Amajyaruguru: Ubuyobozi bwakuye mu rujijo abaturiye Pariki y’Ibirunga

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, arasaba abaturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga kutagendera ku makuru atizewe bumva, bagaharanira gukora babyaza umusaruro imirima yabo.

Ingagi muri Pariki y'Igihugu y'Ibirunga zirashakirwa aho kwisanzurira
Ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga zirashakirwa aho kwisanzurira

Ni nyuma y’amakuru abaturage bagiye bumva yerekeye iyo Pariki, aho ngo bazimurwa ku butaka bwabo bukongerwa kuri Pariki mu rwego rwo kuyagura.

Abaganiriye na Kigali Today bo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, bavuga ko igihe cy’imyaka ibiri bamaze bumva amagambo yo kwimurwa mu masambu yabo yatumye bacika intege zo kugira icyo bongera gukorera muri ubwo butaka.

Ngo ntibagihinga amasambu yabo uko bikwiye, ku buryo abenshi bemeza ko iterambere ryabo rikomeje gusubira inyuma kubera urujijo bashyinzwemo n’amagambo bagenda bumva yo kubakura mu masambu yabo, ariko ntashyirwe mu ngiro ngo bimuke cyangwa babwirwe ko bahaguma.

Uyu ati “Umutekano turawufite usesuye, ikibazo gisigaye giteye impungenge ni uko tubwirwa ko tuzimurwa hano ubutaka bukaba ubwa Pariki, urajya guhinga ugacika intege uti n’ubundi turahava ukabireka, nicyo kibazo kiduteye inkeke n’umutima uhora uhangayitse bigatuma tutuzuza ibikorwa byacu twagombaga gukora. Murabizi badusaba gukura amaboko mu mufuka ariko tuyakuramo dutitira dutekereza ko n’ubundi turahimuka”.

Kabera ati “Ikibazo cyo kwimuka giteye inkeke niba bazatwimura ntitubizi, twacitse intege imyaka ibiri irashize turi mu rujijo ntitugihinga, kandi ntawahinga azi ngo azabita kuko hari abo tugenda tubona ahandi, aho bamara guhinga imashini zikabihingiraho bakahubaka, tuti natwe ni duhinga barabihingiraho inzara itwice tukavuga tuti reka tugwe mu nzu”.

Nyirampabanzi Philomène ati “Ubutaka ni bwo budutunze ariko impungenge dufite ni ukuvuga ko bagiye kubudukuramo ari bwo twari dutezeho ubuzima. Ntacyo tugikora, bakwiye kudukura mu rujijo aho twatangiriye kubyumva hashize imyaka ibiri”.

Abo baturage bavuga ko n’amatungo bakomeje kuyagurisha nyuma yo kumva ko ubutaka bwabo bashobora kubwimurwamo, ngo ntibakigira n’ubushake bwo gutera ibiti kuko bazi neza ko bazabisiga.

Baremeza ko ufite igiti mu isambu ye atemerewe kugitema, ibyo bikababera ikibazo cyo kubona ibicanwa.

Abo baturage kandi baremeza ko hari abayobozi baje kubarura ibiri mu masambu yabo ariko ntibagira umwanzuro babifataho, uretse kubuzwa gukoreramo ibikorwa biramba, bakemeza ko ari kimwe mu bimenyetso by’uko bazimurwa nubwo baheze mu rujijo.

Mu kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yegereye Guverineri w’Intara y’amajyaruguru Gatabazi JMV, mu gukura abo baturage mu rujijo ababwira ko uwo mushinga wo kwagura Pariki uhari ariko bitababuza guhinga imirima yabo, ndetse ababwira ko mu gihe uwo mushinga uzaba utangiye abaturage bazabimenyeshwa kare kandi bakazafashwa kubona aho gutura heza.

Kamwe mu duce tugize Pariki y'Igihugu y'Ibirunga
Kamwe mu duce tugize Pariki y’Igihugu y’Ibirunga

Guverineri Gatabazi yavuze ko uwo mushinga waganiweho na Leta, aho ndetse hegitari 40 zo mu gace ka Kinigi zamaze kongerwa kuri Pariki.

Ati “Umushinga wo kwagura Pariki watekerejweho na Leta, uganirwaho ndetse icyiciro cya mbere cyawo cyarakozwe aho Pariki yaguweho hegitari 40 mu gice cya Kinigi muri za Bisate. Umushinga munini wo kwagura wagiye uganirwaho ariko ntabwo ari ejo uzagenda ukorwa buhoro buhoro”.

Arongera ati “Abaturage barasabwa guhinga imyaka yabo, icyo basabwa ni ukudahinga iby’igihe kirekire, guhinga ibishyimbo, ibirayi, ibigori nta kibazo. Ndagira ngo numvikanishe ko ari umushinga uteganyijwe ariko utarabonerwa amafaranga ahagije kugira ngo ushyirwe mu bikorwa, mu gutangira bazimura abaturage kandi nibabimura bazabashakira aho gutura kandi banabafashe gukora ubuhinzi budasaba ubutaka bunibi”.

Kwagura Pariki y’igihugu y’Ibirunga, ni umushinga watekerejwe mu mwaka wa 2017, aho biteganyijwe ko uzatwara miliyoni 200 z’Amadorari ya Amerika (asaga miliyari 198 z’Amafaranga y’u Rwanda).

Ni Pariki iri ku buso bwa Hegitari 16,000 aho muri uwo mushinga wo kuyagura biteganyijwe ko buzongerwaho Hegitari 3,740, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubwisanzure bucye ingagi zisanzwe zifite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka