Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Kamena 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Ellen DeGeneres na Portia de Rossi ndetse n’itsinda bari kumwe mu Rwanda, aho batashye ku mugaragaro ikigo cy’ubushakashatsi ku kubungabunga ingagi.
Ni byinshi biba mu buzima n’imibereho y’inyamaswa, ariko bimwe ntitubimenye kuko tudakunze kuzibona kenshi. Kugira ngo zibeho ndetse zororoke, na zo zikenera guhura hagati yazo zigahuza ibitsina (gutera akabariro). Iziri muri aya mafoto zitwa inkomo, umunyamakuru ufotora wa Kigali Today akaba yaraziguye gitumo muri Pariki (...)
Robert Pires na Ray Parlour bamamaye mu ikipe ya Arsenal bagaragaje ko bagiriye ibihe byiza mu Rwanda, muri gahunda bajemo ya Visit Rwanda, y’ubufatanye bw’u Rwanda n’iyi kipe yo mu Bwongereza.
Ikigo Royal Balloon Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) na Pariki y’Igihugu y’Akagera, cyatangije uburyo bufasha ba mukerarugendo kwitegereza ibyiza bitatse Pariki y’Igihugu y’Akagera bari mu kirere, mu mipira itwarwa n’umwuka ushyushye izwi nka Hot Air Balloon.
Intare ni inyamaswa zidakunze kuboneka henshi ndetse z’inkazi ku buryo bitoroha kuyibona ngo abantu bamenye uko ibaho. Mu mwaka wa 2015 nibwo intare zari zarazimiye muri Pariki y’Akagera zongeye kugaruka mu Rwanda.
Abatembereza ba mukerarugendo bikorera ku giti cyabo bahuguwe ku kubungabunga ingagi bazirinda indwara zirimo na Covid-19, kuko abantu ngo bashobora kuzanduza indwara barwaye cyangwa na zo zikabanduza.
U Rwanda rwakiriye muri Pariki y’Akagera inkura30 z’umweru ku wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021, zikaba zitezweho kongera amadovize ava mu bikorwa by’ubukerarugendo.
Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II iri mu Rwanda muri gahunda yo kuyitambagiza ibice bitandukanye by’umujyi wa Kigali. Iyi nkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza yageze mu Rwanda ku wa Kabiri tariki ya 9 Ugushyingo 2021.
Abana 24 b’ingagi bahawe amazina ku nshuro ya 17 mu rwego rwo gukomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima rurimo n’izo ngagi zo mu misozi miremire zisigaye hake cyane ku Isi, igikorwa cyahuriranye n’umunsi mpuzamahanga w’Ingagi ku Isi.
Perezida Paul Kagame aratangaza ko intego ari uko u Rwanda rukomeza kuba igihugu gitekanye kandi nyabagendwa, kugira ngo abarusura cyangwa abifuza kurusura barusheho kurwibonamo.
U Rwanda rugiye kwita amazina abana b’ingagi 24, mu muhango wo Kwita Izina 2021, uzaba tariki 24 Nzeri 2021. Ni umuhango uzaba ubaye ku nshuro ya 17, ukazakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Covid-19, nk’uko no mu mwaka ushize wa 2020 byagenze.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, arasaba abaturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga kutagendera ku makuru atizewe bumva, bagaharanira gukora babyaza umusaruro imirima yabo.
Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ibarizwa mu Majyaruguru y’u Rwanda. Iyo Pariki ifatiye benshi runini kuko uretse kuba Abanyarwanda bayivomamo ubukungu buturuka ku byiza nyaburanga biyibamo, ni n’isoko y’ibyishimo ku banyamahanga batari bacye bayisura ngo birebere bimwe mu bigize urusobe rw’ibinyabuzima rwaho.
‘Canopy walkway’ cyangwa se ikiraro cyo mu kirere giherereye muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu Majyepfo y’u Rwanda, cyagizwe icya mbere muri cumi na kimwe bikwiye gusurwa na ba mukerarugendo mu mwaka wa 2021.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga buratangaza ko umubare w’Abanyarwanda basura iyi Pariki wiyongereye, nyuma y’aho Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB) rutangaje igabanuka ry’igiciro cyo gusura Ingagi.
Pariki y’Igihugu y’Akagera yatangije igikorwa cyo gushyira utwuma tw’ikoranabuhanga (GPS) kuri zimwe mu nyamaswa mu rwego rwo gukomeza kumenya aho ziherereye, uko ubuzima bwazo buhagaze n’ibindi, hakaba haherewe ku nyamaswa nini.
Ku wa Gatatu tariki 07 Ukwakira 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) hamwe n’Ikigo Nyafurika kita ku ma pariki (African Parks), basinyanye amasezerano y’uko iki kigo kigiye gufatanya n’u Rwanda gucunga neza Pariki ya Nyungwe.
Abarinzi ba Pariki y’Ibirunga, Akagera, Nyungwe na Gishwati bifatanyije n’abandi barinzi muri Afurika mu kwiruka n’amaguru ibirometero 21, mu kuzirikana ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ruherutse gutangaza ko umuhango ngarukamwaka wo kwita izina abana b’ingagi kuri iyi nshuro uzakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere (RDB) ruratangaza ko umuhango ngarukamwaka wo kwita izina abana b’ingagi kuri iyi nshuro uzakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Umukobwa wamamaye mu bitangazamakuru bitandukanye ku isi ubwo yirukaga yambaye ubusa muri sitade hari gukinwa umukino wa nyuma uhuza amakipe y’ibihangange i Burayi mu irushanwa rizwi nka UEFA Champions League wahuzaga Liverpool na Tottenham muri 2019, yatangaje ko yageze mu Rwanda asura ingagi zo mu Birunga.
Abashinzwe kwita ku ngagi muri Pariki y’Ibirunga bavuga ko ubuzima bwazo bubangamiwe na ba rushimusi bashyiramo imitego bashaka inyama z’inyamaswa z’agasozi cyangwa ibindi bizikomokaho.
Ubusanzwe abantu bamenyereye ko mu nyamaswa z’imbogo nta yifite irindi bara ritari umukara, ariko muri Pariki z’Ibirunga n’Akagera imbogo z’igitare zisanzwemo, nk’uko twabisobanuriwe n’abashinzwe kwita ku nyamaswa.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ari na rwo rufite ibijyanye n’Ubukerarugendo mu nshingano, ruratangaza ko kwipimisha COVID-19 ari ngombwa mbere yo gusura Pariki z’Igihugu.
Urwego rw’Igihugu rw’iterambere(RDB), akaba ari na rwo rushinzwe ubukerarugendo, ruvuga ko abantu bari bamaze gukumbura ibyiza nyaburanga by’u Rwanda nyuma y’amezi atatu ubukerarugendo bumaze buhagaritswe kubera kwirinda Covid-19.
Nyuma y’aho urwego rw’ubukerarugendo ruhawe uburenganzira bwo kuba rwakomeza imirimo yarwo yari yarahagaze kubera Covid-19, Urwego rw’igihugu rushinzwe kuwihutisha iterambere (RDB) ruratangaza ko ibiciro byo gusura ingagi n’ibindi byiza nyaburanga byagabanyijwe.
Urwego rw’igihugu rw’Iteramber (RDB), ruratangaza ko kuba muri iyi minsi ingagi zo mu birunga zidasurwa ntacyo byahungabanije ku myitwarire yazo, kandi ko nta mukerarugendo zizagirira nabi mu gihe zizaba zongeye gusurwa.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, buratangaza ko umutekano w’Ingagi muri Pariki y’Ibirunga ubungabunzwe neza, ndetse n’ubuzima bwazo bumeze neza mu gihe zigiye kumara igihe kingana n’ukwezi zidasurwa na ba mukerarugendo.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020, ibikorwa byo gusura Pariki z’Igihugu eshatu ari zo iy’Ibirunga, iya Mukura-Gishwati ndetse n’iya Nyungwe byabaye bisubitswe by’agateganyo, mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Ingagi zo mu misozi zari zigeramiwe aho ziri mu binyabizima byari birimo gucika ku isi. Icyakora muri iyi minsi imibare iragaragaza ko zirimo kwiyongera mu buryo bushimishije.