Abanya-Turkiya bari kureba aho bashora imari mu Rwanda
Itsinda ry’abashoramari bo muri Turikiya kuva ku gicamunsi cya tariki 03/11/2015 bari gusura Akarere ka Kayonza berekwa aho bashora imari.
Abo bashoramari basuye Akarere ka Kayonza baje mu gihe gafite imishinga myinshi kifuza ko abashoramari bashoramo imari, bikaba byafasha Akarere mu kwihutisha iterambere ryako no kurushaho kuzamura imibereho y’abaturage.
Mu mishinga abashoramari beretswe higanjemo ijyanye n’ubucuruzi, ubukerarugendo n’ubuhinzi.
Mu bukerarugendo ako karere gafite umushinga wo kubaka inzu [guest house] ifite amacumbi ku musozi wa Gisunzu uri hafi ya Parike y’Akagera. Batekereje uwo mushinga nyuma yo kubona ko bamwe mu basura iyo Parike bitaborohera kurara mu zindi Hoteli zihabarizwa bitewe n’impamvu zitandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Mugabo John, avuga ko kuba hari ba mukerarugendo batarara ari igihombo ku karere kuko baraye mu karere bashobora kugasigamo amadovize menshi, ari nayo mpamvu batekereje kubaka ayo macumbi ahendutse.
Akarere kanafite umushinga w’ubukerarugendo bushingiye ku muco, ku buryo abaraye muri iyo ‘Guest house’ bazajya basura ibikorwa by’ubwo bukerarugendo bushingiye ku muco.
Abo bashoramari bavuze ko bishimiye iyo mishinga Akarere kaberetse, ariko ngo uw’ubukerarugendo n’uw’ubuhinzi bwa Kawa ni yo yabashishikaje cyane nk’uko Aden Sanliturk wari uyoboye itsinda ry’abo bashoramari yabivuze.
Yavuze ko bashaka ubutaka buhinzeho kawa bungana na Hegitari bakazayikurikirana ku buryo itanga umusaruro mwiza. Iyo ngo niyo bazifashisha bereka abaturage ubwoko bwa Kawa bifuza kuzajya bajyana ku isoko mpuzamahanga.
Cyakora nta kintu kinini bashatse kuvuga kijyanye n’igihe bateganya gutangira gushora imari yabo muri ako karere. Bavuze ko bazabanza kuvugana n’abikorera bo muri ako karere kugira ngo bagirane ubufatanye muri iryo shoramari bateganya gukora.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|