Hindiro : Urubyiruko rwashinze sosiyete izarufasha kurwanya ubushomeri

Mu rwego rwo kwitegura guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko, abasore n’inkumi bo mu murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero bashinze itsinda ryo kuzigama bita YIG (Youth Imvestment Group) ngo batezeho kuzabona igishoro mu mirimo itandukanye badatagereje ubaha akazi.

Uru rubyiruko rwiganjemo abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye n’ayimyuga ruvuga ko rubona nta cyizere cyo kuzabona akazi mu minsi iri imbere.

Uru rubyiruko ngo rusaka make rukura ku babyeyi rwayabyaza umusaruro rukizigamira ku buryo rutazakenera akazi rurangije amashuri.
Uru rubyiruko ngo rusaka make rukura ku babyeyi rwayabyaza umusaruro rukizigamira ku buryo rutazakenera akazi rurangije amashuri.

Ngo bo ubwabo bafashe icyemezo cyo gutangira kwitegura hakiri kare, uko bazahangana n’ubushomeri igihe bazaba barangije amashuli yabo.

Imanizabayo Honore Didier, ushinzwe inguzanyo no gutanga imigabane muri YIG avuga ko urubyiruko rwo mu Murenge wa Hindiro usanga rubona amafaranga make make ariko rukayakoresha nabi.

Bahisemo kujya bayakusanya bakayabika maze akazabafasha igihe bazaba bakeneye gutangira ishoramari riciriritse. Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, ni bwo uru rubyiruko rwatangiye kwishyura hamwe.

Kuri ubu abagize iyo sosiyete bamaze kuba 105. Nubwo ari abanyeshuri, ngo buri wese atanga amafaranga igihumbi (1000FRW) y’umugabane umwe buri kwezi, kandi umuntu afite uburenganzira bwo gutanga imigabane myinshi.

Imanizabayo avuga ko n’ubundi basanzwe babona amafaranga bayakuye ku babyeyi babo cyangwa ku tundi turimo bakora nyuma y’amasomo ariko bakayakoresha nabi, akaba ari yo mpamvu bahisemo kuyabika.

Uru rubyiruko rugizwe n’abanyeshuri biga bataha iwabo hamwe na bagenzi babo batiga babisunze, ngo bateganya kuzazamura umubare w’amafaranga batanga kugeza bakoze ishoramari mu bikorwa bikomeye, babinyujije mu kwaka inguzanyo. Iki gitekerezo ngo bagihawe n’umuryango witwa CDN (Citizen Development Network).

Bakundabate Jean Berchmas, umukozi w’uwo mushinga, avuga ko icyo gitekerezo bagishingiye ku ntego ya EDPRS ya kabiri aho iteganya gukura urubyiruko mu bukene hakoreshejwe ishoramari no kwihangira imirimo.

Avuga ko CDN ikomeza guha ubujyanama urwo rubyiruko kugira ngo rutazasubira inyuma, kuko ngo icyo gikorwa kizagezwa no mu yindi mirenge igize akarere.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rubyiruko rw’i Hindiro mwe, nkurikije ibyo ngenda mbona by’abanyereza amafaranga y’ibimina ntibagire gikurikirana, abanyereza ay’amakoperative bigahera, ay’ibigo by’imari biciriritse, muriyimbire.

MURIYIMBIRE yanditse ku itariki ya: 9-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka