Mu Rwanda Andi makuru »

Minisitiri Protais Mitali asanga amarushanwa ariyo agaragaza ubuhanga bw’umwana

Yanditswe ku itariki ya: 25-05-2013 - Saa: 16:41'
Ibitekerezo ( )

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Protais Mitali, asanga amarushanwa ariyo agaragaza ubuhanga bw’ umwana, nk’uko yabitangarije mu marushanwa yateguwe n’Imbuto Foundation yo gusoma mu bigo by’amshuri abanza yo mu karere ka Gicumbi, kuri uyu wa Gatanu tariki 24/05/2013.

Senateri Bernard makuza yifatanyije n’abanya Karongi mu muganda wo gukumira Ibiza

Yanditswe ku itariki ya: 25-05-2013 - Saa: 16:20'
Ibitekerezo ( )

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Senat, Bernard Makuza, yifatanyije n’Abanyakarongi mu gikorwa cy’umuganda wo kurwanya Ibiza. Igikorwa cyabereye mu kagari ka Bubazi umudugudu wa Bunyankungu, umurenge wa Rubengera aharimo kubakwa amazu 384 y’icyitegererezo, kuri uyu wa Gatandatu tariki 25/05/2013.

Umunyarwanda wafatiwe i Goma agahohoterwa n’ingabo za Congo yashyize ararekurwa

Yanditswe ku itariki ya: 25-05-2013 - Saa: 15:09'
Ibitekerezo ( )

Umwe mu Banyarwanda bari barafatiwe mu mujyi wa Goma agahohoterwa yarekuwe aho yari afungiye mu kigo cya Gisirikare cya Camps Katindo, nyuma yo gucunzwa ibyo yarafite. Ibi bibaye nyuma y’aho bivugwa ko hari abandi Banyarwanda bafatirwa muuri uyu mujyi n’inzego z’umutekano bagahohoterwa.

Muri Afurika Andi makuru »

Congo imaze kwishyura BEDGL miliyoni 14 z’amadolari mu mafaranga yari yaratwaye

Yanditswe ku itariki ya: 10-05-2013 - Saa: 11:09'
Ibitekerezo ( )

Banki y’umuryango wa CEPGL (BEDGL) yari yarafunze kuva 1994 kubera umutekano muke wabaye mu karere ndetse n’amafaranga yari ifite atwarwa n’igihugu cya Congo ariko ubu yongeye gukora kandi ngo iri hafi kugaragaza inyigo igaragaza imikorere yayo mu guteza imbere akarere.

Tanzaniya yamenyesheje M23 ko itayiteye ubwoba

Yanditswe ku itariki ya: 6-05-2013 - Saa: 11:47'
Ibitekerezo ( 16 )

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tanzaniya yamenyesheje umutwe wa M23 urwanya Leta ya Kongo Kinshasa ko Tanzaniya idatewe ubwoba na busa n’ubushobozi umutwe wa M23 wivugaho kandi ngo ingabo z’igihugu cye zizarasa M23 ubutayibabarira niramuka idashyize intwaro hasi.

Burundi: hashyizweho ubwirinzi bukomeye mu kwirinda ibitero bya Al- Shabab

Yanditswe ku itariki ya: 27-04-2013 - Saa: 11:36'
Ibitekerezo ( 3 )

Kuva byatangazwa ko abiyahuzi bo mu mutwe wa Al- Shabab bategura kugaba ibitero mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi, inzego z’umutekano muri iki gihugu zatangiye gucunga umutekano mu bice byinshi bitandukanye cyane cyane hibandwa kubinjira mu gihugu n’abagisohokamo.

Mu mahanga Andi makuru »

USA: Abagabo babili bakekwaho kwica umwuzukuru wa Malcom X batawe muri yombi

Yanditswe ku itariki ya: 15-05-2013 - Saa: 13:16'
Ibitekerezo ( 1 )

Abagabo babili bakora mu kabari mu mujyi wa Mexico baraye batawe muri yombi, bakekwaho kugira uruhare mu iyicwa rya Malcom Shabazz, umwuzukuru wa Malcom X.

Polonye: Ntibishimiye ko hubatswe ishusho idakomeye ya Papa Yohani Pawulo wa II

Yanditswe ku itariki ya: 25-04-2013 - Saa: 09:47'
Ibitekerezo ( 6 )

Nyuma y’imyaka umunani uwari Papa Yohani Pawulo wa II yitabye Imana, yongeye kuvugwa mu gihugu yavukagamo cya Polonye aho abaturage batishimiye ko ishusho ya rutura yo kumwibuka idakoze mu bikoresho bihanitse nk’uko nawe yabaye igitangaza mu gihugu cye no ku isi yose.

Abifuza kwimukira ku mubumbe wa Mars batangiye kwiyandikisha

Yanditswe ku itariki ya: 24-04-2013 - Saa: 11:26'
Ibitekerezo ( 17 )

Ikigo Mars One cyo mu Budage cyatangiye kwandika abifuza kuzajya gutura ku mubumbe witwa Mars uri mu kirere, bakazaturayo iteka ryose kuko icyogajuru cyizabajyana cyitazagira uwo kigarura ku isi.

utuntu n’utundi Andi makuru »

Gakenke: Umusaza w’imyaka 82 yamenye abamukomoho bane kubera ikibazo by’imitungo

Yanditswe ku itariki ya: 23-03-2013 - Saa: 16:24'
Ibitekerezo ( )

Gerard Ugirashebuja ukomoka mu Murenge wa Janja, Akarere ka Gakenke, yamenye abamukomokaho bane ubwo yitabaga itsinda ridasanzwe mu gukemura ikibazo cy’imitungo y’abarokotse Jenoside, kugira ngo atange amakuru ku kibazo cy’isambu, kuri uyu wa Gatanu tariki 22/03/2013.

Bamwe mu bakunzi ba muzika bahamya ko Jay Polly atagaragaye muri PGGSS 3 kubera ikibazo yagiranye n’abanyamakuru...

Yanditswe ku itariki ya: 6-03-2013 - Saa: 15:47'
Ibitekerezo ( 27 )

Nyuma y’uko urutonde rw’abahanzi 11 bazahatanira irushanwa rya PGGSS 3 rugiye ahagaragara Jay Polly ntarubonekeho, benshi mu bafana be n’abakurikiranira hafi ibya muzika nyarwanda bahamya ko ibi byaba byaratewe n’ikibazo uyu muhanzi yagiranye n’abanyamakuru umwaka ushize.

Kristen Bell ukina amafilimi muri Hollywood n’umugabo we bari mu kiruhuko mu Rwanda

Yanditswe ku itariki ya: 29-04-2012 - Saa: 14:02'
Ibitekerezo ( 2 )

Umugore umenyerewe gukina amafilimi asekeje (Comedie) muri Hollywood n’umugabo we bari gukorera ibiruhuko mu Rwanda, aho banasuye inzu ndangamurage y’u Rwanda iherereye mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo.

mu mateka Andi makuru »

Imodoka yuzuye inzoga bivugwa ko yaguye mu kiyaga cya Kadiridimba ntivugwaho rumwe

Yanditswe ku itariki ya: 5-05-2013 - Saa: 08:31'
Ibitekerezo ( 11 )

Ikiyaga cya Kadiridimba cyo mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza kivugwaho kuba kibitse imodoka y’ikamyo yuzuye inzoga za byeri na kigingi wa yo baguyemo mu myaka myinshi ishize.

Musafiri Kabemba ari mu bantu bacye bakiriho babanye n’umwami Rudahigwa

Yanditswe ku itariki ya: 25-04-2013 - Saa: 15:11'
Ibitekerezo ( 5 )

Umukambwe Musafiri Kabemba utuye mu karere ka Ngoma ni umwe mu bantu bake baba bakiriho babanye n’umwami wa nyuma wayoboye u Rwanda Mutara wa III Rudahigwa (Charles Léon Pierre).

Amwe mu matariki yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994

Yanditswe ku itariki ya: 10-04-2013 - Saa: 10:03'
Ibitekerezo ( 5 )

Nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva cyera, urupfu rwa Perezida Habyarimana rwabaye imbarutso yo kwica Abatutsi ku mugaragaro. Dore amwe mu matariki yabayeho ubwicanyi bukomeye.

Muhanga: Basanga Leta yarahaye agaciro abazize Jenoside ariko ngo hari byinshi byagakozwe

Yanditswe ku itariki ya: 9-04-2013 - Saa: 11:29'
Ibitekerezo ( )

Bwamwe mu batuye akarere ka Muhanga basanga Leta y’u Rwanda yarakoze byinshi biganisha ku guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ngo haracyari byisnshi byagakozwe birimo ubushakashatsi bwimbitse kuri Jenoside.

Gatsibo: Imvura yinshi yasenye amazu 12 yangiza n’imyaka

Yanditswe ku itariki ya: 5-05-2012 - Saa: 09:26'
Ibitekerezo ( 1 )

Imvura ivanze n’umuyaga yaguye kuwa Gatatu w’iki cyumweru mu karere ka Gatsibo, yangije amazu 12 na hegitare esheshatu z’imyaka mu murenge wa Remera, umwe mu yigize aka karere.

Imibiri y’Abazize Jenoside igiye kujya ibikwa kugeza ku myaka 150

Yanditswe ku itariki ya: 9-04-2012 - Saa: 20:21'
Ibitekerezo ( 4 )

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Genocide (CNLG) yazanye uburyo bushya bwo kubika imibiri y’abazize Jenoside ku buryo bugezweho, ikazajya imara igihe kigera ku myaka 150.

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile