Umubare w’Abanyarwanda basura Pariki y’Ibirunga ugenda wiyongera bitewe n’ikiguzi cyagabanyijwe

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga buratangaza ko umubare w’Abanyarwanda basura iyi Pariki wiyongereye, nyuma y’aho Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB) rutangaje igabanuka ry’igiciro cyo gusura Ingagi.

Kuva igiciro cyo gusura Ingagi cyagabanywa, Abanyarwanda bazisura bariyongereye
Kuva igiciro cyo gusura Ingagi cyagabanywa, Abanyarwanda bazisura bariyongereye

Ni igiciro cyavuye ku madolari ya Amerika 1,500, gishyirwa ku madolari 200 ku Banyarwanda, amadolari 500 ku banyamahanga baba mu Rwanda, naho abanyamahanga basura ingagi baturutse hanze bo igiciro cyagumye ku madolari 1,500.

Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga Uwingeri Prosper, avuga ko ibiciro bitaragabanywa wasangaga umubare munini w’abasura iyi Pariki ari abanyamahanga. Kugabanya ibiciro ku bayisura byorohereje Abanyarwanda kwitabira kuyisura.

Yagize ati “Ni byo koko impinduka ziragaragara, kuko iyo ugiye kureba kuva muri Kamena uyu mwaka ubukerarugendo bwongeye gusubukurwa ibintu byanakurikiwe no kugabanya ibiciro ku basura Pariki, byorohereje abantu umubare w’abayisura b’Abanyarwanda uriyongera”.

Arongera ati “Ibi bifite agaciro gakomeye kuko Abanyarwanda nibamenya ibyiza by’iwabo ari benshi kuruta uko babibwirwa n’undi, bituma babiha agaciro kandi bakabikunda. Nubwo turi mu bihe bitoroshye byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 bidusaba kwitwararika cyane, bigaragara ko Abanyarwanda bakiriye neza gahunda yo kugabamya igiciro ku bayisura”.

Uyu muyobozi avuga ko uhereye igihe hatangarijwe icyemezo cyo kugabanya ibiciro ku bakora ubukerarugendo bwo muri Pariki, mu byiciro by’abantu bagera ku 2,289 bayisuye uhereye igihe ubukerarugendo bwongeye gusubukurwa, abangana na 1,105 ari Abanyarwanda, muri bo 240 basuye ingagi.

Ni mu gihe abagera kuri 579 b’abanyamahanga baba mu Rwanda basuye iyi Pariki, muri bo 353 basuye ingagi, abanyamahanga baturutsse hanze ya Afurika uko ari 568 basuye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga muri bo 307 basuye ingagi.

Uretse ubukerarugendo bushingiye ku gusura ingagi bukorerwa muri iyi Pariki, habarizwa n’izindi nyamaswa zisurwa zirimo n’inkima, kuzamuka ibirunga n’ubundi bukerarugendo buhakorerwa, ikiguzi cyabwo kikaba gishingira kuri buri cyiciro ukeneye gusura aba yahisemo.

Uwingeri akomeza agira ati “Ubukerarugendo bukorerwa muri iyi Pariki bufite akamaro kuko icyo utasuye ntiwanakimenya cyangwa ngo ubashe kugiha agaciro mu buryo bufatika. Rero ku bayisura bunguka ubumenyi ku rusobe rw’ibinyabuzima, kugira amakuru y’uko Pariki ibungabunzwe bakaba banabikangurira abandi. Indi nyungu ni uko uhasura bitewe n’inshuti afite aba anashobora kuzisangiza ibyo yahaboneye bityo na zo zikaba zaza kuhasura”.

Uwimanimpaye Daniel umwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, ni umwe mu bishimiye ko hari icyakozwe ngo Abanyarwanda bisange mu bukerarugendo bukorerwa mu birunga.

Yagize ati “Leta yacu ntako itagizee pe! Kubona gusura ingagi byaravuye ku madolari 1,500 twafata nk’akayabo akaba ageze kuri 200! Nuko ntarabona ubushobozi nyine, ariko rwose tutabeshye ntako batagize ngo batworohereze kujya kuzisura”.

Hari mugenzi we wunze mu byo yavuze na we yongeraho, ati “ibi biciro byagabanyijwe ni ikimenyetso cy’uko natwe Abanyarwanda badutekerejeho. Iyaba byibura byakomezaga gutya kuzageza nko mu myaka ibiri cyangwa irenze iri imbere. Ni ukuri Abanyarwanda benshi twazaba twarazisuye kuko sinshidikanya ko abafite amatsiko yo gusura biriya byiza nyaburanga ari benshi”.

Muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga habarirwa ingagi zirengaho gato 360 zikurikiranwa umunsi ku munsi, zibarizwa mu miryango 21. Umwaka ushize wa 2019, ubukerarugendo bukorerwa muri iyi Pariki bwinjije miliyoni 26 z’amadolari ya Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka