Abatuye i Cyarwa mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bavuga ko hagaragara imbwa nyinshi zizerera ku buryo zijya zinanyuzamo zikabarira amatungo, bityo bakifuza kuzikizwa.
Laboratwari y’Ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory/RFL) izakira Inama mpuzamahanga izaganira kuri byinshi birimo itangwa ry’umubiri (ku bushake) kugira ngo ukurweho ingingo zihabwa abandi bazikeneye.
Mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, batangije ubukangurambaga bise ‘Werurwe: Ukwezi k’Umuturage’. Ni gahunda ngarukamwaka yatangijwe tariki 02 Werurwe 2023, ubu bakaba bayikoze ku nshuro ya kabiri.
Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Werurwe 2023, rivuga ko Perezida Paul Kagame yagize Dr Ildephonse Musafiri, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi. Dr Ildephonse Musafiri agiye kuri uwo mwanya asimbuye Mukeshimana Gerardine, wari uwuriho kuva mu 2014.
Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017 kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Werurwe 2023 yasezeranye mu mategeko na Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid.
Nyakwigendera Rubayita Théophile wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Uyu mwana ni we mahoro’, yavutse ku itariki 10 Nyakanga 1947 muri komine Giciye Perefegitura ya Gisenyi, ariko umuryango we waje kujya i Byumba kubera akazi Rubayita arahakurira ahiga n’amashuri abanza.
Impyiko ni ingenzi mu buzima bw’umuntu ku buryo bukomeye, bityo ni ngombwa kuzitaho no kuzirinda, binyuze mu kurya indyo yuzuye kandi iboneye, no kugenzura amafunguro umuntu afata cyane cyane za poroteyine n’ibyo kurya birimo umunyu mwinshi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko ishuri ry’imyuga rya Kiraga mu murenge wa Nyamyumba rimaze imyaka icumi ryubakwa rigiye kuzuzwa rigakorerwamo.
Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko abarwayi bajya kwivuza ku bigo nderabuzima no ku bitaro by’uturere abagera kuri 40% bivuza indwara ziterwa n’umwanda.
Abaturage mu Karere ka Nyagatare barasaba nyobozi y’Akarere, kurushaho gukorana neza no gusuzuma ko ibyo bashinze umukozi runaka yabigezeho, ndetse no kurushaho kubegera kugira ngo bagumane umwanya wa mbere mu kwesa imihigo.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabutare buvuga ko indwara z’amenyo ziri mu ziza imbere mu zivuzwa n’ababagana, nyamara kuyagirira isuku byafasha kudakenera kujya kwa muganga.
Abatuye Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze, barinubira ikibazo cyo kutagira amazi asukuye mu murenge wabo, aho bavuga ko bavoma atemba bemeza ko adafite ubuziranenge, gusa ubuyobozi bw’akarere bukabizeza ko bidatinze amazi meza azaba yabagezeho, kuko ibisabwa byabonetse.
Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko ibicuruzwa bivuye mu bice byafashwe na M23 byemerewe kwinjira mu mujyi wa Goma.
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Kicukiro, tariki ya 28 Gashyantare 2023 yafashe umusore w’imyaka 21 y’amavuko ucyekwaho kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS RC 953 T.
Ubwitange, gukora cyane n’imbaraga zose kandi igitutu kikuriho kikaba no ku bandi bakorana ndetse no gukorana neza n’abaturage, ni bimwe mu by’ingenzi byafashije ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, bibahesha umwanya wa mbere mu mihigo y’Uturere ya 2021-2022.
Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), urishimira amahirwe angana n’ay’abandi bahawe mu bijyanye n’uburezi, kubera ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bahezwaga mu mashuri.
Madamu Jeannette Kagame avuga ko kwishimira ibyagezweho mu bijyanye n’uburinganire bw’ibitsina byombi ari ibintu bikwiye, ariko ko abantu bakwiye kumva ko ibyagezweho muri urwo rwego bitapfuye kwizana gusa, ahubwo byaturutse kuri Guverinoma ishyira abaturage imbere, cyane cyane abagore.
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ryasohotse tariki ya 1 Werurwe 2023, rivuga ko Dr Nsabimana Aimable yirukanywe ku mirimo ye.
Perezida Paul Kagame yavuze ko Leta izakomeza gusuzuma uburyo yakongera imishahara y’abakora mu zindi serivisi za Leta, nyuma yo kuzamura umushahara wa mwarimu.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 01 Werurwe 2023, Perezida Kagame yabajijwe ibibazo bitandukanye birimo n’icy’uko yaba ateganya kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri manda itaha.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahumurije abafite impungenge cyangwa ubwoba bw’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yatera u Rwanda, akavuga ko bakwiye kuryama bagasinzira.
Inama y’igihugu y’umushyikirano yabaye ku nshuro ya 18, yamaze iminsi ibiri, ikaba yari ihuriwemo n’abayobozi ku nzego zitandukanye, abaturage , Abanyarwanda baba mu mahanga bayitabira ku buryo bw’ikoranabuhanga n’abandi. Umunsi wa kabiri ari na wo wa nyuma, wabaye n’umwanya wo gutangaza uko Uturere twakurikiranye mu manota (…)
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Werurwe 2023, yavuze ko u Rwanda ruzakomeza guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko.
Perezida Kagame aratangaza ko atari kumwe n’abifuza ko u Rwanda ruba inzira y’ubusamo yo gukemura ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko icyo Gihugu ari cyo gifite umuti w’ibibazo byacyo.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda), cyatangaje Iteganyagihe ry’igice cya mbere cy’uku kwezi kwa Werurwe 2023, rigaragaza ko hamwe na hamwe mu Gihugu hazagwa imvura irengeje impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gihe.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe2023, ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryatumije abanyamuryango baryo mu nama y’inteko rusange idasanzwe izaba tariki ya 18 Werurwe ikabera i Kigali.
Mu itangazo ryasohowe na Roberto Occhiuto, Umuyobozi wo mu Majyepfo y’u Butaliyani ahabereye iyo mpanuka ikomeye, yagize ati "Abantu benshi bapfuye barohamye mu mazi, muri bo harimo n’abana kandi abenshi baburiwe irengero. Umujyi wa Calabre uri mu cyunamo kubera ibyo byago bikomeye”.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yihanangirije abayobozi, ibamenyesha ko batemerewe guhatira abaturage kwitabira gahunda ya Ejo Heza.
Abaturage bakorera ubworozi muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru, bavuga ko intambara ya M23 n’ingabo za Congo (FARDC) imaze kubatwara inka ibihumbi 20 hamwe no kwangiza uruganda rutunganya ibikomoka ku mata rwa Luhonga rwari rufite agaciro k’amadolari ya Amerika ibihumbi 800.
Umunyarwanda Muhoza Eric ukinira ikipe ya Bike Aid ni we wabashije kuza imbere mu banyarwanda bakinnye Tour du Rwanda, aba ri nawe uhembwa wenyine ku munsi usoza isiganwa
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), yatangaje ko mubazi kuri moto zizongera gukoreshwa mu gihe kitarenze ukwezi kumwe mu Mujyi wa Kigali, kuko ibibazo byari birimo bigenda birangira.
Inyubako n’imodoka by’umuhanzi Fally Ipupa uri mu bagezweho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byatwitswe n’agatsiko k’insoresore zitari zamenyekana.
Imodoka y’ivatiri ifite pulaki nimero RAD 271C, yakoze impanuka yo kubirinduka ivuye guhaha mu isoko ryagenewe abashinzwe Umutekano (Army Shop), riri hafi y’Icyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, ihitana umunyeshuri umwe, mugenzi we arakomereka.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Sunrise FC, bwavuze ko ibihano bwafatiye umutoza Seninga Innocent byongeweho indi minsi 15, kugira ngo hafatwe icyemezo ntakuka.
Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi CSP Dr.Tuganeyezu Oreste, asaba abatuye Akarere ka Rubavu kongera ibikorwa by’isuku mu kwirinda icyorezo cya kolera, kiri mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo (RDC) mu bice byegereye u Rwanda, akavuga ko barimo gukingira iseru mu nkambi y’impunzi z’Abanyekongo zihungira mu Rwanda.
Nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe yagaragaje amanota uturere twagize mu kwesa imihigo mu mwaka w’ingengo y’imari 2021-2022, ku wa 28 Gashyantare 2023, Akarere ka Huye kakaba kabaye aka kabiri, abagatuye bavuga ko bazishima neza nibaba aba mbere.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko n’ubwo hari indwara nka Malariya zagabanutse ku kigero cyiza, ariko nanone indwara zitandura nk’umutima, kanseri na diyabete arizo zirimo guhitana Abanyarwanda benshi.
Amajwi amaze kubarurwa mu matora arimo kuba mu gihugu cya Nigeria, agaragaza ko Bola Tinubu ariwe watsindiye kuba Umukuru w’igihugu.
Ku wa Kabiri kuri Sitade Ikirenga (Shyorongi), ikipe y’Intare FC yatsinzwe na Rayon Sports 2-1 mu mukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro.
Mu kiganiro kivuga ku iterambere ry’umuryango mu nama ya 18 y’Umushyikirano, umusore witwa Ntwali Christian uyoboye umuryango ‘Past Initiative’, yasobunuye ko uburere umwana akura mu rugo, n’uburezi akura ku ishuri ari byo bihura bikamufasha kuba umuntu nyawe uhamye.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, mu nama y’umushyikirano ku munsi wayo wa nyuma, kuri uyu wa 28 Gashyantare 2023, yavuze ko kwita ku gukemura ibibazo umuryango uhura nabyo, byagabanyije umubare w’abatwara inda zitateganyijwe.