IFOTO Y’ICYUMWERU: Wari wabona inkomo itera akabariro?

Ni byinshi biba mu buzima n’imibereho y’inyamaswa, ariko bimwe ntitubimenye kuko tudakunze kuzibona kenshi. Kugira ngo zibeho ndetse zororoke, na zo zikenera guhura hagati yazo zigahuza ibitsina (gutera akabariro). Iziri muri aya mafoto zitwa inkomo, umunyamakuru ufotora wa Kigali Today akaba yaraziguye gitumo muri Pariki ya Nyungwe ziri muri icyo gikorwa.

Umwe mu bayobora ba mukerarugendo unabasobanurira iby’izo nyamaswa, yavuze ko inkomo ibyara rimwe mu mu myaka ibiri, ikabyara umwana umwe. Hari igihe ngo ishobora kubyara impanga, ariko ni gake cyane.

Ni inyamaswa imara igihe kinini cy’ubuzima bwayo mu biti, ikaba itunzwe ahanini n’amababi. Ni nyamaswa zigira urukundo cyane hagati yazo n’andi moko uretse impundu n’ibitera kuko zishobora kurya inkomo. Hagati yazo ubwazo mu muryango zirakundana kandi zikubahana.

Ntabwo byoroshye kumenya nyina w’umwana keretse igihe uyibonye yonsa, naho ubundi umuryango wose uba ugomba kwita ku bana bose. Ngo ni yo mpavu usanga n’ingabo itwaye utwana tw’uduhinja. Akana kavuka ari umweru hose kagatangira guhinduka nyuma y’ukwezi buhorobuhoro ku mezi atandatu kakaba ari umweru n’umukara nk’izindi zose nkuru.

Aha zari zirangije igikorwa
Aha zari zirangije igikorwa

Inkomo ishobora kubaho mu gihe cy’imyaka 20. Inkomo kandi bavuga ko zibyara kuko zifitanye isano ya bugufi n’umuntu. Umubare zitera akabariro ku munsi ngo biterwa n’umubare w’ingabo zirimo kuko umuryango ugiramo ingabo nyinshi kandi zigasaranganya abagore.

Ikindi wamenya kuri izi nyamaswa, ni uko ingore ari yo isanga ingabo, atari ingabo ihitamo ingore. Inkomo ihaka amezi atandatu ikonsa umwaka n’igice, ari yo mpamvu hagati y’imbyaro n’indi habamo imyaka ibiri.

Izi nyamaswa kandi ngo ntizinywa amazi mu migezi, ahubwo zitungwa n’ayo zikura ku mababi no mu mbuto zirya.

Inkuru bijyanye:

IFOTO Y’ICYUMWERU: Wari wabona intare itera akabariro?

Menya imibereho y’intare n’uko zororoka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hari byinshi twebwe abantu duhuriraho n’inyamaswa.Dore ingero: Kurya,Kuryama,Gukundana,Kubyara,Akabariro,etc...
Gusa hari byinshi dutandukaniraho nazo: Kurema,kwirinda ikibi,etc...Niyo mpamvu ijambo ry’imana rivuga ko twaremwe mu ishusho y’imana.Ikindi kandi,abumvira imana bazazuka ku munsi wa nyuma,bahabwe ubuzima bw’iteka.Ariko Inyamaswa ntizizazuka.

muyoboke yanditse ku itariki ya: 23-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka