Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 25 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu batatu banduye Covid-19. Babiri babonetse i Musanze, undi umwe aboneka i Kigali. Babonetse mu bipimo 3,714 byafashwe hirya no hino mu gihugu.
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Ntara y’Iburasirazuba rwihaye igihe cy’amezi atatu kuba rwakemuye bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’umuturage, harimo kurarana n’amatungo ndetse n’imirire mibi mu bana.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mata 2022, yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Uganda, aho yari yitabiriye ibirori by’isabukuru ya Lt Gen Muhoozi, aboneraho kugirana ibiganiro na Perezida Museveni.
Mu mpera z’iki Cyumweru ni bwo hatangiye shampiyona y’icyiciro cya mbere cya muri Handball,a ho amakipe akomeye yatangiye atsinda imikino yayo.
Nk’uko babitangaje binyuze ku rubuga rwabo rwa twitter, nyuma yo gutandukana n’uwari umutoza wabo mukuru, Mugisha Benon muri Werurwe uyu mwaka, ikipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, REG VC, yemeje ko yamaze gusinyisha umutoza mukuru, Kwizera Pierre Marchal.
Mu ba Ambasaderi batanu bakiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mata 2022, harimo uw’igihugu cya Jamaica aherutse gusura mu byumweru bibiri bishize.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yabwiye ababyeyi ko nta rwitwazo bafite rwo kuba abana babo batiga, kubera imbaraga Leta yashyize mu gikorwa cyo kubegereza amashuri, abibutsa ibihano bigenewe uwakuye umwana mu ishuri bihwanye n’Amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu kugeza ku bihumbi magana atanu.
Abaturage bakoresha umuhanda uhuza Akarere ka Ngoma na Rwamagana, bavuga ko wahagaritse ubuhahirane bwabo kuko wuzuyemo amazi ahitwa Cyaruhogo, ku buryo abadashoboye kunyura mu mazi batanga amafaranga yo kubaheka mu mugongo.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abayigizemo uruhare bakurikiranywe n’ubutabera maze bamwe inkiko zibahamya ibyaha ndetse baranabihanirwa mu gihe hari n’abatari bari mu Rwanda bityo hatangira urugendo rwo kubashakisha.
Umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga (AGSF), urasaba ko inzu y’ibimenyetso by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga yubakwa, kuko hashize imyaka umunani babisaba ariko bikaba bidakorwa.
Perezida Paul Kagame yashimiye Emmanuel Macron, k’ubwo kongera gutorerwa kuyobora u Bufaransa, avuga ko ari intsinzi yegukanye abikwiye.
Bamwe mu baforomo bakoreraga mu bigo nderabuzima byo mu Karere ka Musanze, muri gahunda zijyanye no gukingira icyorezo cya Covid-19, bavuga ko bahangayikishijwe no kuba ubuyobozi bwarahagaritse amasezerano yabo y’akazi, bakisanga mu bushomeri, biturutse ku kuba batarahise basubiza amafaranga y’imishahara y’imirengera, (...)
Abarokotse Jenoside mu Murenge wa Rukumberi, Akarere ka Ngoma, barifuza ko abari ku isonga muri Jenoside muri Rukumberi bafatwa bagahanwa kuko hari abacyidegembya hanze.
Imibare ya Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) iragaragaza ko imvura ikaze yaguye mu ijoro rya tariki 23 na 24 Mata 2022, yahitanye ubuzima bw’abaturage 11, ikomeretsa 13.
Ikipe ya AS Kigali yamaze gusezerera abatoza babiri bakomoka mu gihugu cya Uganda, nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports mu mukino wa shampiyona uheruka
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 24 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu batatu banduye Covid-19 bose bakaba babonetse i Kigali. Ni mu gihe mu gihugu hose hafashwe ibipimo 3,018.
Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 24 Mata 2022, yakiriwe na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni na madamu we Janet Museveni mu biro by’Umukuru w’Igihugu i Entebbe.
Mu matora y’umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Mata 2022, Emmanuel Macron yongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa ku majwi 58.2% mu gihe uwo bari bahanganye Marine Le Pen yagize amajwi 41.8%.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Mata 2022, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, ubwo hibukwaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibutswe abo mu cyiciro cy’abanyantege nke.
Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo muri Norvège bifatanyije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Hegitari 34 zihinzeho Soya mu gishanga cya Rwakabanda mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza zarengewe n’amazi biturutse ku mvura nyinshi yaraye iguye, abahinzi bakaba bavuga ko bahombye miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda bari bamaze gushoramo.
Nyuma y’imyaka itatu yari ishize nta sengesho rijyanye no kwizihiza icyumweru cy’impuhwe ribera mu Ruhango, kuri iki Cyumweru tariki 24 Mata 2022 iryo sengesho ryongeye kuba. Ni isengesho ryitabiriwe n’abakirisitu benshi baturutse hirya no hino, harimo n’abo mu bihugu nka Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Uganda (...)
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagiriye uruzinduko muri Uganda kuri iki Cyumweru tariki 24 Mata 2022. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko mu masaha y’umugoroba Perezida Kagame yitabira ibirori by’isabukuru ya Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni.
Mu birori byo kurangiza Kaminuza (Graduation) umubare munini w’abagore n’abakobwa baba bambaye imyenda migufi imbere y’undi mwambaro wateganyirijwe uyu muhango. Ibi bintu byaje kuntera kwibaza niba biba ari itegeko, nibaza impamvu ituma abenshi babihuriraho.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko mu myaka itatu ishize rwakoze dosiye 21, ku bantu baregwa gushaka kugurisha ibinyabiziga bitari ibyabo.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’aborozi b’ingurube mu Rwanda, Shirimpumu Jean Claude, akaba inzobere mu bworozi bw’ingurube, avuga ko yakozwe ku mutima n’Umushinga wa Miss Uwimana Jeannette uherutse kwegukana ikamba ry’uwateguye umushinga mwiza kurusha indi, mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022 (Miss Innovation 2022).
Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka mu ngabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, ku wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022 yizihije isabukuru y’imyaka 48 amaze avutse.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu barindwi banduye Covid-19 barimo batatu babonetse i Nyagatare, babiri babonetse i Kigali n’abandi babiri babonetse i Nyabihu. Ni mu gihe mu gihugu hose hafashwe ibipimo 4,808.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko bwafashe ingamba zo gukoresha imbaraga nyinshi mu kwirinda no gukumira ibiza bishobora kwibasira abaturage, nk’uko byakozwe mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022, kimwe n’ahandi mu Gihugu, mu Turere dutandukanye tw’Intara y’Iburasirazuba hakozwe umuganda ugamije kurwanya isuri, ahacukuwe imirwanyasuri ndetse iyasibye irasiburwa.
Mu mukino w’umunsi wa wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0.
Akarere ka Nyarugenge n’Abafatanyabikorwa bashyize i Nyabugogo, i Nyamirambo na Kimisagara ahantu ho gupimira ku buntu indwara zitandura, ndetse no gutanga serivisi n’ubujyanama ku buzima bw’imyororokere.
Abaturage bo mu Karere ka Rusizi bahangayikishijwe n’umuhanda Kamembe - Bugarama wasenyutse ukaba utarasanwa, ukaba waratangiye kubagiraho ingaruka zinyuranye zirimo kuba nta modoka zibafasha mu ngendo babona, aho baziboneye zikabahenda ndetse n’ubuzima bwabo muri rusange bakavuga ko buri mu kaga kubera ivumbi ryinshi.
Mu gihe indwara z’umwijima, Hépatite B na C, zikomeje kugaragara muri Afurika, cyane cyane mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, u Rwanda rurashimirwa kuba ruhagaze neza mu guhashya izo ndwara, nyuma y’uko rwapimye abaturage barwo barenga miliyoni esheshatu.
Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Essex mu Bwongereza bageze kure bagerageza porogaramu (application) ya telefone ishobora gupima niba umuntu arwaye coronavirus bitewe n’ijwi ry’inkorora risohoka mu bihaha.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko tariki 21 Mata 2022, rwafashe abantu babiri mu Mujyi wa Kigali bari bagiye kugurisha ubutaka butari ubwabo.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI) yatangaje ko abayobozi mu nzego zari ziyigize mbere y’umwaka wa 1994, batoje Interahamwe gukora Jenoside bifashishije cyane cyane ibigo bya ISAR n’inganda z’icyayi na kawa byari hirya no hino mu Gihugu.
Ku wa Gatanu tariki 22 Mata 2022, Banki ya Kigali ya Kigali (BK), yibutse ku nshuro ya 28 abahoze ari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni mu muhango wabimburiwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa BK ruherereye ku cyicaro gikuru cyayo mu Mujyi wa Kigali, hibukwa abahoze ari abakozi bayo 15 bishwe (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 22 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu bane banduye Covid-19 barimo batatu babonetse i Kigali n’undi umwe i Ngoma. Ni mu gihe mu gihugu hose hafashwe ibipimo 6,883.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), iratangaza ko impamvu umuganda rusange wigijwe imbere ukaba ugiye gukorwa igihe udasanzwe ukorerwaho, ari ukugira ngo hatabarwe ibintu byinshi birimo kwangirika.
Itsinda ry’abaganga b’inzobere baturutse mu bihugu by’i Burayi na Amerika, bari mu Rwanda aho batangiye kubaga ibibyimba byo mu nda ku bagore bafite ubwo burwayi, bikaba bikorwa ku bufatanye hagati ya Minisiteri y’Ubuzima n’umuryango Rwanda Legacy of Hope, ari na wo uzana abo baganga kandi abarwayi bakavurwa ku buntu.
Umukobwa witwa Nyirandegeya Vestine wo mu kigero cy’imyaka 22, wo mu Kagari ka Runoga mu Murenge wa Gitovu mu Karere ka Burera, ari mu maboko ya y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Kirambo, aho akekwaho icyaha cyo kwica umwana we w’umukobwa amunize.
Ubuyobozi bwa Banki itsuramajyambere mu Karere k’Ibiyaga bigari (BDEGL), butangaza ko muri uyu mwaka wa 2022, bugiye gutera inkunga ya miliyoni 19 z’Amadolari ya Amerika, imishinga y’iterambere ikorerwa muri ako Karere.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije mu kababaro n’Abanya-Kenya, ku bw’urupfu rwa Mwai Kibaki wabaye Perezida wa Kenya witabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata 2022.
Nyuma y’urupfu rw’uwigeze kuba Perezida wa Kenya, Mwai Kibaki, hatangiye iminsi y’icyunamo izarangira ari uko ashyinguwe. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata 2022, Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yatangaje ko Mwai Kibaki yitabye Imana kandi ko Igihugu cyatangiye icyunamo kugeza ashyinguwe.
Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ikomeje kugenda ikora ubukangurambaga ku batuye ahataragera imiyoboro y’amashanyarazi igamije kubashishikariza kwitabira gukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, cyane ko hari umushinga wa Leta ubunganira ku giciro cy’ibikoresho bitanga aya mashanyarazi, bityo na bo (...)
Abanyamakuru basanzwe bamenyerewe muri uwo mwuga basoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’itangazamakuru mu Ishuri rikiru rya ICK Kabgayi, bakaba bahigiye impinduka mu mwuga no kurushaho kuwuteza imbere.
Ed-Tech Monday ni ikiganiro gikorwa ku bufatanye na MasterCard Foundation, kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, aho kuri iyi nshuro kizibanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’ikoranabuhanga mu burezi bw’abana bakiri bato mu Rwanda.”
Guhera ku wa Kane tariki ya 21 Mata 2022, Munyemana Jean Marie Vianney w’imyaka 31 y’amavuko, ari mu bitaro bya Nyagatare nyuma yo kumenwaho amarike (amazi ashyushe) n’umugore we bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko.