U Rwanda rwakiriye inkura z’umweru 30 (Video)

U Rwanda rwakiriye muri Pariki y’Akagera inkura30 z’umweru ku wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021, zikaba zitezweho kongera amadovize ava mu bikorwa by’ubukerarugendo.

Izo nkura zavuye mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho abazizanye byabasabye amasaha agera kuri 40 bakoresheje bagenda ahareshya n’ibirometero 3,400 kugira ngo zigere muri Pariki y’Akagera, zikaba zarahawe u Rwanda ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’icyanya gikomye cya Phinda ari na ho zaturutse, Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), umuryango w’umuherwe w’umunyamerika Howard G. Buffett ndetse na African Parks.

Umuyobozi mukuru w’agateganyo ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, avuga ko kuzana izi nkura bizafasha mu kurushaho guteza imbere ibikorwa by’ubukerarugendo.

Ati “Ni politiki nziza yo kubungabunga ibidukikije, ni byo bitugejeje aha ngaha, kubungabunga ibidukikije rero nk’uko mubizi ni ryo buye fatizo ry’ubukerarugendo bwacu, ni ryo buye fatizo ryo guteza imbere ubukerarugendo mu buryo burambye, kuko iyo ubungabunze inyamaswa mu byanya bikomye nk’ibi ngibi, na zo ziragukundira zikaguha ibisubizo zikiyongera, ndetse n’aho ziri na ho hagakomeza kugira umwimerere waho”.

Ngo harimo n’inyungu zikubiye mu bintu byinshi birimo ubukungu kuko birushaho kuzamura ubukerarugendo n’imibereho myiza kuko abaturage baba baturiye pariki bagira inyungu zivuye mu bukerarugendo bityo bikabafasha muri gahunda zabo zibaganisha ku iterambere.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri African Parks mu Karere, ari na bo bacunga Pariki y’Akagera, Jus Gruner, avuga ko inkura ziri mu nyamaswa zirimo kugenda zikendera ku isi kuko zikunze kwibasirwa na ba rushimusi.

Ati “Mbere na mbere twazanye izi nkura mu rwego rwo gusigasira inkura, kuko nta bukerarugendo bw’inkura bwabaho mu gihe nta nkura zihari, reka habeho gahunda yo kubungabunga inkura, ibyo turabikoze, izi nkura z’umweru zikunda ubusabane, ahantu hisanzuye, zizajya zigaragara mu bukerarugendo, uko ba mukerarugendo biyongera ni ko amafaranga atangwa mu baturage yiyongera kuko hatangwa 7% by’ayinjiye”.

Imwe mu nkura z'umukara zagejejwe muri Pariki y'Akagera muri 2017, nyuma y'imyaka icumi yari ishize inkura zitakiboneka muri iyo Pariki
Imwe mu nkura z’umukara zagejejwe muri Pariki y’Akagera muri 2017, nyuma y’imyaka icumi yari ishize inkura zitakiboneka muri iyo Pariki

Biteganyijwe ko nyuma y’imyaka ibiri zimwe muri izi nkura z’umweru zizatangira kubyara, zikaba zije zisanga izindi z’umukara 26 ziri muri pariki y’Akagera, bisobanuye ko zizakomeza kororoka neza kuko iyi pariki ifite ubushobozi bwo kwakira inkura 300.

Reba ibindi kuri izi nkura muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka