Abahanzi bose bari muri Primos Guma Guma basezeye bitunguranye

Abahanzi 10 bari mu irushanwa rya Guma Guma Super Star (PGGSS) banditse ibaruwa basezera muri iryo rushanwa bavuga ko binubira uburyo iry’uyu mwaka wa 2017 riteguye.

Aba bahanzi bari muri PGGSS 2017 banditse basezera muri iryo rushanwa. Aha bari bari i Rubavu mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2017
Aba bahanzi bari muri PGGSS 2017 banditse basezera muri iryo rushanwa. Aha bari bari i Rubavu mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2017

Ku mugoroba wo ku itariki ya 31 Werurwe 2017, nibwo aba bahanzi banditse iyo baruwa bayishyikiriza ubuyobozi bwa EAP itegura PGGSS.

Muri iyo baruwa banditse dufitiye kopi, bavuga ko binubira uburyo irushanwa rya PGGSS ry’umwaka wa 2017 riteguye, ibintu bafata nko gutesha agaciro abaririmbyi n’umuziki wo mu Rwanda.

Bakomeza bavuga ko nyuma yo gutorerwa kujya muri iryo rushanwa bicaye bagasanga ririya tegeko rishya ryashyizweho n’abategura PGGSS rivuga ko nta muhanzi urengeje imyaka 35 uzajya muri iryo rushanwa, riheza bamwe kandi bitari bikiwiye mu iterambere rya muzika yo mu Rwanda.

Muri iyi baruba bagize bati" Uyu munsi ni Senderi na Danny, ariko ejo hazaba ari undi muri twe, bagomba kumenya ko ubuhanzi n’ubuhanga mu nganzo butagendanye n’imyaka. Turebye no mu ruhando mpuzamahanga tubona ko aba Star bazwi kandi bakomeye barengeje iyi myaka".

Ibi ngo bigaragaza ko abategura iryo rushanwa badaha agaciro abahanzi bo mu Rwanda ahubwo bakabagaraguza agati, babereka ko babafiteho ubushobozi kubera amafaranga babaha.

Ikindi ngo ni uko usanga abategura iryo rushanwa bategura gahunda, abahanzi baririmo bagomba kwitabira, batabanje kubagisha inama kuburyo ngo usanga bamwe banazijyamo batunguwe.

Ikindi aba bahanzi batishimiye ngo ni uko, iri rushanwa ryagabanirijwe igihe ryaberaga ndetse n’aho ryaberaga haragabanuka, bikaba bibangamiye abahanzi kuba batazabasha kwiyereka abakunzi babo mu mpande zose z’igihugu.

Ikindi ngo n’uko kuba igihe iri rushanwa rizabera cyagabanyijwe, bizagabanya amafaranga ubusanzwe aba bahanzi bakuraga muri iri rushanwa, ibi bikaba bishobora guteza igihombo abahanzi mu myiteguro yaryo.

Aha niho bahera bavuga ko batakomeza kuba muri iryo rushanwa bigaragara ko ngo ririmo ‘akavuyo’ kandi rigamije kubahombya kuruta kububaka no kubateza imbere mu mwuga wabo wa muzika.

Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou, umuyobozi wa EAP avuga ko yabonye ibaruwa y’abo bahanzi. Ariko ntatangaza niba PGGSS ya 2017 ihagaritswe kuko ngo arateganya ibiganiro n’abo bahanzi kugira ngo bakemure icyo kibazo byihuse.

Mushyoma Bubu uyobora ikigo gitegura PGGSS yatangaje ko bagiye kuganira n'aba bahanzi ngo barebe ikivamo
Mushyoma Bubu uyobora ikigo gitegura PGGSS yatangaje ko bagiye kuganira n’aba bahanzi ngo barebe ikivamo

Abaririmbyi 10 bari bari muri PGGSS ya 2017 ni Mico The Best, Christopher, Dream Boyz, Danny Nanone, Oda Passy, Social Mula, Davis D, Queen Cha, Active na Bull Dog.

Basezeye muri iryo rushanwa mu gihe haburaga iminsi mike ngo ibitaramo by’iryo rushanwa bitangire kuko byari kuzatangirira i Huye tariki ya 20 Gicurasi 2017, bigasorezwa i Kigali ya 24 Kamena 2017.

Nubwo umaze gusoma ibi byose, wibuke ko uyu munsi ari ku itariki ya 01 Mata 2017, umunsi wo kubeshya. Ntubifate nk’ukuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 125 )

Murakaze pe, mwarimudupfunyikiye kbx

Bernard yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Ibintu ukoze wowe wanditse iyinkuru utumye iki kinyamakuru Ntamakuru yacyo tuzongera kwizera !!! Kandi umenyako kubeshya ari ICYAHA Kandi nubi komeza uzashyana Na So SATANI!

Jems Lee yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

iki nigisuzuguriro kuri kigalitoday,kubehsya,bitumye muta agaciro ntanikizere tuzongera kubagirira,

ndumiwe yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Feza

kubeshya ni icyaha. iyi nkuru mwafashe umwanya wo kuyishyira kurubuga isobanutse ibitekerezo biri Ku murongo rwose muzi ko mubeshya? ubundi uyu munsi abantu bakwiye kuva mubyo bihimbiye ntaho byemewe

placidie yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Nk’ibi mutubwiye bitumariye iki koko usibye kudutesha umwanya.🙈

mike yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Hahahahaha nari nikanzee nukuri 😂😂😂😂

Unknown yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

shame on you mr! this is unproffesional..

Kennedy yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

ntimukatubeshye sha twarabamenye nigute umuhanzi yajya mwu irushanwa bwa mbere agiriwe ikizere akavamo azi amafaranga arimo.Uyumunsi turawuzi di numunsi wo kubeshya muzabeshye abandi.uraba utazi nabitabiriye ngobasezeye.

hassan yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Man yu pipo are dumb and still illiterate asf.....ahubwo yu should appreciate the guy for a good article he made none you’re busy criticizing......i bet most of these pipo basenya inkuru ngo ntibikwiye nibindi nkibyo nabo nabanyamakuru bashaka gusenya this website ngo babone uko bagurisha iyabo......rata bro kbsa wakoze neza ureke abatazi kujyana nigihe ahubwo bose ubohereze imfashanyo za calendars and please mark some special dates nkiyi batazatungurwa ubutaha😂😂😅.....#this_is_one_of_my_fave_dates

Blablabla..... yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

ahhhhh!!! Umunsi wokubeshya; ntibyagakwiye kubeshya ubishyira kuri web. Tubatakarije icyizere kbsss!!

kagaba yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Ahubwo bajye banasuzuma ubwenge bwanyu wagirango ntimuzi gusoma amatariki, ngo uwasomye inkuru ntirangire ubwonc uwo ni muntu ki usoma ibice , muvane itiku aho ahubwo mube smart mumitwe yanyu kandi mutekereze vuba, naho kigalitoday mukomeze mukore ninako comment ziyongera ibihembo bikaboneka

Khedil yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

uraduhemukiye ntanizindi nkuru ziki kinyamakuru nongera guma kubyuka ushaka guso doreko biruhura no mumutwe ugatangirira kunkuru nkiyi birababaje .

jacques yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka