwoherero barimo bazaganira ku byakwihutisha kuzahura ubukungu no gukomeza ishoramari, rihindura ubuzima bw’abaturage ntawe usigaye nk’uko biri mu cyerekezo u Rwanda rwihaye cya 2050.

Uwo muyobozi akomeza avuga ko bazaganira uko ubuhinzi bwatezwa imbere mu gufasha abaturage rihangana n’imihindagurikire y’ikirere, kongera ishoramari no kuzamura ingufu n’ubucuruzi hamwe no guteza imbere ubumenyi bijyana no guhanga imirimo.

Minisitiri Ndagijimana avuga ko mu biganiro barimo bazanoza ibitagenda mu iterambere ry’igihugu, yemeza ko abafatanyabikorwa b’u Rwanda bakoranye cyane narwo mu guhangana na Covid-19, harimo gutanga ibikoresho byo kwirinda Covid-19, gutanga inkingo no gutanga amafaranga yo kuzahura ubukungu.

Ati "Icyorezo kikigera mu Rwanda twahise duhura twese, n’ubwo tutahuye imbonankubone ariko twakoze inama mu guhangana n’icyorezo mu buryo bushoboka, haba gushaka ibiryo bifasha abatishoboye, gufasha abahinzi kugeza umusaruro ku isoko, gushaka inkingo no gukorana n’urwego rw’ubuzima mu kwita ku barwayi, kandi turizera ko tuzakomeza gukorana birenzeho mu kwihutisha iterambere ry’umuturage".

Minisitiri Ndagijimana avuga ko u Rwanda rwakoranye neza n’abafatanyabikorwa mu gucunga icyorezo cya Covid-19, ndetse Abanyarwanda bagera kuri 60% bamaze kubona inkingo, kandi ubukungu bwari bwangijwe na Covid-19 muri 2020 bwatangiye kuzahuka muri 2021, aho mu gihembwe cyambere 2021 bwazamutseho 3.5%, 20.6% mu gihembwe cya kabiri, 10.1% mu gihembwe cya gatatu bituma ubukungu mu mwaka wa 2021 buzamukaho 10.2%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka