Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, ategerejwe mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri atangira kuri uyu wa Gatanu tariki 21 kugeza kuya 22 Nyakanga 2023.
Abahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Congo bari bafungiye ibyaha byo guhungabanya umutekano w’Igihugu, bafungurwa ku mbabazi za Parezida wa Repubulika, Paul Kagame, banenze mugenzi wabo witwa Ntabanganyimana Joseph watorotse, ubwo bari bageze mu kigo cya Mutobo.
Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yazamuye mu ntera Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda DCG Felix Namuhoranye amuha ipeti rya CG (Commissioner General).
Abakobwa barenga 50 batsinze neza ibizamini bya Leta kurusha abandi, bagiye gufashwa kongererwa ubumenyi buhambaye mu ikoranabuhanga (Cording), hagamijwe kurushaho kongera umubare w’abana b’abakobwa bari muri urwo rwego.
Kuri uyu wa Gatatu hakozwe tombola y’uko amakipe azahura mu mikino ihuza amabanki mu Rwanda BK na I&M zisanga mu itsinda rimwe muri ruhago.
Mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze, umushoferi yarokotse impanuka aho ikamyo yari atwaye yabuze feri igwa mu muganda Musanze-Busogo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko hari abana babiri bakoreye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu nzu y’ababyeyi iherereye mu bitaro bya Nyamata nyuma yo kubyara imfura zabo.
Ambasaderi uhoraho w’u Rwanda mu muryango w’Abibumbye, Claver Gatete yagaragaje ko u Rwanda rutewe impungenge na raporo iherutse gusohorwa n’impuguke ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
Umunyarwenya Kevin Darnell Hart uri mu Rwanda kuva ku wa Kabiri yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, mu guha icyubahiro abahashyinguwe.
Perezida Paul Kagame yishimiye gusohokana n’abuzukuru be ku munsi wabo w’isabukuru y’amavuko bizihije ku wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2023.
Ikipe y’igihugu ya Handball y’abatarengeje imyaka 19 yerekeje muri Espagne aho igiye gukorera imyitozo y’iminsi itegura igikombe cy’isi kizabera muri Croatia.
Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 19 Nyakanga yakiriye Fidele Sarassoro intumwa idasanzwe ya Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara.
Umuyobozi wa UN Women, Sima Sami Bahous, uri mu Rwanda aho yitabiriye inama ya Women Deliver, ku wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2023, yasuye ibikorwa bya Isange One Stop Center ku Kacyiru.
Ku wa 23 Nyakanga 2023, hateganyijwe isiganwa ry’amagare rigamije kwibuka no kuzirikana umurage wa Sakumi Anselme wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu ijoro ryo ku wa 19 rishyira ku wa 20 Nyakanga 2023, Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo ryamagana ugushaka gushoza intamabara kw’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zitwaje amakuru y’ibihuha atarigeze atangazwa na Leta y’u Rwanda.
Ikigo Carousel Ltd gishinzwe gukoresha tombola yiswe Inzozi Lotto, cyongereye ibihembo mu mukino w’amahirwe wa Igitego Lotto, aho abantu barimo gutsindira moto, amafaranga cyangwa telefone yo mu bwoko bwa iPhone 14 Pro.
Muri Kenya, Leta yafashe umwanzuro wo kongera gufungura amashuri yari yafunzwe kubera imyigaragambyo ya Azimio.
Imibiri 10 y’abana barohamye muri Nyabarongo ku wa 17 Nyakanga 2023, bashyinguwe mu cyubahiro, nyuma y’iminsi ibiri bashakishwa.
Ambasaderi w’Igihugu cy’u Buyapani mu Rwanda, Fukushima Isao, asanga guhosha imvururu haharanirwa kubaka amahoro arambye bidashobora kugerwaho, hatabayeho ubufatanye buhuriweho n’inzego zinyuranye. Avuga ko biri mu by’ingenzi igihugu cye gishyize imbere, by’umwihariko mu gace n’u Rwanda ruherereyemo.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uburezi kimwe n’inzezo zitandukanye z’ubuzima bw’Igihugu, bwarahungabanye cyane, aho 66% by’inyubako z’amashuri zari zarasenyutse, mu gihe 75% by’abakozi ba Leta harimo n’abarimu bari barishwe, abandi bahungira mu bihugu by’amahanga.
Tuyisenge Cassien w’imyaka 29 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma akora imitako itandukanye mu duti tw’imishito twavuyeho mushikake, akazi yahanze nyuma y’uko ako yakoraga gahagaze kubera COVID-19.
Ubuyobozi bw’Umuryango mpuzamahanga (STEM Power) ufatanyije na Ambasade ya Israel mu Rwanda, batangije ikigo kizajya gifasha abanyeshuri n’abantu bakuru kwihugura muri Siyansi, ikoranabuhanga n’imibare.
Madamu Jeanette Kagame yaganiriye na mugenzi we w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye watumiwe mu nama Mpuzamahanga yiga ku ruhare rw’abagore mu Iterambere (Women Deliver), irimo kubera mu Rwanda.
Abaturage 53 bo mu Murenge wa Munyaga Akarere ka Rwamagana bajyanywe mu bitaro by’Ikigo Nderabuzima cya Munyaga nyuma yo kunywa ubushera bidasembuye bikekwa ko bwari bwahumanyijwe.
