Akarere ka Gasabo gakomeje kwinginga abaturage b’i Gasagara mu Murenge wa Rusororo, kabasaba gutanga amakuru y’ahashyizwe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, barimo imiryango hafi 50 yazimye burundu.
Imibiri 22 y’inzirakarengane zazize Jenoside mu Karere ka Rulindo, yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rusiga, ku Cyumweru tariki 07 Mata 2024.
Abanyarwanda n’Ingabo z’ u Rwanda ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro Sudani y’Epfo n’inshuti z’u Rwanda tariki ya 7 Mata 2024 bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kiganiro Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahaye Itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mata 2024, yavuze ko Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA) zitari zikwiye gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ku itariki ya 07 Mata 2024.
Mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ibihugu bitandukanye ku Isi byacanye urumuri rusa n’ibendera ry’u Rwanda cyangwa ikirango cyo Kwibuka30 ku minara n’inyubako ndende zabyo.
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) mu Karere ka Muhanga, uratangaza ko kugira ngo urwibutso rwa Kabgayi rwagurwe, hakenewe amafaranga asaga Miliyari imwe na Miliyoni ijana.
Rutagungira Damascène wo mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Kabarondo, avuga ko yihishe munsi ya bariyeri, aho interahamwe zategeraga abantu atabizi, ariko ku bw’amahirwe abasha kurokoka.
Mu biganiro bijyanye no gutangiza icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku Cyumweru tariki 7 Mata 2024, mu Karere ka Huye hagarutswe no ku gushishikariza urubyiruko kwitabira gahunda zo kwibuka no guharanira kumenya amateka Igihugu cyabo cyanyuzemo, ari byo bizarufasha kubaka u Rwanda ruzima.
Urwibutso rwa Murambi ni rumwe mu nzibutso esheshatu zizwi cyane mu Rwanda bibukiraho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, kubera amateka yihariye zibitse kuri Jenoside.
Ku rwibutso rwa Nyamata rushyinguyemo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaga ibihumbi mirongo ine na bitanu(45.000), habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30, nyuma gikurikirwa n’igikorwa cyo gucana urumuri rw’icyizere rutari rusanzwe.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko ibirego byo kwanga gutanga amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bigera kuri 257 mu myaka itanu ishize kuva muri 2019 kugera muri 2023.
Mu gihe ku Cyumweru tariki 07 Mata 2024 hatangiye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ikipe ya Bayern Munich yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka.
Ku nshuro ya mbere mu myaka 30 ishize, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yavuze inkuru ya mubyara we – Florence, wakoraga mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), wishwe urw’agashinyaguro n’Interahamwe mu kigo cya gisirikare cya Kigali mu 1994, nyuma y’uko Kagame atabashije kumutabara abinyujije kuri Lt. (...)
Perezida Kagame mu ijambo yagejeje ku bitabiriye kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashimye ubutwari bwaranze abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bwo kongera kubaka ubumwe mu rugendo Igihugu cyari gitangiye rwo kwiyubaka.
Mu gihe kuri iki Cyumweru hatangiye icyumweru cy’icyunamo ndetse n’iminsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ikipe ya Arsenal yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka, igaragaza ko iri hamwe na bo binyuze mu butumwa abakinnyi n’abayobozi bayo batanze.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame hamwe n’abandi banyacyubahiro n’inshuti z’u Rwanda, kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata 2024 ku rwibutso rwa Kigali ruri mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, bacanye urumuri rutazima mu rwego rwo gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yibukije abayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere ka Bugesera ko kuzamura imibereho myiza y’abaturage bashinzwe ari inshingano zabo bose, kandi imibereho igahinduka igana imbere, kuko utajya imbere, aba asubira inyuma.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda(RBC) kivuga ko abaganga bavura ihungabana boherejwe ahantu hose hazajya habera ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri iki Cyumweru tariki 07 Mata 2024, amabendera yose ari ku butaka bw’u Rwanda yaba ay’u Rwanda ndetse n’agaragaza imiryango n’ibihugu by’amahanga yururukijwe kugeza hagati, mu rwego kwifatanya n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana inzirakarengane zirenga miliyoni imwe mu gihe (...)
Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta witwa ‘Hope for Life Association’ tariki 05 Mata 2024 wamuritse igitabo gikubiyemo ubushakashatsi wakoze kigaragaza uko uburezi bwifashe mu bantu bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva.
Impuguke mu bukungu hamwe n’abafite ibinyabiziga bavuga ko izamuka ry’igiciro cya lisansi na mazutu riza guteza bamwe guparika ibinyabiziga byabo bwite bakagenda muri bisi, cyangwa kuzamura ikiguzi cya serivisi n’ibicuruzwa batanga.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imihanda mikuru imwe n’imwe yo muri Kigali itazakoreshwa nk’uko bisanzwe, ikaba igira inama abantu kunyura ahandi.
Perezida wa Repubulika ya Czech, Général Petr Pavel, uri mu Rwanda aho yaje kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, asanga u Rwanda ari Igihugu kimaze gutera intambwe ifatika mu nzego zitandukanye ku buryo hari byinshi byo kurwigiraho.
Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali, wageze mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 6 Mata 2024 aho yaje kwifatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wari kwitabira igikorwa cyo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yohereje intumwa, ikaba iraye ishyize umukono ku masezerano y’inkunga izahabwa u Rwanda, ingana n’Amayero Miliyoni 400.
Uwahoze ari Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Bill Clinton, hamwe n’izindi ntumwa z’Umukuru w’icyo Gihugu, Joe Biden, bageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Mata 2024, mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Gahanga mu Kagari ka Nunga, burishimira abanyamuryango bashya 80 ba FPR Inkotanyi bungutse, babaka barahiriye kwinjira muri uwo Muryango kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Mata 2024.
Umukuru w’Igihugu cya Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Mata 2024, aho yitabiriye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibikorwa bitangira kuri iki Cyumweru.
Abantu batatu batawe muri yombi nyuma y’uko ibendera ry’ikigo cy’amashuri cya GS Cyuve, ryari rimaze iminsi ryaraburiwe irengero, ritahuwe mu bwiherero bw’urugo rw’uwitwa Nyirangendahimana Elisabeth wakoraga isuku kuri icyo kigo.
Abaturage bo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke bavuga ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro babufata nk’akazi k’ibanze baboneramo amafaranga menshi ugereranyije n’indi mirimo, ibi bikaba bibafasha kwikemurira ibibazo by’imibereho mibi n’ubukene bahozemo, bakiteza imbere.
Ku wa Gatandatu tariki ya 01 Mata 2023, nibwo Musenyeri Jean-Marie Vianney Twagirayezu yahawe inkoni y’ubushumba, nk’umwepisikopi mushya wa Diyosezi ya Kibungo.
Imiryango itishoboye 354 yo mu Murenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke ituye mu manegeka akabije, iri kubakirwa Umudugudu w’icyitegererezo, mu rwego rwo kuyifasha mu iterambere no kugira imibereho myiza.
Ubwo hakinwaga umunsi wa kabiri w’imikino yo kwishyura muri shampiyona ya volleyball mu Rwanda, ikipe ya APR VC yongeye gusubira POLICE VC iyitsinda amaseti 3 kuri 2 nk’uko byari byaragenze mu mukino wabahuje ubushize.
Hashingiwe ku ngengabihe y’umwaka w’amashuri yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi, ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira mu ku mashuri gutangira igihembwe cya gatatu tariki 15 (...)
Imiryango 69 ituye mu Karere ka Rubavu, yashyikirijwe inzu zo kubamo nyuma y’uko basenyewe n’ibiza byabaye muri Gicurasi 2023.
Umuramyi Mado Okoka Esther utuye ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cya Denmark, usengera muri Zion Temple, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ntuma’, asobanura ko igitekerezo yakigize nyuma y’amagambo yari amaze gusoma muri Bibiliya.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Mata 2024 yakiriye muri Village Urugwiro mugenzi we wa Repubulika ya Czech, Général Petr Pavel, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.
Perezidansi ya Amerika yateguye ibirori bito byo gusangira ifutari n’umuryango w’abanyamerika b’abayisiramu hamwe n’abakora mu butegetsi bwa Perezida Biden, bari mu gifungo cya Ramadhan. Iyi nkuru ikimenyekana yazamuye uburakari ndetse bamwe mu batumiwe batangaza ko batazitabira uwo musangiro uteganyijwe tariki 9 Mata 2024.
Abaturage bo mu Murenge wa Nyarubaka mu Murenge wa Kamonyi, baturiye ikigo nderabuzima cya Nyagihamba, bashyikirijwe inzu ababyeyi babyariramo, ariko banifuza guhabwa imbangukiragutabara yo gufasha abagize ibibazo bisaba kujyanwa ku bitaro bifite ubushobozi.
Abantu bafite ubumuga bw’uruhu, barasaba Leta y’u Rwanda ko binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima, hashyirwaho uburyo ngarukamwaka bwo kubasuzuma kanseri y’uruhu.
Umusore witwa Dushimimana Vincent wo mu Mudugudu wa Rwasama, Akagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Byumba, Akarere ka Gicumbi, yamize inyama iramuniga bimuviramo gupfa.
Kuri uyu wa Gatanu, Umunya-Tunisia Dr Adel Zrane wari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi uheruka kwitaba Imana ku wa 2 Mata 2024 yasezeweho bwa nyuma ku Kimihurura mbere y’uko ajya gushyingurwa iwabo.
Perezida wa Repubulika ya Czech, Général Petr Pavel, uwa Madagascar, Andry Rajoelina na Lauriane Doumbouya, umugore wa Perezida wa Guinée, Gen Mamady Doumbouya, bageze i Kigali, aho baje kwifatanya n’Abanyarwanda mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwa Autisme mu Karere ka Muhanga, barishimira kwegerezwa ikigo kibitaho cyitwa ‘Oroshya Autisme’, kuko n’ubwo kimaze igihe gito gitangiye gukora, abo babyeyi batangiye kubona abana babo bahindura ubuzima ugereranyije na mbere.
Uwitwa Razaro Nkunzurwanda wo mu Mudugudu wa Rebero uherereye mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, arimo gushakishwa n’inzego z’umutekano, akekwaho kuba yarishe umwana yabyaranye n’umugore utari uw’isezerano.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 05 Mata 2024 nibwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ryashyikirije u Rwanda icyemezo kigaragaza ko inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi zanditswe mu murage w’Isi wa UNESCO.
Abagize urwego rwa DASSO mu Karere ka Gakenke, tariki 04 Mata 2024, bazindukiye mu muganda wo gufasha imiryango y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itishoboye, aho batunganyije imirima yabo iri ku buso bungana na hegitari ebyiri.
Abatuye mu Midugudu ya Gatoki na Karambi iherereye mu Kagari ka Kaburemera mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, bibaza igihe ikibazo cy’amazi abasenyera avuye mu muhanda kizakemukira burundu, kuko ibyakozwe byose ntacyo byagezeho, bagasaba ko cyakwitabwaho kigakemuka.
Abaturage bo mu Tugari twose tw’Akarere ka Kamonyi barimo gusoza amarushanwa y’imikino y’umupira w’amaguru, agamije ubukangurambaga kwitegura kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, no kuzuza ibisabwa ngo bazabashe kwitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.