Abantu b’ingeri z’itandukanye bagenda mu muhanda n’amaguru mu mujyi wa Kigali bavuga ko ubukangurambaga bwakozwe n’umuvugizi wa Polisi y’igihugu CP John Bosco Kabera asaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru igihe bageze ahabugenewe kwambuka umuhanda “Zebra crossing” bwatumye nta muntu ukigongwa (…)
Anatolie Nyiramukondo utuye mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Kibeho, Akarere ka Nyaruguru, yishimira ko icyayi kimuha amafaranga nyamara yaremeye kugihinga kubera kwiheba.
Imibiri 10 y’abana bari bamaze iminsi itatu barohamye mu mugezi wa Nyabarongo mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, yabonetse yose, ikaba ishyingurwa mu cyubahiro, kuri uyu wa 19 Nyakanga 2023, nyuma yo kurohorwa bamaze kwitaba Imana.
Amakuru y’uko iki cyamamare Kevin Darnell Hart kiri mu Rwanda, yasakaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2023, bitangajwe n’inzu y’imideli ya Haute Baso ku rubuga rwayo Twitter.
Abel Makkonen Tesfaye wamamaye nka The Weeknd yakuyeho agahigo kari gafitwe na Michael Jackson ko kuba umuhanzi wa mbere w’Umwirabura ukoze ibitaramo bizenguruka isi, bikinjiza agatubutse.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, yakiriye mu biro bye intumwa z’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye bwari busanzweho, banaganira uko iki kigega kizunganira u Rwanda mu gusana ibyangijwe n’ibiza.
Ikimera cya Vanille cyangwa se Vanilla gikunze gukoreshwa nk’ikirungo gihumura cyane, ariko kandi kikaba kinagira ibyiza bitandukanye ku buzima bw’abantu bagikoresha.
Abashinzwe uburinganire mu Ngabo, Polisi n’Urwego rushinzwe Igorora mu Rwanda (RCS), barashishikariza abakobwa kwinjira muri serivisi zikorwa n’izo nzego, kugira ngo buzuze byibuze 30% by’abantu b’igitsina gore mu myaka itanu iri imbere.
Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranye mu Ntara y’Amajyepfo, ku wa kabiri tariki 18 Nyakanga 2023, bahaye inka uwarokotse Jenoside wari warananiwe kuyigurira.
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko amadosiye menshi y’abantu bakurikiranwaho ibyaha mu Rwanda, baba bataragize amahirwe yo kwiga kugeza mu mashuri yisumbuye.
Ikigo cy’Imari cyo kuzigama no kuguriza (Zigama CSS), cyatangaje ko cyungutse angana na Miliyari 22.8 z’Amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2022, akaba yariyongereye avuye kuri Miliyari 17.7Frw y’inyungu rusange mu 2021.
Mu buryo bw’ikoranabuhanga, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yahagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye muri Komisiyo ishinzwe guhangana n’ihindagurika ry’ikirere mu bihugu bituriye ikibaya cya Congo, abisaba ubufatanye mu gukomeza kukibungabunga.
Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana yirukanye mu mirimo Nyirabihogo Jeanne D’Arc, wari Umuyobozi w’ako Karere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu.
Sgt. Tabaro Eustache uherutse kwicirwa muri Santrafurika ari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), yashyinguwe mu cyubahiro.
Imibiri ine y’abana bo mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, barohamye muri Nyabarongo ku munsi w’ejo tariki 17 Nyakanga 2023 ni yo iraye ibonetse, nyuma y’igikorwa cyo kubashakisha cyatangiye kuri uyu wa 18 Nyakanga 2023.
Umuryango FPR Inkotanyi ukaba n’ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda, wamaganye igikorwa cyo kwimika Umutware w’Abakono giherutse kubera mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi, uvuga ko iyo ari intambwe isubira inyuma mu kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Umubare w’imibiri y’abayoboke b’idini yo muri Kenya basabwaga kwiyicisha inzara kugeza bapfuye kugira ngo bashobore kubona Yesu Kristo, umaze kugera kuri 403, kandi ibikorwa byo gucukura bashakisha n’indi birakomeje.
Umunyamerika Busta Rhymes akaba umuraperi w’umunyabigwi yashimye Burna Boy nyuma nyuma yo kugurisha amatike yose y’igitaramo yakoreye I New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nyuma yo kugaragaza ko yifuza kongera kwiyamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US), Donald Trump yahishuye umugambi afite, ahamya ko ushobora kurangiza intambara y’u Burusiya na Ukraine mu masaha 24.
Guhitamo indyo nziza mu bwiza no mu ngano, ni amagambo yatangajwe n’umukozi muri serivise y’indwara zitandura mu kigo k’igihugu gishinzwe Ubuzima, ubwo yari mu bukangurambaga bwa Mpisemo Ibiryo Nyafurika bwahuje inzego zitandukanye mu kurwanya indwara zitandura, RBC n’umuryango ACORD.
Abakora ibizamini byemerera abantu kwinjira mu rugaga rw’abahesha b’Inkiko b’umwuga, baravuga ko badashira amakenga ikosorwa ry’ibyo bizamini n’uburyo bitangwamo kubera uburiganya bugaragaramo.
Ku munsi wa kabiri w’Inama Mpuzamahanga yiga ikanashakira umuti bimwe mu bibazo bicyugarije abagore (Women Deliver Conference 2023), Madamu Jeannette Kagame yasabye abagore n’abagabo guhuza imbaraga bakuzuza uburinganire.